Ihingemo umutima utuma utinya Yehova
“Icyampa bagahorana umutima umeze utyo, ubanyubahisha [“utuma bantinya,” “NW”], ukabitonderesha amategeko yanjye yose.”—GUTEGEKA 5:29.
1. Ni gute twakwiringira tudashidikanya ko hari igihe abantu bazagira imibereho itarangwa n’ubwoba?
HASHIZE ibinyejana byinshi abantu babuzwa amahwemo n’ubwoba. Gutinya inzara, indwara, ubugizi bwa nabi cyangwa intambara, bituma abantu babarirwa muri za miriyoni bahorana imihangayiko. Kubera iyo mpamvu, amagambo abimburira Itangazo Mpuzamahanga ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu agaragaza icyifuzo cyo gushyiraho isi, aho abantu bose bazagira imibereho itarangwa n’ubwoba.a Igishimishije, ni uko Imana ubwayo itwizeza ko hazabaho isi imeze ityo n’ubwo bitazaba biturutse ku mihati y’abantu. Binyuriye ku muhanuzi we Mika, Yehova adusezeranya ko mu isi nshya ye izaba irangwa no gukiranuka, ‘nta wuzakangisha’ abagize ubwoko bwe.—Mika 4:4.
2. (a) Ni gute Ibyanditswe bidutera inkunga yo gutinya Imana? (b) Ni ibihe bibazo bishobora kuvuka mu gihe dusuzuma inshingano dufite yo gutinya Imana?
2 Ku rundi ruhande, gutinya bishobora nanone kuba ingirakamaro cyane. Mu Byanditswe, abagaragu b’Imana baterwa inkunga kenshi yo gutinya Yehova. Mose yabwiye Abisirayeli ati “wubahe [“utinye,” NW ] Uwiteka Imana yawe; abe ari yo ukorera” (Gutegeka 6:13). Hashize ibinyejana byinshi nyuma y’aho, Salomo yaranditse ati “wubahe [“utinye,” NW ] Imana, kandi ukomeze amategeko yayo; kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese” (Umubwiriza 12:13). Binyuriye ku murimo dukora wo kubwiriza, ugenzurwa n’abamarayika, mu buryo nk’ubwo natwe dutera abantu bose inkunga yo ‘kubaha [“gutinya,” NW ] Imana no kuyihimbaza’ (Ibyahishuwe 14:6, 7). Uretse gutinya Yehova, Abakristo bagomba no kumukunda babigiranye umutima wabo wose (Matayo 22:37, 38). Ni gute twakunda Imana ari na ko tuyitinya? Kuki ari ngombwa gutinya Imana yuje urukundo? Ni izihe nyungu tubonera mu kwihingamo umuco wo gutinya Imana? Kugira ngo tubone ibisubizo by’ibyo bibazo, tugomba mbere na mbere kumenya icyo gutinya Imana bisobanura n’ukuntu bene uko gutinya ari kimwe mu bintu by’ingenzi bigize imishyikirano dufitanye na Yehova.
Guterwa Ubwoba n’Ibintu Bitangaje, Kubaha mu Buryo Bwimbitse no Gutinya
3. Gutinya Imana bisobanura iki?
3 Gutinya Imana bigaragarira mu byiyumvo Abakristo bagomba kugira ku bihereranye n’Umuremyi wabo. Ibisobanuro bimwe bitangwa kuri uko gutinya ni “ugutinya Umuremyi mu buryo burangwa no kubaha kandi bwimbitse no gutinya kumubabaza.” Ku bw’ibyo, gutinya Imana bigira ingaruka ku bintu bibiri by’ingenzi bigize imibereho yacu: uko tubona Imana n’uko tubona ibirebana n’imyifatire yanga. Uko bigaragara, ibyo bintu byombi ni iby’ingenzi cyane kandi dukwiriye kubisuzumana ubwitonzi. Nk’uko igitabo cyanditswe na Vine, cyitwa Expository Dictionary of New Testament Words kibigaragaza, ku Bakristo uko gutinya kurangwa no kubaha ni ‘yo mbaraga ibagenga mu mibereho yabo, haba mu bihereranye n’ibintu by’umwuka ndetse no mu byerekeye umuco.’
4. Ni gute twakwihingamo ibyiyumvo byo gutinya Umuremyi wacu mu buryo burangwa no kubaha?
4 Ni gute twakwihingamo ibyiyumvo byo guterwa ubwoba n’ibintu bitangaje by’Umuremyi wacu no kumutinya mu buryo burangwa no kubaha? Iyo twitegereje akarere gateye neza, isumo y’amazi ishimishije, cyangwa ubwiza butangaje bw’akazuba ka kiberinka, twumva biduteye ubwoba cyane. Ibyo byiyumvo birushaho kwimbika iyo tumenye, binyuriye ku maso yacu yo kwizera, ko Imana ari yo yabiremye. Byongeye kandi, kimwe n’Umwami Dawidi, dushobora kwiyumvisha agaciro kacu tugereranyije n’ibintu biteye ubwoba Yehova yaremye. Dawidi yagize ati “iyo nitegereje ijuru, umurimo w’intoki zawe, n’ukwezi n’inyenyeri, ibyo waremye, umuntu ni iki ko umwibuka, cyangwa umwana w’umuntu ko umugenderera?” (Zaburi 8:4, 5, umurongo wa 3 n’uwa 4 muri Biblia Yera.) Uko guterwa ubwoba mu buryo bwimbitse n’ibintu bitangaje bituma dutinya Imana mu buryo burangwa no kuyubaha, bidusunikira gushimira Yehova no kumusingiza ku bw’ibintu byose yadukoreye. Nanone kandi, Dawidi yaranditse ati “ndagushimira, yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza: imirimo wakoze ni ibitangaza: ibyo, umutima wanjye ubizi neza.”—Zaburi 139:14.
5. Kuki twagombye gutinya Yehova, kandi se, ni uruhe rugero ruhebuje dufite mu bihereranye n’ibyo?
5 Ibyiyumvo byo guterwa ubwoba n’ibintu bitangaje bituma dutinya imbaraga z’Imana mu buryo burangwa no kubaha, yo Muremyi, kandi tugatinya ubutware bwayo kuko ari yo ifite uburenganzira bwo kuba Umutegetsi w’ijuru n’isi. Mu bintu intumwa Yohana yeretswe, harimo iby’ “abatabarutse banesheje ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo,” ni ukuvuga abigishwa basizwe ba Kristo bari mu myanya yabo mu ijuru, batangaje amagambo agira ati “Mwami Imana Ishoborabyose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje. Mugabe w’amahanga, inzira zawe ni izo gukiranuka n’ukuri. Mwami, ni nde utazakubaha, cyangwa ngo ye guhimbaza izina ryawe?” (Ibyahishuwe 15:2-4). Gutinya Imana, biturutse ku kuyubaha mu buryo bwimbitse ku bw’icyubahiro cyayo, bituma abo bantu bazifatanya na Kristo mu gutegeka mu Bwami bwo mu ijuru bubaha Imana kuko ari yo mutware w’ikirenga. Iyo tuzirikanye ibintu byose Yehova yakoze n’uburyo bukiranuka ategekamo ijuru n’isi, mbese, ntidufite impamvu zumvikana zo kumutinya?—Zaburi 2:11; Yeremiya 10:7.
6. Kuki twagombye guhinda umushyitsi bitewe n’impamvu nziza yo gutinya kubabaza Yehova?
6 Ariko kandi, uretse guterwa ubwoba n’ibintu bitangaje hamwe no kuyubaha, gutinya Imana bigomba kuba bikubiyemo guhinda umushyitsi bitewe n’impamvu nziza yo gutinya kuyibabaza cyangwa kutayumvira. Kubera iki? Ni ukubera ko n’ubwo Yehova ‘atinda kurakara, [akaba] afite kugira neza kwinshi,’ tugomba kwibuka ko ‘adatsindishiriza na hato abo gutsindwa’ (Kuva 34:6, 7). N’ubwo Yehova ari Imana yuje urukundo kandi akaba arangwa n’imbabazi, ntiyihanganira gukiranirwa no gukora icyaha nkana. (Zaburi 5:5, 6, umurongo wa 4 n’uwa 5 muri Biblia Yera; Habakuki 1:13.) Abantu bagira akamenyero ko gukora ibibi nkana mu maso ya Yehova ntibicuze kandi bakaba biha kumurwanya, ntibashobora kubikora ngo bicire aho nta nkurikizi. Nk’uko intumwa Pawulo yabivuze, “erega biteye ubwoba gusumirwa n’amaboko y’Imana ihoraho”! Guhinda umushyitsi bitewe n’impamvu nziza yo gutinya ko twagera mu mimerere nk’iyo, amaherezo bitubera uburinzi.—Abaheburayo 10:31.
“Muyifatanyeho Akaramata”
7. Ni izihe mpamvu dufite zituma twiringira ko Yehova afite imbaraga zo gukiza?
7 Gutinya Imana mu buryo burangwa no kubaha no kumenya neza rwose ibihereranye n’imbaraga zayo ziteye ubwoba ni byo bintu bibanziriza kwiringira Yehova no kumugirira icyizere. Nk’uko umwana muto yumva afite uburinzi mu gihe se amuri hafi, ni na ko twumva dufite umutekano n’icyizere turi munsi y’ukuboko kwa Yehova kuyobora. Zirikana ukuntu Abisirayeli babyifashemo nyuma y’aho Yehova abayoboreye abavana mu Misiri: “Abisirayeli babona ibikomeye Uwiteka yakoresheje imbaraga ze ku Banyegiputa, ubwo bwoko butinya Uwiteka: kandi bizera Uwiteka n’umugaragu we Mose” (Kuva 14:31). Ibyabaye kuri Elisa na byo ni igihamya cy’uko “marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha, akabakiza.” (Zaburi 34:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera; 2 Abami 6:15-17.) Amateka yo muri iki gihe y’ubwoko bwa Yehova kandi wenda n’ibyatubayeho twe ubwacu, yemeza ko Imana ikoresha imbaraga zayo ku bw’inyungu z’abayikorera (2 Ngoma 16:9). Bityo tubona ko “uwubaha Uwiteka [“utinya Yehova,” NW ] afite ibyiringiro bikomeye.”—Imigani 14:26.
8. (a) Kuki gutinya Imana bidusunikira kugendera mu nzira zayo? (b) Sobanura ukuntu twagombye ‘kwifatanya akaramata’ kuri Yehova.
8 Gutinya Imana mu buryo bwiza ntibituma tuyiringira kandi tukayigirira icyizere gusa, ahubwo nanone bidusunikira kugendera mu nzira zayo. Mu gihe Salomo yatahaga urusengero, yasenze Yehova agira ati ‘[icyampa Abisirayeli] bakakubaha [“bakagutinya,” NW ] , bakagendera mu nzira zawe iminsi bazamara yose mu gihugu wahaye ba sogokuruza bakiriho’ (2 Ngoma 6:31). Mbere y’aho, Mose yari yarateye Abisirayeli inkunga agira ati “mujye muyoborwa n’Uwiteka Imana yanyu, muyubahe [“muyitinye,” NW ] , mwitondere amategeko yayo, muyumvire, muyikorere, muyifatanyeho akaramata.” (Gutegeka 13:5, umurongo wa 4 muri Biblia Yera.) Nk’uko iyo mirongo ibigaragaza neza, icyifuzo cyo kugendera mu nzira za Yehova no ‘kumwifatanyaho akaramata,’ gituruka ku kuba umuntu yiringira Imana kandi akaba ayifitiye icyizere. Ni koko, gutinya Imana bituma twumvira Yehova, bigatuma tumukorera kandi tukamwifatanyaho akaramata, nk’uko umwana muto ashobora kwizirika rwose kuri se yiringira mu buryo bwimazeyo kandi akaba amufitiye icyizere.—Zaburi 63:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera; Yesaya 41:13.
Gukunda Imana Ni Ukuyitinya
9. Ni irihe sano gukunda Imana no gutinya Imana bifitanye?
9 Dukurikije Ibyanditswe, gutinya Imana nta bwo mu buryo ubwo ari bwo bwose bivanaho igitekerezo cy’uko tuyikunda. Ibinyuranye n’ibyo, Abisirayeli bahawe itegeko ry’uko bagombaga ‘kubaha Uwiteka [“gutinya Yehova,” NW ] . . . bakagenda mu nzira abayoboye zose, bakamukunda’ (Gutegeka 10:12). Ku bw’ibyo rero, gutinya Imana no gukunda Imana bifitanye isano rya bugufi. Gutinya Imana bidusunikira kugendera mu nzira zayo, kandi ibyo na byo bigatanga igihamya cy’uko tuyikunda (1 Yohana 5:3). Ibyo bihuje n’ubwenge kubera ko iyo dukunda umuntu, mu buryo bukwiriye, dutinya kumubabaza. Abisirayeli bababaje Yehova binyuriye ku myifatire yabo yo kwigomeka bagaragaje igihe bari mu butayu. Rwose, ntitwakwifuza gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyatera Data wo mu ijuru agahinda bene ako kageni (Zaburi 78:40, 41). Ku rundi ruhande, kubera ko “Uwiteka anezererwa abamwubaha [“abamutinya,” NW ] ,” ukumvira kwacu n’ubudahemuka bwacu binezeza umutima we (Zaburi 147:11; Imigani 27:11). Gukunda Imana bidusunikira gukora ibiyishimisha, naho gutinya Imana bigatuma twirinda kuyibabaza. Ni imico yuzuzanya aho kuvuguruzanya.
10. Ni gute Yesu yagaragaje ko yishimiraga gutinya Yehova?
10 Imibereho ya Yesu Kristo igaragaza neza uko dushobora gukunda Imana ari na ko tuyitinya. Umuhanuzi Yesaya yerekeje kuri Yesu arandika ati “[u]mwuka w’Uwiteka [u]zaba kuri we, umwuka w’ubwenge n’uw’ubuhanga, umwuka wo kujya inama n’uw’imbaraga, umwuka wo kumenya Uwiteka n’uwo kumwubaha [“kumutinya,” NW ]” (Yesaya 11:2, 3). Dukurikije ubwo buhanuzi, umwuka w’Imana wasunikiye Yesu gutinya Se wo mu ijuru. Byongeye kandi, tuzirikana ko aho kugira ngo uwo mwuka wo kumutinya umubere umutwaro, watumye anyurwa. Yesu yishimiraga gukora ibyo Imana ishaka no kuyishimisha, ndetse n’iyo habaga ari mu mimerere iruhije cyane kuruta iyindi. Ubwo igihe cyo kwicirwa ku giti cy’umubabaro cyari cyegereje, yabwiye Yehova ati “bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka” (Matayo 26:39). Kubera ko Umwana we yagaragaje umuco wo gutinya Imana atyo, Yehova yumvise gusenga kwe maze aramusubiza, aramukomeza kandi aramukiza amukura mu rupfu.—Abaheburayo 5:7.
Twige Gutinya Yehova
11, 12. (a) Kuki tugomba kwiga gutinya Imana? (b) Ni gute Yesu atwigisha gutinya Yehova?
11 Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku bwoba duhita tugira ako kanya iyo tubonye imbaraga n’ububasha bigaragarira mu bintu kamere, gutinya Imana byo ntibipfa kwizana gutya gusa. Ni yo mpamvu Dawidi Mukuru, ari we Yesu Kristo, atugezaho iri tumira mu buryo bw’ubuhanuzi, agira ati “bana bato, nimuze, munyumve: ndabigisha kūbaha [“gutinya,” NW ] Uwiteka.” (Zaburi 34:12, umurongo wa 11 muri Biblia Yera.) Ni gute twakwigira kuri Yesu umuco wo gutinya Yehova?
12 Yesu atwigisha gutinya Yehova binyuriye mu kudufasha gusobanukirwa kamere ihebuje ya Data wo mu ijuru (Yohana 1:18). Urugero rwa Yesu ubwe ruhishura imitekerereze y’Imana n’imishyikirano igirana n’abandi, kubera ko Yesu yagaragaje kamere ya Se mu buryo butunganye (Yohana 14:9, 10). Byongeye kandi, binyuriye ku gitambo cya Yesu, twemererwa kwegera Yehova iyo dusenze dusaba kubabarirwa ibyaha byacu. Ubwo buryo buhebuje Imana igaragazamo imbabazi ubwabwo ni impamvu ikomeye cyane ituma tuyitinya. Umwanditsi wa Zaburi yaranditse ati “kubabarirwa kubonerwa aho uri, kugira ngo wubahwe [“utinywe,” NW ] .”—Zaburi 130:4.
13. Ni izihe ntambwe zivugwa mu gitabo cy’Imigani zidufasha gutinya Yehova?
13 Igitabo cy’Imigani kivuga urutonde rw’intambwe zituma dushobora kwihingamo gutinya Imana. Kigira kiti “mwana wanjye, niwemera amagambo yanjye, ugakomeza amategeko yanjye; bituma utegera ubwenge amatwi, umutima wawe ukawuhugurira kujijuka; niba uririra ubwenge bwo guhitamo kandi ijwi ryawe ukarangurura, urihamagaza kujijuka . . . ni bwo uzamenya kūbaha Uwiteka [“gutinya Yehova,” NW ] icyo ari cyo, ukabona kumenya Imana” (Imigani 2:1-5). Ku bw’ibyo rero, kugira ngo tugire umuco wo gutinya Imana, tugomba kwiga Ijambo ryayo, tukihatira gusobanukirwa inyigisho zikubiyemo tubishishikariye, hanyuma tukitondera inama zikubiyemo.
14. Ni gute dushobora gukurikiza inama yahawe abami bo muri Isirayeli
14 Buri mwami wese wo muri Isirayeli yahabwaga itegeko ryo kwandukura Amategeko y’Imana akagira kopi yayo maze akajya ‘ayasoma iminsi yose akiriho: kugira ngo yige kubaha Uwiteka [“gutinya Yehova,” NW ] Imana ye, no kwitondera amagambo yose y’ibyategetswe n’ayo mategeko’ (Gutegeka 17:18, 19). Gusoma Bibiliya no kuyiga ni iby’ingenzi cyane kuri twe niba twifuza kwitoza gutinya Yehova. Uko tugenda dushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya mu mibereho yacu, ni na ko tugenda buhoro buhoro tugira ubwenge n’ubumenyi biva ku Mana. Tugera ubwo ‘tumenya kubaha Uwiteka [“gutinya Yehova,” NW ] icyo ari cyo’ bitewe n’uko tubona ingaruka nziza bigira mu mibereho yacu, kandi duha agaciro imishyikirano dufitanye n’Imana. Ikindi kandi, mu gihe duterana buri gihe na bagenzi bacu duhuje ukwizera, abakiri bato n’abakuze bashobora gutega amatwi inyigisho ziva ku Mana, bakitoza gutinya Imana, kandi bakagendera mu nzira zayo.—Gutegeka 31:12.
Isirayeli?
Hahirwa Umuntu Wese Utinya Yehova
15. Ni mu buhe buryo gutinya Imana bifitanye isano na gahunda yacu yo kuyisenga?
15 Duhereye ku byo tumaze kubona, dushobora kubona ko gutinya Imana ari imyifatire myiza twese tugomba kwihingamo, kubera ko ari kimwe mu bintu by’ingenzi bigize gahunda yacu yo gusenga Yehova. Bituma tumwiringira mu buryo bwimazeyo, bigatuma tugendera mu nzira ze, kandi tukamwifatanyaho akaramata. Nk’uko byari bimeze kuri Yesu Kristo, gutinya Imana bishobora no kudusunikira gusohoza umuhigo wacu wo kwiyegurira Imana, haba muri iki gihe no mu gihe cy’iteka ryose.
16. Kuki Yehova adutera inkunga yo kumutinya?
16 Nta na rimwe gutinya Imana biba ari ibintu bidakwiriye cyangwa bikagatiza mu buryo bukabije. Bibiliya itwizeza ko “hahirwa uwubaha Uwiteka [“utinya Yehova,” NW ] wese, akagenda mu nzira ze” (Zaburi 128:1). Yehova adutera inkunga yo kumutinya bitewe n’uko azi ko uwo muco uzatubera uburinzi. Kuba atwitaho mu buryo burangwa n’urukundo, tubibonera mu magambo yabwiye Mose agira ati “icyampa [Abisirayeli] bagahorana umutima umeze utyo, ubanyubahisha [“utuma bantinya,” NW ] , ukabitonderesha amategeko yanjye yose, kugira ngo babone ibyiza, bo n’urubyaro rwabo iteka ryose!”—Gutegeka 5:29.
17. (a) Ni izihe nyungu tubonera mu gutinya Imana? (b) Ni ibihe bintu bihereranye n’umuco wo gutinya Imana bizasuzumwa mu gice gikurikira?
17 Mu buryo nk’ubwo, nitwihingamo umutima utuma dutinya Imana, tuzabona ibyiza. Mu buhe buryo? Mbere na mbere, iyo myifatire izashimisha Imana kandi izatuma tugirana na yo imishyikirano ya bugufi. Dawidi yari azi ahereye ku byamubayeho ko Yehova “azasohoza ibyo abamwubaha [“abamutinya,” NW ] bashaka; kandi [ko] azumva gutaka kwabo, a[ka]bakiz[a]” (Zaburi 145:19). Icya kabiri, gutinya Imana bizatwungura kubera ko bizagira ingaruka ku myifatire tugira ku bihereranye n’ikibi (Imigani 3:7). Igice gikurikira kizasuzuma ukuntu uwo muco wo gutinya uturinda kugerwaho n’akaga ko mu buryo bw’umwuka, kandi kizasuzuma ingero zimwe na zimwe zo mu Byanditswe z’abantu batinyaga Imana bigatuma batera umugongo ibibi.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje Itangazo Mpuzamahanga ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu ku itariki ya 10 Ukuboza 1948.
• Gutinya Imana bisobanura iki, kandi se, ni izihe ngaruka bitugiraho?
• Ni irihe sano riri hagati yo gutinya Imana no kugendana na yo?
• Ni gute urugero rwa Yesu rugaragaza ko gutinya Imana bifitanye isano no gukunda Imana?
• Ni mu buhe buryo twakwihingamo umutima utinya Yehova?
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Abami b’Abisirayeli bari barahawe itegeko ryo kwandukura Amategeko bakagira kopi yayo maze bakajya bayasoma buri munsi
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Gutinya Yehova bituma tumwiringira nk’uko umwana yiringira se
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 15 yavuye]
Inyenyeri: Ifoto yafashwe na Malin, © IAC/RGO 1991