Ungukirwa no kwiga igitabo Egera Yehova
1 Mu ikoraniro ry’intara ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ababwiriza b’Ubwami barangwa n’ishyaka,” twashimishijwe no guhabwa igitabo gishya gifite umutwe uvuga ngo Egera Yehova. Abantu benshi bahise basoma icyo gitabo. Nta gushidikanya ko hari n’abandi benshi basunikiwe gusoma isomo ry’umwaka wa 2003 rivuga ngo “mwegere Imana na yo izabegera.”—Yak 4:8.
2 Muri Werurwe tuzatangira gusuzuma igitabo Egera Yehova mu Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero. Ni gute dushobora kungukirwa cyane n’icyo cyigisho? Kwitegura ni iby’ingenzi. Kubera ko mu byumweru bibiri hazajya hasuzumwa igice kimwe, buri cyumweru hateganyijwe kujya hasuzumwa paragarafu nke ugereranyije. Ibyo bizatuma mubona igihe gihagije cyo gutanga ibitekerezo bivuye ku mutima, kubera ko muzaba mwariyigishije ibintu biri bwigwe kandi mukabitekerezaho. Byongeye kandi, mu byumweru tuzajya twigamo paragarafu zisoza igice, tuzajya twiga paragarafu nke cyane kugira ngo tubone igihe cyo gusuzuma ikintu cyihariye kigize icyo gitabo.
3 Guhera ku gice cya 2, hari agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ibibazo byo gutekerezaho” kari ahagana ku mpera ya buri gice. Nyuma yo gusuzuma paragarafu ya nyuma y’igice, umugenzuzi w’icyigisho cy’igitabo azasaba abagize itsinda gutanga ibitekerezo kuri ako gasanduku. Azasaba abagize itsinda kuvuga icyo batekereza, ashakisha ikintu cyiza baba baragezeho ubwo batekerezaga ku Byanditswe (Imig 20:5). Uretse ibibazo biri mu gasanduku, rimwe na rimwe ashobora kujya abaza nk’ibi bikurikira: “ni iki ibi bikwigisha ku bihereranye na Yehova? Ni irihe sano bifitanye n’imibereho yawe? Ni gute wabikoresha ufasha abandi?” Intego ye izaba ari iyo gutuma abagize itsinda batanga ibitekerezo bivuye ku mutima; si ugusuzuma ubumenyi bwabo mu tuntu duto duto.
4 Egera Yehova ni igitabo cyihariye. N’ubwo ibitabo by’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ byose bihesha Yehova icyubahiro, iki cyo kigenewe by’umwihariko gusuzuma imico ya Yehova (Mat 24:45-47). Mbega ibintu bishimishije duhishiwe! Tuzungukirwa cyane no gusuzuma kamere ya Yehova mu buryo bwimbitse. Turifuza ko iki cyigisho cyatuma turushaho kwegera Data wo mu ijuru, no kugira ingaruka nziza mu gufasha abandi kubigenza batyo.