ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 5/98 p. 1
  • Mbese, Ufite “Ihwa mu Mubiri?” (NW)

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese, Ufite “Ihwa mu Mubiri?” (NW)
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Ibisa na byo
  • Duhangane n’“ihwa ryo mu mubiri”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Pawulo yari afite “ihwa ryo mu mubiri”
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • 2 Abakorinto 12:9—“Ubuntu bwanjye buraguhagije”
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
km 5/98 p. 1

Mbese, Ufite “Ihwa mu Mubiri?” (NW)

1 Twifuza gusohoza umurimo wacu wo kubwiriza ubutumwa bwiza uko ubushobozi bwacu bwose bungana, tubishishikariye cyane. Ariko kandi, abenshi mu bavandimwe na bashiki bacu dukunda, babona ko kuwifatanyamo mu buryo bwuzuye bigoye, bitewe n’uko babangamirwa n’indwara zikomeye zo mu buryo bw’umubiri cyangwa ubumuga, bigatuma gukora byinshi nk’uko babyifuza bibakomerera. Kuri bo, guhangana n’ibyiyumvo byo gucika intege, bishobora kuba ikibazo cy’ingorabahizi, cyane cyane mu gihe babona abandi babakikije bakorana umwete mu murimo.​—1 Kor 9:16.

2 Urugero Dukwiriye Kwigana: Intumwa Pawulo yagombaga guhangana n’ “ihwa [ryo] mu mubiri.” (NW ) Incuro eshatu, yinginze Yehova amusaba ko yamuvaniraho iyo mbogamizi yamubabazaga, iyo yise “[i]ntumwa ya Satani” yakomezaga kumukubita. Icyakora, n’ubwo byari bimeze bityo, Pawulo yarihanganye kandi yihatira kujya mbere mu murimo we. Ntiyibabariraga cyangwa ngo ahore yitotomba. Yatanze ibyiza cyane kurusha ibindi. Icyatumye agira icyo ageraho mu guhangana n’iyo mimerere, ni icyizere yahawe n’Imana muri aya magambo ngo “ubuntu bwanjye buraguhagije; kuko aho intege nke ziri, ari ho imbaraga zanjye zuzura.” Intege nke za Pawulo zahindutse imbaraga, mu gihe yitozaga kwemera imimerere yari arimo no kwishingikiriza kuri Yehova hamwe n’umwuka wera kugira ngo yihangane.​—2 Kor 12:7-10.

3 Uko Ushobora Kwihangana: Mbese, intege nke za kimuntu zishyira imipaka ku murimo ukorera Imana? Niba ari ko bimeze, igane uburyo Pawulo yabonagamo ibintu. N’ubwo indwara yawe cyangwa ubumuga butabona umuti urambye muri iyi gahunda y’ibintu, ushobora kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye, we usobanukiwe ibyo ukeneye, kandi akaba azaguha “imbaraga zisumba byose” (2 Kor 4:7). Ungukirwa n’ubufasha buboneka mu itorero ryawe, ntiwitandukanye n’abandi (Imig 18:1). Mu gihe ubona ko kwifatanya mu murimo wo ku nzu n’inzu bigukomereye, shaka uburyo bw’ingirakamaro bwo gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho, cyangwa ukoresheje telefoni.

4 N’ubwo ihwa ryo mu mubiri rishobora kukubuza gukora ibyo washobora gukora byose mu murimo, ntugomba gutekereza ko nta cyo umaze mu murimo. Kimwe na Pawulo, nawe ushobora “guhamya ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana” ukora ibyo imbaraga zawe n’imimerere urimo bikwemerera gukora (Ibyak 20:24). Mu gihe ushyiraho imihati kugira ngo usohoze umurimo wawe, menya ko bishimisha cyane Yehova.​—Heb 6:10.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze