“Mwegere Imana na yo izabegera”
Mbere na nyuma yo kwiga Bibiliya, twibonera ukuntu ihindura abantu
IYO uza kuba warahuye na Tony igihe yabyirukaga, wari gusanga ari umuhungu w’umunyamahane kandi ugira urugomo, wahoraga azerera mu duce dukemangwa tw’i Sydney ho muri Ositaraliya. Yacudikaga n’insoresore z’amabandi. Incuro nyinshi, bateraga mu ngo bagiye kwiba, bakarwana n’andi mabandi kandi bakarasanira ku muhanda.
Tony yatangiye kunywa itabi afite imyaka icyenda. Ageze ku myaka 14, yanywaga urumogi kandi yariyandarikaga. Igihe yari ageze ku myaka 16, yari yarasabitswe n’ikiyobyabwenge cyitwa heroyine n’ibindi biyobyabwenge bikomeye. Tony agira ati “nakoreshaga ikiyobyabwenge icyo ari cyo cyose cyashoboraga gutuma numva ndi mu birere.” Hanyuma, yaje gukorana n’amashyirahamwe abiri y’amabandi ruharwa mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge. Bidatinze, Tony yabaye umwe mu bantu bakomeye babarizwagaho ibiyobyabwenge ku nkengero z’uburasirazuba bwa Ositaraliya.
Tony yanywaga ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amadolari y’amanyamerika ari hagati ya 160 (hafi 73.000 Frw) na 320 (hafi 147.000 Frw) buri munsi. Ariko umuryango we warahababariraga cyane. Agira ati “jye n’umugore wanjye twahoranaga ibikomere mu maso by’ibyuma n’intwaro by’abagizi ba nabi baduteraga bashaka ibiyobyabwenge n’amafaranga.” Tony amaze gufungwa incuro eshatu, yumvise agomba gusuzuma aho imibereho ye yamuganishaga.
Nubwo Tony yakundaga kujya mu rusengero, yumvaga adashishikajwe n’Imana bavugagaho ko ihana abanyabyaha ibatwikira mu muriro w’iteka. Icyakora, igihe Abahamya ba Yehova babiri bamusuraga, yatangajwe no kumenya ko burya bwose Imana atari uko iri. Nanone yashimishijwe no kumenya ko yashoboraga kugorora imibereho ye rwose maze akazabona imigisha ituruka ku Mana. Amagambo ya Yesu agira ati “byose bishobokera Imana” yashishikaje Tony (Mariko 10:27). Cyane cyane Tony yakozwe ku mutima n’amagambo atera inkunga agira ati “mwegere Imana na yo izabegera.”—Yakobo 4:8.
Ubwo noneho Tony yari asigaye ahanganye n’ikibazo cy’ingorabahizi cyo guhuza imibereho ye n’amahame ya Bibiliya. Agira ati “ikintu cya mbere nabanje kureka ni ukunywa itabi; nyamara byari byarananiye mbere y’aho nubwo nari narabigerageje kenshi. Yehova yampaye imbaraga nshobora kureka ibiyobyabwenge byari bimaze imyaka 15 byarambase. Sinari narigeze ntekereza ko nari gushobora kureka izo ngeso.”
Aho kugira ngo Tony atinye Imana bavuga ko ibabariza abantu mu muriro w’iteka, iyo akaba ari inyigisho itagira ahantu na hamwe iboneka muri Bibiliya, we n’umugore we bagize ibyiringiro byo kuzabaho iteka ryose ku isi izahinduka paradizo (Zaburi 37:10, 11; Imigani 2:21). Tony agira ati “byamfashe igihe kirekire n’imihati myinshi kugira ngo mpuze imibereho yanjye n’amahame y’Imana, ariko Yehova yamfashije kubigeraho.”
Ni koko, uwo mugabo wari warasabitswe n’ibiyobyabwenge ubu ni Umukristo. We n’umugore we bakoresheje igihe cyabo n’umutungo wabo babikunze none bamaze gukoresha amasaha abarirwa mu bihumbi mu murimo wo kwigisha Bibiliya. Nanone kandi, bashishikajwe no kurera abana babo babiri kugira ngo bazakure batinya Imana. Iryo hinduka rikomeye ryabayeho binyuriye ku mbaraga zihambaye z’Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. Koko rero, nk’uko intumwa Pawulo yabivuze, ‘ijambo ry’Imana ni rizima kandi rifite imbaraga.’—Abaheburayo 4:12.
Nubwo hariho izo ngero zitera inkunga, hari bamwe bapfa kuvuga ibyo badafitiye igihamya bavuga ko umurimo w’Abahamya ba Yehova wo kwigisha Bibiliya usenya imiryango kandi ko utesha abakiri bato imico myiza. Mu by’ukuri, urugero rwa Tony ruvuguruza ibyo bavuga.
Kimwe na Tony, hari abantu benshi bamenye ukuntu banesha ibintu byababase, byashoboraga kubahitana. Mu buhe buryo? Binyuriye mu kwizera Imana, bakayishingikirizaho kandi bakishingikiriza ku Ijambo ryayo; nanone bafashijwe n’Abakristo babitaho bakabashyigikira mu buryo bwuje urukundo. Tony atanga umwanzuro yishimye agira ati “niboneye ukuntu amahame ya Bibiliya yarinze abana banjye. Inyigisho za Bibiliya zatumye umuryango wanjye udasenyuka. Kandi abaturanyi banjye ubu bararyama bagasinzira neza kubera ko ntakibabangamiye.”
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 9]
‘Binyuriye ku mbaraga Yehova atanga, nashoboye kureka gukoresha ibiyobyabwenge byari bimaze imyaka 15 byarambase’
[Agasanduku ko ku ipaji ya 9]
Amahame ya Bibiliya ahindura imibereho
Hari amahame anyuranye ya Bibiliya yafashije abari barabaswe n’ibiyobyabwenge kureka izo ngeso zinegekaza. Muri ayo mahame harimo aya akurikira:
“Twiyezeho imyanda yose y’umubiri n’umutima, tugende twiyejesha rwose kubaha Imana” (2 Abakorinto 7:1). Gukoresha ibiyobyabwenge binyuranye n’itegeko ry’Imana.
“Kūbaha Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge; kandi kumenya Uwera ni ubuhanga” (Imigani 9:10). Kubaha Yehova bishingiye ku kumumenya neza no kumenya inzira ze, byafashije abantu benshi guca ukubiri n’ibiyobyabwenge.
“Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo” (Imigani 3:5, 6). Umuntu ashobora kureka ingeso ziteza akaga aramutse yiringiye Imana abikuye ku mutima kandi akayishingikirizaho mu buryo bwuzuye.