Ababwiriza b’Ubwami Barabara Inkuru
Abahamya Bagira Icyo Batangariza Rubanda mu Bufaransa
“GUHERA ku wa Gatanu hakiri kare mu gitondo, tariki ya 29 Mutarama 1999 kugeza no mu mpera z’icyumweru, Abahamya ba Yehova bo mu Bufaransa batanze za kopi zigera kuri miriyoni 12 z’inkuru y’Ubwami, yari ifite umutwe uvuga ngo Baturage b’u Bufaransa, Barababeshya!, bazitanga mu mihanda basusurutse, hanyuma baza no kuzitanga ku nzu n’inzu. Kuki hakozwe iyo kampeni?
Mu kiganiro cy’abanyamakuru cyabereye i Paris kuri uwo wa Gatanu mu gitondo, hatanzwe impamvu y’iyo kampeni. Umuvugizi w’Abahamya yagize ati “ubu icyo twifuza gukora, ni ukumenyekanisha abo turi bo, no gucecekesha amagambo yakwirakwijwe yo kudusebya. Twiteguye kwemera ko abantu batujora, ariko ntidushaka gukomeza kumva ibinyoma hamwe n’amagambo bigamije kuduharabika.”
N’ubwo Abahamya ba Yehova ari idini rya Gikristo rya gatatu rifite abayoboke benshi mu Bufaransa, abana b’Abahamya benshi bagiye batukwa kandi bakabuzwa uburyo mu mashuri. Abakuru bagiye birukanwa ku mirimo yabo kandi bagashyirwaho iterabwoba bazira idini ryabo. Ikintu kidasanzwe, ni uko ndetse n’impano zo mu rwego rw’idini bagiye babona, bazatsweho umusoro wa 60 ku ijana. Ni gute iyo kampeni yahanganye n’ako karengane gashingiye ku ivangura?
Iyo nkuru y’Ubwami igira iti “Abahamya ba Yehova bagera ku 250.000 hamwe n’abandi bifatanya na bo baba mu Bufaransa, BARAMAGANA ukuntu, mu buryo burangwa n’ubuhemu, idini ryabo rya Gikristo, ryatangiye gukorera mu Bufaransa guhera mu mwaka wa 1900, ryagiye ribarirwa mu dutsiko tw’ingirwadini dushobora guteza akaga kuva mu mwaka wa 1995. . . . BARAMAGANA ukuntu bakomeje kubuzwa amahwemo.” Ibirego by’ibinyoma Abahamya bo mu Bufaransa bagiye baregwa hamwe n’uburyo bufifitse ababasebya bagiye bakoresha kugira ngo batume abantu bababona nabi, na byo byashyizwe ahagaragara. Iyo nkuru y’Ubwami yasozaga igira iti “muri iki gihe, hari Abahamya ba Yehova hamwe n’abandi bifatanya na bo basaga miriyoni ebyiri baba mu Burayi. Bubahiriza amategeko y’ubutegetsi bw’ibihugu batuyemo binyuriye mu gushyigikira amahame yo mu Ivanjiri. Baturage b’u Bufaransa, nguko uko ibintu biteye. Dufite inshingano yo kubigaragaza uko biri koko!”
Abantu Bahise Babyitabira Neza
Ku munsi wa mbere, hatanzwe inkuru z’Ubwami zibarirwa muri za miriyoni. I Paris honyine, mbere ya saa sita Abahamya basaga ibihumbi 7.000 bari bamaze gushyikiriza abantu inkuru z’Ubwami zisaga 1.300.000. Nta gushidikanya, kubona Abahamya benshi cyane batanga izo nkuru z’Ubwami mu mihanda, byari ibintu bidasanzwe ku bantu babibonaga. Itangazamakuru, hakubiyemo n’ibinyamakuru byo mu rwego rw’igihugu n’ibyo mu turere, ryitabiriye neza iyo kampeni. Ikinyamakuru cyitwa Le Progrès de Lyon cyanditse kigira kiti “icyo gikorwa . . . kigaragaje ukuntu abantu batumvaga neza ijambo rimwe. Mu myaka icumi ishize, ijambo ngo ‘agatsiko k’ingirwadini’ . . . ryagiye rifatwa nk’aho ryerekeza ku gatsiko k’abantu biyemeje gukora nabi, bashobora guteza akaga no kugirira abandi nabi. . . . Abahamya ba Yehova si abantu bashobora guteza akaga, no guhungabanya umutekano w’abaturage.”
Abazi Abahamya ba Yehova bazi neza ko ari abantu b’abanyamahoro kandi bubaha mu buryo bwimbitse gahunda yashyizwe mu muryango w’abantu. Ku bw’ibyo rero, abantu benshi bagiye bagenda bahura na bo ku mihanda, bagaragaje ko bashimira Abahamya bagera mu bihumbi bibarirwa muri za mirongo bifatanyije muri iyo kampeni, kandi ko babashyigikiye. Abantu bamwe bakimara kubona iyo nkuru y’Ubwami, bahise batelefona batazuyaje, bohereza fagisi n’amabaruwa bagaragaza ko bashimira ku bw’iyo nkuru y’Ubwami. Ikirenze ibyo byose, abantu bafite imitima itaryarya bahawe uburyo bwo kwiyumvira ibintu by’ukuri byerekeranye n’Abahamya, binyuranye n’amagambo y’amahimbano kandi atagira shinge na rugero, kandi n’abafite imyizerere yari yaraharabitswe bashoboye kugaragaza ibyiyumvo byabo ku birebana n’ibintu bakomeyeho cyane.