Koresha Inkuru z’Ubwami Kugira ngo Utangize Ibiganiro
1 Mbese, ntiwemera ko gutanga ubuhamya mu buryo bugira ingaruka nziza ahanini biterwa n’ukuntu ufata iya mbere mu gutangiza ibiganiro? Ikigorana ni ukuvuga ikintu gishishikaza umuntu maze kigatuma yifatanya mu kiganiro. Ariko se ni gute ibyo bishobora gukorwa mu buryo bugira ingaruka nziza?
2 Ababwiriza benshi babonye ko gukoresha amagambo make ateguwe neza no gutanga imwe mu nkuru z’Ubwami zacu zishingiye kuri Bibiliya, bituma bashobora gutangiza ibiganiro. Imitwe yazo irashimishije, n’amashusho yazo afite amabara meza kandi anogeye ijisho. Inkuru y’Ubwami ntiremerera umuntu, ngo itume atekereza ko ikubiyemo ibintu byinshi byo gusoma. Nyamara kandi, ubutumwa bugufi kandi bugusha ku ngingo buri mu nkuru z’Ubwami burashishikaje kandi bushobora gukoreshwa mu kwerekeza umuntu ku cyigisho cya Bibiliya.
3 Ibyo ni byo byiyumvo Umuhamya umwe yari afite ubwo yagiraga ati “muri iyi si yuzuyemo imihihibikano myinshi, akenshi usanga abantu badashaka gufata igihe kinini cyo gusoma; ariko rero inkuru z’Ubwami zikubiyemo ibisobanuro birambuye mu buryo buhagije bituma itanga ubuhamya bw’ingenzi, ariko nanone bikaba bidakabije kuba byinshi ku buryo byatuma abantu bayanga batiriwe banayirebaho. Nasomye inkuru z’Ubwami nyinshi, maze amaherezo nza kumenya ukuri.” Ntuzigere na rimwe upfobya imbaraga z’Ijambo ry’Imana risobanurwa muri ubwo butumwa bugufi bwanditswe.—Heb 4:12.
4 Uburyo Bune Bworoshye: Hari benshi bageze ku bintu bishimishije binyuriye mu gukoresha uburyo bworoheje bwo gutangiza ibiganiro. (1) Ereka umuntu inkuru z’Ubwami nke maze umubaze iyamushimisha muri zo. (2) Nyuma yo gutoranya imwe, mubaze ikibazo giteguwe neza kigaragaza ingingo y’ingenzi iri muri iyo nkuru y’Ubwami. (3) Mu gusubiza icyo kibazo, soma paragarafu ikwiriye cyangwa umurongo w’Ibyanditswe uwuvanye muri iyo nkuru y’Ubwami. (4) Niba uwo muntu yakiriye neza ibyo umubwiye, nimukomeze muganire ku bikubiye muri iyo nkuru y’Ubwami, cyangwa werekeze ku isomo ryo mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba? cyangwa ku gice cyo mu gitabo Ubumenyi, gitanga ibisobanuro birambuye kurushaho. Muri ubwo buryo, ushobora guhita werekeza rwose ku cyigisho cya Bibiliya. Ibi bitekerezo bine bikurikira, bizagufasha kwitegura icyo wavuga igihe urimo ukoresha inkuru z’Ubwami enye.
5 Inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo “Ni Nde mu by’Ukuri Utegeka Iyi Si?,” wo ubwawo ni ikibazo gishobora kubazwa:
◼ Niba umuntu murimo muganira ashubije ngo ni “Imana” cyangwa ngo “simbizi,” musomere interuro ebyiri zibanza zo ku ipaji ya 2, na paragarafu ya mbere yo ku ipaji ya 3. Soma kandi ugire icyo uvuga ku bikubiye muri 1 Yohana 5:19 no mu Byahishuwe 12:9. Niba uwo muntu ashidikanya cyangwa adashidikanya ko Satani Diyabule abaho, cyangwa se akaba yemera ko afite uruhare mu bibera mu isi, ushobora kumwerekeza ku gitekerezo kiboneka munsi y’agatwe gato kavuga ngo “Isoko y’Imimerere y’Ibintu Iri ku Isi” kugira ngo mukomeze ikiganiro. Niba agaragaje ko ashimishijwe, musobanurire aho Diyabule yakomotse ukoresheje ingingo ziri ku ipaji ya 3 n’iya 4 z’iyo nkuru y’Ubwami.
6 Inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo “Hari Ibihe Byiringiro ku Bantu Bacu Twakundaga Bapfuye?” ishobora guhita ibyutsa ugushimishwa. Ushobora gutangiza ikiganiro ubaza ikibazo gikurikira:
◼ “Mbese, utekereza ko hari igihe tuzongera kubona abantu bacu twakundaga bapfuye?” Nyuma yo kugusubiza, werekeze kuri paragarafu ya kabiri iri ku ipaji ya 4 y’iyo nkuru y’Ubwami maze usome muri Yohana 5:28, 29. Hanyuma, musobanurire ko ari iby’ingirakamaro gusobanukirwa ibitekerezo bikubiye mu gatwe gato ka mbere kari muri iyo nkuru y’Ubwami. Musabe kuganira nawe kuri ako gatwe.
7 Inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo “Kugira Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango” yishimirwa n’imiryango myinshi mu rwego mpuzamahanga. Mu gihe uyikoresha, ushobora kuvuga ibi bikurikira:
◼ “Wenda nawe waba wemera ko umuryango wibasiwe muri iki gihe. Utekereza ko ari iki cyakorwa kugira ngo ubumwe bw’abagize umuryango burusheho gukomera?” Nyuma yo kugusubiza, werekeze ibitekerezo bye ku ngingo ziri muri paragarafu ya mbere ku ipaji ya 6. Toranya umwe mu mirongo y’Ibyanditswe yavuzwe ku ipaji ya 4 n’iya 5 z’iyo nkuru y’Ubwami, maze uyitangeho ibisobanuro. Hanyuma, musabe kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo.
8 Inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo “Pourquoi avoir confiance en la Bible” ishobora gukoreshwa muri ubu buryo:
◼ “Abantu benshi bumvise inkuru ya Kayini na Abeli, iboneka mu gitabo cya mbere cya Bibiliya. Nanone, iyo nkuru iri mu Itangiriro ivuga ibihereranye n’umugore wa Kayini. Mbese, waba warigeze kwibaza aho uwo mugore yaturutse?” Koresha paragarafu ya nyuma yo ku ipaji ya 2 y’iyo nkuru y’Ubwami kugira ngo utange igisubizo. Nanone, sobanura ko iyo nkuru y’Ubwami igira icyo ivuga ku bihereranye n’ibisobanuro by’ingenzi Bibiliya itanga ku birebana n’icyo igihe kizaza kiduhishiye. Uhereye kuri paragarafu ya gatatu iri ku ipaji ya 5, komeza ikiganiro ukoresheje imirongo y’Ibyanditswe ishyigikira iyo ngingo.
9 Gutanga inkuru z’Ubwami zishingiye kuri Bibiliya ni uburyo bumaze igihe bugeragezwa, bukaba bwaragaragaje ko bugira ingaruka nziza mu kubwiriza ubutumwa bwiza. Kubera ko byoroshye kuzitwaza aho umuntu agiye hose, ushobora kuzikoresha mu buryo bugira ingaruka nziza mu murimo wawe wo ku nzu n’inzu, n’igihe utanga ubuhamya mu buryo bufatiweho. Inkuru z’Ubwami zifite uruhare rw’ingenzi mu gutuma dusohoza umurimo wacu. Ujye witwaza inkuru z’Ubwami zitandukanye kandi uzitange utitangiriye itama kugira ngo utangize ibiganiro.—Kolo 4:17.