ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 15/12 pp. 14-19
  • Ntituzigere na Rimwe Dusubira Inyuma Ngo Turimbuke!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ntituzigere na Rimwe Dusubira Inyuma Ngo Turimbuke!
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Gusubira Inyuma ngo Umuntu Arimbuke Bisobanura
  • Uko Abakristo Bokejwe Igitutu Kugira ngo Basubire Inyuma
  • Impamvu Batagombaga na Rimwe Kuzigera Basubira Inyuma ngo Barimbuke
  • Impamvu Tutagombye na Rimwe Kuzigera Dusubira Inyuma ngo Turimbuke
  • Nimucyo Tube Abantu Bafite Ukwizera
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ntimugacogore mu Isiganwa ry’Ubuzima!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Mwirinde Kubura Ukwizera
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Jya wishimira gukorera Yehova uri mu rusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 15/12 pp. 14-19

Ntituzigere na Rimwe Dusubira Inyuma Ngo Turimbuke!

“Ntituri ba bantu basubira inyuma ngo barimbuke.”​—ABAHEBURAYO 10:39, NW.

1. Ni iyihe mimerere yatumye intumwa Petero ineshwa n’ubwoba?

INTUMWA zigomba kuba zarumvise zikubiswe n’inkuba ubwo Shebuja zakundaga, ari we Yesu, yazibwiraga ko zose zari gutatana maze zikamuhāna. Ni gute ikintu nk’icyo cyari gushoboka​—muri icyo gihe, igihe yari azikeneye cyane kurusha ikindi gihe cyose? Petero yakomeje kuvuga ashimitse ati “naho bose bari buhemuke, ariko jye sindi buhemuke.” Mu by’ukuri, Petero yari umugabo w’intwari kandi ufite ubushizi bw’amanga. Ariko kandi, igihe Yesu yagambanirwaga agafatwa, intumwa​—ndetse na Petero ubwe​—zaratatanye. Nyuma y’aho, mu gihe Yesu yari arimo ahatwa ibibazo mu nzu y’Umutambyi Mukuru Kayafa, Petero yizembagizaga mu rugo rw’umutambyi ahangayitse cyane. Uko iryo joro ryarimo imbeho ryagendaga ryicuma, Petero ashobora kuba yaragize ubwoba bw’uko Yesu, hamwe n’undi muntu uwo ari we wese wifatanya na we bashoboraga kwicwa. Ubwo abantu bamwe na bamwe b’indorerezi bamenye ko Petero yari umwe mu bifatanyaga na Yesu mu buryo bwa bugufi, yatangiye guhinda umushyitsi. Incuro eshatu zose, yahakanye avuga ko ari nta ho yari ahuriye na Yesu. Ndetse Petero yahakanye avuga ko atari amuzi!​—Mariko 14:27-31, 66-72.

2. (a) Kuki imyifatire yo kugira ubwoba Petero yagaragaje mu ijoro Yesu yafashwemo idatuma aba muri “ba bantu basubira inyuma”? (b) Ni iki tugomba kwiyemeza tumaramaje?

2 Icyo cyari igihe Petero yari ageze mu mimerere yo gukendera mu mibereho ye, nta gushidikanya kikaba ari igihe yicujije mu buzima bwe bwose. Ariko se, imyifatire Petero yagize muri iryo joro yaba yaratumye aba ikigwari? Yaba se yaratumye aba umwe muri “ba bantu,” (NW) intumwa Pawulo nyuma y’aho yaje kwerekezaho, ubwo yandikaga iti “ubu ntituri ba bantu basubira inyuma ngo barimbuke” (Abaheburayo 10:39, NW)? Birashoboka ko abenshi muri twe bakwemera ko amagambo ya Pawulo aterekeza kuri Petero. Kubera iki? Kubera ko ubwoba Petero yagize bwari ubw’igihe gito, bwari ukudohoka kw’akanya gato mu mibereho yaranzwe n’ubutwari no kwizera bihebuje. Mu buryo nk’ubwo, benshi muri twe hari ibihe byabayeho mu gihe cyahise twibuka tukumva biduteye ipfunwe mu rugero runaka, ibihe twatashywe n’ubwoba mu buryo butunguranye bugatuma tutavuganira ukuri dushize amanga nk’uko twabyifuzaga. (Gereranya n’Abaroma 7:21-23.) Dushobora kugira icyizere cy’uko ibyo bihe byo kudohoka by’akanya gato bidatuma tuba muri ba bantu basubira inyuma ngo barimbuke. Icyakora, tugomba kwiyemeza tumaramaje kutazigera tuba bene abo bantu. Kubera iki? Kandi se, ni gute dushobora kwirinda kumera nk’uwo muntu?

