ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 15/4 pp. 17-22
  • Rubyiruko, Yehova ntazibagirwa imirimo yanyu!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Rubyiruko, Yehova ntazibagirwa imirimo yanyu!
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Jya wishimira uburyo budasanzwe ufite bwo gukorera Yehova
  • “Yehova azagufasha”
  • ‘Ba witeguye iteka gusubiza’
  • Kaseti videwo n’imikoro yo ku ishuri
  • Egera Yehova ukiri muto
  • Abasore n’inkumi banezeza umutima wa Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1987
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 15/4 pp. 17-22

Rubyiruko, Yehova ntazibagirwa imirimo yanyu!

‘Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo, kuko mwakoreraga abera na none mukaba mukibakorera.’​—ABAHEBURAYO 6:10.

1. Mu Baheburayo no muri Malaki hagaragaza hate ko Yehova ashimira umurimo wawe?

WABA warigeze kugirira neza incuti yawe maze ntigushimire? Ugiriye umuntu neza ukabona ko nta cyo bimubwiye, byakubabaza cyane. Ariko aramutse yibagiwe burundu ko hari ikintu cyiza wigeze kumukorera, byarushaho kukubabaza. Yehova we ntashobora kwibagirwa umurimo tumukorera n’umutima wacu wose! Bibiliya igira iti ‘Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo, kuko mwakoreraga abera na none mukaba mukibakorera’ (Abaheburayo 6:10). Bitekerezeho nawe, wumve icyo bisobanura. Yehova abona ko aramutse yibagiwe ibyo wakoze n’ibyo ukomeza gukora mu murimo we, yaba akoze ibyo gukiranirwa, ndetse kuri we byaba ari icyaha. Yehova ni Imana ishimira rwose!—Malaki 3:10.

2. Kuki gukorera Yehova ari ibintu byihariye cyane?

2 Wowe rero ufite igikundiro cyihariye cyo kuba usenga kandi ugakorera iyo Mana igaragaza ugushimira. Isi ituwe n’abantu bagera kuri miriyari esheshatu, nyamara muri bo hari miriyoni esheshatu gusa muhuje ukwizera. Ibyo rero bigaragaza ko ufite ikintu abantu benshi badafite. Byongeye kandi, kuba utega amatwi ubutumwa bwiza kandi ukitabira ibyo buvuga ni ikimenyetso cy’uko Yehova akwitaho mu buryo bwihariye. Yesu yarivugiye ati “nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye” (Yohana 6:44). Ni koko, Yehova afasha abantu, buri wese ku giti cye kugira ngo bungukirwe n’igitambo cya Kristo.

Jya wishimira uburyo budasanzwe ufite bwo gukorera Yehova

3. Bene Kora bagaragaje bate ko bashimiraga uburyo budasanzwe bari bafite bwo gukorera Yehova?

3 Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, ufite uburyo bwihariye bwo kunezeza umutima wa Yehova (Imigani 27:11). Icyo ni ikintu utagomba na rimwe gukerensa. Bene Kora bagaragaje muri imwe muri za Zaburi zahumetswe ko bashimiraga uburyo budasanzwe bari bafite bwo gukorera Yehova. Dusoma ngo “umunsi umwe mu bikari byawe uruta iyindi igihumbi ahandi, nakunda guhagarara ku muryango w’inzu y’Imana yanjye, bindutira kuba mu mahema y’abanyabyaha.”—Zaburi 84:11.

4. (a) Ni iki gishobora gutuma bamwe babona ko gahunda yo gusenga Yehova ibabuza gukora ibyo bishakiye? (b) Ni mu buryo ki Yehova agaragaza ko yiteguye kureba no kugororera abagaragu be?

4 Ese nawe ni uko ubona umurimo ukorera So wo mu ijuru? Hari igihe wakumva ko gahunda yo gusenga Yehova ikubuza gukora ibyo wishakiye. Ni iby’ukuri ko kugira ngo umuntu abeho mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya bisaba ko agira ibintu runaka yigomwa. Kandi uzageraho ubone ko ibyo Yehova agusaba ari wowe bigirira umumaro (Zaburi 1:1-3). Byongeye kandi, Yehova abona imihati ushyiraho kandi agushimira ko ukomeza kuba uwizerwa. Ni koko, Pawulo yanditse ko Yehova ‘agororera abamushaka’ (Abaheburayo 11:6). Yehova ahora ashaka uburyo bwo kugushimira. Umuhanuzi wo muri Isirayeli ya kera w’umukiranutsi yagize ati “amaso y’Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose, kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye.”—2 Ngoma 16:9.

5. (a) Bumwe mu buryo bwiza cyane kurusha ubundi wagaragazamo ko umutima wawe utunganiye Yehova ni ubuhe? (b) Kuki kubwira abandi ibyo wizera bishobora gusa n’aho bigoye?

5 Bumwe mu buryo bwiza cyane kurusha ubundi wagaragazamo ko ufite umutima utunganiye Yehova ni ukubwira abandi ibimwerekeyeho. Waba waragerageje kubwira bamwe mu banyeshuri mwigana ibyo wizera? Mu mizo ya mbere, ushobora kumva bikugoye. Ndetse no kubitekerezaho ubwabyo bishobora kugutera ubwoba. Wenda uribaza uti ‘none se nibanseka? Nibavuga se ko idini ryanjye ari inzaduka ndabigira nte?’ Yesu yari azi ko atari abantu bose bari gutega amatwi ubutumwa bw’Ubwami (Yohana 15:20). Ariko ibyo ntibivuga ko abantu bazajya bahora bagukwena. Ahubwo, hari Abahamya benshi bakiri bato bagiye bahura n’abantu babaga biteguye kubatega amatwi, ndetse hari n’ab’urungano rwabo babubahira ko bizirika ubutanamuka ku byo bizera.

“Yehova azagufasha”

6, 7. (a) Umukobwa umwe wari ufite imyaka 17 yashoboye ate kubwiriza abanyeshuri bigana? (b) Ibyabaye kuri Jennifer byakwigishije iki?

6 Ni hehe wavana ubutwari bwo kubwira abandi ibyo wizera? None se, kuki utakwiyemeza kujya uvugisha ukuri nta guca ku ruhande mu gihe bakubajije idini ryawe iryo ari ryo? Reka turebe uko byagendekeye uwitwa Jennifer, ufite imyaka 17. Yaravuze ati “nari aho dufatira amafunguro ya saa sita ku ishuri. Abakobwa twari twicaranye batangiye kuvuga iby’amadini, maze umwe muri bo ambaza idini ryanjye iryo ari ryo.” Jennifer yaba yaragize ubwoba bwo gusubiza? We ubwe yiyemerera agira ati “yego rwose, kuko ntari nzi uko bari kubyakira.” Ni iki rero Jennifer yakoze? Akomeza agira ati “nabwiye abo bakobwa ko ndi Umuhamya wa Yehova. Byabanje gusa n’aho bibatangaje. Uko bigaragara, bari bazi ko Abahamya ba Yehova ari abantu batameze nk’abandi. Byatumye bambaza ibibazo byinshi, nanjye mboneraho uburyo bwo kubasobanurira neza ibintu bimwe na bimwe bumvaga nabi. Ndetse nyuma y’aho bamwe muri bo bakomeje kujya baza kundeba iyo babaga bafite ikibazo.”

7 Mbese, Jennifer yababajwe no kuba yarabwiye abandi ibyo yizera? Oya rwose! Yarivugiye ati “ikiruhuko cya saa sita kirangiye, numvise nishimye cyane. Kuri ubu abo bakobwa bazi neza Abahamya ba Yehova abo ari bo.” Jennifer atanga inama itagoye agira ati “niba wumva bikugoye kubwiriza abanyeshuri mwigana cyangwa abarimu, jya uhita usenga. Yehova azagufasha. Uzishimira ko wakoresheje neza umwanya wawe ubwiriza.”—1 Petero 3:15.

8. (a) Isengesho ryafashije rite Nehemiya igihe yari ahuye n’ikibazo atari yiteze? (b) Ni iyihe mimerere ushobora guhura na yo ku ishuri yagusaba guhita usenga Yehova?

8 Zirikana inama Jennifer akugira yo ‘guhita usenga’ Yehova mu gihe ubonye umwanya wo kubwira abandi ibyo wizera. Ibyo ni na byo Nehemiya wari umuhereza wa vino w’Umwami Aritazeruzi w’u Buperesi yakoze, ubwo yari ahuye n’ikibazo atari yiteze. Nehemiya bamubwiye akababaro Abayahudi barimo, bamubwira n’ukuntu inkuta z’i Yerusalemu n’amarembo yaho byari byarasenyutse, maze biramubabaza cyane. Umwami yabonye ko Nehemiya ababaye, amubaza niba hari ikibazo yari afite. Mbere yo kumusubiza, Nehemiya yarabanje arasenga asaba ubuyobozi. Hanyuma yasabye uruhushya kugira ngo asubire i Yerusalemu ajye gusana umurwa wari warasenyutse. Aritazeruzi yemereye Nehemiya ibyo yamusabye (Nehemiya 2:1-8). Ibyo biguha irihe somo? Niba ubonye uburyo bwo kubwira abandi ibyo wizera ariko ukumva ugize igihunga, ntukirengagize ko ushobora gusenga bucece. Petero yaranditse ati ‘mwikoreze [Yehova] amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.’—1 Petero 5:7; Zaburi 55:23.

‘Ba witeguye iteka gusubiza’

9. Byagenze bite ngo Leah w’imyaka 13 atange kopi 23 z’igitabo Les jeunes s’interrogent?

9 Reka dusuzume urundi rugero. Mu kiruhuko cya saa sita, umukobwa w’imyaka 13 witwa Leah yari ku ishuri yisomera igitabo Les jeunes s’interrogent — Réponses pratiquesa. Yagize ati “abandi banyeshuri baranyitegerezaga maze bahita baza ari benshi barankikiza. Barambajije bati ‘icyo gitabo kivuga iki?’ ” Uwo munsi hari abakobwa bane basabye Leah igitabo Les jeunes s’interrogent. Bidatinze abo bakobwa beretse abandi ibitabo bahawe, na bo bifuza ko babona icyo gitabo. Mu byumweru bike byakurikiyeho, Leah yahaye abanyeshuri bigana hamwe n’incuti zabo kopi 23 z’igitabo Les jeunes s’interrogent. Leah yaba yarumvise bimworoheye guhita asubiza igihe bamubazaga bwa mbere ngo ababwire icyo gitabo yasomaga icyo ari cyo? Yarivugiye ati “nabanje kugira ubwoba. Ariko nasenze Yehova, kandi nari nzi ko Yehova yari kumwe nanjye.”

10, 11. Ni gute agakobwa k’Akisirayelikazi kashoboye gufasha umugaba w’ingabo z’Abasiriya kumenya ibyerekeye Yehova, kandi se ni irihe hinduka uwo mugaba w’ingabo yagize nyuma y’aho?

10 Ibyabaye kuri Leah bishobora kukwibutsa imimerere agakobwa k’Akisirayelikazi karimo, igihe kari karajyanywe mu bunyage i Siriya. Naamani wari umugaba w’ingabo z’Abasiriya yari umubembe. Umugore we ashobora kuba yaraganirije ako gakobwa, bigatuma kamubwira ibyo kizeraga. Karamubwiye kati “icyampa databuja agasanga umuhanuzi w’i Samariya, yamukiza ibibembe!”—2 Abami 5:1-3.

11 Ubutwari ako gakobwa kagaragaje bwatumye Naamani amenya ko “nta yindi Mana iriho mu isi yose, keretse muri Isirayeli.” Ndetse yiyemeje ko ‘nta zindi mana yari gutambira igitambo cyoswa cyangwa ikindi gitambo cyose, keretse Uwiteka wenyine’ (2 Abami 5:15, 17). Yehova yahiriye rwose ubutwari ako gakobwa kagaragaje. No muri iki gihe ashobora kubigenzereza atyo abakiri bato, kandi koko azabikora. Leah na we ni ko yabyiboneye. Nyuma y’aho, bamwe mu banyeshuri bagenzi be bamubwiye ko igitabo Les jeunes s’interrogent cyagendaga kibafasha kugira imyifatire ikwiriye. Leah agira ati “nishimiye kumenya ko nafashije abandi kugira ngo barusheho kumenya Yehova kandi bahindure imibereho yabo.”

12. Wakora iki ngo ugire ubutwari bwo kuvuganira ukwizera kwawe?

12 Nawe ushobora kugira ingaruka nk’izo Jennifer na Leah bagize. Jya ukurikiza inama ya Petero, we wanditse avuga ko kuba uri Umukristo bigomba gutuma uba uhora ‘witeguye iteka gusubiza umuntu wese ukubajije impamvu z’ibyiringiro ufite, ariko ufite ubugwaneza, wubaha’ (1 Petero 3:15). Ibyo wabikora ute? Jya wigana Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, bo basenze Yehova bamusaba ko yabaha imbaraga zo kubwiriza “bashize amanga rwose” (Ibyakozwe 4:29). Hanyuma, jya ugira ubutwari bwo kubwira abandi ibyo wizera. Ushobora kuzatangazwa n’ingaruka nziza uzagira. Ikindi kandi, uzanezeza umutima wa Yehova.

Kaseti videwo n’imikoro yo ku ishuri

13. Ni iki abakiri bato bamwe bakoze kugira ngo babonereho umwanya wo kubwiriza? (Reba udusanduku turi ku ipaji ya 20 n’iya 21.)

13 Abakiri bato benshi basobanuriye abanyeshuri bigana cyangwa abarimu babo ibyo bizera bakoresheje za kaseti videwo. Rimwe na rimwe, imikoro yo ku ishuri yatumye babona uburyo bwo guhesha Yehova ikuzo. Urugero, abahungu babiri bafite imyaka 15 b’Abahamya ba Yehova bahawe umukoro wo kwandika amateka ya rimwe mu madini aboneka ku isi. Bombi bishyize hamwe bandika ku Bahamya ba Yehova bifashishije igitabo Les Témoins de Jéhovah: Prédicateurs du Royaume de Dieu.b Basabwe gutanga ikiganiro cy’iminota itanu imbere y’abanyeshuri. Barangije, umwarimu n’abanyeshuri bababajije ibibazo byinshi, ku buryo bahamaze indi minota 20. Mu byumweru byakurikiyeho, abanyeshuri bigana bagiye bababaza ibindi bibazo ku Bahamya ba Yehova!

14, 15. (a) Kuki gutinya abantu bigusha mu mutego? (b) Kuki wagombye kubwira abandi imyizerere yawe ufite icyizere?

14 Nk’uko izo ngero twabonye zibigaragaza, ushobora kubona imigisha myinshi mu gihe ubwiye abandi ibyo wizera bitewe n’uko uri Umuhamya wa Yehova. Ntukemere ko gutinya abantu bikuvutsa icyubahiro n’ibyishimo ubona iyo ufashije abandi kumenya Yehova. Bibiliya igira iti “gutinya abantu kugusha mu mutego, ariko uwiringira Uwiteka azaba amahoro.”—Imigani 29:25.

15 Wibuke ko kuba ukiri muto ariko ukaba uri n’Umukristo, bituma ugira ikintu ab’urungano rwawe badafite. Wowe ufite imibereho myiza muri iki gihe, ukagira n’ibyiringiro byo kuzabaho iteka mu gihe kizaza (1 Timoteyo 4:8). Birashishikaje kuba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho waba utekereza ko abantu baho muri rusange batita ku bintu by’idini, hakozwe iperereza maze rikagaragaza ko kimwe cya kabiri cy’urubyiruko rwabajijwe rutekereza ko idini rifite akamaro cyane, naho abangana na kimwe cya gatatu bakavuga ko kugira idini ari cyo ‘kintu kiza mu mwanya wa mbere’ mu mibereho yabo. Birashoboka ko ari ko bimeze no mu tundi duce tw’isi. Ku bw’ibyo, ab’urungano rwawe bazishimira kumva ibyo ubabwira bishingiye kuri Bibiliya.

Egera Yehova ukiri muto

16. Uretse kubwira abandi ibyerekeye Yehova, ni iki kindi wakora kugira ngo umunezeze?

16 Birumvikana ko kugira ngo unezeze umutima wa Yehova hakubiyemo ibirenze kuvuga ibimwerekeyeho gusa. Ugomba nanone gukora ibihuje n’amahame ye. Intumwa Yohana yaranditse ati ‘gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo kandi amategeko yayo ntarushya’ (1 Yohana 5:3). Niwegera Yehova, uzibonera ko ibyo ari ukuri. Ni gute ushobora kumwegera?

17. Ni gute ushobora kwegera Yehova?

17 Jya ufata igihe cyo gusoma Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Uko uzagenda urushaho kumenya ibyerekeye Yehova, ni ko no kumwumvira no kubwira abandi ibimwerekeyeho bizarushaho kukorohera. Yesu yaravuze ati ‘umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwiza bwo mu mutima we, kuko ibyuzuye mu mutima ari byo akanwa kavuga’ (Luka 6:45). Ku bw’ibyo, jya wuzuza mu mutima wawe ibintu byiza. Kuki utakwishyiriraho intego mu birebana n’ibyo? Wenda ushobora gutegura amateraniro y’icyumweru gitaha mu buryo bunonosoye kurushaho. Indi ntego wakwishyiriraho ni ugutanga ibisubizo bigusha ku ngingo kandi bivuye ku mutima. Birumvikana kandi ko ugomba no gushyira mu bikorwa ibyo wiga.—Abafilipi 4:9.

18. Ni iki ushobora kwiringira udashidikanya nubwo warwanywa?

18 Imigisha ibonerwa mu gukorera Yehova iraramba, ndetse ni iy’iteka ryose. Yego hari igihe bazakurwanya cyangwa bakagukwena kubera ko uri Umuhamya wa Yehova, ariko tekereza kuri Mose. Bibiliya ivuga ko “yatumbiraga ingororano azagororerwa” (Abaheburayo 11:24-26). Nawe ushobora kwiringira udashidikanya ko Yehova azakugororera ku bw’imihati ushyiraho kugira ngo wige ibimwerekeyeho kandi ubibwire abandi. Koko rero, ntazigera na rimwe ‘yibagirwa imirimo yawe n’urukundo werekanye ko ukunze izina rye.’—Abaheburayo 6:10.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

b Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Mbese uribuka?

• Kuki wakwiringira udashidikanya ko Yehova aha agaciro umurimo wawe?

• Ni ubuhe buryo bamwe bakoresheje mu kubwiriza ku ishuri bukaba bwaragize ingaruka nziza?

• Wakora iki kugira ngo ugire ubutwari bwo kubwiriza abanyeshuri mwigana?

• Wakora iki kugira ngo wegere Yehova?

[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 20]

N’abakiri bato cyane bahesha Yehova ikuzo!

Abana batarageza igihe cy’ubugimbi na bo bashoboye kubwiriza ku ishuri. Iyumvire nawe izi ngero z’ibyabaye.

Uwitwa Amber afite imyaka icumi; yiga mu mwaka wa gatanu. Mu ishuri rye basomaga igitabo cyavugaga ukuntu Abayahudi bagiriwe nabi n’abo mu ishyaka rya Nazi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Amber yiyemeje kuzanira mwarimu we kaseti videwo yitwa Les triangles violets. Uwo mwarimu yatangajwe no kumenya ko Abahamya ba Yehova na bo batotejwe mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ishyaka rya Nazi. Icyo gihe uwo mwarimu yerekanye iyo kaseti videwo imbere y’ishuri ryose.

Uwitwa Alexa ufite imyaka umunani yandikiye ishuri rye urwandiko asobanurira abo bigana impamvu atashoboraga kwifatanya na bo mu kwizihiza Noheli. Byatangaje cyane umwarimu we, ku buryo yasabye ko Alexa asomera urwo rwandiko abo biganaga akarusomera n’abo mu mashuri yandi abiri! Mu gusoza urwandiko rwe, yaravuze ati “nigishijwe kujya nubaha abandi tudahuje imyizerere, kandi ndabashimira ko mwubahirije icyemezo cyanjye cyo kutifatanya namwe mu kwizihiza Noheli.”

Igihe uwitwa Eric yari amaze igihe gito atangiye umwaka wa mbere, yazanye Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya ku ishuri maze asaba uruhushya rwo kucyereka abanyeshuri biganaga. Umwarimu wabo yaravuze ati “ndabona icyarushaho kuba cyiza ari uko wafata inkuru imwe ukayisomera abandi banyeshuri.” Ni ko Eric yabigenje. Arangije yasabye umuntu wese wifuza igitabo nk’icyo gushyira ukuboko hejuru. Abantu 18 bose hakubiyemo na mwarimu, bazamuye amaboko! Ubu Eric yumva ko afite ifasi ye yihariye agomba kubwirizamo.

Uwitwa Whitney ufite imyaka icyenda yishimira agatabo Les Témoins de Jéhovah et l’instruction.c Yagize ati “buri mwaka mama yajyaga aha abarimu banjye aka gatabo, ariko uyu mwaka bwo ni jye wakabihereye. Umwarimu wanjye yampaye igihembo gihabwa ‘umunyeshuri witwaye neza’ kubera ako gatabo namuhaye.”

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

c Ibitabo byose byavuzwe byanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 21]

Uburyo bamwe bakoresheje kugira ngo bagaragaze ibyo bizera

Mu gihe bamwe bahabwaga umukoro wo gushaka ibyo bazavugaho ku ishuri, bahisemo ingingo yatumye babwiriza abandi

Hari abakiri bato bahaye umwarimu wabo kaseti videwo cyangwa igitabo cyibanda ku ngingo basuzumaga mu ishuri

Mu gihe abakiri bato bamwe barimo basoma Bibiliya cyangwa igitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya mu gihe cy’ikiruhuko, bagenzi babo barabegereye bababaza ibibazo

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Abantu b’inararibonye bashobora gutoza abakiri bato gukorera Yehova

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze