ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 15/11 pp. 28-31
  • Ni Iki Gishobora Gukorwa ku Bihereranye no Gucika Intege?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni Iki Gishobora Gukorwa ku Bihereranye no Gucika Intege?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Gucika Intege mu Murimo Wacu wo Kubwiriza Ubutumwa
  • Tubone Ingaruka Nziza Kurushaho
  • Komeza Kugira Imyifatire Ikwiriye
  • Gucika Intege n’Imishyikirano Tugirana n’Abandi
  • Ibyiyumvo by’Umuntu ku Giti Cye Bimuca Intege
  • Imiti Ibiri Myiza Kurusha Iyindi
  • Tuneshe Ibyo Gucika Intege
  • Icyo wakora kugira ngo udakomeza gucika intege
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Duhabwa imbaraga zo kurwanya ibishuko no kwihanganira ibiduca intege
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Turananirwa ariko ntiducogora
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Ushobora guhangana n’imimerere yo gucika intege!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 15/11 pp. 28-31

Ni Iki Gishobora Gukorwa ku Bihereranye no Gucika Intege?

NI GUTE umuntu ashobora kurwanya ibyo gucika intege? Icyo ni ikibazo abagenzuzi benshi basura amatorero y’Abahamya ba Yehova bagiye bagezwaho buri gihe. Ibisubizo bagiye batanga, bishobora kudufasha gusesengura impamvu zituma umuntu acika intege hamwe n’uburyo bwo gukosora iyo mimerere ishobora kugera ku Mukristo uwo ari we wese.

Kugira ngo umuntu ahangane n’ibyo gucika intege, akeneye ibirenze ibyo gusesengura gusa, ariko kandi, ibimenyetso bishobora kuba bikubiyemo kudashishikarira isengesho cyangwa icyigisho cya bwite, kudaterana amateraniro buri gihe, kutagira igishyuhirane, ndetse no gukonja mu rugero runaka igihe umuntu ari kumwe n’Abakristo bagenzi be. Ariko kandi, kimwe mu bimenyetso bikomeye kurusha ibindi, ni ukudohoka umuntu ntakomeze kugira umwete yagiraga mu murimo wo kubwiriza ubutumwa. Nimucyo dusuzume ibimenyetso maze turebe uburyo bumwe na bumwe bwo gukosora ibyo bintu.

Gucika Intege mu Murimo Wacu wo Kubwiriza Ubutumwa

Yesu Kristo yari azi neza ingorane zihereranye n’itegeko ryo guhindura abantu abigishwa (Matayo 28:19, 20). Yatumye abigishwa be bameze “nk’intama hagati y’amasega,” azi ko umurimo wabo wo kubwiriza wari gutuma batotezwa (Matayo 10:16-23). Icyakora, iyo si impamvu yari gutuma bacika intege. Mu by’ukuri, abagaragu b’Imana bagiye bishingikiriza kuri Yehova nta buryarya, akenshi bagiye bakomezwa n’ibitotezo.​—Ibyakozwe 4:29-31; 5:41, 42.

Ndetse no mu gihe abigishwa ba Kristo babaga badahanganye n’ibitotezo bikaze, buri gihe si ko bakirwaga neza (Matayo 10:11-15). Mu buryo nk’ubwo, umurimo wo kubwiriza ukorwa n’Abahamya ba Yehova si ko buri gihe ukorwa mu buryo bworoshye muri iki gihe.a Abantu benshi babona ko kwemera ko Imana ibaho ari ikibazo kireba umuntu ku giti cye baba batifuza kuganiraho. Abandi bo usanga badashaka kugira aho bahurira n’umuteguro wo mu rwego rw’idini baba bafitiye urwikekwe mu rugero runaka. Nta gushidikanya, kutitabira ibintu, kutagira ingaruka nziza cyangwa ibindi bibazo binyuranye, bishobora kuba intandaro ikomeye yo gucika intege. Ni gute umuntu yarenga izo nzitizi?

Tubone Ingaruka Nziza Kurushaho

Ibyishimo tubonera mu murimo wacu, mu rugero runaka biba bifitanye isano n’ingaruka tuwugiramo. None se, ni gute twakora umurimo wera imbuto nyinshi kurushaho? Ubundi turi “abarobyi b’abantu” (Mariko 1:16-18). Abarobyi bo muri Isirayeli ya kera bajyaga kuroba nijoro, ubwo bashoboraga gufata amafi menshi. Natwe tugomba kwiga ifasi yacu kugira ngo tujye tujya ‘kuroba’ igihe abantu benshi baba bari imuhira kandi bashobora kwakira ubutumwa bwacu neza kurushaho. Ibyo bishobora kuba ari nimugoroba, mu mpera z’icyumweru cyangwa ikindi gihe. Dukurikije ibyavuzwe n’umugenzuzi umwe usura amatorero, icyo ni cyo gihe kiba gikwiriye mu turere usanga abantu bakora umunsi wose. Yavuze ko akenshi kubwiriza nimugoroba bigira ingaruka zihebuje. Gutanga ubuhamya kuri telefone cyangwa mu buryo bufatiweho, na byo bituma dushobora kugera ku bantu benshi kurushaho.

Kutanamuka mu murimo bigira ingaruka nziza. Mu bihugu by’u Burayi bw’i Burasirazuba hamwe no mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika, umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami urimo uratera imbere, kandi ibyo byatumye habaho ukwiyongera gushimishije. Mu buryo nk’ubwo, hari amatorero menshi yagiye ashingwa mu turere twamaze igihe kirekire dutekerezwa ko tutabonekamo umusaruro ndetse no mu ifasi yagiye ibwirizwamo kenshi. Ariko se, wabyifatamo ute niba ifasi yanyu itagira ingaruka nk’izo?

Komeza Kugira Imyifatire Ikwiriye

Kuzirikana neza intego Yesu yashyizeho, bizadufasha kudacika intege mu gihe tuzaba duhuye n’abantu batitabira ibyo tubabwira mu murimo. Icyo Kristo yifuzaga, ni uko abigishwa be bashaka abakwiriye, atari uguhindura abantu benshi batagira ingano. Incuro nyinshi, yagaragaje ko abantu benshi batari kuzemera ubutumwa bwiza, nk’uko Abisirayeli benshi banze kumvira abahanuzi ba kera.​—Ezekiyeli 9:4; Matayo 10:11-15; Mariko 4:14-20.

Abantu “bazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” ni bo bakira ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ mu buryo burangwa no gushimira (Matayo 5:3, NW; 24:14). Bifuza gukorera Imana mu buryo buhuje n’uko ibibasaba. Ku bw’ibyo, ingaruka tugira mu murimo wacu ahanini zifitanye isano n’imimerere y’umutima w’abantu kuruta uko zifitanye isano n’ubuhanga bwacu bwo kubagezaho ubutumwa. Birumvikana ko tugomba gukora uko dushoboye kose kugira ngo dutume ubutumwa bwiza bureshya abantu. Icyakora, ibyo tugeraho tubikesha Imana, kubera ko Yesu yagize ati “nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye.”​—Yohana 6:44.

Umurimo wacu wo kubwiriza ubutumwa bwiza utuma izina rya Yehova rimenyekana. Abantu bakumva cyangwa batakumva, umurimo wacu wo kubwiriza ugira uruhare mu kweza izina rya Yehova ryera. Byongeye kandi, binyuriye ku murimo wacu wo kubwiriza ubutumwa bwiza, tugaragaza ko turi abigishwa ba Kristo kandi tukagira n’igikundiro cyo kwifatanya mu gusohoza ubutumwa bukomeye cyane burimo busohozwa muri iki gihe.​—Matayo 6:9; Yohana 15:8.

Gucika Intege n’Imishyikirano Tugirana n’Abandi

Imishyikirano imwe n’imwe abantu bagirana, haba mu muryango cyangwa mu itorero, ishobora gutuma umuntu acika intege. Urugero, umuntu ashobora kugira ibyiyumvo by’uko nta wumwumva. Nanone kandi, ukudatungana kwa bagenzi bacu duhuje ukwizera gushobora kuduca intege. Kuri iyo ngingo nanone, Ibyanditswe bishobora kudufasha cyane.

“Bene Data” bo hirya no hino ku isi bagize umuryango mugari wo mu buryo bw’umwuka (1 Petero 2:17). Ariko kandi, kumva umuntu ari umwe mu bagize ubwoko bwunze ubumwe bishobora kuyoyoka iyo ingorane zivutse bitewe n’ubushyamirane bushingiye kuri kamere z’abantu. Uko bigaragara, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere na bo bagerwagaho n’ibibazo nk’ibyo, kubera ko incuro nyinshi byabaga ngombwa ko intumwa Pawulo ibibutsa ibihereranye no kubana mu bumwe. Urugero, yateye inkunga Abakristokazi babiri​—ari bo Ewodiya na Sentike​—kugira ngo bakemure amakimbirane bari bafitanye.​—1 Abakorinto 1:10; Abefeso 4:1-3; Abafilipi 4:2, 3.

Niba icyo ari cyo kibazo dufite, ni gute twakongera guhembera urukundo ruzira uburyarya dufitiye abavandimwe na bashiki bacu? Twabikora twiyibutsa ko Kristo yabapfiriye, kandi ko na bo bizeye igitambo cy’incungu kimwe natwe. Nanone kandi, dushobora kuzirikana ko abenshi mu bavandimwe bacu biteguye kwigana Yesu Kristo mu bihereranye no kuba bashyira ubuzima bwabo mu kaga ku bwacu.

Mu myaka runaka ishize, i Paris ho mu Bufaransa, hari Umuhamya w’umusore utarashidikanyije guterura ivarisi yari irimo bombe yari yateretswe hafi y’Inzu y’Ubwami. Yamanutse yiruka asimbuka amadarajya menshi mbere y’uko ayijugunya mu mazi, aho yaturikiye. Ubwo bamubazaga icyamusunikiye gushyira ubuzima bwe mu kaga atyo, yarashubije ati “nabonye ko ubuzima bwacu bwari buri mu kaga. Bityo, natekereje ko byari kuba byiza gupfa njyenyine aho kugira ngo twese dupfe.”b Mbega ukuntu kuba dufite bagenzi bacu nk’abo baba biteguye gukurikiza urugero rwa Yesu mu buryo bwa bugufi cyane, ari imigisha!

Byongeye kandi, dushobora gutekereza ku mwuka w’ubufatanye wabonekaga mu Bahamya ba Yehova bari bafungiye mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose.c Vuba aha cyane, abavandimwe na bashiki bacu bo muri Malawi bakomeye ku gushikama kwabo ari Abakristo b’ukuri kandi bizerwa. Mbese, gutekereza ko abavandimwe bacu bo mu itorero ryo mu karere k’iwacu bakwitwara mu buryo nk’ubwo mu gihe baba bahanganye n’imimerere igoranye ntibidusunikira kwirengagiza cyangwa se nibura tukagabanya impagarara n’ingorane zivuka buri munsi? Nitwihingamo gutekereza kwa Kristo, imishyikirano ya buri munsi tugirana na bagenzi bacu duhuje ukwizera izaba isoko yo kugarura ubuyanja aho kuba isoko yo gucika intege.

Ibyiyumvo by’Umuntu ku Giti Cye Bimuca Intege

“Ubwiringiro burerezwe butera umutima kurwara; ariko iyo icyifujwe kibonetse, kiba igiti cy’ubugingo” (Imigani 13:12). Abagaragu ba Yehova bamwe na bamwe babona ko iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu ritaza vuba nk’uko babyifuza. Abakristo babona ko iki gihe turimo ari igihe ‘kirushya,’ kimwe n’uko abantu benshi batizera na bo babibona.​—2 Timoteyo 3:1-5.

Ariko kandi, mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku bantu batizera, Abakristo bo bagombye kwishimira kubona muri iyo mimerere igoranye “ikimenyetso” cyo kuhaba kwa Yesu, ikimenyetso kigaragaza ko vuba aha Ubwami bw’Imana buzakuraho iyi gahunda mbi y’ibintu (Matayo 24:3-14). Ndetse no mu gihe imimerere yarushaho kuzamba​—nk’uko tudashidikanya ko ari uko bizagenda mu gihe cy’ “umubabaro m[w]inshi”​—ibyo bintu bituma tugira ibyishimo bitewe n’uko ari integuza yo kuza kw’isi nshya y’Imana.​—Matayo 24:21; 2 Petero 3:⁠13.

Kugenda umuntu yigizayo mu bwenge bwe igitekerezo cy’uko Ubwami buzagira icyo bukora ku mimerere y’ibintu iriho muri iki gihe, bishobora gutuma Umukristo amara igihe kirekire kurushaho yiruka inyuma y’ubutunzi bw’iby’umubiri. Aramutse aretse ibintu runaka, urugero nk’akazi k’umubiri n’imyidagaduro bikamutwara igihe cye cyose n’imbaraga ze zose, gusohoza inshingano asabwa n’Ibyanditswe mu buryo bukwiriye byamugora (Matayo 6:24, 33, 34). Bene iyo myifatire ituma umuntu asigara yumva amanjiriwe, bityo agacika intege. Umugenzuzi umwe usura amatorero yagize ati “ntibihuje n’ukuri kugerageza kwigana imibereho yo muri gahunda nshya mu buryo budakwiriye kandi uri muri iyi gahunda y’ibintu.”

Imiti Ibiri Myiza Kurusha Iyindi

Mu gihe umuntu amaze kwisuzuma, ni gute ashobora kubona umuti ugira ingaruka nziza? Icyigisho cya bwite ni bumwe mu buryo bwiza cyane kurusha ubundi buboneka. Kubera iki? Umugenzuzi usura amatorero yagize ati “kitwibutsa impamvu tugomba gukora ibyo dukora.” Hari undi nanone wagize ati “kubwiriza gusa bitewe n’uko wumva ari itegeko, bigera aho bigahinduka umutwaro.” Ariko kandi, icyigisho cya bwite gikozwe mu buryo bwiza, gituma twongera kubona uruhare rwacu mu buryo busobanutse neza uko tugenda twegereza imperuka. Mu buryo nk’ubwo, Ibyanditswe bitwibutsa kenshi akamaro ko kwigaburira neza mu buryo bw’umwuka kugira ngo tubonere ibyishimo nyakuri mu gukora ibyo Imana ishaka.​—Zaburi 1:1-3; 19:8-11, umurongo wa 7-10 muri Biblia Yera; 119:1, 2.

Abasaza bashobora gufasha abandi kunesha ibyo gucika intege binyuriye mu kubasura mu buryo bwo kuragira umukumbi babatera inkunga. Mu gihe abasaza badusuye mu buryo bwa bwite, bashobora kugaragaza ko buri wese muri twe akunzwe cyane kandi ko afite umwanya w’ingenzi mu bwoko bwa Yehova (1 Abakorinto 12:20-26). Umusaza umwe yerekeje kuri bagenzi be b’Abakristo agira ati “kugira ngo ntsindagirize agaciro bafite, mbibutsa ibyo bagezeho mu gihe cyahise. Mbagaragariza ko bafite agaciro mu maso ya Yehova, kandi ko amaraso y’Umwana we yamenwe ku bwabo. Icyo gitekerezo buri gihe cyakirwa neza. Iyo icyo gitekerezo gishyigikiwe n’ibihamya bikomeye byo muri Bibiliya, abacitse intege baba bafite uburyo bwo kwishyiriraho intego nshya, urugero nko gusengera hamwe mu muryango n’icyigisho cy’umuryango hamwe no gusoma Bibiliya.”​—Abaheburayo 6:10.

Mu gihe abasaza basura abantu mu rwego rwo kuragira umukumbi, bagomba kwitonda kugira ngo badasa n’abagaragaza ko Imana ari nta munoza. Ahubwo, abasaza bashobora gufasha bagenzi babo bahuje ukwizera bacitse intege kubona ko umutwaro abigishwa ba Yesu bikoreye utaremereye. Ibyo bituma umurimo wacu wa Gikristo uhinduka isoko y’ibyishimo.​—Matayo 11:28-30.

Tuneshe Ibyo Gucika Intege

Uko impamvu zo gucika intege zaba ziri kose, gucika intege ni icyago kigomba kurwanywa. Ariko kandi, twibuke ko atari twe twenyine turwana iyo ntambara. Niba twumva ducitse intege, nimucyo twemere ubufasha bw’Abakristo bagenzi bacu, cyane cyane abasaza. Mu kubigenza dutyo, dushobora kugabanya ibyiyumvo byo gucika intege.

Ikirenze ibyo byose ariko, tugomba guhindukirira Imana tukayisaba ubufasha bwo kunesha ibyo gucika intege. Nitwishingikiriza kuri Yehova nta buryarya, ashobora kudufasha kunesha ibyo gucika intege mu buryo budasubirwaho. (Zaburi 55:23 umurongo wa 22 muri Biblia Yera; Abafilipi 4:6, 7.) Ibyo ari byo byose, kubera ko turi ubwoko bwe, dushobora kugira ibyiyumvo nk’iby’umwanditsi wa Zaburi waririmbye agira ati “hahirwa ishyanga rizi ijwi ry’impundu, Uwiteka, rigendera mu mucyo wo mu maso hawe. Bishimira izina ryawe umunsi ukīra: kandi gukiranuka kwawe ni ko kubashyirisha hejuru. Kuko uri icyubahiro cy’imbaraga zabo: imbabazi zawe ni zo zizashyirisha hejuru ihembe ryacu.”​—Zaburi 89:16-18, umurongo wa 15-17 muri Biblia Yera.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ikibazo cy’Ingorabahizi Gihereranye n’Umurimo wo ku Nzu n’Inzu” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 1981.​—Mu Gifaransa.

b Reba muri Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Gicurasi 1985, ku ipaji ya 12 n’iya 13, yanditswe na Watch Tower Bible and Tract Society of New York, Inc.

c Reba ingingo zifite imitwe ivuga ngo “Narokotse ‘Urugendo Ruganisha ku Rupfu’ ” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ugushyingo 1980 (mu Gifaransa), n’indi ifite umutwe uvuga ngo “Nakomeje Gushikama mu Gihe Ubudage Bwategekwaga n’Ishyaka rya Nazi” muri Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Kanama 1985.

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Mu gihe abasaza buje urukundo baragira umukumbi bawusura mu buryo bwubaka, bishobora gufasha Abakristo kunesha ibyo gucika intege

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze