ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 1/5 p. 31
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Ibisa na byo
  • Ibibazo by’Abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Ugukizwa k’umwana w’umuhungu wahanzweho na Daimoni
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Umuhungu Wari Ufite Dayimoni Akizwa
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Yesu akiza umwana w’umuhungu watewe n’umudayimoni
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 1/5 p. 31

Ibibazo by’abasomyi

Umukristo aramutse yumvise amajwi atazi aho aturuka, ibyo byaba bisobanura ko byanze bikunze yatewe n’abadayimoni?

Oya. Nubwo abadayimoni bavuzweho ko bajyaga batera batyo, abantu benshi bumva amajwi batazi aho aturutse cyangwa bakabona ibintu bidasobanutse kandi bibatesha umutwe, barisuzumishije basanga bafite uburwayi.

Ndetse no mu kinyejana cya mbere, biragaragara ko abantu bari bazi ko hari igihe umuntu watewe n’abadayimoni n’urwaye indwara isanzwe bagaragaza ibimenyetso bimwe. Muri Matayo 17:14-18, dusomamo iby’umuhungu ukiri muto Yesu yakijije. Nubwo uwo muhungu yari afite ibimenyetso by’igicuri gikaze, mu by’ukuri yari yatewe na dayimoni. Icyakora, hari igihe mbere y’aho abantu bazaniye Yesu abarwayi kugira ngo abakize, muri bo hakaba harimo ‘abatewe n’abadayimoni, n’abari barwaye ibicuri’ (Matayo 4:24). Uko bigaragara, abantu bari bazi ko hari abarwaraga igicuri ariko batatewe n’abadayimoni, ahubwo ari uburwayi busanzwe.

Bavuga ko abantu bamwe na bamwe barwaye indwara yo mu mutwe bita schizophrénie, indwara ikunze kuvurwa n’imiti, bumva amajwi batazi aho aturuka cyangwa bakagaragaza ibindi bimenyetso bidasanzwe.a Nanone kandi, hari indi mimerere umuntu ashobora kugeramo igatuma ajijwa, ku buryo bamwe bashobora gutekereza bibeshya ko yatewe n’abadayimoni. Ku bw’ibyo rero, nubwo umuntu uvuga ko yumva amajwi atazi aho aturuka cyangwa umuntu ubona ibintu bimutesha umutwe yaba atekereza ko yatewe n’abadayimoni, yagombye rwose guterwa inkunga yo kujya kwisuzumisha kwa muganga bakareba niba nta burwayi bumutera kumera atyo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba ingingo ivuga ngo “On commence à percer le mystère des maladies mentales (Batangiye gusobanukirwa amayobera y’indwara zo mu mutwe)” yasohotse mu igazeti ya Réveillez-vous !, yo ku itariki ya 8 Nzeri 1986.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze