ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 15/12 pp. 3-4
  • Noheli mu burasirazuba

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Noheli mu burasirazuba
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ibisa na byo
  • Noheli—Kuki yizihizwa no mu burasirazuba?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Bananiwe kugera ku ntego ya Noheli
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ese Abakristo bakwiriye kwizihiza Noheri?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 15/12 pp. 3-4

Noheli mu burasirazuba

● Mu myaka igera kuri magana abiri ishize, intiti y’ikirangirire ikomoka muri Koreya yagiye gusura i Pékin ho mu Bushinwa. Mu gihe yitegerezaga igishushanyo cyari kiri ku idari rya katederali, yabonye ifoto igaragaza Mariya ateruye umwana Yesu. Yagize icyo avuga kuri icyo gishushanyo gitangaje:

“Umugore yari akikiye umwana usa n’urwaye, uri mu kigero cy’imyaka nk’itanu cyangwa itandatu. Ijosi rye ryasaga n’iryanegekaye, ameze nk’aho atashoboraga kwihanganira kureba umwana we kuko yari ateye agahinda. Ahagana inyuma yabo hari abazimu benshi hamwe n’abana bato bafite amababa barimo baguruka impande zose. Igihe nabitegerezaga bari hejuru yanjye, byasaga n’aho mu gihe icyo ari cyo cyose bari guhanuka bakangwaho. Byanteye ubwoba, maze ndambura amaboko kugira ngo mbafate.”

IBYO byabaye kera cyane nyuma y’aho Ivugurura ritangiriye mu Burayi, kera cyane nyuma y’igihe cy’umwijima cyo mu Gihe Rwagati. Ariko kandi, ku bantu benshi bo mu Burasirazuba, Ubukristo bwari ikintu batamenyereye cyane nk’uko icyo gishushanyo ubwacyo cyari kitamenyerewe. Mbega ukuntu iyo mimerere yaje guhinduka! Buri gihe iyo ibihe bya Noheli bigeze, hategurwa ibintu bigaragaza igihe Yesu yari uruhinja. Abantu bo mu Burasirazuba bamaze kumenyera bene ibyo bintu, kandi ubu usanga imihanda myinshi yaho iteguwemo ibintu byerekeranye na Noheli isa n’iy’i Burayi.

Ku mugoroba wo ku itariki ya 25 Ugushyingo 1998, hasigaye ukwezi kumwe gusa ngo Noheli ibe, umuhanda w’i Paris witwa Champs Élysées uboneshejwe n’amatara asaga 100.000 amurika cyane, amanitswe mu biti 300 bitondekanye kuri uwo muhanda w’icyatwa. Mu buryo nk’ubwo, ku muhanda uri mu mujyi rwagati i Séoul, ho muri Koreya, hari igiti kinini cya Noheli cyateguwe n’iduka rikomeye ricururizwamo ibintu binyuranye, maze nijoro gitangira kumurika muri uwo murwa mukuru. Bidatinze, imihanda yo muri uwo mujyi itangiye gutakwamo imitako ya Noheli.

Uko bwije n’uko bukeye, televiziyo, radiyo hamwe n’ibinyamakuru bihitisha porogaramu zifitanye isano na Noheli. Mu gihugu hose bahugiye mu kwishimira impera z’umwaka, bashyuhijwe imitwe n’umwuka wa Noheli wiganje hose. Insengero z’i Séoul, ubwinshi bwazo bukaba butangaza abashyitsi benshi, zitatswe huti huti. Muri ubwo buryo, Koreya hamwe n’ibindi bihugu byo mu Burasirazuba usanga byatwawe n’ibyo kwitegura Noheli hafi mu gihe kimwe n’icyo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziba zirimo zihihibikana zitegura kwizihiza Umunsi wazo wo Gushimira Imana wizihizwa mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo.

Ibihugu byinshi byo mu Burasirazuba ntibibarirwa mu bigize Kristendomu. Urugero, 26,3 ku ijana by’abaturage ba Koreya ni bo bonyine bavuga ko ari Abakristo. Muri Hong Kong ni 7,9 ku ijana, muri Tayiwani bakaba 7,4 ku ijana, naho mu Buyapani ni 1,2 ku ijana gusa. Uko bigaragara, abenshi mu batuye mu Burasirazuba ntibakurikiza Ubukristo, ariko basa n’aho batarwanya ibyo kwizihiza Noheli. Mu by’ukuri, akenshi usanga basa n’aho ibashishikaza cyane kurusha bagenzi babo bo mu Burengerazuba. Urugero, Hong Kong izwiho kuba igira ibirori bya Noheli bihambaye, n’ubwo abenshi mu baturage bayo usanga ari Ababuda cyangwa abayoboke b’idini rya Tao. Ndetse no mu Bushinwa, aho 0,1 ku ijana gusa ari bo bavuga ko ari Abakristo, Noheli irimo iritabirwa n’abantu benshi mu buryo bwihuse cyane.

Kuki Noheli yizihizwa mu rugero rwagutse bene ako kageni mu Burasirazuba? Kuki abantu batemera ko Yesu ari we Mesiya bifatanya mu kwizihiza Noheli, kandi abenshi mu bavuga ko ari Abakristo bayibona ko ari umunsi w’ivuka rye? Mbese, Abakristo b’ukuri bagombye kwigana uko abo bantu babona Noheli? Turi buze kubona ibisubizo mu gihe turaba dusuzuma ukuntu Noheli yaje kwitabirwa n’abantu benshi muri Koreya, igihugu cyo mu Burasirazuba kimaze imyaka myinshi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze