‘Bavuga ibihereranye no kugira neza n’urukundo’
MU MYAKA ya vuba aha, Abahamya ba Yehova bo mu Bufaransa bagiye bibasirwa na poropagande ikaze igamije kubaharabika. Abanzi babo bagiye bakoresha ibintu birimo ukuri kutuzuye no kuvuga ibintu uko bitari kugira ngo batume rubanda bababona nabi. Mu ntangiriro z’umwaka wa 1999, Abahamya ba Yehova bo mu Bufaransa hose batanze kopi zigera kuri miriyoni 12 z’inkuru y’Ubwami yari ifite umutwe uvuga ngo Baturage bo mu Bufaransa, Barababeshya! Muri iyo nkuru y’Ubwami, bamaganye amagambo yavuzwe agamije kubasebya.
Hashize iminsi mike nyuma y’iyo kampeni, Bwana Jean Bonhomme, akaba ari umuganga wahoze ari umudepite, yoherereje ikinyamakuru cyo mu karere k’iwabo ibaruwa igenewe abantu bose. Yaranditse ati “rimwe na rimwe, Abahamya ba Yehova bajya baza iwanjye. Baba bazanywe no kumbwira ibihereranye n’ubugwaneza n’urukundo ruzarangwa ku isi yose. . . . Ntibavunda. Bavuga ibitekerezo byabo bicishije bugufi kandi bakantega amatwi babigiranye ubugwaneza mu gihe mbabwira ko ndi umwemeragato.”
Mu kuvuga ibirebana n’igihagararo cyo mu buryo bw’umwuka cy’Abahamya ba Yehova, Bwana Bonhomme yagize ati “ku rwabo ruhande, kuba atari abanyabwenge mu by’isi, nta we byagira icyo bitwara. Ku rundi ruhande, kutamenya ubucakura bw’isi ku banyapolitiki bamwe na bamwe, byo bishobora guhungabanya cyane amahoro y’abaturage na gahunda nziza mu muryango w’abantu.”