ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/1 p. 3
  • “Zana irindi sha!”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Zana irindi sha!”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Uko twashyira mu gaciro ku birebana no kunywa inzoga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ni iki cyagufasha kwirinda kunywa inzoga nyinshi?
    Izindi ngingo
  • Abakristo bakwiriye kubona bate ibirebana no kunywa inzoga?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Dukomeze gushyira mu gaciro ku birebana no kunywa inzoga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/1 p. 3

“Zana irindi sha!”

ALLEN yatangiye kunywa inzoga nyinshi afite imyaka 11.a We n’incuti ze bajyaga gukinira mu mashyamba bigana abantu babonye muri za filimi. Abo bantu biganaga ntibari barabayeho, ariko inzoga Allen n’incuti ze banywaga igihe babaga bakina, zo zari inzoga nyanzoga.

Igihe Tony yari afite imyaka 40, yagiye yongera inzoga yanywaga, ava ku kirahuri kimwe cyangwa bibiri by’inzoga buri mugoroba, agera ku birahuri bitanu cyangwa bitandatu. Amaherezo yaje kugera n’aho atamenya uko inzoga yanyweye ku munsi zabaga zingana.

Allen yashakishije uko yakemura ikibazo yari afite cyo kunywa inzoga nyinshi. Tony we yanze inama yahawe n’abagize umuryango we bamwitagaho, ndetse n’incuti ze. Allen aracyariho, ariko Tony we yapfuye hashize imyaka mike, azize impanuka y’imodoka yagize yasinze.

Nubwo umuntu yaba ari we wenyine unywa inzoga nyinshi, byanze bikunze ingaruka zabyo zigera ku bandi bantu, kandi akenshi izo ngaruka ziba zibabaje cyane. Akenshi kunywa inzoga nyinshi ni byo bitera abantu kubwira abandi nabi, kubahohotera, kubakubita cyangwa kubica. Nanone, akenshi ni byo biteza impanuka zo mu muhanda cyangwa izibera ku kazi, kandi bigatera indwara zitandukanye. Kunywa inzoga nyinshi bituma abantu batakaza amafaranga atagira ingano buri mwaka, tutibagiwe n’ingaruka bigira ku bantu bazinywa, ku muryango no ku bana.

Nubwo bimeze bityo ariko, ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyita ku buzima cyavuze ko “umuntu wese unywa inzoga buri gihe atari ko aba ari umusinzi, kandi ko abasinzi bose atari ko banywa inzoga buri munsi.” Hari abantu benshi batabaswe n’inzoga ariko bagera ubwo bagira akamenyero ko kunywa inzoga nyinshi batabizi. Hari abandi banywa inzoga rimwe na rimwe, ariko baramuka bazinyweye bakanywa ibirahuri birenga bitanu.

None se niba uhisemo kunywa inzoga, wabwirwa n’iki urugero utagomba kurenza? Wamenya ute igihe wakwirinda kunywa izindi nzoga (Imigani 23:29, 30)? Ingingo zikurikira ziri buduhe ibitekerezo by’ingirakamaro kuri iyo ngingo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze