ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 1/11 pp. 28-29
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ibisa na byo
  • Kuramutsa ibendera, gutora no gukora imirimo isimbura iya gisirikare
    “Mugume mu rukundo rw’Imana”
  • Kuki Abahamya ba Yehova bativanga muri politiki?
    Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • “Si Ab’Isi”
    Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • “S’Ab’Isi”
    Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 1/11 pp. 28-29

Ibibazo by’abasomyi

Ni gute Abahamya ba Yehova babona ibihereranye n’amatora?

Muri Bibiliya, hari amahame asobanutse neza atuma abagaragu b’Imana bagira imyifatire ikwiriye kuri icyo kibazo. Ariko kandi, bisa n’aho ari nta hame rihari ribuzanya igikorwa cyo gutora ubwacyo. Urugero, nta mpamvu yagombye gutuma akanama k’abayobozi kadakoresha itora kugira ngo kagere ku myanzuro irebana n’umuryango wabo. Incuro nyinshi, amatorero y’Abahamya ba Yehova afata imyanzuro irebana n’ibihe by’amateraniro hamwe n’uburyo bwo gukoresha umutungo w’itorero binyuriye mu gutora bashyira ukuboko hejuru.

None se, bite ku bihereranye n’amatora yo mu rwego rwa politiki? Birumvikana ko mu bihugu bimwe na bimwe bigendera ku matwara ya demokarasi, usanga ku munsi w’amatora abaturage bagera kuri 50 ku ijana batitabira amatora. Abahamya ba Yehova bo, ntibabangamira uburenganzira abandi bafite bwo gutora; ndetse nta n’ubwo barwanya mu buryo ubwo ari bwo bwose ibihereranye n’amatora yo mu rwego rwa politiki. Bubaha abategetsi baba batowe mu buryo bukwiriye muri ayo matora, kandi bagafatanya na bo (Abaroma 13:1-7). Ku birebana no kumenya niba bo ubwabo bakwiriye gutora umuntu waba yiyamamaza mu matora, buri Muhamya wa Yehova wese yifatira umwanzuro ushingiye ku mutimanama we watojwe na Bibiliya hamwe n’ubumenyi afite ku bihereranye n’inshingano ye imbere y’Imana na Leta (Matayo 22:21; 1 Petero 3:16). Mu gufata uwo mwanzuro wa bwite, hari ibintu runaka Abahamya bazirikana.

Mbere na mbere, Yesu Kristo yerekeje ku bigishwa be agira ati ‘si ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi’ (Yohana 17:14). Abahamya ba Yehova bafatana uburemere cyane iryo hame. Kubera ko “atari ab’isi,” nta ho babogamira muri politiki y’isi.​—Yohana 18:36.

Icya kabiri, intumwa Pawulo yiyerekejeho ivuga ko yari “ambasaderi” (NW) uhagarariye Kristo, ikaba yaratumwe ku bantu bo mu gihe cyayo (Abefeso 6:20; 2 Abakorinto 5:20). Abahamya ba Yehova bizera ko ubu Kristo Yesu ari Umwami wimitswe mu Bwami bw’Imana bwo mu ijuru, kandi ko bo, kimwe na ba ambasaderi, ibyo bagomba kubitangariza amahanga (Matayo 24:14; Ibyahishuwe 11:15). Ba ambasaderi baba bitezweho kutagira aho babogamira, kandi ntibivange mu bibazo bwite biri mu gihugu boherejwemo. Kubera ko Abahamya ba Yehova bahagarariye Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru, bumva bafite inshingano nk’iyo yo kutivanga muri politiki y’ibihugu batuyemo.

Icya gatatu tugomba kuzirikana, ni uko abagira uruhare mu gutora umuntu kugira ngo ahabwe umwanya runaka, bashobora kuryozwa ibyo uwo muntu azakora. (Gereranya na 1 Timoteyo 5:22, The New English Bible.) Abakristo bagomba gutekereza babigiranye ubwitonzi niba bifuza kwigerekaho uwo mutwaro.

Icya kane, Abahamya ba Yehova babona ko ubumwe bwabo ari ubw’agaciro kenshi cyane (Abakolosayi 3:14). Iyo amadini yivanze mu bya politiki, akenshi bituma mu bayoboke bayo haba amacakubiri. Abahamya ba Yehova bigana Yesu Kristo birinda kwivanga muri politiki, bityo bagakomeza kubumbatira ubumwe bwabo bwa Gikristo.​—Matayo 12:25; Yohana 6:15; 18:36, 37.

Icya gatanu ari na cyo cya nyuma, kuba Abahamya ba Yehova bativanga muri politiki, bituma bavugana ubushizi bw’amanga, bakageza ubutumwa bw’ingenzi bw’Ubwami ku bantu bo mu bice byose bya politiki.​—Abaheburayo 10:35.

Mu buryo buhuje n’amahame ashingiye ku Byanditswe amaze kuvugwa haruguru, mu bihugu byinshi Abahamya ba Yehova bifatira umwanzuro buri muntu ku giti cye wo kudatora mu matora yo mu rwego rwa politiki, kandi amategeko yo mu gihugu batuyemo agashyigikira umudendezo wabo wo gufata uwo mwanzuro. Ariko se, byagenda bite mu gihe amategeko yaba asaba abaturage gutora? Icyo gihe, buri Muhamya ni we ugomba kwifatira umwanzuro ushingiye kuri Bibiliya akurikije umutimanama we, ku birebana n’ukuntu azabyifatamo. Niba umuntu ahisemo kujya mu kazu batoreramo, uwo ni umwanzuro aba yifatiye ku giti cye. Ibyo akora ari muri ako kazu, bizwi na we ubwe hamwe n’Umuremyi we.

Igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Gicurasi 1951 ku ipaji ya 137 (mu Gifaransa), yagize iti “aho Kayisari yashyizeho itegeko ry’uko abaturage bagomba gutora ku gahato . . . [Abahamya] bashobora kujya aho batorera kandi bakinjira mu tuzu batoreramo. Aho ni ho basabwa gushyira ikimenyetso ku dupapuro cyangwa kwandikaho aho babogamiye. Ababa bahamagariwe gutora, bakoresha udupapuro twabo icyo bishakira. Aho ngaho rero, imbere y’Imana, ni ho abahamya bayo bagomba gukora ibihuje n’amategeko yayo kandi bagahuza n’ukwizera kwabo. Si twe tugomba kubigisha icyo bagomba kumaza utwo dupapuro.”

Byagenda bite se mu gihe umugore w’Umukritsokazi ufite umugabo utizera yaba amutitiriza ngo ajye gutora? Mu by’ukuri agomba kugandukira umugabo we, nk’uko Abakristo bagomba kugandukira abategetsi bakuru (Abefeso 5:22; 1 Petero 2:13-17). Aramutse yumviye umugabo we akajya mu kazu batoreramo, uwo ni umwanzuro umureba ku giti cye. Nta muntu n’umwe wagombye kumunenga.​—Gereranya n’Abaroma 14:4.

Bite se mu gihe mu gihugu runaka amategeko yaba adasaba byanze bikunze ko buri muntu atora, ariko abatajya gutora bakagaragarizwa urwango rukomeye​—wenda bakaba banagirirwa nabi? Cyangwa se byagenda bite mu gihe haba hari abantu bababazwa cyane mu buryo runaka n’ubwo amategeko yaba adahatira abantu gutora? Muri iyo mimerere hamwe no mu yindi mimerere isa na yo, Umukristo agomba kwifatira umwanzuro ku giti cye. “Umuntu wese aziyikorera uwe mutwaro.”​—Abagalatiya 6:5.

Hashobora kuba hari abantu basitazwa no kubona ko mu gihe cy’amatora yo mu gihugu cyabo, hari Abahamya ba Yehova bamwe bajya aho amatora abera naho abandi bo ntibajyeyo. Bashobora kuvuga bati ‘burya Abahamya ba Yehova ntibavuga rumwe.’ Ariko kandi, abantu bagombye kumenya ko mu bintu nk’ibyo biba bisaba ko buri muntu ku giti cye akurikiza umutimanama we, buri Mukristo wese agomba kwifatira umwanzuro we bwite imbere ya Yehova Imana.​—Abaroma 14:12.

Imyanzuro iyo ari yo yose Abahamya ba Yehova bafata mu buryo bwa bwite mu mimerere itandukanye, bitondera kutanamuka ku gihagararo cyabo cy’ukutabogama kwa Gikristo no kutagira ikintu cyababuza kuvugana ubushizi bw’amanga. Mu bintu byose, bishingikiriza kuri Yehova Imana, kugira ngo abahe imbaraga, ubwenge, kandi abafashe kwirinda guteshuka ku kwizera kwabo mu buryo ubwo ari bwo bwose. Muri ubwo buryo, bagaragaza ko biringira amagambo yavuzwe n’umwanditsi wa Zaburi agira ati ‘uri igitare cyanjye n’igihome kinkingira: nuko ku bw’izina ryawe unjye imbere unyobore.’​—Zaburi 31:4, umurongo wa 3 muri Biblia Yera.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze