“Mwegere Imana na yo izabegera”
Ubuzima bwe mbere y’uko yiga Bibiliya na nyuma y’aho
MATSEPANG yumvaga ubuzima budashimishije kandi nta cyo bumumariye. Yari umukobwa wari ukiri muto wo mu gihugu cya Lesotho kiri muri Afurika y’Epfo rwagati, warerewe mu idini rya Gatolika. Ikibabaje ariko ni uko aho kugira ngo ababikira bamufashe kwegera Imana, bamaze imyaka myinshi bamugirira ibya mfura mbi, bamushukisha amafaranga kugira ngo bakorane ibikorwa by’ubwiyandarike.
Ibyo byatumye Matsepang yumva azinutswe idini kandi ntiyashoboraga kwemera ko hariho umuremyi wuje urukundo wita koko ku bantu yaremye. Kubera ko Matsepang atari afite kivurira kandi akagirirwa nabi, byamushenguye umutima bituma yumva nta cyo amaze. Yaje kuba umunyarugomo ku buryo yajyaga akora ibikorwa by’agahomamunwa.
Matsepang yageze nubwo yifatanya n’agatsiko k’abajura bibaga abantu babaga bari muri gari ya moshi. Hari igihe yafashwe ajya gufungirwa muri gereza yo muri Afurika y’Epfo. Nyuma y’aho, yoherejwe mu gihugu cye kavukire ari cyo Lesotho, akomeza gukora ibikorwa bibi, gusinda, kugira urugomo, no kwishora mu bwiyandarike.
Igihe Matsepang yari yihebye, ni bwo yasenze Imana ayisaba ubufasha. Yayisezeranyije agira ati “Mana, nindamuka mvuye muri iyi mimerere, nzakora ibishoboka byose kugira ngo ngukorere.”
Nyuma y’aho gato, hari abamisiyonari b’Abahamya ba Yehova baje kumusura. Bamusabye ko bakwigana na we Bibiliya. Mu gihe yigaga, yaje kumenya ko burya Imana yita ku bantu. Mu by’ukuri, yamenye ko Satani, “se w’ibinyoma,” akoresha amayeri afifitse kugira ngo atere bamwe kumva ko nta cyo bamaze, banumve ko Yehova atazigera abakunda.—Yohana 8:44; Abefeso 6:11.
Ibinyuranye n’ibyo, Matsepang we yahumurijwe rwose no kumenya ko dushobora kwihesha agaciro turamutse twihannye ibyaha twakoze mu gihe cyashize, tugasaba Imana imbabazi kandi tukihatira kuyishimisha. Bamufashije gusobanukirwa ko “Imana iruta imitima yacu” kandi ko itubona mu buryo butandukanye cyane n’uko twe twibona.—1 Yohana 3:19, 20.
Matsepang yashimishijwe no gusoma amagambo ya Dawidi umwanditsi wa Zaburi, agira ati “Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse. Kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe” (Zaburi 34:19). Kubera ko na we yari umwe muri abo bantu bafite “imitima ishenjaguwe,” yamenye ko Yehova adatererana abagaragu be, kabone n’iyo bamwe baba bihebye cyangwa bumva nta cyo bamaze. Kumenya ko Imana yita ku ntama zayo zose kandi ko izishyigikira mu bihe bigoranye byamususurukije umutima (Zaburi 55:23; 1 Petero 5:6, 7). Mu buryo bwihariye, yakozwe ku mutima n’amagambo agira ati “mwegere Imana na yo izabegera.”—Yakobo 4:8.
Bidatinze, imbaraga z’Ijambo ry’Imana, Bibiliya, zatangiye kugaragarira mu mibereho ya Matsepang. Yatangiye kujya mu materaniro ya Gikristo buri gihe kandi areka ibikorwa bye byari binyuranyije n’Ibyanditswe. Byagize izihe ngaruka? Ntiyongeye kumva ko Imana idashobora kumukunda kandi ngo imwemere. Kuva igihe yabatirijwe akaba Umuhamya wa Yehova, yamaze amasaha abarirwa mu bihumbi mu murimo wa Gikristo abwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Nubwo Matsepang akibabazwa n’ibyamubayeho mu gihe cyashize, ubu afite imibereho irangwa n’ibyishimo kandi ifite ireme. Mbega igihamya cy’uko imbaraga za Bibiliya zihindura imibereho!—Abaheburayo 4:12.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 9]
“Mana, nindamuka mvuye muri iyi mimerere, nzakora ibishoboka byose kugira ngo ngukorere”
[Agasanduku ko ku ipaji ya 9]
Amahame ya Bibiliya ni ingirakamaro
Mu mahame ya Bibiliya yahumurije abagiriwe nabi harimo aya akurikira:
“Iyo ibyo nshidikanya byinshi bimpagaritse umutima, ibyo umpumuriza byishimisha ubugingo bwanjye” (Zaburi 94:19). Ibivugwa mu Ijambo rya Yehova bitubera isoko ikomeye y’ihumure. Kubitekerezaho kenshi no gusenga, bituma umuntu adakomeza guhagarika umutima ahubwo akiringira ko Imana ari incuti yiteguye kumwumva.
“Akiza abafite imitima imenetse, apfuka inguma z’imibabaro yabo” (Zaburi 147:3). Niba dushimira Yehova ku bwo kuba yaratugiriye imbabazi no kuba yaratanze Yesu ho igitambo cy’incungu kugira ngo kitubere impongano y’ibyaha byacu, dushobora kwegera Imana nta cyo twishisha, nta mutima uducira urubanza dufite. Ibyo bishobora kuduha ihumure n’amahoro bitagereranywa.
“Nta wubasha kuza aho [jyewe Yesu Kristo] ndi, keretse arehejwe na Data wantumye, nanjye nkazamuzura ku munsi w’imperuka” (Yohana 6:44). Yehova ubwe aturehereza ku Mwana we kandi akaduha ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka binyuriye ku mwuka we wera no ku murimo wo kubwiriza iby’Ubwami.