Muzahagarare mwirebere agakiza Uwiteka azabaha!
“Muzahagarare mwireme inteko gusa, mwirebere agakiza Uwiteka azabaha.”—2 NGOMA 20:17.
1, 2. Kuki igitero cyegereje cya “Gogi wo mu gihugu cya Magogi” kizagira ingaruka zikomeye cyane kurusha iziterwa n’iterabwoba ryibasiye isi yose?
HARI abavuze ko iterabwoba ryugarije abantu bo ku isi bose ndetse n’isanzuramuco. Birumvikana rero ko icyo kintu kigomba kwitabwaho cyane. Ariko rero, hari ikindi gitero abantu batitaho cyane cyangwa batanitaho rwose kandi ari cyo kizagira ingaruka zikomeye kurushaho. Icyo gitero ni ikihe?
2 Ni icya “Gogi wo mu gihugu cya Magogi” kivugwa muri Bibiliya, muri Ezekiyeli igice cya 38. Mbese, byaba ari ugukabya tuvuze ko icyo gitero kizagira ingaruka zikomeye cyane kurusha iziterwa n’iterabwoba ryibasiye isi yose? Oya rwose, kubera ko igitero cya Gogi kirenze kure cyane igitero kigabwa kuri za guverinoma z’abantu. Ni igitero kizibasira ubutegetsi bw’Imana bwo mu ijuru! Icyakora, Umuremyi we atandukanye n’abantu badashobora guhashya burundu abarwanya ubutegetsi bwabo, kuko we afite ubushobozi bwose bwo kurwanya igitero cya Gogi kizaba gikomeye kurushaho.
Igitero kizibasira ubutegetsi bw’Imana
3. Abategetsi b’isi basabwe gukora iki kuva mu mwaka wa 1914, kandi se, babyitabiriye bate?
3 Kuva aho Ubwami bw’Imana butangiriye gutegeka mu ijuru mu mwaka wa 1914, hakomeje kubaho intambara hagati y’Umwami wimitswe n’Imana, n’isi mbi ya Satani. Icyo gihe, abategetsi b’isi basabwe kugandukira Umutegetsi Imana yitoranyirije. Ariko barabyanze, nk’uko byari byarahanuwe ngo “abami bo mu isi biteguye kurwana, kandi abatware bagiriye inama Uwiteka n’Uwo yasīze bati ‘reka ducagagure ibyo batubohesheje, tujugunye kure ingoyi batubohesheje’ ” (Zaburi 2:1-3). Ibyo kurwanya ubutegetsi bw’Ubwami bizagera ku ndunduro mu gihe cy’igitero cya Gogi wa Magogi.
4, 5. Abantu bashobora bate kurwanya ubutegetsi bw’Imana bwo mu ijuru butaboneka?
4 Wenda twakwibaza ukuntu abantu bashobora kurwanya ubutegetsi bwo mu ijuru butaboneka. Bibiliya igaragaza ko ubwo butegetsi bugizwe n’abantu “ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bacunguwe, bakavanwa ku isi” hamwe n’ “Umwana w’Intama” ari we Kristo Yesu. (Ibyahishuwe 14:1, 3, Inkuru Nziza ku Muntu Wese; Yohana 1:29.) Ubwo butegetsi bushya bwitwa “ijuru rishya” kuko buba mu ijuru, naho abaturage babwo bo ku isi bakitwa “isi nshya” (Yesaya 65:17; 2 Petero 3:13). Abenshi mu bagize ibyo 144.000 bazategekana na Kristo barangije isiganwa ryabo ryo ku isi ari abizerwa. Muri ubwo buryo, bagaragaje ko bakwiriye gutangira gukora imirimo yabo mishya mu ijuru.
5 Icyakora, hari bake muri abo basizwe 144.000 bakiri hano ku isi. Ku bantu basaga 15.000.000 bateranye mu birori byo kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba mu mwaka wa 2002, abagera ku 8.760 gusa ni bo bagaragaje ibyiringiro byabo byo kuba baratoranyirijwe uwo murimo wo mu ijuru. Umuntu wese wiha kurwanya abo bazaba bagize Ubwami mu by’ukuri aba arwanya Ubwami bw’Imana.—Ibyahishuwe 12:17.
Umwami anesha burundu
6. Yehova na Kristo babona bate abarwanya ubwoko bw’Imana?
6 Uko Yehova yari kubyifatamo igihe Ubwami bwe yiyimikiye bwari kurwanywa byari byarahanuwe muri aya magambo ngo “Ihora yicaye mu ijuru izabaseka, Umwami Imana izabakoba. Maze izababwirana umujinya, ibatinyishishe uburakari bwayo bwinshi, iti ‘ni jye wimikiye Umwami wanjye, kuri Siyoni umusozi wanjye wera’ ” (Zaburi 2:4-6). Noneho igihe kirageze kugira ngo Kristo “aneshe burundu,” ayobowe na Yehova (Ibyahishuwe 6:2, NW ). Yehova azabona ate abazaba barwanya ubwoko bwe muri icyo gihe cyo kunesha bwa nyuma? Azabona ko ari we n’Umwami we uri ku ngoma barwanya. Yehova agira ati ‘ubakoraho aba akoze ku mboni y’ijisho ryanjye’ (Zekariya 2:12). Yesu na we yavuze atsindagiriza ko iyo abantu bagize icyo bakorera abavandimwe be basizwe, ari we baba bagikoreye, kandi ko iyo banze kugira icyo babakorera, ari we baba banze kugikorera.—Matayo 25:40, 45.
7. Kuki Gogi azarakarira “[abagize imbaga y’]abantu benshi” bavugwa mu Byahishuwe 7:9?
7 Birumvikana ko abashyigikira abasigaye basizwe na bo Gogi azabarakarira. Abo bazaba bagize “isi nshya” y’Imana ni “[imbaga y’]abantu benshi” baturuka “mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose” (Ibyahishuwe 7:9). Bavugwaho kuba “bahagaze imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama, bambaye ibishura byera.” Ibyo bigaragaza ko bemerwa n’Imana na Kristo Yesu. Kuba bafite “amashami y’imikindo mu ntoki zabo” bigaragaza ko basingiza Yehova bavuga ko ari we ukwiriye kuba Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi, ubutegetsi bwe bukaba buhagarariwe n’Umwami yimitse ari we Yesu Kristo, “Umwana w’intama w’Imana.”—Yohana 1:29, 36.
8. Igitero cya Gogi kizatuma Kristo akora iki, kandi ingaruka zizaba izihe?
8 Igitero cya Gogi kizatuma Umwami wimitswe n’Imana ahagurukira kurwana intambara ya Harimagedoni (Ibyahishuwe 16:14, 16). Abazaba baranze kwemera ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova bazarimburwa. Naho abazaba barababajwe bitewe n’uko bashyigikiye Ubwami bw’Imana, bo bazaruhurwa burundu. Kuri iyo ngingo, intumwa Pawulo yaranditse ati “ibyo ni ibyerekana ko Imana idaca urwa kibera, ngo mutekerezwe ko mukwiriye kwinjira mu bwami bwayo kandi ari bwo mubabarizwa, kuko ari ibitunganiye Imana kwitura ababababaza kubabazwa, kandi namwe abababazwa kubitura kuzaruhukana natwe, ubwo Umwami Yesu azahishurwa ava mu ijuru, azanye n’abamarayika b’ubutware bwe hagati y’umuriro waka, ahōre inzigo abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu.”—2 Abatesalonike 1:5-8.
9, 10. (a) Ni gute Yehova yahaye u Buyuda kunesha umwanzi wabwo wari ukomeye? (b) Abakristo bagomba gukomeza gukora iki muri iki gihe?
9 Mu gihe cy’umubabaro ukomeye wegereje uzasozwa n’intambara ya Harimagedoni, Kristo azarwanya ibibi byose. Icyakora, ntibizaba ngombwa ko abigishwa be barwana, nk’uko bitabaye ngombwa ko abaturage b’ubwami bwa Yuda bwari bugizwe n’imiryango ibiri barwana, mu myaka ibarirwa mu bihumbi yashize. Yehova ni we wabarwaniriye, kandi yatumye banesha. Iyo nkuru igira iti “Uwiteka ashyiraho abo gucira igico Abamoni n’Abamowabu, n’abo ku musozi Seyiri bari bateye i Buyuda, baraneshwa. Kuko Abamoni n’Abamowabu bahagurukijwe no gutera abaturage bo ku musozi Seyiri ngo babice babarimbure rwose, nuko bamaze gutsemba ab’i Seyiri baherako barahindukana, bararimburana. Hanyuma Abayuda bageze ku munara w’abarinzi wo mu butayu, basanga ingabo zose zabaye imirambo irambaraye hasi, ari nta n’umwe wacitse ku icumu.”—2 Ngoma 20:22-24.
10 Byagenze nk’uko Yehova yari yababwiye ati “ntimuzagomba kurwana” (2 Ngoma 20:17). Ibyo bigaragaza uko Abakristo bagomba kuzitwara igihe Yesu Kristo azahagurukira “kunesha burundu.” Hagati aho, bakomeza kurwanya ibibi; icyakora ntibafata intwaro z’abantu, ahubwo bakoresha intwaro zo mu buryo bw’umwuka. Muri ubwo buryo, ‘baneshesha ikibi icyiza.’—Abaroma 6:13; 12:17-21; 13:12; 2 Abakorinto 10:3-5.
Ni nde uzayobora igitero cya Gogi?
11. (a) Ni ikihe gikoresho Gogi azifashisha mu kugaba igitero cye? (b) Kuba maso mu buryo bw’umwuka bikubiyemo iki?
11 Gogi wa Magogi ni Satani wacishijwe bugufi kuva mu mwaka wa 1914. Kubera ko ari ikiremwa cyo mu buryo bw’umwuka, nta bwo ari we uzagaba igitero cye imbona nkubone, ahubwo azakoresha imiryango abantu bashinze. Iyo miryango ni iyihe? Nta bisobanuro birambuye Bibiliya iduha kuri iyo ngingo, icyakora hari ibintu itubwira bishobora kudufasha kumenya iyo miryango iyo ari yo. Uko ibintu bibera mu isi bizagenda bisohora nk’uko byahanuwe muri Bibiliya, ni na ko tuzarushaho kugenda dusobanukirwa neza uko ibintu byifashe. Abagize ubwoko bwa Yehova birinda ibintu byo gukekeranya, ahubwo bagakomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka, bagakurikiranira hafi ibintu byo mu rwego rwa politiki n’ibyo mu rwego rw’idini bisohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya.
12, 13. Ni gute umuhanuzi Daniyeli yahanuye igitero cya nyuma kizagabwa ku bwoko bw’Imana?
12 Umuhanuzi Daniyeli yadufashije gusobanukirwa iby’icyo gitero cya nyuma kizagabwa ku bwoko bw’Imana agira ati ‘[umwami w’amajyaruguru] azavayo arakaye cyane azanywe no kurimbura, abenshi azabakuraho pe. Azabamba amahema y’ubwami hagati y’inyanja [nini] n’umusozi wera ufite ubwiza.’—Daniyeli 11:44, 45.
13 Igihe ayo magambo yandikwaga muri Bibiliya, “inyanja [nini]” yari inyanja ya Mediterane, naho “umusozi wera” wari Siyoni, iyo Yehova yavuzeho ati “ni jye wimikiye umwami wanjye, kuri Siyoni umusozi wanjye wera” (Zaburi 2:6; Yosuwa 1:4). Ku bw’ibyo, igihugu kiri “hagati y’inyanja [nini] n’umusozi wera” mu buryo bw’umwuka kigereranya imimerere yo mu buryo bw’umwuka ikungahaye y’Abakristo basizwe. Baretse kwifatanya n’inyanja y’abantu bitandukanyije n’Imana, bakaba bategerezanyije amatsiko kuzategekana na Kristo Yesu mu Bwami bwo mu ijuru. Uko bigaragara, abagaragu b’Imana basizwe hamwe na bagenzi babo b’indahemuka bagize imbaga y’abantu benshi, bazibasirwa n’umwami w’amajyaruguru igihe azagaba igitero cye cya nyuma gikaze kizaba gisohoza ibyavuzwe mu buhanuzi bwa Daniyeli.—Yesaya 57:20; Abaheburayo 12:22; Ibyahishuwe 14:1.
Abagaragu b’Imana bazabyifatamo bate?
14. Ni ibihe bintu bitatu abagize ubwoko bw’Imana bazakora igihe bazagabwaho igitero?
14 Abagaragu b’Imana bitezweho kuzakora iki igihe bazagabwaho icyo gitero? Aha nanone, uko ishyanga ry’Imana ryabyifashemo mu gihe cya Yehoshafati biduha icyitegererezo. Zirikana ko abantu basabwe gukora ibintu bitatu bikurikira: (1) kwirema inteko, (2) guhagarara, (3) kwirebera agakiza Yehova abaha. Ni gute abagize ubwoko bw’Imana muri iki gihe bazakora ibihuje n’ayo magambo?—2 Ngoma 20:17.
15. Kwirema inteko bisobanura iki ku bagize ubwoko bwa Yehova?
15 Bazirema inteko: Abagize ubwoko bw’Imana bazakomeza gushyigikira Ubwami bwayo nta gucogora. Bazakomeza kugaragaza ukutabogama kwa Gikristo. Bazaba ‘bakomeye batanyeganyega’ mu murimo bakorera Yehova mu budahemuka, kandi bazakomeza gusingiriza Yehova mu ruhame ku bw’ineza ye yuje urukundo. (1 Abakorinto 15:58; Zaburi 118:28, 29, gereranya na NW.) Nta kigeragezo icyo ari cyo cyose, cyaba icyo muri iki gihe cyangwa icyo mu gihe kizaza, cyatuma bareka kugira iyo imyifatire yemerwa n’Imana.
16. Ni mu buhe buryo abagaragu ba Yehova bazihagararira gusa?
16 Bazahagarara gusa: Nta bwo abagaragu ba Yehova bazagerageza kwirwanaho, ahubwo bazakomeza kwiringira Yehova byimazeyo. Ni we wenyine ushobora gukiza abagaragu be akaduruvayo kari mu isi, kandi yabasezeranyije ko azabakiza (Yesaya 43:10, 11; 54:15; Amaganya 3:26). Kwiringira Yehova bizaba bikubiyemo kwiringira abo akoresha muri iki gihe kugira ngo asohoze imigambi ye, ubu hakaba hashize imyaka isaga ijana abakoresha. Bizaba ngombwa ko Abakristo b’ukuri bagirira icyizere kuruta mbere hose bagenzi babo bahuje ukwizera, abo Yehova n’Umwami we uri ku ngoma bahaye inshingano zo kuyobora abandi. Abo bagabo bizerwa bazayobora ubwoko bw’Imana. Kwanga gukurikiza ubuyobozi bwabo bishobora kuzatuma umuntu ahura n’akaga.—Matayo 24:45-47; Abaheburayo 13:7, 17.
17. Kuki abagaragu bizerwa b’Imana bazabona agakiza ka Yehova?
17 Bazirebera agakiza Yehova azabaha: Agakiza ni ingororano Yehova azaha Abakristo bose bakomeza gushikama kandi bakiringira ko ari we wenyine wabakiza. Kugeza ku munota wa nyuma, bazatangaza ko umunsi w’urubanza wa Yehova waje. Abantu bose bagomba kumenya ko Yehova ari we Mana y’ukuri kandi ko afite abagaragu bizerwa hano ku isi. Ntihazongera kubaho impaka zo gushaka kumenya niba Yehova akwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga.—Ezekiyeli 33:33; 36:23.
18, 19. (a) Indirimbo yo kunesha iboneka mu Kuva igice cya 15 igaragaza ite ibyiyumvo abazarokoka igitero cya Gogi bazaba bafite? (b) Ubwoko bw’Imana bukwiriye gukora iki muri iki gihe?
18 Ubwoko bw’Imana buzinjira mu isi nshya bufite imbaraga nshyashya, bwiteguye kuririmba indirimbo yo kunesha, nk’iyo Abisirayeli bo mu gihe cya kera baririmbye igihe bari bamaze gucungurwa bakambuka Inyanja Itukura. Bazahora bashimira Yehova ko yabarinze, kandi bose hamwe na buri muntu ku giti cye, bazasubiramo amagambo yavuzwe kera cyane agira ati “ndaririmbira Uwiteka kuko yanesheje bitangaje. . . . Uwiteka ni intwari mu ntambara, Uwiteka [“Yehova,” NW ] ni ryo zina rye. . . . Ukuboko kwawe kw’iburyo kwashenjaguye ababisha. Isumbe ryawe ryinshi ryatumye utura hasi abaguhagurukiye, watumye umujinya wawe ubakongeza nk’ibitsinsi by’inganagano. . . . Ku bw’imbabazi zawe wagiye imbere y’abantu wacunguye, wabayoboje imbaraga zawe inzira ijya mu buturo bwawe bwera. . . . Uzabugezayo ubushinge ku musozi w’umwandu wawe, ahantu witunganirije kuba ubuturo bwawe, Uwiteka, ahera amaboko yawe yashyizeho, Mwami. Uwiteka azahora ku ngoma iteka ryose.”—Kuva 15:1-19.
19 Iki ni igihe gikwiriye kugira ngo abagaragu ba Yehova bagaragaze ko bamwiyeguriye rwose kandi bagashimangira icyemezo bafashe cyo kumukorera, we Mwami wabo uzahora ku ngoma, cyane ko ubu ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka byabaye impamo kuruta mbere hose.—1 Ngoma 29:11-13.
Mbese, ushobora gusobanura?
• Kuki Gogi azagaba igitero ku basizwe no ku bagize izindi ntama?
• Ubwoko bw’Imana buzirema inteko bute?
• Kuba ubwoko bw’Imana buzahagarara gusa bisobanura iki?
• Abagize ubwoko bw’Imana bazirebera bate agakiza Yehova azabaha?
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Yehova yafashije Yehoshafati n’abantu be batsinda batarwanye
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Abasizwe n’abagize izindi ntama bashyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova
[Ifoto yo ku ipaji ya 22]
Kimwe n’Abisirayeli bo mu gihe cya kera, vuba aha ubwoko bw’Imana buzaririmba indirimbo yo kunesha