Ikoraniro ry’Intara ryo mu mwaka wa 2002, rizaba rifite umutwe uvuga ngo “Ababwiriza b’Ubwami bakorana umwete”
Umwaka ushize, abantu bagera ku 18.535 bateranye mu makoraniro y’intara 8 y’Abahamya ba Yehova yabereye mu Rwanda, kandi habatijwe abantu 472. Muri uyu mwaka hakozwe gahunda yo kuzagira amakoraniro 9 y’intara. Twishimiye kugutumira ngo uzaze muri rimwe muri ayo makoraniro.
Intumwa Pawulo yaranditse iti “Abagiriki n’abatari Abagiriki, abanyabwenge n’abaswa, mbafiteho umwenda” (Abaroma 1:14). Binyuriye ku ncungu yatanzwe, Yehova yatumye abantu b’ingeri zose bashobora kuzabona ubuzima bw’iteka. Ibyo Pawulo yari abizi neza, kandi Kristo yamuhaye inshingano yo kuba intumwa ku banyamahanga. Pawulo yari asobanukiwe ko yagombaga gukora ibishoboka byose kugira ngo ageze ubutumwa bwiza ku bandi. Ibyo yabikoranye umwete.
Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ afatana uburemere inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza mu isi yose ituwe (Matayo 24:14, 45-47). Birumvikana ariko ko kugira ngo abantu bo mu isi yose basobanukirwe neza ko ubutumwa bwiza ari ubw’ingenzi, bagomba kubwumva. Iyo ni yo mpamvu ituma Abahamya ba Yehova bakomeza kuba ababwiriza b’Ubwami bakorana umwete. Porogaramu y’ikoraniro ry’intara ryo muri uyu mwaka ntizabafasha gukomeza kuba “ababwiriza b’Ubwami bakorana umwete” gusa, ahubwo izanabafasha kuba abigisha b’ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bagira ingaruka nziza kurushaho.
Turagira ngo tubamenyeshe aho iryo koraniro rizabera n’amatariki rizaberaho:
16-18 KANAMA 2002
BUTARE, Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova.
KABAYA, Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova.
KIGALI (A), Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova, Kigali Kicukiro.
KIGALI (Igifaransa), Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova, Kigali Kicukiro.
23-25 KANAMA 2002
GISENYI, Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova.
KIGALI (B), Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova, Kigali Kicukiro.
KIGALI (Igiswayire), Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova, Kigali Kicukiro.
30 KANAMA–1 NZERI 2002
RUHENGERI, Stade Régional.
RWAMAGANA, Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova.
Uko Ikibazo cy’Amazu y’Ubwami Akenewe Byihutirwa Gikemurwa
MU GIHE umubare w’abantu bakunda Yehova kandi bakamukorera ukomeza kugenda wiyongera, ni na ko hakenerwa Amazu y’Ubwami bashobora guteraniramo kugira ngo basenge Imana. Kugira ngo icyo kibazo gikemurwe, ubu hari Ibiro by’Uturere Bishinzwe Amazu y’Ubwami bikorera mu biro by’amashami ya Sosayiti muri Afurika y’Epfo, Brezili, Megizike, Ositaraliya no mu Budage. Aho haturuka abavandimwe bashoboye, bagasura andi mashami kugira ngo babafashe gutegura gahunda zihuje n’ibyo bakeneye. Muri iki gihe, barimo barafasha ibihugu 72 byo muri Aziya na Oseyaniya, mu Burayi bw’i Burasirazuba, Afurika y’i Burasirazuba n’iy’i Burengerazuba, Amerika yo Hagati n’iy’Epfo no mu birwa bya Caraïbes.
Abakozi mpuzamahanga basaga 100 bashishikariye gutoza abavandimwe bo mu bihugu boherejwemo, kugira ngo bashobore gukorera hamwe bagize Amatsinda y’Abubatsi b’Amazu y’Ubwami. Hakoreshejwe ubwo buryo, mu myaka mike ishize hubatswe Amazu y’Ubwami 453 mu bihungu 30, kandi andi 727 arimo arubakwa. Bibanze ku byo gukora igishushanyo mbonera cy’ubwoko bw’Amazu y’Ubwami agomba kubakwa muri buri gihugu hakoreshejwe ibikoresho by’ubwubatsi bikoreshwa mu karere arimo n’uburyo bukoreshwa. Muri Kenya bubakisha amabuye aconze, muri Togo benshi bubakisha amatafari; muri Kameruni ho bakunze kubakisha amatafari akozwe mu isima, nyuma y’aho bakayatera igipande. Muri ubwo buryo, abavandimwe bo muri ibyo bihugu bahita bagira ubuhanga bukenewe kugira ngo bakore imirimo y’ingenzi muri porogaramu yo mu gihugu cyabo.
Mu gihe abavandimwe bo mu bihugu binyuranye bamenyaga ibirimo bikorwa, benshi bagaragaje icyifuzo gikomeye cyo kwifatanya. Abavandimwe na bashiki bacu bashoboye bo muri ibyo bihugu babarirwa mu magana bitangiye gukora imirimo. Mu bihugu bimwe na bimwe, aho imimerere bamwe babamo itabemerera kwifatanya, hakorwa gahunda zo kugira ngo abakozi bemerewe bahabwe ibyokurya n’icumbi ku buryo bashobora kwerekeza ibitekerezo byabo byose kuri uwo murimo wihutirwa wo kubaka no gusana Amazu y’Ubwami mu bihugu byabo.
Muri Liberiya nta buryo abavandimwe bari bafite bwo kubaka. No gukodesha utuzu duciriritse two kubamo birabagora. Mu turere twinshi bateraniraga mu ngo z’abavandimwe, ugasanga abantu benshi bateranye babuze aho bakwirwa ku buryo babaga bagera no mu muhanda. Abandi bateraniraga mu nzu zidafashije ari amatorero menshi. Byasaga n’aho icyo kibazo kitashoboraga kubonerwa umuti kugeza ubwo inkuru nziza yaje ibabwira ko hari gahunda ihebuje yo kubaka Amazu y’Ubwami mu bihugu bifite amikoro make. Amafaranga yatanzweho impano n’abavandimwe bo mu bindi bihugu, yagombaga gukoreshwa mu kubaka amazu aho yari akenewe by’ukuri. Mu mezi atandatu ashize hubatswe amazu atanu mashya. Abavandimwe bagaragaje ko ‘bemeye gutanga,’ nubwo nta cyo bari ‘bafite’ (mu birebana n’amafaranga), binyuriye mu kuba bari biteguye gutanga imbaraga zabo bagakora imirimo y’amaboko (2 Abakorinto 8:12). Urugero, itorero rya New Georgia ryabumbye amatafari akozwe mu isima asaga 1.000 mu munsi umwe kandi nta mashini bafite!
Mu Rwanda, uhereye muri Gashyantare 1998, hubatswe Amazu y’Ubwami agera ku 154 kandi yegurirwa Yehova. Ariko kandi, nubwo umurimo wo kubaka ugikomeza, abavandimwe bo mu Rwanda ni ababwiriza b’Ubwami bakorana umwete. Umubare w’ababwiriza warongeye urazamuka, maze muri Kanama 2001 ugera ku 9.058. Ukoze mwayeni, ababwiriza barenze umwe kuri batanu bifatanyije mu buryo runaka bw’umurimo w’ubupayiniya buri kwezi muri uwo mwaka. Ingaruka zabaye iz’uko umubare w’ababwiriza b’Ubwami wiyongereyeho 15 ku ijana. Muri iki gihe, bayobora ibyigisho bya Bibiliya 21.939, kandi abantu 41.854 bateranye ku Rwibutso mu mwaka wa 2001.