“Cyazibye icyuho cyari mu mutima wanjye”
“NDABASHIMIRA mbikuye ku mutima ku bw’impano nziza mwaduhaye y’igitabo Egera Yehova. Cyazibye icyuho cyari mu mutima wanjye cyo guhora nifuza gukundwa na Yehova. Ubu numva nararushijeho kwegera Yehova n’Umwana we akunda cyane. Nifuza kubwira buri muntu wese iby’icyo gitabo no kugiha abo nkunda bose.” Uko ni ko umwe mu Bahamya ba Yehova yumvise ameze amaze kubona igitabo gishya cy’amapaji 320, cyasohotse mu Makoraniro y’Intara yari afite umutwe uvuga ngo “Ababwiriza b’Ubwami Barangwa n’Ishyaka,” yabaye mu mwaka wa 2002/2003. Nimucyo dusuzume bimwe mu bintu bikubiye muri icyo gitabo gishya n’impamvu cyanditswe.
Bimwe mu bintu bigize icyo gitabo gishya
Ni ibiki bikubiye muri icyo gitabo gishya? Hakubiyemo ibintu byose bikubiye mu bice bibiri byo kwigwa biri muri iyi gazeti, hamwe n’ibindi byinshi cyane. Icyo gitabo gifite ibice 31, buri gice kikaba kijya kungana n’igice cyo kwigwa cyo mu Munara w’Umurinzi. Nyuma y’ijambo ry’ibanze hamwe n’ibice bitatu bya mbere, ibisigaye byose bigabanyijemo imitwe ine, buri mutwe ukaba wibanda ku muco umwe w’ingenzi wa Yehova. Buri mutwe ubimburirwa n’incamake y’ibiba bigiye gusuzumwa kuri uwo muco. Ibindi bice bikurikiraho byo biba byibanda ku kuntu Yehova agaragaza uwo muco. Buri mutwe uba ukubiyemo igice kimwe kivuga kuri Yesu. Kubera iki? None se, Yesu ntiyivugiye ubwe ati “umbonye aba abonye Data” (Yohana 14:9)? Kubera ko Yesu ari ishusho itunganye ya Yehova, atwereka neza imico y’Imana mu bikorwa. Buri mutwe usozwa n’igice kitwigisha uko twakwigana Yehova mu kugaragaza umuco uba umaze gusuzumwa. Icyo gitabo gishya gisuzuma imico ya Yehova cyifashishije ibitabo byose byo muri Bibiliya.
Igitabo Egera Yehova gikubiyemo n’ibintu bimwe na bimwe byihariye. Guhera ku gice cya 2, ibice bikurikiraho byose biba bikubiyemo agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ibibazo byo Gutekerezaho.” Imirongo y’Ibyanditswe n’ibibazo bibazwa ntibiba ari ibyo gukora isubiramo ry’icyo gice. Ahubwo, aba ari ibyo kugufasha gukoresha Bibiliya kugira ngo utekereze mu buryo bwimbitse ku byo uba umaze gusoma muri icyo gice. Urasabwa gusoma imirongo yose y’Ibyanditswe witonze. Hanyuma, ugatekereza kuri buri kibazo kandi ukagerageza kucyiyerekezaho. Gutekereza muri ubwo buryo bishobora kugukangura umutima, bigatuma urushaho kwegera Yehova.—Zaburi 19:15.
Amashusho ari mu gitabo Egera Yehova yatoranyijwe neza kandi ateguranwa ubwitonzi kugira ngo yigishe umusomyi kandi amushishikaze. Hari ibice cumi na birindwi bikubiyemo amashusho meza cyane yuzuye ipaji agaragaza inkuru zivugwa muri Bibiliya.
Impamvu cyanditswe
Igitabo Egera Yehova cyanditswe hagamijwe iki? Intego y’ibanze y’icyo gitabo gishya ni iyo kudufasha kumenya Yehova neza kurushaho, kugira ngo tugirane n’Imana yacu imishyikirano ya bugufi kandi ikomeye.
Mbese, nta muntu waba uzi utekereza ko yakungukirwa n’igitabo Egera Yehova, wenda akaba ari umuntu mwigana Bibiliya, cyangwa umuvandimwe cyangwa mushiki wacu w’Umukristo wakonje? Bite se kuri wowe? Ugeze he usoma icyo gitabo gishya? Niba se utaratangira kugisoma, kuki utashyiraho gahunda yo kugitangira vuba uko bishoboka kose? Ntukibagirwe gufata igihe cyo gutekereza ku byo usoma. Turifuza ko icyo gitabo gishya cyagufasha kurushaho kwegera Yehova Imana, kugira ngo urusheho kuzajya utangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami wishimye kandi ufite ishyaka!