ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 1/6 pp. 12-17
  • “Mwitinya kandi mwe kwiheba”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Mwitinya kandi mwe kwiheba”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kutabogama kwa Gikristo kurwanya iterabwoba
  • Ntidutinye igitero cyegereje
  • Muzahagarare mwirebere agakiza Uwiteka azabaha!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Ese iterabwoba rizashira?
    Izindi ngingo
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 1/6 pp. 12-17

“Mwitinya kandi mwe kwiheba”

“Mwitinya kandi mwe kwiheba . . . kuko Uwiteka ari kumwe namwe.”​—2 NGOMA 20:17.

1. Iterabwoba rigira izihe ngaruka ku bantu, kandi se, kuki ubwo bwoba bufite ishingiro?

ITERABWOBA! Iyo abantu bumvise iryo jambo byonyine barahahamuka, bakumva badafite umutekano, batazi icyo bakora. Bumva bagize ubwoba, akababaro n’uburakari. Ni ijambo rigaragaza akaga abantu benshi batinya ko kazayogoza isi mu myaka iri imbere. Kugira ubwoba nk’ubwo, bifite ishingiro kuko hari ibihugu bimaze imyaka myinshi birwanya iterabwoba iyo riva rikagera ariko ntiricike.

2. Abahamya ba Yehova babona bate ikibazo cy’iterabwoba, kandi se, ibyo bizamura ibihe bibazo?

2 Icyakora, hariho impamvu nyakuri ituma tugira ibyiringiro. Abahamya ba Yehova ubu babwiriza mu bihugu 234, kandi bafite icyizere gitangaje. Aho kugira impungenge z’uko iterabwoba ritazigera rirangira, biringiye badashidikanya ko vuba aha rigiye kuzavanwaho. Mbese, wumva bihwitse ko nawe wagira icyizere nk’icyabo? Ni nde wakiza abantu icyo cyago, kandi se, yabigeraho ate? Buri wese muri twe ashobora kuba yarakorewe urugomo rw’uburyo runaka, bityo bikaba bikwiriye ko dusuzuma impamvu yo kugira icyo cyizere.

3. Ni ibihe bintu bitera abantu ubwoba, kandi se, ni iki cyari cyarahanuwe ku birebana n’iki gihe turimo?

3 Muri iki gihe, abantu bafite impamvu nyinshi zituma bagira ubwoba kandi bakiheba. Tekereza imbaga y’abantu batagishoboye kugira icyo bimarira bitewe n’imyaka yo mu za bukuru, abanegekajwe n’indwara zidakira n’imiryango irwana n’ibibazo by’ubukungu kugira ngo ibone ikiyitunga. Tekereza ku buzima ubwabwo, ukuntu ari ubusa! Dushobora gupfa mu kanya nk’ako guhumbya tuzize impanuka yo mu muhanda cyangwa impanuka kamere ikaba isa n’aho irekereje ngo idutware ibyo twakundaga byose. Ibyo bintu byose bituma abantu bagira ubwoba. Imihangayiko hamwe n’ibibazo umuntu aba yifitiye n’ibindi bituma ashoberwa, byose bituma iki gihe cyacu gihuza n’ibyo intumwa Pawulo yavuze ati “umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda . . . badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza.”—2 Timoteyo 3:1-3.

4. Imimerere iteye agahinda ivugwa muri 2 Timoteyo 3:1-3 iduha iyihe mpamvu yo kugira icyizere?

4 Nubwo iyo mirongo y’Ibyanditswe ivuga ibintu biteye agahinda, inagaragaza ko dufite impamvu zo kugira ibyiringiro. Zirikana ko ibyo bihe birushya byagombaga kuzabaho “mu minsi y’imperuka” y’iyi si mbi ya Satani. Ibyo bisobanura ko turi hafi kuruhurwa kandi ko vuba aha iyi si mbi izasimburwa n’ubutegetsi bukiranuka bw’Ubwami bw’Imana, ubwo Yesu yigishije abigishwa be gusenga basaba ngo buze (Matayo 6:9, 10). Ubwo Bwami ni ubutegetsi bw’Imana bwo mu ijuru, ubwo umuhanuzi Daniyeli yavuze ko “butazarimbuka iteka ryose,” ahubwo ko “buzamenagura ubwo bwami bwose [bw’abantu] bukabutsembaho kandi bu[ka]zahoraho iteka ryose.”—Daniyeli 2:44.

Kutabogama kwa Gikristo kurwanya iterabwoba

5. Vuba aha amahanga yitabiriye ate igikorwa cyo kurwanya iterabwoba?

5 Mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, iterabwoba ryahitanye abantu batabarika. Nyuma y’ibitero byo ku itariki ya 11 Nzeri 2001 i New York City n’i Washington D.C., ku isi hose abantu barushijeho kwiyumvisha akaga k’iryo terabwoba. Kubera intera iterabwoba ryafashe mu rwego rw’isi yose, ibihugu byo hirya no hino ku isi byishyize hamwe kugira ngo birirwanye. Nk’uko itangazamakuru ryabivuze, ku itariki ya 4 Ukuboza 2001 “abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu 55 byo mu Burayi, muri Amerika y’Amajyaruguru no muri Aziya yo Hagati bose hamwe bemeje umushinga” w’ubufatanye. Hari umutegetsi mukuru wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika washimye icyo gikorwa avuga ko ari “imbaraga nshya” zo kurwanya iterabwoba. Abantu benshi cyane bagize batya bifatanya mu byo ikinyamakuru kimwe cyise “intangiriro z’urugamba rukomeye” (The New York Times Magazine). Niba hari icyo iyo mihati izageraho, reka tubitege amaso. Icyakora, abantu benshi bumva batewe ubwoba n’ingaruka z’iyo ntambara yo kurwanya iterabwoba, ariko abiringira Yehova bo ibyo ntibibatera ubwoba.

6. (a) Kuki kwemera imyifatire yo kutabogama y’Abahamya ba Yehova rimwe na rimwe hari abo bigora? (b) Ni uruhe rugero Yesu yahaye abigishwa be mu byerekeye ibikorwa bya politiki?

6 Abahamya ba Yehova bazwi hose ko batagira aho babogamira mu bya politiki. Nubwo mu gihe cy’amahoro abantu benshi bashobora kugaragaza ko bemera iyo myifatire yabo, ntibaborohera na mba iyo ibintu byakomeye. Akenshi, ubwoba no guhagarika umutima biterwa n’intambara bituma abantu bumva ko bagomba gukunda igihugu cyabo. Ni yo mpamvu bigoye cyane kuri bamwe kugira ngo biyumvishe ukuntu umuntu yakwanga gushyigikira igihugu cye. Ariko rero, Abakristo b’ukuri bazi ko bagomba kumvira itegeko rya Yesu risaba abigishwa be ‘kutaba ab’isi’ (Yohana 15:19; 17:14-16; 18:36; Yakobo 4:4). Ibyo bisaba ko batagira aho babogamira mu bya politiki cyangwa mu bibazo bishyamiranya abantu. Yesu ubwe yatanze urugero rwiza mu birebana n’ibyo. Turebye ukuntu yari afite ubwenge butunganye n’ubushobozi buhebuje, yashoboraga kuba yarakemuye ibibazo abantu bo mu gihe cye bari bafite. Nyamara, yanze kugira uruhare urwo ari rwo rwose mu bya politiki. Mu ntangiriro z’umurimo we, yamaganiye kure Satani washakaga kumuha ubwami bwose bw’isi ngo abutegeke. Na nyuma y’aho igihe bashakaga kumugira umutegetsi, yabyanze amaramaje.—Matayo 4:8-10; Yohana 6:14, 15.

7, 8. (a) Ni iki kuba Abahamya ba Yehova batagira aho babogamira mu bya politiki bidashaka kuvuga, kandi kuki? (b) Amagambo yo mu Baroma 13:1, 2 agaragaza ate ko tutagomba kugira uruhare mu bikorwa byo kurwanya ubutegetsi?

7 Kuba Abahamya ba Yehova batagira aho babogamira nta wagombye kubyibeshyaho ngo yumve ko bashyigikira urugomo. Barushyigikiye baba bivuguruje kuko bavuga ko Imana bakorera ari “Imana y’urukundo n’amahoro” (2 Abakorinto 13:11). Bamenye ukuntu Yehova abona urugomo. Umwanditsi wa Zaburi yaranditse ati “Uwiteka agerageza abakiranutsi, ariko umunyabyaha n’ūkunda urugomo umutima we urabanga” (Zaburi 11:5). Nanone bazi amagambo Yesu yabwiye intumwa Petero agira ati “subiza inkota yawe mu rwubati rwayo, kuko abatwara inkota bose bazicwa n’inkota.”—Matayo 26:52.

8 Nubwo amateka agaragaza ko akenshi Abakristo b’ibinyoma bagiye bitabaza “inkota,” ibyo si ko bimeze ku Bahamya ba Yehova. Ntibifatanya mu bikorwa byose nk’ibyo. Abahamya bumvira by’ukuri inama iboneka mu Baroma 13:1, 2 hagira hati “umuntu wese agandukire abatware bamutwara [abategetsi ba za guverinoma], kuko ari nta butware butava ku Mana, n’abatware bariho bashyizweho n’Imana. Ni cyo gituma ugandira umutware aba yanze itegeko ry’Imana, kandi abaryanga bazatsindwa n’urubanza.”

9. Ni mu buhe buryo bubiri Abahamya ba Yehova barwanya iterabwoba?

9 Ariko se, ko iterabwoba ari ribi cyane, Abahamya ba Yehova ntibagombye kugira icyo bakora kugira ngo barirwanye? Bagombye rwose kugira icyo bakora, kandi hari icyo bakora. Mbere na mbere, birinda kugira uruhare mu bikorwa ibyo ari byo byose by’iterabwoba. Hanyuma icya kabiri, bigisha abantu amahame ya Gikristo kandi iyo abo bantu bakurikije ayo mahame, bituma bareka urugomo rwose iyo ruva rukagera.a Umwaka ushize, Abahamya bamaze amasaha agera kuri 1.202.381.302 bafasha abantu kugira ngo bamenye iyo nzira ya Gikristo. Icyo gihe nticyapfuye ubusa kuko byatumye haboneka abantu 265.469 babatijwe bakaba Abahamya ba Yehova, bityo bagaragariza mu ruhame ko banze urugomo bamaramaje.

10. Hari ikihe cyizere cy’uko urugomo ruzavanwaho?

10 Ikindi kandi, Abahamya ba Yehova bazi ko bo ubwabo badashobora kuvana urugomo ku isi. Ni yo mpamvu biringira byimazeyo Yehova Imana, we ushobora kubikora (Zaburi 83:19). Nubwo abantu bashyiraho imihati izira uburyarya, ntibashobora kuvanaho urugomo. Umwanditsi wa Bibiliya wahumekewe yatuburiye ko muri iki gihe turimo cy’ ‘iminsi y’imperuka, abantu babi n’abiyita uko batari bazarushaho kuba babi, bayobya bakayobywa’ (2 Timoteyo 3:1, 13). Ibyo bituma tubona ko imigambi y’abantu yo kurwanya ibibi nta cyizere itanga. Ariko rero, dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azavanaho urugomo burundu.—Zaburi 37:1, 2, 9-11; Imigani 24:19, 20; Yesaya 60:18.

Ntidutinye igitero cyegereje

11. Ni izihe ngamba Yehova yafashe zo kuvanaho urugomo?

11 Kubera ko Imana y’amahoro yanga urugomo, dushobora kwiyumvisha impamvu yafashe ingamba zo kuvanaho intandaro yarwo, ari yo Satani. Yatumye Satani aneshwa mu buryo buteye isoni na marayika mukuru Mikayeli, Umwami mushya wimitswe n’Imana, ari we Kristo Yesu. Bibiliya ibisobanura igira iti “mu ijuru habaho intambara. Mikayeli n’abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka, ikiyoka kirwanana n’abamarayika bacyo. Ntibanesha kandi mu ijuru ahabo ntihaba hakiboneka. Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo.”—Ibyahishuwe 12:7-9.

12, 13. (a) Ni iki cyabayeho mu mwaka wa 1914? (b) Abashyigikira Ubwami bw’Imana bazagerwaho n’iki, nk’uko byavuzwe mu buhanuzi bwa Ezekiyeli?

12 Ikurikiranyabihe rya Bibiliya n’ibintu bibera mu isi bigaragaza ko iyo ntambara yabaye mu ijuru mu mwaka wa 1914. Uhereye ubwo, imimerere yo ku isi yagiye irushaho kuzamba. Mu Byahishuwe 12:12 habisobanuye hagira hati “nuko rero wa juru we, namwe abaribamo nimwishime. Naho wowe wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.”

13 Birumvikana ko mbere na mbere Satani yatuye umujinya we abagaragu b’Imana basizwe hamwe na bagenzi babo bagize “izindi ntama” (Yohana 10:16; Ibyahishuwe 12:17). Vuha aha, uko kurwanywa kuzagera ku ndunduro yako igihe Satani azagaba igitero simusiga ku bantu bose bashyigikira kandi bakiringira Ubwami bwimitswe n’Imana. Icyo gitero kivugwa muri Ezekiyeli igice cya 38 ko ari igitero cya “Gogi wo mu gihugu cya Magogi.”

14. Ni iyihe mihati yo kurinda Abahamya ba Yehova yashyizweho mu gihe cyahise, ariko se ni ko bizakomeza kugenda?

14 Kuva aho Satani yirukaniwe mu ijuru, rimwe na rimwe abanyapolitiki bamwe na bamwe bavugwa mu buryo bw’ikigereranyo mu Byahishuwe 12:15, 16 bagiye barinda ubwoko bw’Imana ibitero bye. Ariko kandi, Bibiliya igaragaza ko igihe Satani azagaba igitero cye cya nyuma, nta muryango n’umwe abantu bashinze uzatabara abiringira Yehova. Mbese, ibyo byagombye gutuma Abakristo batinya cyangwa biheba? Oya rwose!

15, 16. (a) Amagambo atanga icyizere Yehova yabwiye ubwoko bwe mu gihe cya Yehoshafati aha Abakristo ikihe cyizere muri iki gihe? (b) Ni uruhe rugero abagaragu b’Imana bo muri iki gihe basigiwe na Yehoshafati n’abandi bari kumwe na we?

15 Imana izarinda ubwoko bwayo, nk’uko yarinze ishyanga ryayo mu gihe cy’Umwami Yehoshafati. Dusoma ngo “nimwumve yemwe Bayuda mwese, namwe baturage b’i Yerusalemu nawe Mwami Yehoshafati, uku ni ko Uwiteka avuze ‘mwitinya kandi mwe gukurwa umutima n’izo ngabo nyinshi, kuko urugamba atari urwanyu ahubwo ni urw’Imana . . . Muri iyo ntambara ntimuzagomba kurwana, muzahagarare mwireme inteko gusa, mwirebere agakiza Uwiteka azabaha yemwe Bayuda n’ab’i Yerusalemu. Mwitinya kandi mwe kwiheba, ejo muzabatere kuko Uwiteka ari kumwe namwe.’ ”—2 Ngoma 20:15-17.

16 Abantu b’i Buyuda bijejwe ko batari kugomba kurwana. N’igihe Gogi wa Magogi azagaba igitero ku bwoko bw’Imana, ntibuzafata intwaro ngo bwirwaneho. Ahubwo ‘bazahagarara gusa birebere agakiza Uwiteka azabaha.’ Birumvikana ko ‘guhagarara gusa’ bitavuga ko bazaguma aho nta cyo bakora, kuko ubwoko bw’Imana mu gihe cya Yehoshafati na bwo butagumye aho gusa nta cyo bukora. Dusoma ngo “Yehoshafati yubika amaso hasi, Abayuda bose n’ab’i Yerusalemu bikubita hasi imbere y’Uwiteka baramuramya. . . . Nuko [Yehoshafati] amaze kujya inama n’abantu, ashyiraho abo kuririmbira Uwiteka, bagahimbaza ubwiza bwo gukiranuka kwe barangaje imbere y’ingabo bavuga bati ‘nimuhimbaze Uwiteka, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose’ ” (2 Ngoma 20:18-21). Ni koko, abantu bakomeje gusingiza Yehova, ndetse no mu gihe bari bugarijwe n’umwanzi. Ibyo biha Abahamya ba Yehova urugero bazakurikiza igihe Gogi azabagabaho igitero.

17, 18. (a) Ni iyihe myifatire y’ubutwari Abahamya ba Yehova bagaragaza muri iki gihe ku birebana n’igitero cya Gogi? (b) Vuba aha ni iki Abakristo bakiri bato bibukijwe?

17 Kugeza icyo gihe ndetse n’igihe igitero cya Gogi kizaba cyatangiye, Abahamya ba Yehova bazakomeza gushyigikira Ubwami bw’Imana. Bazakomeza kubona imbaraga n’uburinzi binyuriye mu kwifatanya n’amatorero asaga 94.600 yo hirya no hino ku isi (Yesaya 26:20). Iki ni cyo gihe gikwiriye cyo gusingiza Yehova dufite ubutwari! Ntidusubira inyuma dutinya ko Gogi agiye kuzatugabaho igitero. Ahubwo bidushishikariza kurushaho gutambira Imana igitambo cy’ishimwe, uko bishoboka kose.—Zaburi 146:2.

18 Hari abakiri bato benshi hirya no hino ku isi bagaragaje ubwo butwari batangira umurimo w’igihe cyose. Mu ikoraniro ry’intara ry’umwaka wa 2002 hasohotse inkuru y’Ubwami yari ifite umutwe uvuga ngo Rubyiruko—Ni Iki Muzakoresha Ubuzima Bwanyu?, yatsindagirizaga akamaro ko guhitamo bene iyo mibereho. Abakristo bose, baba abato n’abakuze, bishimira cyane ibyo byibutswa biba biziye igihe.—Zaburi 119:14, 24, 99, 119, 129, 146.

19, 20. (a) Kuki Abakristo batagomba gutinya cyangwa ngo bihebe? (b) Igice gikurikira kizadufasha iki?

19 Nubwo ibintu byazambye ku isi, Abakristo ntibagomba gutinya cyangwa ngo bihebe. Bazi ko vuba aha Ubwami bwa Yehova bugiye kuzavanaho burundu urugomo rw’uburyo bwose. Nanone bahumurizwa no kumenya ko abantu benshi bapfuye bazize urugomo bazazuka. Hari abazazuka babone uburyo bwo kwiga ibyerekeye Yehova ku ncuro ya mbere, mu gihe abandi bo bazazuka bagakomeza kumukorera batizigamye.—Ibyakozwe 24:15.

20 Twebwe Abakristo b’ukuri, tuzi neza ko tugomba gukomeza kugaragaza ukutabogama kwa Gikristo kandi twarabyiyemeje. Turifuza ko twakomeza kwizirika ubutanamuka ku byiringiro byacu bihebuje byo ‘kuzahagarara gusa tukirebera agakiza Uwiteka azaduha.’ Igice gikurikira kizakomeza ukwizera kwacu binyuriye mu kutwereka ibintu biriho muri iki gihe bigenda bisohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Niba wifuza kumenya ingero z’abantu baretse urugomo kugira ngo bahinduke Abahamya, reba Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Werurwe 1990, ku ipaji ya 21; iyo ku itariki ya 8 Kanama 1991, ku ipaji ya 18; n’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 1996, ku ipaji ya 5 (mu Gifaransa); uwo ku itariki ya 1 Kanama 1998, ku ipaji ya 5.

Mbese, ushobora gusobanura?

• Kuki abantu benshi bihebye muri iki gihe?

• Kuki Abahamya ba Yehova bafite ibyiringiro by’igihe kizaza?

• Ni iki Yehova yamaze gukora ku birebana n’intandaro y’urugomo?

• Kuki tutagomba gutinya igitero cya Gogi?

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Yesu yatanze urugero rwiza rwo kutabogama kwa Gikristo

[Amafoto yo ku ipaji ya 16]

Abahamya benshi bakiri bato batangiye umurimo w’igihe cyose bishimye

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 12 yavuye]

UN PHOTO 186226/M. Grafman

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze