Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho
Ibyishimo bitagereranywa!
BYAVUZWE NA REGINALD WaLLWORK
“Nta kintu na kimwe muri iyi si cyagereranywa n’ibyishimo twaboneye mu murimo w’ubumisiyonari twakoreye Yehova!” Agapapuro kanditseho aya magambo mu mukono udasomeka neza, nakabonye mu mpapuro z’umugore wanjye nyuma gato y’urupfu rwe muri Gicurasi 1994.
IYO ntekereje kuri ayo magambo ya Irene, nibuka imyaka 37 twamaze turi Abamisiyonari muri Peru, twishimye kandi tunyuzwe. Hari ibintu byinshi byiza twakoranye mu murimo wa Gikristo kuva twashyingiranwa mu Kuboza 1942; aha akaba ari na ho ngiye gutangirira inkuru anjye.
Irene yakuriye mu muryango w’Abahamya ba Yehova i Liverpool mu Bwongereza. Ava inda imwe n’abandi bakobwa babiri kandi se yapfuye mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose. Nyuma yaho, nyina yashyingiranywe na Winton Fraser babyarana umwana w’umuhungu witwa Sydney. Mbere gato y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, umuryango wabo wimukiye i Bangor mu ntara ya North Wales, akaba ari na ho Irene yabatirijwe mu wa 1939. Sydney yari yarabatijwe umwaka umwe mbere yaho, ku buryo we na Irene bombi babaye abapayiniya [ababwiriza b’igihe cyose] ku nkengero z’intara ya Wales, kuva i Bangor kugeza i Caernarvon, harimo n’ikirwa cya Anglesey.
Icyo gihe, nari umugenzuzi uhagarariye itorero ry’ahitwa i Runcorn, nko mu birometero 20 uvuye i Liverpool. Mu ikoraniro ry’akarere, Irene yaje kumbaza niba ashobora kubona ifasi yo kubwirizamo kuko yari agiye kumara iminsi kwa mukuru we Vera wari warashatse, utuye i Runcorn. Mu byumweru bibiri Irene yamaze aho twari tumeranye neza, ndetse nyuma nagiye no kumusura incuro nyinshi i Bangor. Mbega ukuntu nishimye ubwo umunsi umwe Irene yanyemereraga ko twazabana!
Nsubiye mu rugo ari ku Cyumweru, nahise ntangira gukora gahunda z’ubukwe bwacu; icyakora ku wa Kabiri nohererejwe telegaramu. Yari yanditseho ngo “umbabarire iyi telegaramu iri bukubabaze. Iby’ubukwe bwacu nabihinduye. Nakoherereje ibaruwa ibisobanura.” Naguye mu kantu, maze ndibaza nti “mbese haba havutse ikihe kibazo?”
Ibaruwa ya Irene yaje ku munsi ukurikiyeho. Yambwiye ko yari agiye kujyana na Hilda Padgett gukora ubupayiniya i Horsforth mu ntara ya Yorkshire.a Yansobanuriye ko amezi 12 mbere yaho, yari yaremeye kuzakorera aho ubufasha buzaba bukenewe nibaramuka babimusabye. Yaranditse ati “ibyo byari nk’umuhigo nahigiye Yehova, kandi numva ko kuva narahize uwo muhigo mbere y’uko nkumenya, ngomba kuwuhigura.” Nubwo bwose nari mbabaye, nishimiye cyane ubudahemuka bwe maze mwoherereza telegaramu musubiza ngira nti “genda. Nzagutegereza.”
Igihe Irene yari i Yorkshire, yakatiwe igifungo cy’amezi atatu kubera ko yanze gushyigikira intambara kuko umutimanama we utabimwemereraga. Icyakora mu Kuboza 1942, ni ukuvuga amezi 18 nyuma yaho, twarashyingiranywe.
Iminsi y’ubuto bwanjye
Mu wa 1919 mama yaguze ibitabo byitwa Études des Écritures.b Nubwo bwose mama atari yarigeze mbere hose agira igitabo na kimwe asoma nk’uko papa yabivuze ukuri icyo gihe, yari yiyemeje kwiga iyo mibumbe y’ibitabo yitonze yifashishije Bibiliya ye. Yabigenje atyo maze mu wa 1920 arabatizwa.
Papa yoroshyaga ibintu kandi ntiyigeze abuza mama gukora ibyo yashakaga gukora, muri byo hakaba hari hakubiyemo no kurerera abana bane mu nzira y’ukuri. Abo akaba ari bashiki banjye babiri, Gwen na Ivy, mukuru wanjye Alec, nanjye. Stanley Rogers n’abandi Bahamya b’indahemuka b’i Liverpool bazaga kwigisha Bibiliya muri Runcorn, bidatinze haza no kuvuka itorero rishya. Kwifatanya n’iryo torero byatumye umuryango wacu ugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.
Gwen yigiraga gukomezwa muri Kiliziya y’Abangilikani, ariko atangiye kwigana Bibiliya na mama ahita abireka. Igihe mwarimu wa gatigisimu yazaga kudusura azanywe no kureba impamvu Gwen atakiza kwiga, yahuye n’ibibazo by’urusobe atari yiteguye. Gwen yabajije mwarimu wa gatigisimu icyo Isengesho ry’Umwami risobanura hanyuma aza no kuba ari we urimusobanurira! Yarangije amubwira ibyanditse mu 1 Abakorinto 10:21, agaragaza neza ko atagishoboye ‘kurira ku meza abiri.’ Uwo mwigisha wa gatigisimu yagiye avuga ko agiye gusabira Gwen kandi ko azagaruka gusubiza ibibazo yamubajije, nyamara yagiye umuti wa mperezayo. Gwen akimara kubatizwa, yabaye umubwiriza w’igihe cyose.
Mu itorero ryacu bitaga ku bakiri bato by’intangarugero. Ndibuka ko mfite imyaka irindwi numvise disikuru y’umusaza wari wadusuye. Nyuma yaho yaje kunganiriza. Namubwiye ko nari naratangiye gusoma inkuru ya Aburahamu n’ukuntu yageragejwe asabwa gutamba umuhungu we Isaka. Yarambwiye ati “tujye hariya mu nguni ya platifomu hanyuma ubimbwire neza.” Mbega ukuntu nishimiye guhagarara imbere ngatanga “disikuru” yanjye ya mbere!
Nabatijwe mu wa 1931, mfite imyaka 15, akaba ari na wo mwaka mama yapfuyemo maze mva mu ishuri njya kwiga gukora amashanyarazi. Mu wa 1936 bajyaga bumvisha abantu za disikuru zishingiye kuri Bibiliya zafatiwe ku madisiki, maze mushiki wacu ukuze adutera inkunga jye na mukuru wanjye yo kugira uruhare muri uwo murimo. Nuko njyana na Alec i Liverpool kugura igare rikurura isanduku ifite amapine, yo gutwaramo icyo cyuma gifata amajwi. Inyuma y’iyo sanduku hari hariho itiyo ya metero ebyiri z’uburebure twashyiragaho indangururamajwi. Uwo twabihaye ngo abikore yatubwiye ko atigeze akora ikintu nk’icyo, ariko kandi yabikoze neza! Twabwirije mu ifasi yacu tubyishimiye cyane, tunishimira inkunga uwo mushiki wacu ukuze yaduteye, hamwe n’inshingano twahawe mu murimo.
Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi twahuye n’ibigeragezo byinshi
Uko intambara yagendaga itutumba, jye na Stanley Rogers twari duhugiye mu byo gutumirira abantu kuzaza kumva disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Face aux réalités” (Tumenye ukuri), yagombaga gutangirwa mu nzu yitwa Royal Albert Hall i Londres ku itariki ya 11 Nzeri 1938. Nyuma yaho, nifatanyije mu gutanga udutabo twari twanditsemo iyo disikuru, hamwe n’akandi gatabo kitwa “Fascisme ou Liberté” kasohotse mu mwaka wakurikiyeho. Utwo dutabo twombi twagaragazaga uburyo Hitileri yashakaga gushyiraho ubutegetsi bw’igitugu mu Budage. Muri icyo gihe, abantu b’i Runcorn bari bamaze kumenya bitewe n’umurimo wanjye wo kubwiriza kandi baranabinyubahiraga. Koko rero, kuba buri gihe narabaga ndi mu b’imbere mu murimo w’Imana, byaje kungirira akamaro.
Isosiyete nakoreraga yari yarabonye ikiraka cyo kugeza insinga z’amashanyarazi mu ruganda rushya rwari mu nkengero z’umujyi. Maze kumenya ko urwo ruganda ari urwo gukora intwaro, nahise mbasobanurira ko ntazarukoramo. Nubwo bwose abakoresha banjye bitabashimishije, gapita wacu yaramvugiye maze bampindurira akazi. Nyuma naje kumenya ko yari afite nyina wabo w’Umuhamya wa Yehova.
Hari umuntu twakoranaga wanteye inkunga cyane ubwo yambwiraga ati “natwe twari twizeye ko ari kuriya uzitwara kuko umaze imyaka myinshi ukora uriya murimo wo kwigisha Bibiliya.” Ariko kandi, nagombaga kugira amakenga kubera ko benshi mu bakozi twakoranaga bashakaga kunteza akaga.
Muri Kamena 1940 urukiko rw’i Liverpool rwemeye icyifuzo cyanjye cyo kutajya mu gisirikare kuko umutimanama wanjye utabinyemereraga. Bansabye gusa ko naguma ku kazi nakoraga. Birumvikana rero ko ibyo byamfashije gusohoza umurimo wanjye wo kubwiriza.
Ntangira umurimo w’igihe cyose
Intambara irangiye, nafashe icyemezo cyo kureka akazi maze nsanga Irene mu murimo w’igihe cyose. Mu wa 1946, nubatse kontineri yo kubamo ya metero 5 z’uburebure maze umwaka ukurikiyeho dusabwa kwimukira mu mudugudu wo muri Gloucestershire witwa Alveston. Nyuma yaho, twakoze umurimo w’ubupayiniya mu mujyi wahoze witwa Cirencester no mu mujyi wa Bath. Mu wa 1951, nasabwe kuba umugenzuzi usura amatorero mu majyepfo y’intara ya Wales, ariko mu myaka itageze kuri ibiri nyuma yaho, twagiye kwiga mu Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi kugira ngo dutozwe umurimo w’ubumisiyonari.
Ishuri rya 21 ryabereye i South Lansing hafi y’i New York, maze mu wa 1953 duherwa impamyabumenyi mu ikoraniro ryabereye mu mujyi wa New York ryari rifite umutwe uvuga ngo “La Socièté du Monde Nouveau” (Umuryango w’isi nshya). Jye na Irene ntitwari tuzi aho tuzoherezwa kugeza umunsi baduhereyeho impamyabumenyi. Mbega ukuntu byadushimishije kumenya ko twoherejwe muri Peru! Kubera iki? Kubera ko musaza wa Irene witwa Sidney Fraser hamwe n’umugore we Margaret, bari bamaze umwaka urenga bakora ku biro by’ishami by’i Lima, nyuma yo guhabwa impamyabumenyi mu ishuri rya 19 rya Galeedi!
Mu gihe twari tugitegereje uruhushya rwo kujya muri icyo gihugu, twamaze igihe gito dukora kuri Beteli y’i Brooklyn, ariko bidatinze twahise tujya i Lima. Ahantu ha mbere mu hantu icumi twakoreye umurimo w’ubumisiyonari ni ahitwa i Callao, ku cyambu kiruta ibindi byo muri Peru, mu burengerazuba bwa Lima. Nubwo bwose twari twarize amwe mu magambo y’Igihisipaniya, icyo gihe yaba jye yaba Irene nta n’umwe washoboraga kuganira muri urwo rurimi. Twari kubyifatamo dute se?
Ingorane n’inyungu mu murimo wo kubwiriza
I Galeedi bari baratubwiye ko ubundi umubyeyi atari we wigisha umwana we ururimi. Ahubwo umwana yiga ururimi iyo yumva nyina aruvuga. Ubwo inama batugiriye yari iyi “mugende mubwirize, mwigire ururimi mu bo mubwiriza, bazabibafashamo.” Tekereza ukuntu numvise meze ubwo nabaga umugenzuzi uhagarariye itorero ry’i Callao mu byumweru bibiri tukihagera, kandi ari ho ngitangira kumenya utugambo duke two muri urwo rurimi rushya! Nagiye kureba Sidney Fraser, ariko inama yangiriye yari imwe n’iyo bari baratugiriye i Gaaledi. Yari iyo kwifatanya n’itorero hamwe n’abantu batuye mu ifasi ubwirizamo. Niyemeje kuyikurikiza.
Rimwe ari ku wa Gatandatu mu gitondo, hari umubaji nasanze aho yabarizaga. Yarambwiye ati “jye ndakomeza akazi kanjye, ariko mbabarira wicare ugire icyo umbwira.” Namubwiye ko ibyo mbyemeye ariko musaba ikintu kimwe nti “igihe nzajya nkora amakosa, uzajye unkosora, ntibizandakaza.” Yarasetse maze yemera ibyo nari musabye. Namusuraga kabiri mu cyumweru kandi naje kubona ko ari bwo buryo bwiza bwo kwiga ururimi rushya nk’uko bari babimbwiye.
Mu mujyi wa Ica, aho twoherejwe ku ncuro ya kabiri mu murimo w’ubumisiyonari, nagize ntya mpura n’undi mubaji maze musobanurira uburyo nakoreshaga nkiri i Callao. Yemeye na we kuzamfasha nk’uwa mbere, bityo Igihisipaniya navugaga kigenda cyiyongera, nubwo bwose byamfashe imyaka itatu kugira ngo nkivuge neza. Uwo mugabo yahoranaga akazi kenshi, ariko namuyoboreraga icyigisho cya Bibiliya dusoma Ibyanditswe hanyuma nkamusobanurira icyo bishatse kuvuga. Rimwe nagiye kumusura, umukoresha we ambwira ko yagiye kuko yabonye akandi kazi i Lima. Hashize igihe nyuma yaho, ubwo jye na Irene twajyaga i Lima mu ikoraniro, nongeye guhura na wa mugabo. Mbega ukuntu nishimiye kumenya ko yashatse Abahamya baho agakomeza kwiga, kandi ko we n’umuryango we babaye abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye!
Hari itorero twasanzemo umugabo n’umugore bakiri bato babanaga batarashyingiranywe nyamara bari barabatijwe. Ariko tumaze gusuzumira hamwe amahame y’Ibyanditswe areba icyo kibazo, bafashe umwanzuro wo gusezeranira imbere y’amategeko, kugira ngo babashe kuba Abahamya babatijwe. Ubwo nabajyanye kuri Komine gusezeranira imbere y’amategeko. Haje kuvuka ikindi kibazo kuko bari bafite abana bane batigeze bandikishwa muri Komine nkuko bisabwa n’amategeko. Birumvikana ko twari duhangayikishijwe n’icyemezo umuyobozi wa Komine yari gufata. Uwo muyobozi yaravuze ati “kubera ko aba bantu b’imico myiza, incuti zawe z’Abahamya ba Yehova, bakoze gahunda zo kugira ngo usezeranire imbere y’amategeko, nta bwo ndi bubace amande ya buri mwana ahubwo ndabandikira rimwe mu gitabo nta mafaranga nguciye.” Kubera ko uwo muryango wari ukennye kandi amande bari gucibwa yose kuyabona byari kubagora cyane, icyo cyemezo cyaradushimishije cyane!
Nyuma twaje gusurwa na Albert D.Schroeder wari uvuye ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova i Brooklyn, maze avuga ko hagomba gushyirwaho indi nzu y’abamisiyonari mu kandi gace k’umugi wa Lima. Nuko jye, Irene n’abandi bashiki bacu babiri, Frances na Elizabeth Good baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hamwe n’umugabo n’umugore we bari baturutse muri Canada twimukira mu ntara ya San Borja. Mu myaka ibiri cyangwa itatu, twahashinze irindi torero rifite amajyambere.
Tubwiriza ahitwa Huancayo hagati mu misozi miremire iri ku butumburuke bwa metero 3000, twifatanyije n’itorero ryaho ryari rifite ababwiriza 80. Aho, nafashije mu kubaka Inzu y’Ubwami ya kabiri yari yubatswe muri icyo gihugu. Nahawe inshingano yo guhagararira Abahamya ba Yehova mu buryo bwemewe n’amategeko, kuko byabaye ngombwa ko tujya mu rukiko incuro eshatu zose, kuburanira ikibanza twari twaguze mu buryo bwemewe n’amategeko. Ibikorwa nk’ibyo, hamwe n’umurimo wagutse wo guhindura abantu abigishwa abamisiyonari benshi b’indahemuka bakoze muri iyo myaka yo hambere, byabaye urufatiro rw’ukwiyongera gushimishije kuri muri Peru ubu. Abahamya bavuye kuri 283 mu wa 1953, ubu bakaba barenga 83.000.
Urupfu rwe rwanteye agahinda
Twishimiye imishyikirano myiza twagiranaga n’abamisiyonari bagenzi bacu mu mazu y’abamisiyonari yose twabayemo, aho kenshi nabaga mfite inshingano yo kuba uhagarariye inzu y’abamisiyonari. Buri wa mbere mu gitondo, twaganiriraga hamwe uko imirimo yo kwita ku nzu yacu izakorwa muri icyo cyumweru, buri muntu akamenya icyo azakora. Twese twabonaga ko ikintu cy’ingenzi ari ukubwiriza, kandi twese twakoreraga hamwe kugira ngo dusohoze iyo nshingano. Iyo nibutse ko mu mazu yose nabayemo nta ntonganya zigaragara zahabaye, biranshimisha.
Ahantu hanyuma twoherejwe ni ahitwa Breña, mu nkengero z’umujyi wa Lima. Itorero ryaho ryari rigizwe n’Abahamya 70, bahise biyongera vuba barenga 100, ku buryo hahise hashingwa irindi torero ahitwa Palominia. Icyo gihe ni bwo Irene yatangiye kurwara. Nabanje kubona ko hari igihe atibukaga ibyo yabaga yavuze, ndetse rimwe na rimwe byaramugoraga kwibuka inzira igana mu rugo. Nubwo bwose yavuwe neza, buhoro buhoro yagendaga arushaho kuremba.
Ikibabaje ariko, ni uko mu wa 1990, byabaye ngombwa ko dusubira mu Bwongereza aho mushiki wanjye Ivy yatwakiranye urugwiro mu nzu ye. Imyaka ine nyuma yaho, Irene yarapfuye, afite imyaka 81. Nakomeje gukora umurimo w’igihe cyose, ndi n’umusaza muri rimwe mu matorero atatu yo mu mujyi w’iwacu kavukire. Rimwe na rimwe, njya njya i Manchester gutera inkunga itsinda ryaho ry’Igihisipaniya.
Vuba aha hari ibintu bisusurutsa umutima biherutse kumbaho. Byatangiye kera ubwo najyaga numvisha abantu ku nzu n’inzu ibiganiro by’iminota itanu byari byarafatiwe ku madisiki. Ndibuka neza agakobwa k’akanyeshuri kari gahagaze mu muryango inyuma ya nyina, kumva ubwo butumwa.
Amaherezo uwo mukobwa yaje kwimukira muri Kanada, maze akomeza kwandikirana n’umukobwa w’incuti ye, ubu nawe w’Umuhamya, utuye i Runcorn. Uwo mukobwa aherutse kumwandikira amubwira ko hari Abahamya babiri bamusuye, kandi ko bamubwiye amagambo yamwibukije mu buryo atari yiteze, ibyo yigeze kumva mu kiganiro cy’iminota itanu bamwumvishije. Yamaze kubona ko ari ukuri, ubu ni umugaragu wa Yehova wabatijwe, yasabye kandi ko bamushimirira umusore wasuye nyina mu rugo, ubu hashize imyaka isaga 60! Mu by’ukuri ntidushobora kumenya uko imbuto z’ukuri zishinga imizi n’uburyo zimera.—Umubwiriza 11:6.
Ni koko, iyo nshubije amaso inyuma mu buzima namaze mu murimo w’agaciro wa Yehova, mbishimira cyane Yehova. Kuva nabatizwa mu wa 1931, sinigeze nsiba na rimwe ikoraniro ry’ubwoko bwa Yehova. Nubwo bwose jye na Irene nta bana twabyaye, nshimishwa no kugira abahungu n’abakobwa bo mu buryo bw’umwuka barenga 150, bose bakorera Data wo mu ijuru Yehova. Nk’uko umugore wanjye yabivuze, inshingano zihariye twaboneye mu murimo wo kubwiriza zaduhesheje ibyishimo bitagereranywa.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Inkuru y’ibyabaye mu mibereho ya Hilda Padgett ifite umutwe uvuga uti “Ngera ikirenge mu cy’ababyeyi banjye” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku ya 1 Ukwakira 1995, ku ipaji ya 19-24, mu Gifaransa.
b Byanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Mama, mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20
[Ifoto yo ku ipaji ya 24 n’iya 25]
Ibumoso:Hilda Padgett, jyewe, Irene na Joyce Rowley i Leeds mu Bwongereza mu wa 1940
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Hejuru: Irene nanjye imbere y’imodoka twabagamo
[Ifoto yo ku ipaji ya 27]
Natumiriraga abantu kuzaza kumva disikuru i Cardiff, mu ntara ya Wales, mu wa 1952