ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 1/7 p. 30
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Ibisa na byo
  • Ba maso​—Satani ashaka kuguconshomera
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Satani
    Nimukanguke!—2013
  • Ikibazo cy’ingenzi Kikwerekeye
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Tumenye umwanzi wacu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 1/7 p. 30

Ibibazo by’abasomyi

Kuki mu Baheburayo 2:14, Bibiliya zimwe na zimwe zivuga ko Satani ari we “ufite ubutware bw’urupfu”?

Tubivuze mu magambo make, igihe Pawulo yandikaga ayo magambo, yashakaga kuvuga ko Satani we ubwe cyangwa yifashishije abakozi be, ashobora guteza abantu urupfu. Ibyo ni na byo byatumye Yesu avuga ko Satani “yahereye kera kose ari umwicanyi.”—Yohana 8:44.

Abantu bashobora kumva nabi uwo murongo wo mu Baheburayo 2:14, kubera ukuntu Bibiliya zimwe na zimwe zigenda ziwuhindura zivuga ko ngo Satani ari we “ufite ubutware bw’urupfu,” ko ari we ‘ugenga imbaraga z’urupfu,’ cyangwa se ko ari we ‘mugenga warwo’ (Bibiliya Yera, Inkuru Nziza ku Muntu Wese, Bibiliya Ntagatifu). Uko kuntu bawuhinduye bishobora gutuma umuntu yumva ko Satani afite ubushobozi bwo kwica umuntu uwo ari we wese ashaka. Nyamara si ko biri. Iyo biza kumera bityo, aba yarishe abagaragu ba Yehova akabatsemba ku isi.—Itangiriro 3:15.

Amagambo y’Ikigiriki “kraʹtos tou tha·naʹtou,” ni yo Bibiliya zimwe na zimwe zihindura ngo “ubutware bw’urupfu” cyangwa ‘kugenga urupfu.’ Muri Traduction du monde nouveau ho, yahinduwemo ngo “ufite ubushobozi bwo guteza urupfu.” Ijambo tou tha·naʹtou rikomoka ku rindi ijambo risobanura “urupfu.” Naho kraʹtos ryo, mu buryo bw’ibanze risobanura “imbaraga, ingufu cyangwa ubushobozi.” Hari inkoranyamagambo ivuga ko iryo jambo ryumvikanisha “imbaraga ziri aho, aho kumvikanisha ko zakoreshejwe” (Theological Dictionary of the New Testament). Ubwo rero, igihe Pawulo yandikaga amagambo yo mu Baheburayo 2:14 ntiyashakaga kuvuga ko Satani ari we ugenga urupfu. Ahubwo yashakaga kuvuga ko Satani afite ubushobozi bwo guteza urupfu.

None se Satani akoresha ate ubwo “bushobozi bwo guteza urupfu” afite? Mu gitabo cya Yobu tuhasanga urugero rwihariye. Inkuru tuhasanga igaragaza ukuntu Satani yakoresheje inkubi y’umuyaga mu “guteza urupfu” abana ba Yobu. Zirikana ariko ko ibyo Satani yabikoze ari uko gusa Imana ibimuhereye uburenganzira, kandi kubera ko hari ikibazo gikomeye cyagombaga gukemurwa (Yobu 1:12, 18, 19). Urabona rero ko Satani we ubwe yananiwe kwica Yobu. Nta burenganzira yari abifitiye (Yobu 2:6). Ibyo biragaragaza ko n’ubwo rimwe na rimwe Satani yagiye yicisha bamwe mu bagaragu b’Imana b’indahemuka, tutagomba gutinya ko ashobora kutwirenza igihe cyose yishakiye.

Nanone Satani yagiye ateza abantu urupfu yifashishije abakozi be b’abantu. Ni yo mpamvu hari Abakristo benshi bagiye bapfa bazira ukwizera kwabo; bamwe bakicwa n’udutsiko tw’abantu b’ingegera cyangwa abategetsi, cyangwa se n’abacamanza baguriwe bagatanga itegeko ryo kubica kandi barengana.—Ibyahishuwe 2:13.

Ikindi kandi, hari n’ubwo Satani yagiye ahera ku ntege nke z’abantu akabateza urupfu. Kera mu gihe cya Isirayeli, umuhanuzi Balamu yagiriye Abamowabu inama ‘bacumuza Abisirayeli ku Uwiteka’ (Kubara 31:16). Ibyo byatumye Abisirayeli basaga 23.000 bahagwa (Kubara 25:9; 1 Abakorinto 10:8). No muri iki gihe hari bamwe bashukwa n’ “uburiganya” bwa Satani maze bakishora mu bwiyandarike cyangwa ibindi bikorwa bibi (Abefeso 6:11). Yego muri rusange abo bantu ntibahita bapfa, ariko baba bashobora kubura ubuzima bw’iteka; muri ubwo buryo Satani akaba atumye bapfa.

N’ubwo tuzi ko Satani afite ubushobozi bwo kutugirira nabi, nta mpamvu dufite yo kumutinya birenze urugero. Igihe Pawulo yavugaga ko Satani afite ubushobozi bwo guteza urupfu, yongeyeho ko Kristo yadupfiriye kugira ngo ‘ahindure [Satani] ubusa abone uko abātūra abahoze mu bubata bwo gutinya urupfu mu kubaho kwabo kose’ (Abaheburayo 2:14, 15). Koko rero, Yesu yatanze incungu bityo abantu bamwizera abakura mu bubata bw’icyaha n’urupfu.—2 Timoteyo 1:10.

Birumvikana ariko ko biteye impungenge kumva ko Satani afite ubushobozi bwo guteza abantu urupfu, ariko twizera tudashidikanya ko Yehova ashobora kudukiza ibikomere twatejwe na Satani n’abakozi be. Yehova atwizeza ko Yesu wazutse ‘azamaraho imirimo ya Satani’ (1 Yohana 3:8). Yesu azazura abapfuye bityo aburizemo urupfu burundu, abiheshejwe n’imbaraga za Yehova (Yohana 5:28, 29). Icyo gihe azanagaragaza mu buryo budasubirwaho ko ubushobozi bwa Satani bufite aho bugarukira namufata akamujugunya mu rwobo. Icyo gihe Satani azaba ategereje kurimbuka burundu.—Ibyahishuwe 20:1-10.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze