Ahazabera Amakoraniro y’Intara yo mu mwaka wa 2003 azaba afite umutwe uvuga ngo “Duheshe Imana icyubahiro”
8-10 Kanama 2003
BUTARE, Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
KABAYA, Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
KIGALI (A), Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova, Kigali Kicukiro
KIGALI (Igifaransa A), Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova, Kigali Kicukiro
15-17 Kanama 2003
GISENYI (A), Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
KIGALI (B), Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova, Kigali Kicukiro
KIGALI (Igifaransa B), Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova, Kigali Kicukiro
CYANGUGU, Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova
22-24 Kanama 2003
GISENYI (B), Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
KIGALI (C), Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova, Kigali Kicukiro
KIGALI (Igiswayire), Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova, Kigali Gatsata
29-31 Kanama 2003
RUHENGERI, Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
RWAMAGANA, Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova
Ni amakoraniro yo kudutera inkunga
Muri Kanama umwaka ushize, habaye amakoraniro y’intara icyenda mu duce tunyuranye two mu Rwanda. Abahamya ba Yehova bazwiho kuba ari ababwiriza b’Ubwami barangwa n’ishyaka. Bungukiwe cyane na porogaramu y’ikoraniro ry’intara ryamaze iminsi itatu. Hari benshi bamaze amasaha menshi bagenda n’amaguru bari kumwe n’imiryango yabo kugira ngo baterane muri ayo makoraniro. Iyo porogaramu y’ikoraniro ry’intara yari ikubiyemo za disikuru zibandaga ku bisobanuro by’ubuhanuzi bwa Bibiliya, kimwe n’ukuntu Abakristo bagomba gushyira mu bikorwa amahame ashingiye ku Byanditswe mu mibereho yabo.
Ku Cyumweru habaye darame yavugaga ngo Jya ukomeza gushikama mu bihe bibi. Iyo darame yibandaga ku nkuru ya Yeremiya iri muri Bibiliya, ikavuga n’ukuntu yagejeje ubutumwa bwa Yehova ku ishyanga ry’Abayahudi nubwo bamurwanyaga. Abari bateranye bose batewe inkunga yo kuba nka Yeremiya, bakagira ubutwari bwo kubwiriza. Hari ibitabo byasohotse mu rurimi rw’Ikinyarwanda muri iryo koraniro. Icya mbere ni igitabo Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine. Icya kabiri ni Egera Yehova. Icya gatatu ni agatabo kitwa Inzira Iyobora ku Buzima bw’Iteka—Mbese, Warayibonye? Byongeye kandi, hasohotse inkuru y’ubwami nshya ivuga ngo Rubyiruko—Ni Iki Muzakoresha Ubuzima Bwanyu?
Abateranye muri ayo makoraniro y’intara uko ari 9 yabaye umwaka ushize bari 20.418, bakaba barabaye benshi kurusha imyaka yabanjirije uwo. Habatijwe abantu 454, bikaba bigaragaza ko Yehova aha imigisha myinshi umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa ukorwa n’ababwiriza be b’Ubwami barangwa n’ishyaka bo mu Rwanda. Muri uyu mwaka wa 2003 hateganyijwe amakoraniro y’intara 13 azaba mu kwezi kwa Kanama. Muhawe ikaze kugira ngo muzaze kwifatanya muri rimwe muri ayo makoraniro.