IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Uko watangiza ibiganiro ukoresheje inkuru z’Ubwami
Kuva muri Mutarama 2018, ku gifubiko cy’Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo hashyizweho uburyo bwo gutangiza ibiganiro. Twatewe inkunga yo kubanza kuganira n’abantu aho guhita tubaha ibitabo. Ni yo mpamvu umugaragu yaduteguriye videwo zigaragaza uburyo bwo gutangiza ibiganiro twifashishije Bibiliya gusa, kugira ngo afashe ababwiriza guhindura uburyo bari basanzwe bakoresha. None se ibyo bigaragaza ko tudashobora gukoresha ibitabo byacu mu gihe tubwiriza ku nzu n’inzu? Oya rwose. Urugero, dushobora gutangiza ibiganiro dukoresheje inkuru z’Ubwami. Dore uko twazikoresha:
Baza nyiri inzu ibibazo biri ku gifubiko.
Mwereke umurongo w’Ibyanditswe usubiza icyo kibazo, uba uri ku ipaji ya 2 ahagana hejuru. Niba igihe kibikwemerera, musome ibiri imbere muri iyo nkuru y’Ubwami kandi mubiganireho.
Muhe iyo nkuru y’Ubwami kandi umushishikarize kuyisoma yose.
Mbere y’uko mutandukana, mwereke ikibazo kiri ahanditse ngo: “Bitekerezeho,” hanyuma umubwire ko nugaruka muzareba icyo Bibiliya ikivugaho.
Nusubira kumusura uzamwereke icyo Bibiliya ikivugaho hanyuma umusigire ikindi kibazo muzaganiraho ubutaha. Ushobora guhitamo ikibazo ushaka ku rubuga rwacu cyangwa mu gatabo kari ku ipaji ya nyuma y’inkuru y’Ubwami. Mu gihe gikwiriye, ushobora kumuha agatabo Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana cyangwa ikindi gitabo cyo mu Bikoresho Bidufasha Kwigisha.