Inkuru z’Ubwami nshya zishishikaje
1. Ni ibihe bikoresho bishishikaje twakwifashisha mu murimo wo kubwiriza?
1 Mu makoraniro y’intara yo mu mwaka wa 2013 yari afite umutwe uvuga ngo ‘Ijambo ry’Imana ni ukuri’ hasohotse inkuru z’Ubwami eshanu. Nanone kuri izo nkuru z’Ubwami hiyongereyeho Inkuru y’Ubwami No.38 ifite umutwe uvuga ngo “Ese abapfuye bashobora kongera kuba bazima?” Izo nkuru z’Ubwami zose uko ari esheshatu ziteye mu buryo bushishikaje kandi ntizingana n’izo twari tumenyereye. Kuki zidateye kimwe n’izari zisanzwe? Igihe tuzitanga ku nzu n’inzu, twakwifashisha dute ibintu byiza bizigize?
2. Uko inkuru z’Ubwami nshya ziteye bidufasha gukora iki?
2 Impamvu zidateye kimwe n’izari zisanzwe: Akenshi, uburyo bwo kubwiriza ku nzu n’inzu bugira icyo bugeraho buba bukubiyemo ibi bintu bine: (1) Gutangira ikiganiro ubaza nyir’inzu uko abona ibintu. (2) Kumwereka icyo Ibyanditswe bivuga kuri iyo ngingo. (3) Kumuha igitabo cyo gusoma. (4) Kubaza ikibazo uzasubiza ubutaha no gushyiraho gahunda y’igihe uzagarukira kumusura. Uko izo nkuru z’Ubwami nshya ziteye bidufasha gukora ibyo bintu uko ari bine bitatugoye.
3. Twatanga dute imwe muri izo nkuru z’Ubwami mu murimo wo kubwiriza?
3 Uko wazikoresha: (1) Iyo umaze gusuhuza nyir’inzu, umwereka ikibazo gishishikaje gifite ibisubizo bitandukanye, kiri ku ipaji ibanza y’inkuru y’Ubwami, ukamubaza icyo abitekerezaho. (2) Nyuma yaho, urambura inkuru y’Ubwami mugasuzuma ahanditse ngo “Icyo Bibiliya ibivugaho” maze ukamusomera umurongo wo muri Bibiliya niba imimerere ibikwemerera. Iyo nyir’inzu afite umwanya uhagije, mugenzurira hamwe ahanditse ngo “Icyo bishobora kukumarira.” (3) Hanyuma, umuha inkuru y’Ubwami kandi ukamutera inkunga yo kuyisoma. (4) Mbere yo kugenda umwereka ikibazo kiri ku ipaji ya nyuma munsi y’ahanditse ngo “Bitekerezeho,” hanyuma mugahana gahunda yo kuzagaruka mugasuzumira hamwe uko Bibiliya isubiza icyo kibazo.
4. Twakoresha dute inkuru z’Ubwami nshya igihe dusubiye gusura?
4 Gusubira gusura na byo biroroshye. Usoma gusa imirongo y’Ibyanditswe iri ku ipaji ya nyuma y’inkuru y’Ubwami kugira ngo usubize ikibazo wasize ubajije. Mbere yo kugenda ushobora kumwereka ifoto y’agatabo Ubutumwa bwiza, na ko ukakamwereka, ukamwereka n’isomo riri muri ako gatabo rivuga byinshi kuri iyo ngingo hanyuma ukakamuha. Iyo akakiriye muhana gahunda yo kugaruka kumusura mukakigana. Ubwo uba watangije icyigisho cya Bibiliya! Cyangwa se aho kumuha ako gatabo, ushobora kumuha indi nkuru y’Ubwami mugahana gahunda yo kuyiganiraho ugarutse kumusura.
5. Vuga akamaro k’inkuru z’Ubwami mu murimo wo kubwiriza.
5 Tumaze imyaka isaga 130 dukoresha inkuru z’Ubwami mu murimo wo kubwiriza. Nubwo uko zingana n’uko ziteye byagiye bihinduka, zikomeje kuba igikoresho gifasha abantu benshi mu murimo wo kubwiriza. Nimucyo rero tujye dukoresha neza izi nkuru z’Ubwami zidateye kimwe n’izo twari dufite, dufasha abantu bo ku isi hose kugira ubumenyi bwo muri Bibiliya.—Imig 15:7a.