Amavanjiri—Impaka ziracyakomeza
Mbese, inkuru zo mu Mavanjiri zivuga iby’ivuka rya Yesu Kristo ni ukuri?
Mbese, ni we watanze cya Kibwiriza cyo ku Musozi?
Mbese koko, Yesu yarazutse?
Yaba se koko yaravuze ati “ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo”?—Yohana 14:6.
IBIBAZO byo muri urwo rwego byagiweho impaka n’intiti zigera kuri 80 zabaga ziteraniye mu nama yitwa Jesus Seminar, ikaba ari inama nyunguranabitekerezo yibanda kuri Yesu, yagiye iterana kabiri mu mwaka guhera mu wa 1985. Iryo tsinda ry’intiti ryashubije ibyo bibazo mu buryo butangaje. Abagize iyo nama bajyaga batora bakoresheje udukarita ku magambo yose yo mu Mavanjiri yitirirwa ko yavuzwe na Yesu. Agakarita k’umutuku kagaragaza igitekerezo cy’uko ayo magambo yavuzwe na Yesu koko. Agakarita k’ibara ry’iroza gasobanura ko ayo magambo asa n’ikintu runaka Yesu ashobora kuba yaravuze. Agakarita k’ikijuju kagaragaza ko ibitekerezo bishobora kuba bijya kumera nk’ibya Yesu, ariko amagambo akaba ataramuturutseho. Agakarita k’umukara ko kabihakana keruye, kemeza ko ayo magambo yakomotse mu migenzo yo hanyuma ya Yesu.
Abagize ya nama yitwa Jesus Seminar bakoresheje ubwo buryo maze bahakana ziriya ngingo enye zose zo mu Mavanjiri zagaragajwe mu buryo bw’ibibazo twavuze tugitangira. Mu by’ukuri, batoye agakarita k’umukara kuri 82 ku ijana by’amagambo yo mu Mavanjiri yitirirwa ko yavuzwe na Yesu. Dukurikije uko babibona, 16 ku ijana by’ibintu bivugwa kuri Yesu mu Mavanjiri no mu zindi nyandiko ni byo byonyine bisa n’aho bihuje n’ukuri.
Bene iryo jora ry’Amavanjiri si irya none. Ibyo kwibasira Amavanjiri byagaragaye mu mwaka wa 1774, ubwo inyandiko yandikishijwe intoki y’amapaji 1.400 yanditswe na Hermann Reimarus, wari umwarimu wigishaga indimi zo mu karere k’i Burasirazuba muri kaminuza ya Hamburg mu Budage yasohokaga nyuma y’urupfu rwe. Muri iyo nyandiko Reimarus yashidikanyije mu buryo bwimbitse ku bihereranye no kuba Amavanjiri avuga ibintu byabayeho koko. Imyanzuro ye yari ishingiye ku isesengura ry’iyigandimi hamwe n’ibintu yitaga ko ngo bivuguruzanya yasanze mu nkuru enye z’Amavanjiri zivuga iby’imibereho ya Yesu. Kuva icyo gihe, abantu bajora bagiye bagaragaza kenshi ko bashidikanya ku birebana n’amanyakuri y’inkuru z’Amavanjiri, mu rugero runaka bakamunga icyizere abantu bari bafitiye izo nyandiko.
Ikintu kimwe izo ntiti zihuriyeho, ni uko zibona ko inkuru z’Amavanjiri ari ibihimbano byo mu rwego rw’idini byaturutse mu bantu banyuranye. Ibibazo bisanzwe bizamurwa n’intiti zishidikanya ni ibi bikurikira: mbese, imyizerere yabo ishobora kuba yaratumye abanditsi b’Amavanjiri ane bagira icyo bahindura ku bintu byabaye kugira ngo baryoshye inkuru? Mbese, amatwara y’Abakristo ba mbere yaba yaratumye bagira ibyo bavana cyangwa bongera ku nkuru ya Yesu? Ni ibihe bice byo mu Mavanjiri bishobora kuba bivuga ukuri, aho kubamo imigani y’imihimbano?
Abantu barerewe mu bihugu bitemera ko Imana ibaho cyangwa bidashishikazwa n’idini bemera ko Bibiliya—hakubiyemo n’Amavanjiri—ari igitabo cyuzuyemo inkuru za rubanda hamwe n’imigani y’imihimbano. Icyakora, hari n’abandi bacibwa intege n’amateka ya Kristendomu yaranzwe no kumena amaraso, gukandamiza, amacakubiri n’imyifatire itarangwa no kubaha Imana. Bene abo bantu babona nta mpamvu yatuma bita mu buryo ubwo ari bwo bwose ku nyandiko muri Kristendomu bavuga ko ari izera. Bumva ko ibitabo byabyaye idini rishingiye ku buryarya nta handi byaba byaraturutse uretse mu migani itagira umumaro.
Mbese, wowe ubitekerezaho iki? Mbese, wagombye kureka intiti zimwe na zimwe zishidikanya niba Amavanjiri avuga ibintu byabayeho koko zigatuma nawe utangira gushidikanya mu bitekerezo byawe? Mu gihe wumvise bavuga ko ngo abanditsi b’Amavanjiri banditse imigani y’imihimbano, mbese, wagombye kwemera ko bihungabanya icyizere wari ufitiye inyandiko zabo? Mbese, kuba Kristendomu ifite amateka arangwa no kutubaha Imana byagombye gutuma utangira gushidikanya niba Amavanjiri ari ayo kwiringirwa? Turagutumirira gusuzuma bimwe mu bintu by’ukuri gufatika.
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
Mbese, Amavanjiri akubiyemo imigani cyangwa akubiyemo ibintu by’ukuri gufatika?
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 4 yavuye]
Yesu Agenda Hejuru y’Inyanja/The Doré Bible Illustrations/Dover Publications
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]
Ibikikije amapaji ya 3-5 n’iya 8: Uburenganzira bwatanzwe na Freer Gallery of Art, Smithsonian Institution, Washington, D.C.