Kwiga igitabo Yoboka Imana
Igitabo Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine kigenewe kuyoborerwamo icyigisho abantu bashya barangije kwiga igitabo Ubumenyi. Kwiga icyo gitabo mu Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero, bizatuma dushobora kugikoresha neza mu murimo, kandi bitume turushaho gukunda no kwishimira Yehova n’umuteguro we mu buryo bwimbitse. Ni gute dushobora kungukirwa mu buryo bwuzuye kurushaho n’igitabo Yoboka Imana?
Kuyobora icyigisho: Kubera ko buri cyumweru tuzajya twiga igice cyose uko cyakabaye, abagenzuzi b’icyigisho cy’igitabo bagomba kuzajya bakoresha igihe neza. Bazirinda kujya batinda kuri za paragarafu zibanza z’icyigisho, kugira ngo baze kubona igihe gihagije cyo gusuzuma ibintu byimbitse cyane, ubusanzwe biba biri muri paragarafu ziheruka igice. Gusuzuma mu magambo ahinnye ibibazo by’isubiramo biri mu gasanduku kari ku mpera ya buri gice, bizafasha abateranye kwibuka ingingo z’ingenzi.
Hari ibibazo byo gutekerezaho no kunguranaho ibitekerezo biboneka hafi muri kimwe cya kabiri cy’ibice bigize igitabo Yoboka Imana. Urugero rwabyo rushobora kuboneka ku ipaji ya 48-49. Si ngombwa ko ibyo bibazo bisomerwa hamwe na za paragarafu. Mu gihe bisuzumwa mu rwego rw’itsinda, umugenzuzi agomba guteganya abasoma imirongo y’Ibyanditswe maze igatangwaho ibitekerezo uko igihe kibibemerera.
Kwitegura neza: Gutegura icyigisho neza birenze guca imirongo ku bisubizo gusa. Gutekereza ku mirongo y’Ibyanditswe tubishyize mu isengesho bizatuma tudategura ibisubizo gusa, ahubwo icy’ingenzi kurushaho ni uko tuzategura n’imitima yacu (Ezira 7:10). Twese dushobora guterana inkunga, mu gihe dutanga ibitekerezo twisanzuye ariko ntitwiharire ijambo.—Rom 1:11, 12.
Kwiga igitabo Yoboka Imana bizadufasha kwegera Yehova kandi biduhe ibyo dukeneye byose kugira ngo dufashe abantu b’imitima itaryarya kwifatanya natwe mu kumusenga (Zab 95:6; Yak 4:8). Nimucyo twese tuzungukirwe mu buryo bwuzuye n’iyo gahunda nziza twateganyirijwe yo mu buryo bw’umwuka.