Jya utinya Yehova kandi ukomeze amategeko ye
“Wubahe [“utinye,” “NW” ] Imana, kandi ukomeze amategeko yayo; kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese.”—UMUBWIRIZA 12:13.
1, 2. (a) Ni gute gutinya bishobora kuturinda mu buryo bw’umubiri? (b) Kuki ababyeyi b’abanyabwenge bihatira gucengeza mu bana babo umuco wo gutinya mu buryo bwiza?
UWITWA Léonard de Vinci yagize ati “nk’uko ubutwari bushyira ubuzima mu kaga, gutinya byo biraburinda.” Kugira ubutwari butuma umuntu yiroha mu bintu birimo akaga ashaka kwimara amatsiko gusa, bituma atabona akaga kamwugarije, mu gihe gutinya byo bimwibutsa ko agomba kwitondera ibintu. Urugero, iyo tugeze hafi y’inkengero z’igihanamanga maze tukabona ukuntu turamutse tuguye hasi haba ari kure cyane, abenshi muri twe ako kanya birikora tugahita dusubira inyuma. Mu buryo nk’ubwo, gutinya mu buryo bwiza ntibituma tugirana n’Imana imishyikirano myiza gusa, ahubwo nk’uko twabyize mu gice kibanziriza iki, binagira uruhare mu kuturinda gukomereka.
2 Icyakora, gutinya impanuka nyinshi zibaho muri iki gihe ni ibintu tugomba kwitoza. Kubera ko abana bato baba batazi akaga gashobora guterwa n’amashanyarazi cyangwa imodoka nyinshi ziba ziri mu mujyi, bashobora mu buryo bworoshye guhura n’impanuka ikomeye.a Ababyeyi b’abanyabwenge bagerageza gucengeza mu bana babo umuco wo gutinya mu buryo bwiza, bakabaha umuburo kenshi ku bihereranye n’akaga kabugarije. Ababyeyi bazi ko uwo muco wo gutinya ushobora rwose kurokora ubuzima bw’abana babo.
3. Kuki Yehova aduha umuburo ku bihereranye n’akaga ko mu buryo bw’umwuka, kandi se, ni gute atuburira?
3 Mu buryo nk’ubwo, Yehova ahangayikishwa n’icyatuma tumererwa neza. Kubera ko ari Umubyeyi wuje urukundo, atwigisha icyatugirira umumaro binyuriye ku Ijambo rye no ku muteguro we (Yesaya 48:17). Kimwe mu bigize iyo porogaramu y’inyigisho ziva ku Mana, gikubiyemo kuduha umuburo “kenshi” ku bihereranye n’imitego yo mu buryo bw’umwuka kugira ngo twihingemo umuco wo gutinya ako kaga mu buryo bwiza (2 Ngoma 36:15, NW; 2 Petero 3:1). Mu mateka yose ya kimuntu, hari amakuba menshi yo mu buryo bw’umwuka yashoboraga kuba yaririnzwe ndetse n’imibabaro ntigere ku bantu iyo baza kuba ‘barahoranye umutima ububahisha [“utuma batinya,” NW ] Imana, ukabitonderesha amategeko yayo yose’ (Gutegeka 5:29). Muri iyi “minsi” irangwa n’ “ibihe birushya,” ni gute twakwihingamo umutima utuma dutinya Imana kandi tukirinda akaga ko mu buryo bw’umwuka?—2 Timoteyo 3:1.
Mureke Ibibi
4. (a) Ni uruhe rwango Abakristo bagombye kwihingamo? (b) Ni ibihe byiyumvo Yehova agira ku bihereranye n’imyifatire mibi? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
4 Bibiliya isobanura ko ‘kubaha [“gutinya,” NW ] Uwiteka ari ukwanga ibibi’ (Imigani 8:13). Inkoranyamagambo ya Bibiliya isobanura icyo gikorwa cyo kwanga ko ari “ibyiyumvo umuntu agirira abantu n’ibintu batavuga rumwe, yanga, asuzugura kandi akaba atifuza kugira aho ahurira na byo cyangwa kugirana na byo imishyikirano.” Ku bw’ibyo, gutinya Imana bikubiyemo kuzinukwa mu mutima cyangwa kumva utewe ishozi n’ibintu byose uzi ko ari bibi mu maso ya Yehovab (Zaburi 97:10). Bidusunikira gutera umugongo ibibi, nk’uko twahita dusubira inyuma tugeze ku nkengero y’igihanamanga mu gihe twaba tuburiwe n’ubwoba buhita butuzamo. Bibiliya igira iti ‘kubaha [“gutinya,” NW ] Uwiteka ni ko gutuma umuntu areka ibibi.’—Imigani 16:6.
5. (a) Ni gute twashimangira umuco wacu wo gutinya Imana no kwanga ibibi? (b) Amateka y’ishyanga rya Isirayeli atwigisha iki mu birebana n’ibyo?
5 Dushobora gushimangira uwo muco wo gutinya mu buryo bwiza no kwanga ibibi binyuriye mu gusuzuma ingaruka zangiza icyaha kizana byanze bikunze. Bibiliya itwizeza ko tuzasarura ibyo tubiba—twaba tubibira umubiri cyangwa twaba tubibira umwuka (Abagalatiya 6:7, 8). Ku bw’iyo mpamvu, Yehova yasobanuye mu buryo bwumvikana neza ingaruka zibaho byanze bikunze iyo abantu birengagiza amategeko ye kandi bagatera umugongo ugusenga k’ukuri. Iyo Imana itaza kuba yararinze ishyanga rya Isirayeli ryari rito, ryashoboraga kwibasirwa, riba ryarigirijweho nkana n’amahanga y’abagome kandi akomeye yari arikikije (Gutegeka 28:15, 45-48). Ingaruka zibabaje z’ukutumvira kwa Isirayeli zanditswe muri Bibiliya mu buryo burambuye kugira ngo ‘bitubere akabarore’ ku buryo dushobora kubivanaho isomo bityo tukihingamo umuco wo gutinya Imana.—1 Abakorinto 10:11.
6. Ni izihe ngero zimwe na zimwe zo mu Byanditswe dushobora gusuzuma mu gihe twitoza gutinya Imana? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
6 Uretse ibyabaye ku ishyanga rya Isirayeli muri rusange, Bibiliya ikubiyemo inkuru z’ibyabaye mu mibereho y’abantu bari baratwawe n’ishyari, ubwiyandarike, umururumba cyangwa ubwibone.c Bamwe muri abo bantu bari baramaze imyaka myinshi bakorera Yehova, ariko kandi, igihe kimwe mu mibereho yabo, ubwo ibintu byari bigeze aho rukomeye, ntibagaragaje bihagije umuco ukomeye wo gutinya Imana, maze basarura ingaruka zibabaje. Gutekereza ku ngero zo mu Byanditswe bishobora gushimangira icyemezo twafashe cyo kudakora amakosa nk’ayo bakoze. Mbega ukuntu byaba bibabaje turamutse dutegereje kugeza ubwo tugwiririwe n’amakuba kugira ngo tubone gushyira ku mutima inama zitangwa n’Imana! Mu buryo bunyuranye n’uko abantu benshi babyizera, ibintu biba ku muntu—cyane cyane biturutse ku kwirundumurira mu binezeza—si byo byigisha neza cyane kuruta ibindi.—Zaburi 19:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera.
7. Ni bantu ki Yehova atumirira kujya mu ihema rye ry’ikigereranyo?
7 Indi mpamvu ikomeye ituma twihingamo umuco wo gutinya Imana, ni icyifuzo tugira cyo kurinda imishyikirano dufitanye n’Imana. Dutinya kubabaza Yehova bitewe n’uko duha agaciro ubucuti dufitanye na we. Ni nde Imana ibona ko ari incuti yayo, umuntu yatumirira kujya mu ihema ryayo ry’ikigereranyo? Ni umuntu “ugendera mu bitunganye, agakora ibyo gukiranuka” wenyine (Zaburi 15:1, 2). Niba duha agaciro icyo gikundiro dufite cyo kugirana imishyikirano n’Umuremyi wacu, tuzitondera kugendera mu bitunganye mu maso ye.
8. Ni gute Abisirayeli bamwe na bamwe bo mu gihe cya Malaki bafatanaga uburemere buke ubucuti bari bafitanye n’Imana?
8 Ikibabaje, Abisirayeli bamwe na bamwe bo mu gihe cya Malaki bafatanaga uburemere buke ubucuti bari bafitanye n’Imana. Aho kugira ngo batinye Yehova kandi bamwubahe, bajyaga batambira ku gicaniro cye amatungo arwaye n’acumbagira. Kuba bataratinyaga Imana nanone byagaragariraga mu myifatire bagiraga ku bihereranye n’ishyingiranwa. Basendaga abagore bo mu busore bwabo babahoye impamvu zidafashije kugira ngo birongorere abakiri bato. Malaki yababwiye ko Yehova yanga “gusenda” kandi ko umutima wabo wuzuye uburiganya wari warabatandukanyije n’Imana yabo. Ni gute Imana yari kwemera ibitambo byabo mu gihe, mu buryo bw’ikigereranyo, igicaniro babitambiragaho cyari kuba cyuzuye amarira—amarira y’akababaro k’abagore babo babaye intabwa? Kuba barasuzuguye mu buryo bukabije amahame ya Yehova, byamusunikiye kubaza ati “igitinyiro cyanjye kiri he?”—Malaki 1:6-8; 2:13-16.
9, 10. Ni gute twagaragaza ko duha agaciro ubucuti dufitanye na Yehova?
9 Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, Yehova abona ukuntu hari abagore n’abagabo ndetse n’abana benshi b’inzirakarengane bashengurwa umutima n’imyifatire irangwa n’ubwikunde hamwe n’ubwiyandarike y’abagabo n’abagore ndetse n’ababyeyi. Bimutera agahinda rwose. Incuti y’Imana izabona ibyo bintu nk’uko Imana ibibona kandi izashyiraho imihati ikomeye kugira ngo ishyingiranwa ryayo rirusheho gukomera, yamagane imitekerereze y’isi ipfobya imirunga ihuza abashakanye, kandi ‘izazibukira gusambana.’—1 Abakorinto 6:18.
10 Mu ishyingiranwa ndetse no mu bindi bice bigize ubuzima bwacu, kwanga ibintu byose tuzi ko ari bibi mu maso ya Yehova, hamwe no gushimira mu buryo bwimbitse ku bw’ubucuti atugaragariza, bizatuma dutoneshwa na we kandi twemerwe na we. Intumwa Petero yavuze ikomeje iti “ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose ūyubaha agakora ibyo gukiranuka, iramwemera” (Ibyakozwe 10:34, 35). Dufite ingero nyinshi zo mu Byanditswe zigaragaza ukuntu gutinya Imana byasunikiye abantu gukora ibyo gukiranuka mu mimerere itandukanye igoranye.
Abantu Batatu Batinyaga Imana
11. Ni mu yihe mimerere Aburahamu yavuzweho ko ‘atinya Imana’?
11 Hari umuntu umwe uvugwa muri Bibiliya Yehova ubwe yivugiye ko ari incuti ye, uwo akaba ari umukambwe Aburahamu (Yesaya 41:8). Umuco wo gutinya Imana wagaragajwe na Aburahamu warageragejwe igihe Imana yamusabaga ko atamba umwana we w’ikinege, ari we Isaka, Imana ikaba yari kuzasohoza isezerano ryaryo binyuriye kuri urwo rubyaro rwa Aburahamu rwari kuzaba ishyanga rikomeye (Itangiriro 12:2, 3; 17:19). Mbese, “incuti y’Imana” yari gutsinda icyo kigeragezo kitoroshye (Yakobo 2:23)? Mu gihe Aburahamu yendaga umushyo maze akarambura ukuboko ngo yice Isaka, marayika wa Yehova yaravuze ati “ntukoze ukuboko kuri uwo muhungu, ntugire icyo umutwara: kuko ubu menye yuko wubaha [“utinya” NW ] Imana, kuko utanyimye umwana wawe w’ikinege.”—Itangiriro 22:10-12.
12. Ni iki cyasunikiye Aburahamu gutinya Imana, kandi se, ni gute dushobora kugira umutima nk’uwo?
12 N’ubwo mbere y’aho Aburahamu yari yaragaragaje ko atinya Yehova, icyo gihe yagaragaje mu buryo buhebuje ko atinya Imana. Kuba yari yiteguye gutamba Isaka byari birenze kure cyane ibyo kugaragaza ukumvira mu buryo burangwa no kubaha. Aburahamu yari asunitswe no kuba yari yiringiye mu buryo bwuzuye ko Se wo mu ijuru yari gusohoza isezerano rye binyuriye mu kuzura Isaka mu gihe byari kuba ari ngombwa. Nk’uko Pawulo yabyanditse, Aburahamu yari ‘azi neza yuko ibyo [Imana] yasezeranyije, ibasha no kubisohoza’ (Abaroma 4:16-21). Mbese, tuba twiteguye gukora ibyo Imana ishaka ndetse n’igihe biba bidusaba kwigomwa ibintu bikomeye? Mbese, twaba twiringiye byimazeyo ko uko kumvira bizaduhesha inyungu z’igihe kirekire, tuzi ko Yehova ari we ‘ugororera abamushaka’ (Abaheburayo 11:6)? Uko ni ko gutinya Imana by’ukuri.—Zaburi 115:11.
13. Kuki mu buryo bukwiriye Yozefu yashoboraga kwiyerekezaho avuga ko ari umuntu ‘utinya Imana y’ukuri’?
13 Nimucyo dusuzume urundi rugero rw’ukuntu umuco wo gutinya Imana wagaragarijwe mu bikorwa—urwo rukaba ari urwa Yozefu. Igihe Yozefu yari umucakara kwa Potifari, buri munsi yabaga ahanganye n’ikigeragezo cyo gusambana. Uko bigaragara, nta buryo yashoboraga kwirinda kugera aho umugore wa shebuja yabaga ari, wahoraga amubuza amahwemo amusaba ko bagirana imibonano y’ibitsina. Amaherezo, ubwo ‘yamufataga, yarahunze arasohoka.’ Ni iki cyamusunikiye guhita ahindukira agahunga ikibi? Nta gushidikanya ko ikintu cy’ibanze cyabimuteye ari ugutinya Imana, kuba yari afite icyifuzo cyo kwirinda gukora ‘icyaha kimeze gityo, agacumura ku Mana’ (Itangiriro 39:7-12). Mu buryo bukwiriye, Yozefu yashoboraga kwiyerekezaho avuga ko ari umuntu ‘utinya Imana y’ukuri.’—Itangiriro 42:18, NW.
14. Ni gute imbabazi za Yozefu zigaragaza umuco wo gutinya Imana by’ukuri?
14 Hashize imyaka myinshi nyuma y’aho, Yozefu yaje kubonana n’abavandimwe be bari baramugurishije mu bucakara babigiranye ubugome. Mu buryo bworoshye, yashoboraga kuba yarakoresheje iyo mimerere yo kuba bari bakeneye ibyokurya cyane, akaboneraho uburyo bwo kubihimuraho abitura inabi bari baramugiriye. Ariko kandi, gutwaza abantu igitugu ntibigaragaza ko umuntu atinya Imana (Abalewi 25:43). Ku bw’ibyo, mu gihe Yozefu yari amaze kubona igihamya simusiga cy’uko abavandimwe be bari bahindutse imitima, yarabababariye rwose. Kimwe na Yozefu, umuco wacu wo gutinya Imana uzadusunikira kuneshesha ikibi icyiza, kandi uzatuma twifata twirinde kuneshwa n’ibishuko.—Itangiriro 45:1-11; Zaburi 130:3, 4; Abaroma 12:17-21.
15. Kuki imyifatire ya Yobu yari yaranejeje umutima wa Yehova?
15 Yobu na we ni undi muntu watanze urugero rutangaje mu bihereranye no kuba yaratinyaga Imana. Yehova yabwiye Diyabule ati “mbese witegereje umugaragu wanjye Yobu, yuko ari nta wuhwanye na we mu isi, ko ari umukiranutsi utunganye, wubaha [“utinya,” NW ] Imana kandi akirinda ibibi?” (Yobu 1:8). Mu gihe cy’imyaka myinshi, imyifatire ya Yobu yo gukiranuka yari yarashimishije umutima wa Se wo mu ijuru. Yobu yatinyaga Imana bitewe n’uko yari azi ko byari bikwiriye kandi akaba ari bwo bwari uburyo bwiza cyane kuruta ubundi bwo kubaho. Yobu yariyamiriye ati “dore kubaha Uwiteka [“gutinya Yehova,” NW ] ni bwo bwenge; kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka” (Yobu 28:28). Kubera ko Yobu yari yarashatse, ntiyigeze yitegereza abagore bakiri bato mu buryo budakwiriye, ndetse nta n’ubwo yigeze acura imigambi y’ubusambanyi mu mutima we. N’ubwo yari umukire, yanze kwiringira ubutunzi bwe, bityo yirinda uburyo bwose bwo gusenga ibigirwamana.—Yobu 31:1, 9-11, 24-28.
16. (a) Ni mu buhe buryo Yobu yagaragaje ineza yuje urukundo? (b) Ni gute Yobu yagaragaje ko atigeze yanga gutanga imbabazi?
16 Icyakora, gutinya Imana bisobanura gukora ibyiza ari na ko utera umugongo ibibi. Ni yo mpamvu Yobu yitaga ku mpumyi, ku bimuga no ku bakene abigiranye impuhwe (Abalewi 19:14; Yobu 29:15, 16). Yobu yari asobanukiwe ko “uwanze kugaragariza mugenzi we ineza yuje urukundo, aba yanze gutinya Ishoborabyose” (Yobu 6:14, NW ). Kwanga kugaragariza umuntu ineza yuje urukundo bishobora kuba bikubiyemo kwanga kubabarira cyangwa kubika inzika. Yobu abitegetswe n’Imana, yasenze asabira za ncuti ze eshatu zari zaramuteye akababaro kenshi (Yobu 42:7-10). Mbese, natwe twagaragaza umwuka nk’uwo wo kubabarira mugenzi wacu duhuje ukwizera ushobora kuba yaradukomerekeje mu buryo runaka? Isengesho rivuye ku mutima tuvuga dusabira uwatubabaje rishobora kugira uruhare rukomeye mu gutuma tutabika inzika. Imigisha yageze kuri Yobu ku bwo kuba yararangwaga no gutinya Imana iduha umusogongero ku bihereranye no ‘kugira neza kwinshi [Yehova] yabikiye abamwubaha [“abamutinya,” NW].’—Zaburi 31:20, umurongo wa 19 muri Biblia Yera; Yakobo 5:11.
Gutinya Imana Bihabanye no Gutinya Abantu
17. Ni izihe ngaruka zishobora kutugeraho bitewe no gutinya abantu, ariko se, kuki bene uko gutinya ari ukutareba kure?
17 Mu gihe gutinya Imana bishobora kudusunikira gukora ibyo gukiranuka, gutinya abantu byo bishobora kumunga ukwizera kwacu. Kubera iyo mpamvu, mu gihe Yesu yateraga inkunga intumwa ze y’uko zagombaga kuba ababwiriza b’ubutumwa bwiza b’abanyamwete, yarazibwiye ati “ntimuzatinye abica umubiri, badashobora kwica ubugingo: ahubwo mutinye ushobora kurimburira ubugingo n’umubiri muri Gehinomu” (Matayo 10:28). Yesu yasobanuye ko gutinya abantu ari ukutareba kure, kubera ko abantu badashobora kuburizamo burundu ibyiringiro byacu byo kuzabaho mu gihe kizaza. Byongeye kandi, dutinya Imana bitewe n’uko tuzi ko ifite imbaraga ziteye ubwoba, ku buryo tuzigereranyije n’imbaraga z’amahanga yose, imbaraga z’ayo mahanga wasanga nta cyo zivuze (Yesaya 40:15). Kimwe na Aburahamu, twiringiye byimazeyo ko Yehova afite imbaraga zo kuzura abagaragu be bizerwa (Ibyahishuwe 2:10). Ni yo mpamvu dushobora kuvugana icyizere tuti “ubwo Imana iri mu ruhande rwacu, umubisha wacu ni nde?”—Abaroma 8:31.
18. Ni mu buhe buryo Yehova agororera abamutinya?
18 Twaba turwanywa n’umwe mu bagize umuryango cyangwa tunnyuzurwa n’umunyeshuri twigana, tuzibonera ko “uwubaha [“utinya,” NW ] Uwiteka afite ibyiringiro bikomeye” (Imigani 14:26). Dushobora gusenga dusaba Imana ko yaduha imbaraga, tuzi ko itwumva (Zaburi 145:19). Yehova ntiyigera na rimwe yibagirwa abamutinya. Binyuriye ku muhanuzi we Malaki, aduha icyizere agira ati “maze abubahaga [“abatinyaga,” NW ] Uwiteka baraganiraga, Uwiteka agatega amatwi, akumva; nuko igitabo kikandikirwa imbere ye cy’urwibutso rw’abubahaga [“abatinyaga,” NW ] Uwiteka, bakita ku izina rye.”—Malaki 3:16.
19. Ni ibihe bintu bitazongera gutinywa ukundi, ariko se, ni ukuhe gutinya kuzagumaho iteka ryose?
19 Igihe kiregereje ubwo buri wese ku isi azaba asenga Yehova kandi gutinya abantu bitakiriho (Yesaya 11:9). Gutinya inzara, indwara, ubugizi bwa nabi n’intambara, na byo bizaba ari inkuru ishaje. Ariko gutinya Imana bizahoraho iteka ryose mu gihe abagaragu bayo bo mu ijuru no ku isi bazakomeza kuyiha icyubahiro ikwiriye, bakayumvira kandi bakayihesha ikuzo (Ibyahishuwe 15:4). Hagati aho, turifuza ko twese uko tungana twashyira ku mutima inama yahumetswe yatanzwe na Salomo, igira iti “ntugakundire umutima wawe kwifuza iby’abanyabyaha; ahubwo uhore wubaha [“utinya,” NW] Uwiteka burinde bwira. Kuko hari ingororano koko; kandi ibyiringiro byawe ntibizakurwaho.”—Imigani 23:17, 18.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Abantu bakuru bamwe na bamwe bagera ubwo bashirika ubwoba ntibabe bagitinya akaga mu gihe akazi bakora kabasaba ko buri gihe baba bari mu mimerere ishobora kubateza impanuka. Mu gihe umunyabukorikori w’umuhanga yabazwaga impamvu usanga abantu benshi bakora umwuga w’ububaji baracitse urutoki, yarishubirije ati “bagera ubwo baba batagitinya inkero z’amashanyarazi zikaraga mu buryo bwihuse cyane.”
b Yehova ubwe yumva bimuteye ishozi. Urugero, mu Befeso 4:29 (NW ), hasobanura imvugo iteye isoni ko ari “amagambo aboze.” Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘ikintu kiboze’ rifashwe uko ryakabaye, ryerekeza ku rubuto, ifi cyangwa inyama binuka bitangiye kubora. Iyo mvugo isobanura mu buryo bushishikaje ukuntu twagombye kwanga urunuka imvugo yo gutukana cyangwa iteye isoni. Mu buryo nk’ubwo, ibigirwamana bisobanurwa kenshi mu Byanditswe ko ari “umwanda” (Gutegeka 29:17, NW; Ezekiyeli 6:9, NW ). Kuba ubusanzwe twanga umwanda, cyangwa tukumva dutewe ishozi n’amabyi, bidufasha gusobanukirwa ukuntu Imana yumva yanze urunuka uburyo ubwo ari bwo bwose bwo gusenga ibigirwamana.
c Dufashe urugero, zirikana inkuru zo mu Byanditswe zivuga ibihereranye na Kayini (Itangiriro 4:3-12); Dawidi (2 Samweli 11:2–12:14); Gehazi (2 Abami 5:20-27); na Uziya (2 Ngoma 26:16-21).
Mbese, Uribuka?
• Ni gute twitoza kwanga ikibi?
• Ni gute Abisirayeli bamwe na bamwe bo mu gihe cya Malaki batafatanye uburemere ubucuti bari bafitanye na Yehova?
• Ni irihe somo twavana ku byabaye kuri Aburahamu, Yozefu na Yobu mu bihereranye no gutinya Imana?
• Ni ukuhe gutinya kuzagumaho iteka, kandi kuki?
[Ifoto yo ku ipaji ya 19]
Ababyeyi b’abanyabwenge bacengeza mu bana babo umuco wo gutinya mu buryo bwiza
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Nk’uko ubwoba butuma duhunga akaga, ni na ko gutinya Imana bituma twirinda ibibi
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Yobu yakomeje kurangwa no gutinya Imana, ndetse n’igihe yari yokejwe igitutu n’incuti eshatu z’ibinyoma
[Aho ifoto yavuye]
Byavuye mu buhinduzi bwa Bibiliya bwitwa Vulgata Latina, 1795