ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 1/11 pp. 24-28
  • Yehova Yambereye Imana Ifite Ineza Yuje Urukundo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova Yambereye Imana Ifite Ineza Yuje Urukundo
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Mfungwa Maze Igihe Gito Ndongoye
  • Amahitamo Tutigeze Twicuza
  • Mpura n’Ingorane z’Uburyo Bwose mu Murimo
  • Ikintu Cyantunguye Kandi Kikanshimisha
  • “Ahondobereye ku Buriri”
  • Yehova Yatubereye Umufasha
  • “Nizeye”
    Twigane ukwizera kwabo
  • “Nizeye”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Yacyashye Marita, maze atanga ibisobanuro bihagije ku isengesho
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
  • Ibyiringiro by’Umuzuko
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 1/11 pp. 24-28

Yehova Yambereye Imana Ifite Ineza Yuje Urukundo

BYAVUZWE NA JOHN ANDRONIKOS

Hari mu mwaka wa 1956. Hashize iminsi icyenda gusa nyuma y’ishyingiranwa ryacu, nari mpagaze mu rukiko rw’ubujurire rwa Komotiní, mu majyaruguru y’u Bugiriki. Nari niringiye ko igihano cy’amezi 12 nari narakatiwe nzira kubwiriza Ubwami bw’Imana, cyari buseswe. Icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’ubujurire​—ni ukuvuga amezi atandatu muri gereza​—cyatumye ibyo byiringiro biyoyoka, kandi cyabaye intangiriro y’uruhererekane rurerure rw’ibigeragezo. Ariko kandi, muri ibyo bigeragezo byose Yehova yambereye Imana ifite ineza yuje urukundo.

IGIHE navukaga ku itariki ya 1 Ukwakira 1931, umuryango wanjye wari utuye mu mujyi wa Kaválla ahahoze ari Neyapoli y’i Makedoniya, aho intumwa Pawulo yasuye igihe yari iri mu rugendo rwayo rwa kabiri rw’ubumisiyonari. Mama yabaye umwe mu Bahamya ba Yehova igihe nari mfite imyaka itanu, kandi n’ubwo yasaga n’aho atazi gusoma, yakoze uko yari ashoboye kose kugira ngo ancengezemo gukunda Imana no kuyitinya. Papa yari umuntu ukabya mu gutsimbarara ku bitekerezo bya kera, akaba yarizirikaga ku migenzo ya kiliziya ya Orutodogisi ya Kigiriki, abitewe no gushaka kwinangira gusa. Ntiyashimishwaga n’ukuri kwa Bibiliya, kandi yarwanyaga mama, incuro nyinshi akanamugirira urugomo.

Muri ubwo buryo, narerewe mu muryango utavuga rumwe, aho Papa yajyaga akubita Mama akamugirira nabi ndetse nyuma y’aho akaza no kuduta. Nkiri muto cyane, jye hamwe na mushiki wanjye unkurikira, Mama yajyaga atujyana mu materaniro ya Gikristo. Icyakora, igihe nari ngejeje ku myaka 15, irari rya gisore hamwe n’umwuka wo gushaka kwigenga, byatumye nca ukubiri n’Abahamya ba Yehova. Ariko kandi, mama wari uwizerwa yagerageje uko ashoboye kose, kandi yasutse amarira menshi ahatanira kumfasha.

Nararwaye cyane maze biba ngombwa ko mara amezi asaga atatu mu gitanda, bikaba byaratewe n’uko twari abakene kandi nkaba nari mfite imibereho y’akahebwe. Icyo gihe ni bwo umuvandimwe wicishaga bugufi cyane, akaba ari na we wari warafashije mama kumenya ukuri, yabonye ko mu mutima wanjye nakundaga Imana nta buryarya. Yatekereje ko nashoboraga gufashwa kugarura ubuyanja mu buryo bw’umwuka. Abandi baramubwiye bati “urimo urata igihe cyawe ngo uragerageza gufasha John; ntazigera yongera gushishikazwa n’ibintu by’umwuka.” Ariko ukwihangana k’uwo muvandimwe hamwe no kutadohoka kwe mu kumfasha byeze imbuto. Ku itariki ya 15 Kanama 1952, ubwo nari mfite imyaka 21, nagaragaje ko niyeguriye Yehova binyuriye mu mubatizo wo mu mazi.

Mfungwa Maze Igihe Gito Ndongoye

Hashize imyaka itatu nyuma y’aho, namenyanye na Martha, akaba yari mushiki wacu witaga ku bintu by’umwuka cyane kandi wari ufite imico ihebuje, maze nyuma y’igihe gito twemeranya kuzabana. Igihe kimwe mu by’ukuri numvise nikanze ubwo Martha yambwiraga ati “uyu munsi nateganyije kujya kubwiriza ku nzu n’inzu. Mbese, urifuza ko tujyana?” Kugeza icyo gihe nari ntarigera nifatanya muri uwo murimo wo ku nzu n’inzu, ubundi ahanini nabwirizaga mu buryo bufatiweho. Icyo gihe, mu Bugiriki umurimo wo kubwiriza wari ubuzanyijwe, bityo ibikorwa bihereranye no kubwiriza twagombaga kubikora rwihishwa. Kubera iyo mpamvu, abantu benshi barafatwaga, hari imanza nyinshi mu nkiko, kandi bagakatirwa imyaka myinshi y’igifungo. Ariko kandi, sinashoboraga guhakanira fiyansi!

Martha yabaye umugore wanjye mu mwaka wa 1956. Icyo gihe, hashize iminsi icyenda nyuma y’ishyingiranwa ryacu, ni bwo rwa rukiko rw’ubujurire rw’i Komotiní rwankatiye igifungo cy’amezi atandatu. Ibyo byatumye nibuka ikibazo mbere y’aho nari narabajije mushiki wacu w’Umukristo, akaba yari n’incuti ya mama nti “ni gute nagaragaza ko ndi Umuhamya wa Yehova nyawe? Sinigeze mbona uburyo bwo kugaragaza ukwizera kwanjye.” Igihe uwo mushiki wacu yazaga kunsura muri gereza, yanyibukije icyo kibazo maze arambwira ati “ubu noneho ushobora kugaragariza Yehova ukuntu umukunda. Iyo ni inshingano yawe.”

Igihe namenyaga ko umuntu wamburaniraga yari arimo agerageza gukusanya amafaranga kugira ngo mve muri gereza hatanzwe ingwate, namubwiye ko nifuzaga kurangiza igihano cyanjye. Mbega ukuntu nashimishijwe no kubona bagenzi banjye babiri twari dufunganywe bemera ukuri nyuma y’ayo mezi atandatu y’igifungo! Mu myaka yakurikiyeho, nagiye nitaba inkiko kenshi, nzira ubutumwa bwiza.

Amahitamo Tutigeze Twicuza

Mu mwaka wa 1959, nyuma y’imyaka mike mfunguwe, nari umukozi w’itorero cyangwa umugenzuzi uhagarariye itorero, kandi natumiriwe kujya mu Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami, ishuri rigenewe guhugura abasaza b’amatorero. Ariko kandi, muri icyo gihe nahawe umwanya uhoraho mu bitaro bya leta, ako akaba ari akazi kari gutuma jye n’umuryango wanjye tugira imibereho irangwa n’umutekano mu by’ubukungu. Ni iki nari guhitamo? Nari narigeze gukora muri ibyo bitaro mu gihe cy’amezi atatu ndi umusimbura, kandi umuyobozi w’ibyo bitaro yari yarashimishijwe cyane n’akazi nakoraga, ariko igihe natumirirwaga kujya mu ishuri, yanze no kunyemerera gufata konji idahemberwa. Maze gutekereza kuri icyo kibazo cy’ingorabahizi nta buryarya, nafashe umwanzuro wo gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere, maze ako kazi bashakaga kumpa ndakanga.​—Matayo 6:⁠33.

Muri iyo minsi, umugenzuzi w’intara hamwe n’umugenzuzi w’akarere baje gusura itorero ryacu. Twagombaga guterana mu ibanga mu mazu y’abantu kubera ko abakuru ba kiliziya y’Aborutodogisi ya Kigiriki hamwe n’abategetsi bari barasizoye baturwanya. Igihe kimwe nyuma y’amateraniro, umugenzuzi w’intara yaranyegereye maze ambaza niba nari naratekereje ku byerekeranye no gukora umurimo w’igihe cyose. Ibitekerezo yampaye byankoze ku mutima bitewe n’uko icyo ari cyo cyifuzo nari mfite kuva nabatizwa. Naramushubije nti “ndabishaka cyane.” Ariko kandi, nari mfite inshingano y’inyongera yo kurera umukobwa wanjye. Uwo muvandimwe yarambwiye ati “iringire Yehova, azagufasha kugera ku ntego zawe.” Bityo, nta kwirengagiza inshingano zacu z’umuryango, jye n’umugore wanjye twashoboye kugira ibyo duhindura mu mimerere twari turimo, ku buryo mu kwezi k’Ukuboza 1960 natangiye gukorera umurimo w’ubupayiniya bwa bwite mu burasirazuba bwa Makedoniya​—nkaba nari umwe mu bapayiniya ba bwite batanu gusa bari bari mu gihugu.

Mu gihe nari maze umwaka umwe ndi umupayiniya wa bwite, ibiro by’ishami bya Athènes byantumiriye kuba umugenzuzi usura amatorero. Ubwo nagarukaga imuhira nyuma y’ukwezi kose nari maze mpabwa imyitozo mu byerekeranye n’uwo murimo, icyo gihe nkaba nari ndimo mbwira Martha amakuru yanjye, umuyobozi w’ikinombe kinini cy’amabuye y’agaciro bita Manganèse yaransuye, maze ansaba ko naba umuyobozi w’urwego rushinzwe gutunganya ayo mabuye, anyemerera gusinya kontaro y’imyaka itanu yose, akampa inzu nziza n’imodoka. Yampaye iminsi ibiri ngo mbe namushubije. Nanone, nasenze Yehova nta kujijinganya na mba, mubwira nti “ni jye: ba ari jye utuma” (Yesaya 6:⁠8). Umugore wanjye yarabyemeye mu buryo bwuzuye. Twiringiye Yehova, dutangira umurimo wo gusura amatorero, kandi Yehova ntiyigeze adutenguha, bitewe n’uko afite ineza yuje urukundo.

Mpura n’Ingorane z’Uburyo Bwose mu Murimo

N’ubwo hari hariho ibibazo by’ubukungu, twakomeje kujya mbere kandi Yehova yagiye aduha ibyo twabaga dukeneye. Mu ntangiriro, najyaga nsura amatorero ndi ku gapikipiki gato, ngakora ingendo z’ibirometero 500. Incuro nyinshi, nahuraga n’ingorane, kandi si kenshi nagize impanuka. Igihe kimwe hari mu itumba ubwo nari ndimo nsubira imuhira mvuye mu itorero nari nasuye, nari ndimo nambuka umugezi wari wuzuye maze ipikipiki irapfa, ndajabama amazi angera mu mavi. Hanyuma, iyo pikipiki yaje gutoboka ipine. Umugenzi wari unyuze aho afite ipompo yaramfashije, bityo nshobora kugera mu mudugudu wo hafi aho, ari na ho nahomeye iyo pine. Amaherezo naje kugera imuhira saa cyenda z’ijoro, nabaye ubutita kandi naguye agacuho.

Ikindi gihe, ubwo nari ndimo mva mu itorero rimwe njya mu rindi, ipikipiki yaranyereye maze ingwa ku ivi. Ibyo byatumye ipantaro yanjye icika kandi yuzuraho amaraso. Nta yindi pantaro nari mfite, ubwo rero kuri uwo mugoroba natanze disikuru nambaye ipantaro y’undi muvandimwe, ikaba yari nini cyane kuri jye. Icyakora, nta ngorane n’imwe yashoboraga gutuma ndohoka ku cyifuzo nari mfite cyo gukorera Yehova n’abavandimwe banjye nkunda.

Mu yindi mpanuka nagize, narakomeretse nabi cyane, mvunika ukuboko n’amenyo y’imbere arangirika. Icyo gihe ni bwo mushiki wanjye utari Umuhamya wari utuye mu Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaje kunsura. Mbega ukuntu numvise nduhutse ubwo yamfashaga kugura akamodoka! Abavandimwe bo ku ishami rya Athènes bamaze kumenya ko nagize impanuka, banyoherereje ibaruwa iteye inkunga, kandi yari ikubiyemo amagambo yo mu Baroma 8:28, agace k’uwo murongo kakaba kagira kati “ku bakunda Imana byose [i]bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza.” Incuro nyinshi, ayo magambo atanga icyizere yagiye aba ukuri cyane mu mibereho yanjye!

Ikintu Cyantunguye Kandi Kikanshimisha

Mu mwaka wa 1963, nari ndimo nkorana n’umupayiniya wa bwite mu mudugudu wari utuwe n’abantu batitabira ibintu. Twiyemeje gukora dutandukanye, buri muntu akajya ku ruhande rumwe rw’umuhanda. Ngeze ku nzu imwe, ubwo nari ntaranarangiza gukomanga ku rugi, umugore yahise ankurura anyinjiza mu nzu vuba vuba, arwegekaho maze ashyiramo amakare. Numvise nguye mu kantu, nibaza icyari kibaye. Nyuma y’aho gato, yarihuse ahamagara na wa mupayiniya wa bwite aza mu nzu. Hanyuma uwo mugore yaratubwiye ati “shuh! Ntimugire aho mujya!” Hashize umwanya muto, twumvise amajwi y’abantu babishye bari bari hanze. Abo bantu bari barimo badushaka. Ibintu bimaze gutuza, wa mugore yaratubwiye ati “ibi nabikoreye kubarinda. Ndabubaha bitewe n’uko nemera ko muri Abakristo b’ukuri.” Twaramushimiye tubivanye ku mutima, hanyuma turagenda, tumusigira ibitabo byinshi.

Hashize imyaka cumi n’ine nyuma y’aho, ubwo nari mu ikoraniro ry’intara mu Bugiriki, hari umugore wanyegereye maze arambwira ati “Muvandimwe, uranyibuka? Ndi wa mugore wabahishe ababarwanyaga igihe mwari mwaje kubwiriza mu mudugudu w’iwacu.” Yari yarimukiye mu Budage maze yiga Bibiliya, kandi yifatanyaga n’ubwoko bwa Yehova. Icyo gihe we n’umuryango we wose uko wakabaye bari bari mu kuri.

Koko rero, muri iyo myaka yose twagiye tubona “inzandiko zo kutwogeza” nyinshi (2 Abakorinto 3:⁠1). Abenshi mu bo twagize igikundiro cyo gufasha kugira ubumenyi ku byerekeye ukuri kwa Bibiliya, ubu ni abasaza, abakozi b’imirimo n’abapayiniya. Mbega ukuntu bishimishije cyane kubona ukuntu ababwiriza bo mu karere nasuraga bagerwaga ku mashyi mu myaka ya za 60 biyongera bagasaga abantu 10.000 basenga Yehova! Ibyagezweho byose bigomba kwitirirwa Imana yacu ifite ineza yuje urukundo, yo idukoresha mu nzira yayo.

