Umunsi tugomba guhora twibuka
UWO ni umunsi wahinduye amateka y’abantu ibi bidasubirwaho, utuma bashobora noneho kuzabona imigisha y’iteka. Nta wundi munsi mu mateka wigeze ugira ingaruka zikomeye zityo ku mibereho y’abantu y’igihe kizaza. Uwo ni umunsi Yesu yarangirijeho gukora ibyari byaramuzanye byose hano ku isi. Igihe yari amanitse ku giti cy’umubabaro, yakusanyije utubaraga yari asigaranye, avuga mu ijwi rirenga ati “birarangiye” (Yohana 19:30)! Ni iki cyatumye Yesu aza hano ku isi?
Bibiliya ivuga ko ‘Umwana w’umuntu ataje gukorerwa, ahubwo ko yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi’ (Matayo 20:28). Yesu yatanze ubugingo bwe, cyangwa se ubuzima bwe kugira ngo abantu bakizwe icyaha n’urupfu barazwe. ‘Imana yakunze abari mu isi cyane, bituma itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho’ (Yohana 3:16). Mbega ukuntu igitambo cya Yesu gifite agaciro katagereranywa!
Hari indi mpamvu ituma tugomba guhora twibuka umunsi w’urupfu rwa Yesu. Kuri uwo munsi, Umwana w’Imana yigishije intumwa ze amasomo y’ingirakamaro yagombaga kuzifasha gukomeza kuba indahemuka. Mbega ukuntu amagambo ye ya nyuma agomba kuba yarakoze abo bigishwa ku mutima! Yabigishije iki? Ni ayahe masomo dushobora kubivanamo? Nimucyo tuze kubivugaho mu gice gikurikira.