Icyo Gusubira Inyuma ngo Umuntu Arimbuke Bisobanura

3. Ni gute umuhanuzi Eliya na Yona baneshejwe n’ubwoba?

3 Igihe Pawulo yandikaga ibyerekeye “ba bantu basubira inyuma,” (NW) ntiyashakaga kuvuga abantu bashobora kudohoka bakabura ubutwari, ibi by’akanya gato. Nta gushidikanya, Pawulo yari azi ibyari byarabaye kuri Petero n’abandi nka we. Eliya, umuhanuzi warangwaga n’ubushizi bw’amanga kandi akavuga ibintu mu buryo bweruye, igihe kimwe ubwoba bwaramutashye maze ahungisha amagara ye bitewe n’uko Umwamikazi w’umugome Yezebeli yashakaga kumwica (1 Abami 19:1-4). Umuhanuzi Yona we yageze mu gihe gikomeye kurushaho cyo gutahwa n’ubwoba. Yehova yamuhaye inshingano yo gukora urugendo akajya i Nineve, umujyi wari warabaye indahiro kubera ko wari wiganjemo urugomo n’abantu babi. Yona yahise yurira ubwato bwajyaga i Tarushishi​—mu birometero bigera ku 3.500 mu kindi cyerekezo (Yona 1:1-3)! Nyamara kandi, baba abo bahanuzi bizerwaga cyangwa intumwa Petero, nta n’umwe washoboraga kuvugwaho mu buryo bukwiriye ko ari muri ba bantu basubira inyuma. Kuki batavugwaho ibintu nk’ibyo?

4, 5. (a) Ni gute imirongo ikikije idufasha kumenya icyo Pawulo yashakaga kwerekezaho ubwo yavugaga ibyo ‘kurimbuka’ mu Baheburayo 10:39? (b) Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga ubwo yagiraga ati “ntituri ba bantu basubira inyuma ngo barimbuke”?

4 Zirikana interuro yose yakoreshejwe na Pawulo, igira iti “ubu ntituri ba bantu basubira inyuma ngo barimbuke,” (NW). Ni iki yashakaga kuvuga ubwo yavuga ibyo ‘kurimbuka’? Ijambo ry’Ikigiriki yakoresheje ryerekeza rimwe na rimwe ku kurimbuka kw’iteka. Ibyo bisobanuro bihuza n’ibivugwa mu mirongo ikikije uwo. Pawulo yari amaze gutanga umuburo agira ati “niba dukora ibyaha nkana, tumaze kumenya ukuri, ntihaba hasigaye igitambo cy’ibyaha, keretse gutegerezanya ubwoba gucirwaho iteka, no gutegereza umuriro w’inkazi, uzarya abanzi b’Imana.”​—Abaheburayo 10:26, 27.

5 Bityo rero, igihe Pawulo yabwiraga bagenzi be bahuje ukwizera ati “ntituri ba bantu basubira inyuma ngo barimbuke,” (NW) yashakaga kumvikanisha ko we hamwe n’abasomyi be b’Abakristo bizerwa bari bariyemeje kutazigera na rimwe batera Yehova umugongo ngo bareke kumukorera. Kubigenza batyo nta kindi byari kuzabagezaho uretse kurimbuka iteka. Yuda Isikaryota ni umwe mu basubiye inyuma bakarimbuka muri ubwo buryo, nk’uko byagenze ku bandi banzi b’ukuri batutse umwuka wa Yehova ku bushake bwabo (Yohana 17:12; 2 Abatesalonike 2:3). Bene abo bantu bari mu ‘banyabwoba’ barimburwa iteka bakajya mu nyanja yaka umuriro y’ikigereranyo (Ibyahishuwe 21:8). Oya, ntidushaka na rimwe kuba mu bantu nk’abo!

6. Ni iyihe myifatire Satani Diyabule yifuza ko twagira?

6 Satani Diyabule yifuza ko twasubira inyuma tukarimbuka. Kubera ko ari kabuhariwe mu ‘bikorwa by’amayeri,’ azi ko iyo myifatire ya kirimbuzi akenshi itangirira ku dukorwa duto duto. (Abefeso 6:11, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Iyo abonye ibitotezo bitaziguye bitagize icyo bigeraho, ashakisha ukuntu yamunga ukwizera kw’Abakristo b’ukuri akoresheje uburyo bufifitse kurushaho. Ashaka ko Abahamya ba Yehova barangwa n’ubushizi bw’amanga, b’abanyamwete bacecekeshwa. Reka turebe amayeri yakoresheje igihe yibasiraga Abakristo b’Abaheburayo, abo Pawulo yandikiye.

Uko Abakristo Bokejwe Igitutu Kugira ngo Basubire Inyuma

7. (a) Ni ayahe mateka yaranze itorero ry’i Yerusalemu? (b) Ni iyihe mimerere yo mu buryo bw’umwuka bamwe mu basomyi ba Pawulo bari barimo?

7 Hari ibihamya bigaragaza ko Pawulo yandikiye Abaheburayo urwandiko rwe ahagana mu mwaka wa 61 I.C. Itorero ryari i Yerusalemu ryari rifite amateka yaranzwe n’imvururu. Nyuma y’urupfu rwa Yesu, hadutse inkubi y’ibitotezo byuzuye ubugome, bituma Abakristo benshi bo muri uwo mujyi batatana. Ariko kandi, haje kubaho agahenge, bituma umubare w’Abakristo wiyongera (Ibyakozwe 8:4; 9:31). Uko imyaka yagiye ihita, hajyaga hacamo hakabaho ibindi bitotezo n’ingorane. Uko bigaragara, birasa n’aho igihe Pawulo yandikiraga Abaheburayo urwo rwandiko, icyo gihe itorero ryari rifite agahenge ugereranyije. Ariko kandi, hari ibigeragezo. Hari hashize imyaka igera hafi kuri mirongo itatu Yesu ahanuye iby’irimbuka rya Yerusalemu. Birashoboka ko hari abantu bamwe na bamwe bumvaga ko iherezo ryatinze nta mpamvu, bityo bakaba baribwiraga ko ritazabaho bakiriho. Abandi bo, cyane cyane abari bamaze igihe gito bizeye, bari batarageragezwa n’ibitotezo bikaze kandi nta byinshi bari bazi ku bihereranye n’akamaro ko kwihangana mu gihe cy’ibigeragezo (Abaheburayo 12:4). Nta gushidikanya ko Satani yashakaga kuririra kuri bene iyo mimerere. Ni ibihe ‘bikorwa by’amayeri’ yakoresheje?

8. Ni gute Abayahudi benshi bafataga itorero rya Gikristo ryari rikiri rishya ritaramenyera?

8 Abayahudi bari batuye i Yerusalemu n’i Yudaya basuzuguraga itorero rya Gikristo ryari rikiri rishya ritaramenyera. Dufatiye ku bikubiye mu rwandiko rwa Pawulo, tugira igitekerezo runaka ku birebana n’ibitutsi abayobozi ba kidini b’Abayahudi b’abirasi hamwe n’abayoboke babo batukaga Abakristo. Mu by’ukuri, bashobora kuba baravuze bati ‘dufite urusengero rukomeye i Yerusalemu, rumaze ibinyejana byinshi! Dufite umutambyi mukuru w’igikomerezwa uhayobora, hamwe n’abatambyi bamwungirije. Ibitambo bitambwa buri munsi. Dufite Amategeko, yatanzwe n’abamarayika bayaha Mose, akaba yaremejwe binyuriye ku bimenyetso bikomeye ku Musozi Sinayi. Ako gatsiko k’ingirwadini k’inzaduka, abo Bakristo badukanye ubuhakanyi bakivana mu idini rya Kiyahudi, bo nta na kimwe muri ibyo bafite!’ Mbese, ibyo bikorwa byo gukoba hari icyo byaba byaragezeho? Uko bigaragara, Abakristo bamwe na bamwe b’Abaheburayo babujijwe amahwemo n’ibyo bitero. Urwandiko rwa Pawulo rwabagobotse mu gihe gikwiriye rwose.

Impamvu Batagombaga na Rimwe Kuzigera Basubira Inyuma ngo Barimbuke

9. (a) Ni iyihe ngingo igenda igaruka mu rwandiko rwandikiwe Abaheburayo? (b) Ni mu buryo ki Abakristo bakoreraga Imana mu rusengero rwiza cyane kuruta urwari i Yerusalemu?

9 Reka dusuzume impamvu ebyiri Pawulo yahaye abavandimwe na bashiki be bari batuye i Yudaya, zagombaga gutuma batigera na rimwe basubira inyuma ngo barimbuke. Iya mbere​—ihereranye no kuba gahunda yo gusenga ya Gikristo yarasumbaga kure cyane izindi zose​—ni yo yari yiganje muri urwo rwandiko yandikiye Abaheburayo. Mu rwandiko rwe rwose, Pawulo yagiye agaruka kuri iyo ngingo. Urusengero rwari i Yerusalemu rwari igishushanyo cy’urusengero nyakuri rukomeye cyane kurushaho,urusengero rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka, inyubako ‘itararemwe n’intoki’ (Abaheburayo 9:11). Abo Bakristo bari bafite igikundiro cyo kwifatanya muri iyo gahunda yo mu buryo bw’umwuka ihereranye n’ugusenga kutanduye. Bari bari mu isezerano ryiza kurushaho, isezerano rishya ryari ryarasezeranyijwe kuva kera, ryari rifite Umuhuza uruta Mose, ari we Yesu Kristo.​—Yeremiya 31:31-34.

10, 11. (a) Kuki igisekuruza cya Yesu kitamubujije kuba Umutambyi Mukuru mu rusengero rwo mu buryo bw’umwuka? (b) Ni mu buryo ki Yesu yari Umutambyi Mukuru usumba uwabaga mu rusengero rwari i Yerusalemu?

10 Nanone kandi, abo Bakristo bari bafite Umutambyi Mukuru mwiza cyane kurusha abandi, ari we Yesu Kristo. Nta bwo rwose yari yarakomotse kuri Aroni. Ahubwo, yari Umutambyi Mukuru “mu buryo bwa Melikisedeki” (Zaburi 110:4). Melikisedeki, uwo igisekuruza cye kitigeze cyandikwa, yari umwami wa Salemu ya kera, akaba n’umutambyi mukuru wayo. Bityo rero, yashushanyaga Yesu neza mu buryo bw’ubuhanuzi, umurimo w’ubutambyi wa Yesu ukaba utarakomokaga ku gisekuru icyo ari cyo cyose cy’abantu badatunganye, ahubwo wakomokaga ku kindi kintu gikomeye kurushaho​—indahiro ya Yehova Imana ubwe. Kimwe na Melikisedeki, Yesu si Umutambyi Mukuru byonyine, ahubwo ni n’Umwami, utazigera upfa na rimwe.​—Abaheburayo 7:11-21.

11 Byongeye kandi, mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze ku mutambyi mukuru wakoraga mu rusengero rw’i Yerusalemu, Yesu ntiyagombaga gutamba ibitambo uko umwaka utashye. Igitambo yatanze ni ubuzima bwe butunganye, akaba yaragitanze rimwe rizima (Abaheburayo 7:27). Ibyo bitambo byose byatambirwaga mu rusengero byari igicucu gusa, bikaba byaragereranyaga icyo Yesu yatanze. Igitambo cye gitunganye cyatumye habaho kubabarirwa nyakuri kw’ibyaha by’abantu bose bizera. Nanone ikindi kintu gisusurutsa umutima, ni amagambo yavuzwe na Pawulo agaragaza ko uwo Mutambyi Mukuru ari wa wundi Yesu udahinduka, uwo Abakristo b’i Yerusalemu bari bazi. Yicishaga bugufi, ari umugwaneza, kandi akaba ashobora “kubabarana natwe mu ntege nke zacu” (Abaheburayo 4:15; 13:8). Abo Bakristo basizwe bari bafite ibyiringiro byo kuzaba abatambyi bungirije Kristo! None se ubwo ni gute bashoboraga no gutekereza ibyo gusubira inyuma mu ‘bintu bidafite imbaraga kandi bikena umumaro’ byo mu idini rya Kiyahudi ryononekaye?​—Abagalatiya 4:9.

12, 13. (a) Ni iyihe mpamvu ya kabiri yagombaga gutuma badasubira inyuma yatanzwe na Pawulo? (b) Kuki ukwihangana Abakristo b’Abaheburayo bari baragize kwagombaga kubatera inkunga yo kutazigera na rimwe basubira inyuma ngo barimbuke?

12 Nk’aho ibyo byari bidahagije, Pawulo yahaye Abaheburayo indi mpamvu ya kabiri yagombaga gutuma batigera basubira inyuma ngo barimbuke​—iyo mpamvu ikaba ari iy’uko bo ubwabo bari bazwiho kwihangana. Yaranditse ati “mwibuke iminsi ya kera, uburyo mwihanganiraga imibabaro y’intambara nyinshi.” Pawulo yabibukije ko bari ‘barahindutse ibishungero bagatukwa kandi bakababazwa.’ Bamwe bari barafunzwe; abandi bifatanyaga mu kababaro k’abari bafunzwe kandi bakabashyigikira. Ni koko, bari barabaye intangarugero mu kugaragaza ukwizera no kwihangana (Abaheburayo 10:32-34). Ariko se, kuki Pawulo yabasabye gukomeza ‘kwibuka’ ibyo bintu bibabaje byabagezeho? Mbese, ibyo ntibyari kubaca intege?

13 Ibinyuranye n’ibyo, ‘kwibuka iminsi ya kera’ byari kwibutsa Abaheburayo ukuntu Yehova yari yarabakomeje mu gihe cy’ibigeragezo. Babifashijwemo na we, bari barashoboye guhangana n’ibitero byinshi byagabwaga na Satani. Pawulo yaranditse ati ‘Imana ntikiranirwa, ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo’ (Abaheburayo 6:10). Ni koko, Yehova yibukaga imirimo yose bakoze ari abizerwa, ayibika mu bwenge bwe butagira imipaka. Twibutswa ibyerekeye inama yatanzwe na Yesu yo kwibikira ubutunzi mu ijuru. Nta mujura ushobora kwiba ubwo butunzi; nta nyenzi cyangwa ingese zishobora kuburya (Matayo 6:19-21). Mu by’ukuri, ubwo butunzi bushobora kwangirika mu gihe gusa Umukristo yaba asubiye inyuma ngo arimbuke. Ibyo byaba ari ukwaya ubutunzi ubwo ari bwo bwose yari yaribikiye mu ijuru. Mbega impamvu ikomeye Pawulo yahaye Abakristo b’Abaheburayo yagombaga gutuma batigera bagira bene iyo myifatire! Kuki bapfusha ubusa imyaka yose bari baramaze mu murimo ari bizerwa? Byari kuba bikwiriye kandi ari byiza cyane kurushaho ko bakomeza bakihangana.

Impamvu Tutagombye na Rimwe Kuzigera Dusubira Inyuma ngo Turimbuke

14. Ni ibihe bibazo by’ingorabahizi duhura na byo bisa n’ibyo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari bafite?

14 Abakristo b’ukuri muri iki gihe, na bo bafite impamvu zikomeye nk’izo zituma badasubira inyuma ngo barimbuke. Iya mbere, nimucyo twibuke ukuntu duhabwa imigisha mu gusenga kutanduye twahawe na Yehova. Kimwe n’uko byari bimeze ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere, turi mu gihe abayoboke b’amadini afite abantu benshi cyane badukwena kandi bakatunnyega, berekeza ku nsengero zabo zihambaye kandi bakavuga ko imigenzo yabo ari iya kera cyane. Ariko kandi, Yehova atwizeza ko yemera ugusenga kwacu. Mu by’ukuri, muri iki gihe twe dufite imigisha Abakristo bo mu kinyejana cya mbere batabonaga. Ushobora kwibaza uti ‘ibyo bishoboka bite?’ N’ubundi kandi, babayeho mu gihe urusengero rwo mu buryo bw’umwuka rwatangiraga gukora. Kristo yabaye Umutambyi Mukuru w’urwo rusengero ubwo yari akimara kubatizwa mu mwaka wa 29 I.C. Bamwe muri bo bari bariboneye n’amaso yabo Umwana w’Imana akora ibitangaza. Ndetse na nyuma y’urupfu rwe, hari ibindi bitangaza byinshi byakozwe. Icyakora, nk’uko byari byarahanuwe, izo mpano amaherezo zarahagaze.​—1 Abakorinto 13:8.

15. Abakristo b’ukuri muri iki gihe bari mu gihe cy’isohozwa ry’ubuhe buhanuzi, kandi se, ibyo bisobanura iki kuri twe?

15 Ariko kandi, twe turi mu gihe cy’isohozwa rikomeye ry’ubuhanuzi bwagutse buhereranye n’urusengero buvugwa muri Ezekiyeli igice cya 40 kugeza ku cya 48.a Bityo, twabonye ukuntu gahunda yashyizweho n’Imana ihereranye no gusenga kutanduye yongeye gusubizwaho. Urwo rusengero rwo mu buryo bw’umwuka rwarejejwe ruvanwamo imyanda yose ya kidini no gusenga ibigirwamana (Ezekiyeli 43:9; Malaki 3:1-5). Tekereza inyungu icyo gikorwa cyo kwezwa cyatuzaniye.

16. Ni iyihe myifatire ica intege yari yugarije Abakristo bo mu kinyejana cya mbere?

16 Mu kinyejana cya mbere, imibereho y’igihe kizaza y’itorero rya Gikristo ryari ryaragizwe umuteguro yasaga n’aho yijimye. Yesu yari yarahanuye ko byari kuzaba bimeze nk’aho umurima ukimara guhingwamo ingano wari kubibwamo urukungu rwinshi, bigatuma ingano zidashobora gutandukanywa n’urukungu mu buryo bworoshye (Matayo 13:24-30). Kandi koko ni ko byagenze. Mu mpera z’ikinyejana cya mbere, ubwo intumwa Yohana yari igeze mu za bukuru, ari yo ya nyuma yageragezaga gukumira ukononekara, ubuhakanyi bwari bwaratangiye gusagamba (2 Abatesalonike 2:6; 1 Yohana 2:18). Nyuma gato y’urupfu rw’intumwa, hadutse itsinda ry’abayobozi ba kidini ryari riri ukwaryo, rikandamiza umukumbi kandi ryambara imyambaro iritandukanya na rubanda. Ubuhakanyi bwakwirakwijwe hose ntibwagira aho busiga. Mbega ukuntu ibyo byaciye intege Abakristo bizerwa! Babonye gahunda y’ugusenga kutanduye yari imaze igihe gito ishyizweho ipfukiranwa na gahunda yononekaye. Ibyo byabaye mu gihe kitageze no ku kinyejana nyuma y’aho Kristo ashingiye itorero.

17. Ni mu buryo ki itorero rya Gikristo ryo muri iki gihe ryarambye cyane kurusha iryaribanjirije ryo mu kinyejana cya mbere?

17 Reka noneho ubu turebe ibintu bitandukanye n’ibyo. Muri iki gihe, ugusenga kutanduye kumaze igihe kirekire cyane kuruta icyo kwamaze mu gihe cy’intumwa kugeza aho zipfiriye. Kuva igihe inomero ya mbere y’iyi gazeti yasohokeye mu mwaka wa 1879, Yehova yagiye aduha imigisha binyuriye mu gutuma tugenda turushaho kugira ugusenga kutanduye. Yehova na Kristo Yesu binjiye mu rusengero rwo mu buryo bw’umwuka mu mwaka wa 1918 bagamije kurusukura (Malaki 3:1-5). Kuva mu mwaka wa 1919, gahunda yo gusenga Yehova Imana yagiye itunganywa buhoro buhoro. Twagiye turushaho gusobanukirwa neza ubuhanuzi bwa Bibiliya n’amahame yayo (Imigani 4:18). Ni nde witirirwa ibyo byose? Si abantu buntu badatunganye. Yehova hamwe n’Umwana we, we Mutware w’itorero, ni bo bonyine bashobora kurinda ubwoko Bwe kugira ngo butononekara muri ibi bihe birangwa no kononekara. Ku bw’ibyo rero, ntituzigere na rimwe tubura gushimira Yehova ku bwo kuba yaratwemereye kwifatanya muri gahunda y’ugusenga kutanduye muri iki gihe. Kandi nimucyo twiyemeze tumaramaje kutazigera dusubira inyuma ngo turimbuke!

18. Ni iyihe mpamvu dufite yagombye gutuma tutigera na rimwe dusubira inyuma ngo turimbuke?

18 Kimwe n’abo Bakristo b’Abaheburayo, dufite impamvu ya kabiri ituma twamagana imyifatire yo kugira ubwoba hamwe no gusubira inyuma​—kuba twe ubwacu twarihanganye. Twaba twaratangiye gukorera Yehova mu myaka ya vuba aha cyangwa se twaba tumaze imyaka ibarirwa muri za mirongo tubikora turi abizerwa, tuzwiho kuba twarakoze imirimo runaka ya Gikristo. Benshi muri twe bagezweho n’ibitotezo, byaba ari ugufungwa, igihe cyo kubuzanywa k’umurimo, kugirirwa ibikorwa by’urugomo, cyangwa gutakaza ibyo umuntu atunze. Abandi bantu benshi kurushaho bagiye barwanywa n’abo mu miryango yabo, bagakobwa, bagakwenwa kandi abantu ntibitabire ibyo bavuga. Twese twarihanganye, dukomeza gukorera Yehova umurimo turi abizerwa tutitaye ku ngorane n’ibigeragezo duhura na byo mu buzima. Mu kubigenza dutyo, twagaragaye ko dufite ukwihangana ku buryo Yehova atazabyibagirwa, twiyubakira ikigega cyo guhunikamo ubutunzi mu ijuru. Nta gushidikanya rero ko iki atari igihe cyo gusubira inyuma ngo tujye muri gahunda ishaje yononekaye twasize inyuma! Kuki se twapfusha ubusa umurimo wose twakoranye umwete? Ibyo ni ko biri mu buryo bwihariye muri iki gihe, dore ko hanasigaye “igihe kigufi cyane” mbere y’uko imperuka iza.​—Abaheburayo 10:37.

19. Ni iki kizasuzumwa mu gice gikurikira?

19 Ni koko, nimucyo twiyemeze tumaramaje ko ‘tutari ba bantu basubira inyuma ngo barimbuke’! Ahubwo nimucyo tube ‘abantu bafite ukwizera’ (Abaheburayo 10:39, NW). Ni gute dushobora kwizera neza ko duhuje n’ibyo bivuzwe, kandi se, ni gute dushobora gufasha Abakristo bagenzi bacu kubigenza batyo na bo? Igice cyacu gikurikira kirasuzuma icyo kibazo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Werurwe 1999, ku ipaji ya 8-23.

Mbese, Uribuka?

◻ Gusubira inyuma ngo turimbuke bisobanura iki?

◻ Ni ibihe bigeragezo byatsikamiraga Abakristo b’Abaheburayo

◻ Pawulo yandikiye?

◻ Ni izihe mpamvu Pawulo yahaye Abaheburayo zagombaga gutuma badasubira inyuma ngo barimbuke?

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Kuba Petero yaradohotse akaneshwa n’ubwoba ntibyatumye aba nka “ba bantu basubira inyuma ngo barimbuke”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze