ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 15/12 pp. 9-13
  • Babonye amahoro nyakuri mu gihugu cy’imidugararo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Babonye amahoro nyakuri mu gihugu cy’imidugararo
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • “Ninkura Nzajya mu Ngabo za IRA!”
  • Kutagira Aho Umuntu Abogamira Ni Uburinzi Nyakuri
  • “Imbunda Zanjye Ni Zo Zonyine Zari Uburinzi Bwanjye
  • “Ibintu Nta Cyo Byari Bivuze”
  • “Buri Gihe Abahamya Batwerekezaga Kuri Bibiliya”
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 15/12 pp. 9-13

Babonye amahoro nyakuri mu gihugu cy’imidugararo

Mu mwaka wa 1969 hari raporo yagiraga iti “icyago cy’urugomo rushingiye ku kwirema ibice cyose uko cyakabaye cyatorotse uruzitiro rwacyo.” Ibyo byavuzwe mu gihe Imidugararo, ni ukuvuga imimerere y’imvururu zidahosha ziriho muri iki gihe muri Irilande y’Amajyaruguru yatangiraga kwiyongera.

URUGOMO rushingiye ku kwirema ibice hamwe n’ubwicanyi byarogeye cyane mu gihe abicanyi b’Abaporotesitanti n’ab’Abagatolika, ni ukuvuga “inyamaswabantu zo ku mpande zombi” zishyamiranye mu rwego rwa politiki no mu rwego rw’idini, zakazaga umurego zimaranira kugira ijambo muri Irilande. Ikinyamakuru cyitwa The Irish Times kivuga ko kuva icyo gihe, “abantu basaga 3.600 bishwe, naho ababarirwa mu bihumbi bakamugazwa mu gihe cy’imyaka igera hafi kuri 30 yaranzwe n’urugomo.”

Birumvikana ariko ko ubwo atari ubushyamirane bwa vuba aha. Bumaze ibinyejana byinshi bwibasiye Irilande. Mu myaka ya vuba aha, ingaruka zabwo za kirimbuzi zikaze kurusha izindi zumvikanye muri Irilande y’Amajyaruguru, ariko abaturage bo muri Irilande yose imibereho yabo yononwe n’uburakari hamwe n’ubwumvikane buke byatewe n’ubwo bushyamirane.

Mu mimerere iteye ityo, ubu hakaba hashize imyaka isaga ijana, Abahamya ba Yehova bagiye bagaragaza umuti nyakuri w’ibibazo byayogoje icyo gihugu kirangwa n’imidugararo. Uwo muti ni Ubwami bw’Imana buyobowe na Yesu Kristo (Matayo 6:9, 10). Igihe iyo Midugararo yatangiraga mu mwaka wa 1969, muri Irilande hari hari Abahamya ba Yehova 876. Ubu hari abasaga 4.500 bibumbiye mu matorero asaga 100. Hano hari amakuru make avuga ibyabaye ku bantu bamwe na bamwe bateye umugongo politiki bakareka n’ibikorwa bya gisirikare.

“Ninkura Nzajya mu Ngabo za IRA!”

Uwitwa Michaela yakuriye mu muryango w’Abagatolika muri Repubulika ya Irilande. Ku ishuri yigishijwe ibintu runaka ku mateka ya Irilande n’ukuntu imaze ibinyejana byinshi ishyamiranye n’Ubwongereza. Akiri umwana yatangiye kwihingamo umutima wo kwanga Abongereza mu buryo bwimbitse, kuko yabonaga ko ari bo “bakandamizaga abaturage ba Irilande.” Igihe yari afite imyaka icumi, yabwiye nyirakuru ati “ninkura nzajya mu ngabo za IRA!” (Ingabo Ziharanira Repubulika ya Irilande.) Yagize ati “nahise nkubitwa urushyi, na n’ubu ndacyarwibuka.” Nyuma y’aho yaje kumenya ko sekuru yari yarahoze mu ngabo z’u Bwongereza mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose. Hari igihe kimwe byabaye ngombwa ko nyirakuru yitambika imbere ya sekuru kugira ngo abuze ingabo za IRA kumurasa.

Ariko kandi, igihe Michael yari amaze kuba mukuru, yifuzaga kugira icyo yakora kugira ngo afashe bagenzi be b’Abagatolika bo muri Irilande y’Amajyaruguru. Yagize ati “icyo gihe, kuri jye byasaga n’aho abantu bagiraga icyo bakora kugira ngo bafashe Abagatolika bo muri Irilande y’Amajyaruguru bari abo mu ngabo za IRA bonyine.” Asunitswe n’ibyo yabonaga ko ari impamvu ikwiriye, yabaye umwe mu bagize ingabo za IRA kandi ahabwa imyitozo mu birebana no gukoresha intwaro. Batatu mu ncuti ze barashwe n’Abaporotesitanti bo muri Irilande y’Amajyaruguru bitwara gisirikare, barapfa.

Amaherezo Michael yaje kuzinurwa n’intambara za gisirikare, urugero yateshwaga umutwe n’urwango rukarishye rwahoraga hagati y’udutsiko tunyuranye twitwara gisirikare. Mu gihe yari ari muri gereza azira ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa bya IRA, yasenze Imana ayisaba ko yamufasha kubona inzira nyakuri igana ku mahoro n’ubutabera birambye. Hashize igihe runaka nyuma y’aho, Abahamya ba Yehova bamusuye iwe mu rugo. Ariko kandi, urwikekwe yari amaranye igihe rwamubereye inkomyi. Abo Bahamya bari Abongereza. Urwango rwari rwarashinze imizi mu mutima we rwatumye gutega amatwi bimugora. Yagize ati “buri gihe sinabagaragarizaga ko mbishimiye, ariko barahatanye bakomeza kuza kunsura no kunganiriza, maze ntangira kubona ko Ubwami bw’Imana bwari kuzakuraho akarengane kose gashingiye kuri politiki no ku mibereho nari ndimo ndwanira kuvanaho.”​—Zaburi 37:10, 11; 72:12-14.

Ibintu byageze aho bikomeye ku mugoroba umwe ubwo yahuraga n’uwari umukuriye mu ngabo za IRA, maze akamubwira ati “tugufitiye akazi ugomba gukora.” Michael yagize ati “numvise ngomba kugira amahitamo ako kanya, bityo nikije umutima maze ndamubwira nti ‘ubu ndi umwe mu Bahamya ba Yehova,’ n’ubwo icyo gihe nari ntarabatizwa. Gusa icyo nari nzi ni uko nifuzaga kuba umugaragu wa Yehova.” Uwo wari umukuriye yaramushubije ati “wari ukwiye kwegekwa ku rukuta bakakurasa.” N’ubwo Michael yashyizweho iterabwoba, yavuye mu ngabo za IRA. Yagize ubutwari bwo kubigenza atyo binyuriye mu kureka amagambo ya Yehova akagira ingaruka ku bwenge bwe no ku mutima we. “Nyuma y’igihe runaka, umugore wanjye na bamwe mu bana banjye na bo beguriye Yehova ubuzima bwabo. Ubu dufite amahoro nyakuri mu mitima yacu. Kandi tuzahora dushimira Yehova ku bwo kuba yaratumye tumenya ukuri kandi tukifatanya mu gukwirakwiza ubutumwa bw’amahoro muri iki gihugu cy’imidugararo.”​—Zaburi 34:15, umurongo wa 14 muri Biblia Yera; 119:165.

Kutagira Aho Umuntu Abogamira Ni Uburinzi Nyakuri

Uwitwa Patrick yagize ati “nakuriye mu giturage cyo muri County Derry ho muri Irilande y’Amajyaruguru. Nkiri umwana, nta kindi kintu nari nzi uretse Imidugararo. Uko bigaragara, iyo mimerere yagize ingaruka ku birebana n’uko mbona ibintu no ku mitekerereze yanjye.” Patrick yatangiye kugira ibitekerezo by’intagondwa asunitswe no gukunda igihugu by’agakabyo mu buryo burangwa n’urugomo hamwe n’urwikekwe rwimbitse yari afitiye Abongereza. Yabonye abantu b’abanyedini bo ku mpande zombi za politiki zishyamiranye barenga ku mahame y’ibanze ya Gikristo, hamwe n’amahame remezo akwiriye umuntu nyamuntu. Ibyo byatumye atera umugongo icyitwa idini cyose, amaherezo aza guhinduka umuntu utemera ko Imana ibaho, aba umuyoboke wamaramaje w’amatwara y’uwitwa Marx (Marxisme).​—Gereranya na Matayo 15:7-9; 23:27, 28.

Patrick yagize ati “ibintu nibuka byo hambere cyane, ni imfungwa ziharanira Repubulika zo mu Majyaruguru ziyicishaga inzara. Ibyo byangizeho ingaruka mu buryo bwimbitse. Ndibuka ukuntu najyaga nzamura amabendera ya Irilande kandi ngashwarambura ibigambo bisebya Abongereza ahantu hose nashoboraga kugera. Igihe nari ngejeje ku myaka 15 gusa, nayoboye imihango yo guhamba umwe mu mfungwa ziyicishije inzara yari yaguye muri gereza.” Kimwe n’abandi benshi bari barafatiwe mu mivurungano no gushoberwa byari biriho muri ibyo bihe, Patrick yagiye yifatanya mu bikorwa by’urugomo no mu myigaragambyo aharanira icyo yabonaga ko ari ubutabera bw’abaturage n’uburinganire bwabo. Yagiranye ubucuti bwa bugufi n’intagondwa nyinshi zakundaga igihugu by’agakabyo, abenshi muri zo bakaba baraje gufungwa n’abategetsi b’Abongereza.

Patrick yagize ati “hanyuma, bitewe n’impamvu z’iby’ubukungu, naje kumara igihe runaka mu Bwongereza. Igihe nari ndiyo, abapolisi b’Abongereza bafashe umwe mu ncuti zanjye wari watumwe gutega bombe.” N’ubwo Patrick yari agikomeza gushyigikira cyane ibikorwa byo gukunda igihugu by’agakabyo, imyifatire ye yatangiye guhinduka. Yatangiye kubona ko urwikekwe yari afitiye abaturage bo mu Bwongereza bose nta shingiro na busa rwari rufite. Yagize ati “nanone kandi, natangiye kubona ko ibikorwa bya gisirikare mu by’ukuri bitari kuzigera na rimwe bikemura ibibazo kandi ngo bikureho akarengane kambuzaga amahwemo. Mu bantu bayoboraga imiryango yitwara gisirikare, hari harimo ruswa nyinshi cyane hamwe n’izindi nenge ziterwa no kudatungana.”​—Umubwiriza 4:1; Yeremiya 10:23.

Amaherezo Patrick yaje gusubira muri Irilande y’Amajyaruguru. “Igihe nasubiragayo, hari incuti yanjye yanyeretse Abahamya ba Yehova.” Binyuriye ku cyigisho cya Bibiliya Patrick yagiranye n’Abahamya, yatangiye kubona umuti nyakuri w’ubushyamirane n’amakimbirane biba mu bantu. Yagize amajyambere yihuse yo mu buryo bw’umwuka mu gihe amahame ya Bibiliya yagendaga agira ingaruka ku bwenge bwe no ku mutima we (Abefeso 4:20-24). Yagize ati “ubu noneho aho kugira ngo ntegure ibikorwa byo guhirika gahunda y’ubutegetsi iriho, usanga nigiriye kubwiriza ubutumwa bw’amahoro bwo muri Bibiliya, ndetse nkagera no mu turere dutuwe n’abashyigikiye ubutegetsi buriho, aho ntashoboraga guhirahira ngo njyeyo mbere y’aho. Mu by’ukuri, mu gihe i Belfast hari hibasiwe n’ubwicanyi bwinshi bushingiye ku kwirema ibice, abantu bashoboraga gutembera nta nkomyi mu turere dutuwe n’abashyigikiye ubutegetsi buriho n’abakunda igihugu by’agakabyo batari mu bimodoka bya burende, ni Abahamya ba Yehova bonyine.” Kimwe n’abandi Bahamya bo muri Irilande y’Amajyaruguru muri iki gihe, yaje kubona ko kutagira aho umuntu abogamira, nk’uko byari bimeze ku Bakristo ba mbere, ari uburinzi nyakuri (Yohana 17:16; 18:36). Yashoje agira ati “kubona ko binyuriye kuri Yesu Kristo Yehova azazanira abantu bose ubutabera nyakuri kandi akabavana mu nzara z’ababakandamiza, bituma umuntu yumva afite umudendezo mwinshi.”​—Yesaya 32:1, 16-18.

“Imbunda Zanjye Ni Zo Zonyine Zari Uburinzi Bwanjye

Uwitwa William yagize ati “nakuriye mu rundi ruhande rw’abashyamiranye mu rwego rwa politiki no mu rwego rw’idini. Nacengejwemo ibitekerezo by’Abaporotesitanti bishingiye ku rwikekwe, kandi nangaga urunuka ikintu cyose gifitanye isano na Gatolika. Ndetse sinashoboraga no kujya mu iduka ry’Abagatolika mu gihe cyose byabaga bishoboka, kandi nagiye muri Repubulika ya Irilande incuro imwe gusa. Nagiye nifatanya mu dutsiko tunyuranye hamwe n’inzego zigendera ku mahame y’Abaporotesitanti, urugero nk’umuryango witwa Orange Order​—uwo ukaba ari umuryango witangiye kurwana ku busugire bw’idini ry’Abaporotesitanti hamwe n’imibereho ya giporotesitanti.” Igihe William yari afite imyaka 22, yinjiye mu mutwe w’ingabo zirengera akarere ka Ulster zitwa Ulster Defense Regiment, ukaba ari ishami ry’ingabo z’u Bwongereza zikomoka muri ako karere. Abenshi mu bazigize bari Abaporotesitanti. Yari yiteguye kwica kugira ngo arwanirire umurage we. “Nari ntunze imbunda nyinshi, kandi sinari gushidikanya kuzikoresha igihe byari kuba bibaye ngombwa. Imwe nayirazaga ku musego.”

Ariko haje kubaho ihinduka rikomeye. “Natangiye kubona ko Abahamya ba Yehova bari bafite ikintu kidasanzwe igihe nakoranaga n’umwe muri bo ubwo twasanaga inzu yari ishaje. Uwo mugenzi wanjye twakoranaga yangizeho ingaruka mu buryo bwimbitse. Mu gihe twubakaga iyo nzu turi kumwe, nashoboye kumubaza ibibazo byinshi byambuzaga amahwemo bihereranye n’Imidugararo, idini hamwe n’Imana. Ibisubizo bye byoroheje kandi bisobanutse neza, byamfashije kumenya abo Abahamya ba Yehova ari bo mu by’ukuri​—ko bagize itsinda ry’abantu bunze ubumwe, batagira urugomo kandi batagira aho babogamira muri politiki, barangwa n’urukundo bakunda Imana na bagenzi babo.”​—Yohana 13:34, 35.

Mu gihe cy’amezi ane William atangiye kwiga Bibiliya, yasezeye mu miryango yose yo mu rwego rw’idini hamwe n’inzego za gipolitiki yifatanyagamo. Yagize ati “iyo yari intambwe ikomeye kuri jye, kubera ko nagombaga kureka imigenzo myinshi nari nkomeyeho kuva kera.” Icyakora, ikigeragezo gikomeye kurusha ibindi cyari kimutegereje. “Bitewe n’imimerere yari iriho muri Irilande y’Amajyaruguru, nibwiraga ko imbunda zanjye ari zo zonyine zari uburinzi bwanjye. Nabonwaga nk’aho nari ‘umuntu wemewe n’amategeko wagombaga kwibasirwa’ n’ingabo za IRA. Bityo, kureka izo ntwaro byarangoye cyane.” Icyakora, inama za Bibiliya, urugero nk’inama iboneka muri Yesaya 2:2-4, buhoro buhoro zagiye zihindura ukuntu abona ibintu. Amaherezo yaje kubona ko burya Yehova ari we burinzi bwe nyakuri, nk’uko byari bimeze ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere. Hanyuma, William yatanze za mbunda ze.

William yagize ati “kimwe mu bintu nishimira by’ukuri, ni uko ubu mfitanye ubucuti bwimbitse kandi burambye n’abantu mbere nashoboraga kubona ko ari abanzi bakwiriye gupfa. Nanone kandi, kuba nshobora kugeza ubutumwa bwa Bibiliya bw’ibyiringiro mu turere kera nari narahoze ‘mbujijwe kwinjiramo,’ ni isoko nyakuri y’ibyishimo. Gutekereza ku byo ukuri kwankoreye jye n’umuryango wanjye, bituma nshimira Yehova hamwe n’umuteguro we iteka ryose.”

“Ibintu Nta Cyo Byari Bivuze”

Uwitwa Robert na Teresa bakuriye mu mimerere itandukanye rwose. Robert yagize ati “nkomoka mu muryango wizirika cyane ku mahame y’Abaporotesitanti. Hari bamwe muri bene wacu bagiye bifatanya mu bikorwa bya gisirikare. Nanjye ubwanjye ninjiye mu ngabo zitwa Ulster Defense Regiment zo mu ngabo z’u Bwongereza, igihe nari mfite imyaka 19. Igihe kinini twakimaraga tugenzura uturere Teresa yari atuyemo. Ijoro rimwe nahinduriwe imirimo mva mu kazi ko gukora irondo rya buri gihe mpabwa indi mirimo. Muri iryo joro, imodoka yo mu bwoko bwa Land-Rover nari kuba nanjye nagendeyemo yaturikanywe n’igisasu. Hapfuye abasirikare babiri abandi babiri barakomereka.”

Robert yatangiye kwibaza ku bihereranye n’icyo ubuzima buvuze. “Ubusanzwe nizeraga ko Imana iriho, ariko igihe nitegerezaga ibyaberaga muri Irilande y’Amajyaruguru, nabonaga ibyo bintu bidafite icyo bivuze. Mu by’ukuri, natangiye gusenga Imana. Nabajije Imana niba iriho koko, kandi niba yari iriho, nayisabye kunyereka inzira iboneye ngomba kubamo. Ndibuka igihe nabwiraga Imana ko hari ahantu runaka hagomba kuba hari idini rimwe ry’ukuri!” Hashize iminsi mike nyuma y’ibyo, umwe mu Bahamya ba Yehova yasuye Robert amusigira igitabo. Igihe Robert yageraga imuhira atinze avuye ku irondo muri iryo joro, yatangiye gusoma icyo gitabo akirangiza saa kumi n’imwe za mu gitondo. Yagize ati “nahise mbonamo ukuri, kandi nashoboraga kwibonera ko ibintu byose byaturukaga muri Bibiliya” (2 Timoteyo 3:16). Yatangiye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, maze mu gihe gito yegurira Imana ubuzima bwe.

“Buri Gihe Abahamya Batwerekezaga Kuri Bibiliya”

Ku rundi ruhande, Teresa we yakomokaga mu muryango w’Abagatolika bashyigikiye ibitekerezo byo gukunda igihugu by’agakabyo mu buryo bwimbitse. Teresa yagize ati “nkiri umukobwa muto nagiye mu mutwe wa Sinn Féin (soma shin feyin).b Ibyo byatumye ngira uruhare mu gushyigikira ibikorwa bya gisirikare. Nafashaga mu birebana no gukusanya amafaranga yo gukoresha mu ntambara z’abasirikare. Namenyeshaga IRA ibintu byose byaberaga mu karere k’iwacu. Nanone kandi, nagiye nifatanya mu myigaragambyo no mu bitero byo gutera amabuye abapolisi n’abasirikare babaga bari ku irondo.”

Igihe bamwe mu bagize umuryango wa Teresa batangiraga kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, na we yatangiye gushimishwa. Imbaraga z’Ijambo ry’Imana zamugizeho ingaruka mu buryo bukomeye. Yagize ati “buri gihe Abahamya batwerekezaga kuri Bibiliya kugira ngo tubone ibisubizo by’ibibazo byacu. Isezerano riri muri Daniyeli 2:44, mu by’ukuri ryatumye dukanguka. Nabonye ko Ubwami bw’Imana ari bwo buryo nyakuri bwo kuvanaho akarengane kose nari ndimo ndwanya.” Yatangiye kugenda arushaho kumva azinutswe ibikorwa bimwe na bimwe by’agahomamunwa byakorwaga n’abasirikare. Urugero, Teresa ntiyashoboraga kwiyumvisha impamvu umuntu uwo ari we wese ugira ibyiyumvo by’impuhwe kandi urangwa n’umutima wa kimuntu yakwishimira kumva amakuru yerekeranye n’igikorwa cy’ibyihebe cyahitanye abasirikare cyangwa abandi bantu, cyangwa bakamugara bigatuma abagize imiryango bashegeshwa n’agahinda hamwe n’intimba. Na we yitabiriye ukuri ko muri Bibiliya kandi arareka amahame y’Imana agira icyo ahindura ku mitekerereze ye. Yeguriye Imana ubuzima bwe maze bidatinze arabatizwa.​—Imigani 2:1-5, 10-14.

Teresa yahuye na Robert igihe bombi bari bagiye mu materaniro muri rimwe mu matorero y’Abahamya ba Yehova yo muri Irilande y’Amajyaruguru. Yagize ati “igihe nahuraga na Robert ku ncuro ya mbere, byarangoye kwemera ko nari ndimo mvugana n’umuntu nari kubona ko ari umwe mu basirikare b’Abongereza mu gihe gito cyari gishize, tukaganira dutuje cyane kandi mu buryo burangwa n’amahoro. Nta gushidikanya ko Ijambo ry’Imana ryari ryaramfashije kurandura inzangano hamwe n’urwikekwe byari byarashinze imizi mu mutima wanjye.” We na Robert babonye ko aho kugira ngo batandukanywe n’inzangano hamwe n’urwikekwe ruturuka ku migenzo yabo hamwe n’imico yabo inyuranye, icyo gihe bari bafite ibintu byinshi bahuriyeho. Igifite imbaraga kurusha ibindi muri ibyo, ni urukundo bakunda Yehova Imana. Baje gushyingiranwa. Ubu basigaye bakorera hamwe mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bw’Imana buhereranye n’amahoro nyakuri, babugeza ku bantu bakuriye mu mimerere n’imyizerere yose muri icyo gihugu cy’imidugararo.

Hari abandi bantu batuye muri Irilande bagiye bahura n’ibintu bimeze nk’ibyo. Binyuriye mu gutega amatwi inyigisho z’Ijambo ry’Imana ryahumetswe no kuzemera, bahunze “ubwenge bw’abantu n’ibihendo by’ubusa” (Abakolosayi 2:8). Ubu basigaye biringira mu buryo bwuzuye amasezerano y’Imana yanditswe muri Bibiliya. Bishimira kugeza ku muntu wese ubatega amatwi ibyiringiro by’imibereho irangwa n’amahoro yo mu gihe kizaza​—imibereho izaba itakirangwa na hato n’urugomo rushingiye ku kwirema ibice hamwe n’urugomo rw’ubundi bwoko.​—Yesaya 11:6-9.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Amazina yarahinduwe.

b Ishyaka rya politiki rifitanye isano ya bugufi na IRA.

[Amafoto yo ku ipaji ya 10]

Intambara y’abasirikare yagiye ishimagizwa mu ngo zo muri Irilande y’Amajyaruguru hose

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze