Duhangane n’“ihwa ryo mu mubiri”
“Ubuntu bwanjye buraguhagije.”—2 ABAKORINTO 12:9.
1, 2. (a) Kuki tutagombye gutangazwa no kuba tugerwaho n’ibigeragezo hamwe n’ingorane? (b) Kuki dushobora kugira icyizere mu gihe duhanganye n’ibigeragezo?
“ABASHAKA kujya bubaha Imana bose, bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa” (2 Timoteyo 3:12). Kuki bimeze bityo? Ni ukubera ko Satani yihandagaza avuga ko abantu bakorera Imana babitewe n’impamvu zishingiye ku bwikunde gusa, bityo akaba akoresha imihati ishoboka yose kugira ngo agaragaze ko ibyo yavuze ari ukuri. Igihe kimwe Yesu yahaye intumwa ze zizerwa umuburo agira ati “Satani yabasabye kugira ngo abagosore nk’amasaka” (Luka 22:31). Yesu yari azi neza ko Imana yemerera Satani ko atugerageza binyuriye ku ngorane zitubabaza. Birumvikana ko ibyo bidashaka kuvuga ko ingorane yose itugezeho mu buzima iba iturutse mu buryo butaziguye kuri Satani cyangwa ku badayimoni be (Umubwiriza 9:11). Ariko kandi, Satani yiteguye gukoresha uburyo ubwo ari bwo bwose ashobora kubona kugira ngo atume tudakomeza gushikama.
2 Bibiliya itubwira ko tutagombye gutangazwa n’ibigeragezo bitugeraho. Ikintu icyo ari cyo cyose cyatugeraho, nticyaba ari ikintu kidasanzwe cyangwa kitari cyitezwe (1 Petero 4:12). Mu by’ukuri, ‘tuzi yuko bene data bari mu isi duhuje imibabaro’ (1 Petero 5:9). Muri iki gihe, Satani ateza buri mugaragu w’Imana wese ibigeragezo bikabije. Diyabule yishimira kubona tubabazwa urubozo biturutse ku ngorane zimeze nk’amahwa zitugeraho ari nyinshi cyane uko bishoboka kose. Kugira ngo abigereho, akoresha gahunda ye y’ibintu ku buryo ishobora kongera ‘amahwa yo mu mubiri’ cyangwa igatuma arushaho kutujomba. (2 Abakorinto 12:7, gereranya na NW.) Ibyo ari byo byose ariko, ibitero bya Satani ntibigomba gutuma tudakomeza gushikama. Nk’uko Yehova ‘azaducira akanzu’ kugira ngo twihanganire ibigeragezo, ni na ko azabigenza mu gihe tuzaba tugezweho n’ingorane zimeze nk’amahwa mu mubiri wacu.—1 Abakorinto 10:13.
Uko Twahangana n’Ihwa
3. Ni gute Yehova yashubije Pawulo ubwo yamusabaga ko yamukuramo ihwa ryari mu mubiri we?
3 Intumwa Pawulo yinginze Imana ayisaba ko yamukuramo ihwa ryari mu mubiri we. Yagize ati “kuri icyo kintu ninginze Umwami wacu gatatu, ngo kimvemo.” Ni iki Yehova yashubije Pawulo ubwo yamwingingaga akomeje? “Ubuntu bwanjye buraguhagije; kuko aho intege nke ziri, ari ho imbaraga zanjye zuzura” (2 Abakorinto 12:8, 9). Reka dusesengure icyo gisubizo maze turebe uko cyadufasha guhangana n’ingorane izo ari zo zose zimeze nk’ihwa ritubabaza.
4. Ni mu buhe buryo Pawulo yungukiwe n’ubuntu yagiriwe na Yehova?
4 Zirikana ko Imana yateye Pawulo inkunga yo gushimira ku bw’ubuntu atari akwiriye yari yaragiriwe binyuriye kuri Kristo. Koko rero, Pawulo yari yarahawe imigisha myinshi mu buryo bwinshi. Yehova yamuhaye abigiranye urukundo igikundiro cyo kuba umwigishwa wa Yesu, nubwo yari yarahoze arwanya abigishwa ba Yesu abigiranye ubukana (Ibyakozwe 7:58; 8:3; 9:1-4). Nyuma y’aho, Yehova yahaye Pawulo abigiranye ubugwaneza inshingano nyinshi mu murimo. Isomo twavanamo rirasobanutse neza. Ndetse no mu bihe bigoranye cyane kurusha ibindi, haba hari imigisha myinshi tugomba gushimira ku bwo kuba twarayihawe. Ntitukazigere na rimwe tureka ngo ibigeragezo bitugeraho bitume twibagirwa kugira neza kwinshi kwa Yehova.—Zaburi 31:20, umurongo wa 19 muri Biblia Yera.
5, 6. (a) Ni gute Yehova yigishije Pawulo ko imbaraga z’Imana ‘zuzura aho intege nke ziri’? (b) Ni gute urugero rwa Pawulo rugaragaza ko Satani ari umubeshyi?
5 Ubuntu bwa Yehova bugaragara ko buhagije mu bundi buryo. Imbaraga z’Imana zirahagije cyane rwose, ku buryo zadufasha guhangana n’ibigeragezo bitugeraho (Abefeso 3:20). Yehova yigishije Pawulo ko imbaraga z’Imana ‘zuzura aho intege nke ziri.’ Mu buhe buryo? Mu buryo bwuje urukundo, yahaye Pawulo imbaraga zose yari akeneye kugira ngo ahangane n’ikigeragezo yari arimo. Byongeye kandi, ukwihangana kwa Pawulo no kuba yariringiraga Yehova byimazeyo, byagaragarije Abakristo bose ko imbaraga z’Imana ari zo zari ziganje mu mibereho y’uwo muntu w’umunyantege nke kandi w’umunyabyaha. Reka noneho turebe ingaruka byagize kuri Diyabule, wihandagaza avuga ko abantu bakorera Imana mu gihe gusa baguwe neza mu buzima kandi nta ngorane bafite. Ugushikama kwa Pawulo kwabaye nk’aho ari urushyi uwo mubeshyi yari akubiswe mu musaya!
6 Nguwo Pawulo, wari warahoze yifatanya na Satani mu kurwanya Imana, umunyarugomo w’umutukanyi watotezaga Abakristo, Umufarisayo wagiraga ishyaka, nta gushidikanya akaba yarahoze mu mudamararo bitewe n’uko yavukiye mu muryango watoneshejwe wari ukize. Icyo gihe noneho Pawulo yari arimo akorera Yehova na Kristo ari umuntu ‘woroheje hanyuma y’izindi ntumwa’ (1 Abakorinto 15:9). Bityo rero, yagandukiraga abigiranye ukwicisha bugufi ubuyobozi bw’inteko nyobozi y’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere. Kandi yihanganaga ari uwizerwa nubwo yari afite ihwa mu mubiri. Icyarushijeho kurakaza Satani, ni uko ibigeragezo Pawulo yahanganye na byo mu buzima bitacogoje ishyaka rye. Nta na rimwe Pawulo yigeze atakaza ibyiringiro yari afite by’uko yari kuzifatanya mu Bwami bwa Kristo bwo mu ijuru (2 Timoteyo 2:12; 4:18). Nta hwa na rimwe ryashoboraga gucogoza ishyaka rye, uko ryari kuba ribabaza kose. Turifuza ko natwe twakomeza kugira ishyaka ridacogora! Yehova adukundwakaza aduha igikundiro cyihariye cyo kugira uruhare mu kugaragaza ko Satani ari umubeshyi, binyuriye mu kuduha imbaraga zo guhangana n’ibigeragezo.—Imigani 27:11.
Ibyo Yehova Aduteganyiriza Ni Iby’Ingenzi
7, 8. (a) Ni mu buhe buryo Yehova aha abagaragu be imbaraga muri iki gihe? (b) Kuki gusoma Bibiliya buri munsi no kwiyigisha ari iby’ingenzi cyane kugira ngo duhangane n’ihwa ryo mu mubiri wacu?
7 Muri iki gihe, Yehova aha Abakristo bizerwa imbaraga binyuriye ku mwuka we wera, ku Ijambo rye no ku muryango wacu wa Gikristo w’abavandimwe. Kimwe n’intumwa Pawulo, dushobora kwikoreza Yehova imitwaro yacu yose binyuriye ku isengesho. (Zaburi 55:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera.) Nubwo Imana ishobora kutatuvaniraho ibigeragezo bitugeraho, ishobora kuduha ubwenge bwo guhangana na byo, ndetse n’ibiba bikomeye cyane kubyihanganira. Nanone kandi, Yehova ashobora kudukomeza—akaduha ‘imbaraga zisumba byose’—kugira ngo zidufashe kwihangana.—2 Abakorinto 4:7.
8 Ni gute tubona ubwo bufasha? Tugomba kwigana umwete Ijambo ry’Imana, kubera ko ari ho tuvana ibiduhumuriza bidashidikanywaho (Zaburi 94:19). Muri Bibiliya, dusomamo amagambo agaragaza umubabaro yagiye avugwa n’abagaragu b’Imana mu gihe bayingingaga bayisaba ubufasha. Ibisubizo Yehova yagiye abaha, incuro nyinshi bikaba byarabaga bikubiyemo amagambo ahumuriza, bitubera ibyokurya tugomba gutekerezaho. Kwiyigisha Ijambo ry’Imana bizadukomeza ku buryo ‘imbaraga zisumba byose ziba iz’Imana, zidaturutse kuri twe.’ Nk’uko dukenera kurya ibyokurya by’umubiri buri munsi kugira ngo bidutunge kandi bidutere imbaraga, ni na ko tugomba kwigaburira amagambo y’Imana buri gihe. Mbese, ibyo turabikora? Niba tubikora, tuzibonera ko kuba duhabwa ‘imbaraga zisumba byose’ bidufasha kwihanganira amahwa y’ikigereranyo ayo ari yo yose ashobora kutubabaza uhereye ubu.
9. Ni gute abasaza bashyigikira abahanganye n’ingorane?
9 Abasaza b’Abakristo batinya Imana bashobora ‘kutubera nk’aho kwikinga umuyaga’ w’imibabaro n’ahantu h’ ‘ubwugamo bw’umugaru’ w’ingorane. Abasaza bifuza guhuza n’ibyo bisobanuro byahumetswe, bagasaba Yehova babigiranye ukwicisha bugufi kandi babikuye ku mutima, ko yabaha “ururimi rw’abigishijwe” kugira ngo bamenye uko basubiza abantu bababara bakoresheje amagambo akwiriye. Amagambo y’abasaza ashobora kumera nk’akavura koroheje gatuma mu bwenge bwacu hahehera kandi kakaduhumuriza mu bihe bigoranye mu buzima. Mu gihe abasaza ‘bakomeza abacogora,’ baba mu by’ukuri bashyigikira abavandimwe na bashiki babo bo mu buryo bw’umwuka bashobora kuba batangiye kurambirwa cyangwa kwiheba bitewe n’ihwa runaka ryaba riri mu mubiri wabo.—Yesaya 32:2; 50:4; 1 Abatesalonike 5:14.
10, 11. Ni gute abagaragu b’Imana batera inkunga bagenzi babo bahanganye n’ibigeragezo bikaze?
10 Abagaragu ba Yehova bose bagize umuryango wa Gikristo wunze ubumwe. Ni koko, “umuntu wese ni urugingo rwa mugenzi we,” kandi “dukwiriye gukundana” (Abaroma 12:5; 1 Yohana 4:11). Ni gute dusohoza iyo nshingano? Dukurikije ibivugwa muri 1 Petero 3:8, tubikora ‘tubabarana, kandi dukundana nk’abavandimwe, [ndetse] tunagirira imbabazi’ abantu bose duhuje ukwizera. Ku bihereranye n’abahanganye n’ihwa ryo mu mubiri ribababaza mu buryo bwihariye, baba abakiri bato n’abakuze, twese dushobora kubitaho mu buryo bwihariye. Mu buhe buryo?
11 Twagombye kwihatira kwiyumvisha imibabaro yabo. Niba tutishyira mu mwanya wabo, tukagaragaza ko tutagira ibyiyumvo cyangwa ko tutabitayeho, dushobora gutuma imibabaro yabo yiyongera tutabizi. Kumenya ibigeragezo bahanganye na byo bigomba kudusunikira kugira amakenga mu byo tuvuga, uko tubivuga n’ibyo dukora. Kuba abantu barangwa n’icyizere kandi batera inkunga, bishobora kugira uruhare mu kugabanya ububabare bukaze baterwa n’ihwa iryo ari ryo ryose rishobora kuba ribababaza. Nguko uko dushobora kubabera ubufasha bubakomeza.—Abakolosayi 4:11.
Uko Abantu Bamwe Bizerwa Bahanganye n’Ibigeragezo mu Buryo Bugira Ingaruka Nziza
12-14. (a) Ni iki Umukristokazi umwe yakoze kugira ngo ahangane n’indwara ya kanseri? (b) Ni gute abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka bashyigikiye uwo mugore kandi bakamutera inkunga?
12 Uko tugenda twegereza iherezo ry’iyi minsi y’imperuka, ni na ko ibihe byo “kuramukwa” bigenda byiyongera buri munsi (Matayo 24:8). Ku bw’ibyo, ibigeragezo bishobora kuzagera kuri buri wese ku isi, cyane cyane ku bagaragu ba Yehova bizerwa, bagerageza gukora ibyo ashaka. Urugero, reka turebe uko byagendekeye Umukristo wakoraga umurimo w’igihe cyose. Baramupimye basanga arwaye kanseri bityo akaba yaragombaga kubagwa, bakamuvanamo imvubura z’amacandwe n’udusoko tw’amatembabuzi. Mu gihe we n’umugabo we bamenyaga ko arwaye iyo ndwara, ako kanya bahise biyambaza Yehova, bamutura isengesho rirerire, bamwinginga. Nyuma y’aho, yaje kuvuga ko bumvise bagize amahoro batashoboraga kwiyumvisha. Nanone ariko, imimerere yagiye ihindagurika, igihe kimwe akaba yijajaye ikindi gihe akaba yarembye, cyane cyane mu gihe yabaga ahanganye n’ingaruka zabaga ziturutse ku miti yahabwaga.
13 Kugira ngo uwo mushiki wacu abashe guhangana n’imimerere yari arimo, yagerageje kwiga byinshi cyane uko bishoboka kose ku byerekeranye na kanseri. Yagishaga abaganga be inama. Yasomaga mu magazeti y’Umunara w’umurinzi na Réveillez-vous!, hamwe no mu bindi bitabo bya Gikristo, akabona inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho y’abantu, zigaragaza ukuntu abantu bagiye bahangana n’iyo ndwara mu buryo bw’ibyiyumvo. Nanone kandi, yasomaga imirongo ya Bibiliya ifitanye isano n’icyo kibazo, n’ibindi bintu by’ingirakamaro bigaragaza ko Yehova afite ubushobozi bwo gukomeza abagize ubwoko bwe mu bihe bigoranye.
14 Ingingo imwe yavugaga ku bihereranye no guhangana n’imimerere yo kwiheba, yari ikubiyemo amagambo y’ubwenge agira ati “uwitandukanya n’abandi, aba ashaka ibyo ararikiye” (Imigani 18:1). Ku bw’ibyo, iyo ngingo yatanze inama igira iti “irinde kwitandukanya n’abandi.”a Uwo mushiki wacu yagize ati “abantu benshi bajyaga bambwira ko bansabira mu isengesho; abandi baranterefonaga. Abasaza babiri bajyaga banterefona buri gihe bambaza uko merewe. Hari abantu benshi banyohererezaga indabyo n’amakarita menshi. Ndetse bamwe bajyaga bangemurira ibyokurya. Nanone kandi, hari benshi bajyaga bitangira kunjyana kwa muganga.”
15-17. (a) Ni gute Umukristo umwe yahanganye n’ingorane zaturutse ku mpanuka yagize? (b) Ni ubuhe bufasha yahawe n’abagize itorero?
15 Umugaragu wa Yehova umaze igihe kirekire wo muri New Mexico ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yagiriye impanuka mu modoka incuro ebyiri zose. Yakomeretse ijosi n’intugu, bituma indwara ya rubagimpande yari amaranye imyaka isaga 25 irushaho kwiyongera. Yagize ati “byarangoraga cyane kuba nakwegura umutwe ngo nikorere ikintu cy’ibiro bibiri. Ariko kandi, isengesho rivuganywe umwete natuye Yehova ni ryo ryankomeje bikomeye. Ni na ko bimeze no ku bice byo mu Munara w’Umurinzi twagiye twiga. Hari igice kimwe cyatangaga ibisobanuro ku murongo wo muri Mika 6:8, kivuga ko kugira ngo umuntu agendane n’Imana yicisha bugufi, bisobanura kumenya aho ubushobozi bwe bugarukira. Ibyo byamfashije kumenya ko nubwo nari ndi muri iyo mimerere ntagombaga gucika intege, nubwo igihe najyaga mara mu murimo cyari gito cyane kuruta uko nabyifuzaga. Kuyikorera nsunitswe n’intego nziza ni byo mbere na mbere bifite agaciro.”
16 Nanone kandi, yagize ati “buri gihe abasaza banshimiraga imihati nashyiragaho kugira ngo njye mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza. Abakiri bato baransuhuzaga bakampobera. Abakozi b’abapayiniya baranyihanganiraga cyane, kandi incuro nyinshi bahinduraga gahunda zabo mu gihe nabaga nasubiwe ntashobora kujyana na bo. Mu gihe habaga haramutse nabi, banjyanaga gusura abantu bashimishijwe cyangwa bakantumira kugira ngo nifatanye mu kuyobora ibyigisho byabo bya Bibiliya. Kandi kubera ko ntashoboraga kwitwaza isakoshi irimo ibitabo, abandi babwiriza bajyaga bashyira ibitabo byanjye mu mashakoshi yabo igihe nabaga ngiye kubwiriza.”
17 Zirikana uko abasaza b’itorero na bagenzi bacu duhuje ukwizera bafashije abo bashiki bacu babiri guhangana n’ubumuga bumeze nk’ihwa. Babahaga ubufasha bw’ingirakamaro kandi burangwa n’ineza, bwari bugamije guhaza ibyo bari bakeneye mu buryo bw’umwuka, mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’ibyiyumvo. Mbese, ibyo ntibigutera inkunga yo gufasha abandi bavandimwe na bashiki bacu bafite ingorane? Mwebwe abakiri bato, namwe mushobora gufasha abari mu itorero ryanyu bahanganye n’amahwa ari mu mubiri wabo!—Imigani 20:29.
18. Ni iyihe nkunga dushobora kuvana mu nkuru z’ibyabaye mu mibereho zisohoka mu magazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!
18 Amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! yagiye asohokamo inkuru nyinshi zivuga ibyabaye mu mibereho hamwe n’inkuru z’ibyabaye ku Bahamya bagiye bahangana n’ingorane mu buzima na n’ubu bakaba bagihanganye na zo. Uko uzagenda usoma izo nkuru buri gihe, uzibonera ko abenshi mu bavandimwe na bashiki bacu hirya no hino ku isi bagiye bihanganira ingorane, bakihanganira akababaro gaterwa no gupfusha abo bakundaga, hamwe n’imimerere y’akaga iterwa n’intambara. Abandi babana n’indwara zabamugaje. Abenshi ntibashobora gukora bimwe mu bintu byoroheje mu mibereho ya buri munsi, ibyo abafite amagara mazima bakora bitabagoye na busa. Indwara zabo zibashyira mu bigeragezo bikaze, cyane cyane mu gihe baba badashobora kwifatanya mu mirimo ya Gikristo cyane nk’uko babyifuzaga. Mbega ukuntu bashimira mu buryo bwimbitse ku bw’ubufasha bahabwa n’abavandimwe na bashiki bacu, baba abakiri bato n’abakuze, bagashimira kandi ku bwo kuba babashyigikira!
Kwihangana Bihesha Ibyishimo
19. Kuki Pawulo yashoboye kwishima nubwo yari ahanganye n’ibigeragezo hamwe n’intege nke bimeze nk’ihwa?
19 Pawulo yashimishijwe no kubona ukuntu Imana yamukomeje. Yaravuze ati “nzanezerwa cyane kwīrāta intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho. Ni cyo gituma ku bwa Kristo nzishimira intege nke zanjye, no guhemurwa, nzishimira n’imibabaro no kurenganywa n’ibyago. Kuko iyo mbaye umunyantege nke, ari ho ndushaho kugira imbaraga” (2 Abakorinto 12:9, 10). Pawulo ahereye ku bintu byari byaramubayeho, yashoboraga kuvugana icyizere ati “ibyo simbivugiye yuko nakenaga, kuko uko ndi kose, nize kunyurwa n’ibyo mfite. Nzi gucishwa bugufi nzi no kugira ibisaga: naho naba ndi hose, n’uko naba ndi kose, nigishijwe uburyo bwo kwihanganira byose, ari uguhaga, ari ugusonza, ari ukugira ibisaga, cyangwa gukena. Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.”—Abafilipi 4:11-13.
20, 21. (a) Kuki dushobora kubonera ibyishimo mu gutekereza ku ‘bitaboneka?’ (b) Ni ibihe bintu bimwe na bimwe ‘bitaboneka’ wiringira kuzabona mu isi izaba yahindutse Paradizo?
20 Ku bw’ibyo rero, mu gihe twihanganiye ihwa ry’ikigereranyo iryo ari ryo ryose riri mu mubiri wacu, dushobora kwishimira cyane kugaragariza abantu bose ko imbaraga za Yehova ziba zirimo zuzura aho intege nke zacu ziri. Pawulo yaranditse ati ‘ni cyo gituma tudacogora. Umuntu wacu w’imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye; kuko kubabazwa kwacu kw’igihwayihwayi kw’akanya ka none kwiyongeranya kuturemera ubwiza bw’iteka ryose bukomeye. Natwe tureba ku bitaboneka, kuko ibitaboneka ari iby’iteka ryose.’—2 Abakorinto 4:16-18.
21 Abenshi mu bagize ubwoko bwa Yehova muri iki gihe biringira kuzaba ku isi izaba yahindutse Paradizo no kuzahabwa imigisha Imana yadusezeranyije. Iyo migisha dushobora kuyifata nk’ ‘itaboneka’ muri iki gihe. Ariko kandi, igihe tuzaboneramo iyo migisha n’amaso yacu, kandi koko tukazayishimira iteka, kiragenda kidusatira cyihuta. Imwe muri iyo migisha, ni nko kuvanirwaho ingorane izo ari zo zose zimeze nk’amahwa, ku buryo tutazongera kubana na zo ukundi! Umwana w’Imana ‘azamaraho imirimo ya Satani’ kandi ‘ahindure ubusa ufite ubutware bw’urupfu.’—1 Yohana 3:8; Abaheburayo 2:14.
22. Ni ikihe cyizere twagombye kugira, kandi se, ni iki twagombye kwiyemeza?
22 Ku bw’ibyo, ihwa iryo ari ryo ryose ryo mu mubiri wacu ryaba ritubabaza muri iki gihe, nimucyo dukomeze guhangana na ryo. Kimwe na Pawulo, tuzahabwa imbaraga zo kuryihanganira tuzihawe na Yehova, we uduha imbaraga atitangiriye itama. Igihe tuzaba turi mu isi izaba yahindutse Paradizo, tuzasingiza Yehova Imana yacu buri munsi, tumushimira ibintu byose bihebuje yadukoreye.—Zaburi 103:2.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Uburyo bwo Guhangana n’Ikibazo cyo Kwiheba: Uko Bibiliya Ibibona,” muri Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Gicurasi 2000.
Ni Gute Wasubiza?
• Ni kuki, kandi se ni gute Diyabule agerageza gutuma Abakristo b’ukuri badakomeza gushikama?
• Ni gute imbaraga za Yehova ‘zuzura aho intege nke ziri’?
• Ni gute abasaza hamwe n’abandi batera inkunga abafite ingorane zibababaza?
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Incuro eshatu zose Pawulo yinginze Imana ayisaba ko yamuvaniraho ihwa ryari mu mubiri we