“Ahondobereye ku Buriri”

Muri iyo myaka twakoraga umurimo wo gusura amatorero, Martha yambereye mugenzi wanjye w’ingirakamaro mu buryo buhebuje, buri gihe akaba yaragiraga imyifatire irangwa n’ibyishimo. Ariko kandi, mu kwezi k’Ukwakira 1976, yararwaye bikomeye maze akorerwa igikorwa kibabaje cyo kubagwa. Yaje kumugara igice cyo hepfo cy’umubiri ahabwa akagare k’ibimuga. Ni gute twari gushobora guhangana n’ayo makuba mu byerekeye umutungo no mu buryo bw’ibyiyumvo? Nanone twiringiye Yehova, twibonera ukuboko kwe kuje urukundo n’ubuntu. Iyo nabaga nagiye gukorera i Makedoniya, Martha yasigaraga mu nzu y’umuvandimwe i Athènes yivuza. Yajyaga anterefona akambwira amagambo atera inkunga agira ati “meze neza. Ukomeze usohoze umurimo wawe, ninongera kugira ubushobozi bwo kugenda, nzajya nguherekeza ndi mu kagare kanjye.” Kandi ibyo koko ni byo yakoze. Abavandimwe bacu dukunda bo kuri Beteli bajyaga batwoherereza amabaruwa atera inkunga. Incuro nyinshi, Martha yajyaga yibutswa amagambo yo muri Zaburi 41:4, umurongo wa 3 muri Biblia Yera, agira ati “Uwiteka azamwiyegamiza, ahondobereye ku buriri, ni wowe umubyukiriza uburiri, iyo arwaye.”

Mu mwaka wa 1986, hafashwe umwanzuro w’uko byaba bikwiriye ko nakorera ubupayiniya bwa bwite i Kaválla, aho nari kuba ntuye hafi y’umuryango w’umukobwa wacu dukunda, bitewe n’ibyo bibazo byose bikomeye by’uburwayi. Mu kwezi gushize kwa Werurwe, umukunzi wanjye Martha yarapfuye, apfa ari uwizerwa kugeza ku mperuka. Mbere y’uko apfa, iyo abavandimwe bamubazaga bati “umerewe ute?” ubusanzwe yarasubizaga ati “kubera ko ndi hafi ya Yehova, merewe neza cyane!” Iyo twabaga turimo dutegura amateraniro cyangwa iyo twabonaga itumira rishishikaje ryo kujya gukorera umurimo mu turere turimo ibisarurwa byinshi, Martha yakundaga kuvuga ati “John, reka tujye gukorera aho abakozi bakenewe cyane.” Ntiyigeze atakaza umwuka we urangwa n’umwete.

Mu myaka runaka ishize nanjye nahanganye n’ikibazo gikomeye cy’uburwayi. Muri Werurwe 1994, baransuzumye basanga mfite indwara y’umutima yari iteje akaga ubuzima bwanjye, kandi byari ngombwa ko mbagwa byanze bikunze. Nanone, numvise ukuntu ukuboko kuje urukundo kwa Yehova kwanshyigikiye muri icyo gihe kiruhije. Sinzigera nibagirwa isengesho umugenzuzi w’akarere yavugiye iruhande rw’igitanda nari ndyamyeho ubwo nari mvuye mu nzu y’indembe, kimwe n’ibirori byo kwizihiza Urwibutso nayoboreye mu bitaro mu cyumba nari ndwariyemo, ndi kumwe n’abarwayi bane bari baragaragaje ko bashimishijwe n’ukuri.

Yehova Yatubereye Umufasha

Igihe gishira vuba kandi umubiri wacu ukagenda uzahara, ariko umwuka uturimo ugenda wongera kuba mushya binyuriye mu kwiyigisha no gukora umurimo (2 Abakorinto 4:16). Ubu imyaka ibaye 39 uhereye igihe navugiye nti “ni jye: ba ari jye utuma.” Nagize imibereho yuzuye, irangwa n’ibyishimo kandi irimo ingororano nyinshi. Ni koko, rimwe na rimwe njya numva “ndi umunyamubabaro n’umukene,” ariko noneho nshobora kubwira Yehova mfite icyizere nti ‘unyitaho. Ni wowe mutabazi wanjye n’umukiza wanjye.’ (Zaburi 40:18, umurongo wa 17 muri Biblia Yera.) Koko rero, yambereye Imana ifite ineza yuje urukundo.

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Ndi kumwe na Martha mu mwaka wa 1956

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Icyambu cy’i Kaválla

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ndi kumwe na Martha mu mwaka wa 1997

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze