ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 15/9 pp. 10-15
  • Ibiganiro byibanda ku bintu byo mu buryo bw’umwuka birubaka

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibiganiro byibanda ku bintu byo mu buryo bw’umwuka birubaka
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Turinde umutima wacu
  • “Abe ari byo mwibwira”
  • Tujye tugira ibiganiro byubaka
  • Ibiganiro byibanda ku bintu byo mu buryo bw’umwuka bizana inyungu
  • Ingingo nshya izajya idufasha gutangiza ibiganiro
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
  • Ba Umuntu Wubaka
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Uko wakoresha uburyo bwo gutangiza ibiganiro
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
  • Jya wishimira gutangiza ibiganiro
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 15/9 pp. 10-15

Ibiganiro byibanda ku bintu byo mu buryo bw’umwuka birubaka

“Ijambo ryose riteye isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo uko mubonye uburyo mujye muvuga iryiza ryose ryo gukomeza abandi, kugira ngo riheshe abaryumvise umugisha.”​—ABEFESO 4:29.

1, 2. (a) Impano abantu bafite yo kuvuga ni iy’agaciro mu rugero rungana iki? (b) Abagaragu ba Yehova bifuza gukoresha bate ubushobozi bwabo bwo kuvuga?

UMUHANGA mu gusobanura amagambo witwa Ludwig Koehler yaranditse ati “impano yo kuvuga irenze ubwenge bwacu. Ni impano Imana yihereye abantu; ni igitangaza pe.” Hari igihe twaba tudafatana uburemere iyo mpano y’agaciro kenshi twahawe n’Imana (Yakobo 1:17). Nyamara tekereza ukuntu hatakara byinshi iyo umuntu dukunda arwaye indwara ikamusiga ari ikiragi. Ibyo bizwi na Joan, ufite umugabo uherutse gufatwa n’indwara nk’iyo. Yagize ati “twagiranaga ibiganiro byiza byatumaga turushaho kunga ubumwe; numva nkumbuye cyane ibyo biganiro.”

2 Kuganira bishobora gukomeza ubucuti, bigakemura impaka, bigatera inkunga uwihebye, bigashimangira ukwizera kandi bigatuma imibereho irushaho kuba myiza. Ariko ibyo ntibipfa kwikora. Umwami w’umunyabwenge witwaga Salomo yaravuze ati “habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk’inkota, ariko ururimi rw’umunyabwenge rurakiza” (Imigani 12:18). Twebwe abagaragu ba Yehova twifuza ko ibiganiro byacu bikiza kandi bikubaka, aho kuba ibiganiro bibabaza kandi bisenya. Nanone twifuza gukoresha amagambo yacu dusingiza Yehova, haba mu murimo wo kubwiriza cyangwa mu bindi biganiro. Umwanditsi wa Zaburi yararirimbye ati “Imana ni yo twirata umunsi ukira, kandi tuzashima izina ryawe iteka ryose.”—Zaburi 44:9.

3, 4. (a) Ni iyihe ngorane buri wese muri twe ahura na yo ku birebana n’amagambo tuvuga? (b) Kuki tugomba kwitondera ibyo tuvuga?

3 Umwigishwa Yakobo yatanze umuburo agira ati ‘ururimi nta muntu wabasha kurumenyereza rwose.’ Atwibutsa agira ati “twese ducumura muri byinshi. Umuntu wese udacumura mu byo avuga aba ari umuntu utunganye rwose, yabasha no gutegeka umubiri we wose” (Yakobo 3:2, 8). Nta n’umwe muri twe utunganye. Ni yo mpamvu amagambo yacu atari ko buri gihe yubaka abandi cyangwa ngo aheshe Umuremyi wacu ikuzo, n’ubwo twaba tubyifuza dute. Tugomba rero kwitondera ibyo tuvuga. N’ikimenyimenyi, Yesu yaravuze ati “ijambo ry’impfabusa ryose abantu bavuga, bazaribazwa ku munsi w’amateka. Amagambo yawe ni yo azagutsindishiriza, kandi n’amagambo yawe ni yo azagutsindisha” (Matayo 12:36, 37). Ni koko, Imana y’ukuri izatubaza ibyo twavuze.

4 Kugira akamenyero ko kuganira ku bintu byo mu buryo bw’umwuka ni bwo buryo bwiza cyane bwo kwirinda ibiganiro bibi. Muri iki gice turasuzuma uburyo twabikoramo, ibintu twaganiraho ibyo ari byo, n’inyungu dushobora kubonera mu kuvuga ibintu byubaka.

Turinde umutima wacu

5. Umutima wacu ugira uruhe ruhare rw’ingenzi mu gutuma tugira ibiganiro byubaka?

5 Kugira ngo twihingemo akamenyero ko kujya tuvuga ibintu byubaka, mbere na mbere tugomba kumenya ko amagambo yacu ahishura ibituri mu mutima. Yesu yaravuze ati “ibyuzuye mu mutima ni byo akanwa kavuga” (Matayo 12:34). Muri make, dukunda kuvuga ibintu tubona ko ari byo by’ingenzi. Ubwo rero, twakwibaza tuti ‘ni iki ibiganiro byanjye bihishura ku mimerere y’umutima wanjye? Iyo ndi kumwe n’umuryango wanjye cyangwa abo duhuje ukwizera, mbese ibiganiro byanjye byibanda ku bintu byo mu buryo bw’umwuka, cyangwa nta kindi mvuga kitari imikino, imyambaro, za filimi, ibiryo, ibintu mperutse kugura cyangwa ibindi bintu bidafite epfo na ruguru?’ N’ubwo twaba tutabyiyiziho, hari igihe imibereho yacu n’ibitekerezo byacu byaba byibanda ku bintu bidafite akamaro cyane. Tugize icyo duhindura ku bintu twimiriza imbere byatuma ibiganiro byacu birushaho kubaka, n’imibereho yacu ikarushaho kuba myiza.—Abafilipi 1:10.

6. Gutekereza bigira uruhe ruhare mu biganiro byacu?

6 Gutekereza ku bintu dufite icyo tugamije ni ubundi buryo bwatuma tuvuga amagambo yubaka. Nitwihatira kujya dutekereza ku bintu byo mu buryo bw’umwuka, bizasa n’aho byikora, ibiganiro byacu bijye byibanda ku bintu byo mu buryo bw’umwuka. Umwami Dawidi yari azi isano ibyo bifitanye. Yararirimbye ati “amagambo yo mu kanwa kanjye, n’ibyo umutima wanjye wibwira bishimwe mu maso yawe” (Zaburi 19:15). Naho umwanditsi wa Zaburi witwaga Asafu we yaravuze ati “nzibwira ibyo wakoze byose, nzita ku bikomeye wakoze” (Zaburi 77:13). Niba ubwenge n’umutima byacu bishishikazwa cyane n’ukuri ko mu Ijambo ry’Imana, nta kuntu tutazavuga amagambo ashimwa. Yeremiya ntiyashoboraga kwifata ngo areke kuvuga ibintu Yehova yari yaramwigishije (Yeremiya 20:9). Natwe twabikora niba buri gihe twerekeza ibitekerezo byacu ku bintu byo mu buryo bw’umwuka.—1 Timoteyo 4:15.

7, 8. Ni ibihe bintu twavugaho tukagira ibiganiro byubaka?

7 Kugira gahunda nziza yo mu buryo bw’umwuka bituma tugira ibintu byinshi byubaka twaganiraho (Abafilipi 3:16). Amakoraniro, amateraniro y’itorero, ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bisohotse vuba, umurongo w’Ibyanditswe dusuzuma buri munsi hamwe n’ibisobanuro byawo, ibyo byose bituma tugira ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka bw’agaciro kenshi dushobora kugeza ku bandi (Matayo 13:52). Kandi se mbega ukuntu byatwubaka mu buryo bw’umwuka tuvuze ku byatubayeho twagiye kubwiriza!

8 Umwami Salomo yashishikazwaga n’amoko menshi y’ibiti, ay’inyamaswa, ay’inyoni n’ay’amafi yabonaga muri Isirayeli (1 Abami 5:13). Yishimiraga kuganira ku bintu Imana yaremye. Natwe twabigenza dutyo. Abagaragu ba Yehova bakunda kuganira ku ngingo nyinshi zitandukanye, ariko ibintu by’umwuka ni byo byiganza mu biganiro by’abantu bashyira imbere iby’umwuka.—1 Abakorinto 2:13.

“Abe ari byo mwibwira”

9. Ni iyihe nama Pawulo yahaye Abafilipi?

9 Uko ibiganiro byacu byaba biri kose, bizubaka abandi mu gihe bizaba bihuje n’inama intumwa Pawulo yagiriye itorero ry’i Filipi. Yaranditse ati “iby’ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira” (Abafilipi 4:8). Ibyo bintu byavuzwe na Pawulo ni iby’ingenzi cyane ku buryo yavuze ati ‘abe ari byo mwibwira.’ Twagombye kubyuzuza mu bwenge no mu mitima yacu. Nimucyo dusuzume ukuntu kwita kuri ibyo bintu umunani byavuzwe na Pawulo bishobora kudufasha mu biganiro byacu.

10. Ibiganiro byacu byakwibanda bite ku bintu by’ukuri?

10 Ibintu by’ukuri bikubiyemo ibirenze kuvuga inkuru nk’uko iri, nta kubeshya. Byerekeza ku kintu kiboneye kandi cyiringirwa, urugero nk’ukuri ko mu Ijambo ry’Imana. Ku bw’ibyo, iyo tubwira abandi ukuri kwa Bibiliya kwatugeze ku mutima, disikuru yadushimishije cyangwa inama ishingiye ku Byanditswe yadufashije, tuba twibwira ibintu by’ukuri. Ku rundi ruhande, twamaganira kure ibintu by’ “ingirwabwenge” bigaragara ko ari ukuri ariko atari ko (1 Timoteyo 6:20). Nanone twirinda gukwirakwiza amazimwe cyangwa kubara inkuru tudafitiye gihamya.

11. Ni ibihe bintu byo kubahwa dushobora kuvugaho mu biganiro byacu?

11 Ibintu byo kubahwa ni ibintu ubwabyo biba byiyubashye kandi by’agaciro, atari ibintu bitagira epfo na ruguru. Bikubiyemo ibintu by’ingenzi birebana n’umurimo wacu wo kubwiriza, ibihe bigoye turimo n’akamaro ko gukomeza kugira imyifatire ikwiriye. Iyo tuganira ku bibazo nk’ibyo by’ingenzi, dushimangira icyemezo twafashe cyo gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka, gukomeza gushikama no gukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza. Ni koko, dushobora kugira ibiganiro bishishikaje duhereye ku bintu bishimishije tubona mu murimo wacu, n’ibintu bigenda biba bitwibutsa ko turi mu minsi y’imperuka.—Ibyakozwe 14:27; 2 Timoteyo 3:1-5.

12. Dukurikije inama ya Pawulo y’uko tugomba kwibwira ibyo gukiranuka n’ibiboneye, ni ibihe biganiro tugomba kwirinda?

12 Ijambo ngo ‘ibyo gukiranuka’ risobanura ibintu bikwiriye mu maso y’Imana, bikaba bihuje n’amahame yayo. Ibintu biboneye byumvikanisha ko ari ukugira imitekerereze n’imyifatire bitanduye. Mu biganiro byacu ntihagomba kumvikanamo amagambo yo gusebanya, amashyengo mabi cyangwa ibiganiro byerekeza ku bitsina (Abefeso 5:3; Abakolosayi 3:8). Abakristo bazi ubwenge barikubura bakagenda iyo bumvise bagenzi babo bakorana cyangwa abo bigana bazanye ibiganiro nk’ibyo.

13. Tanga ingero z’ibiganiro byibanda ku bintu by’igikundiro kandi bishimwa.

13 Igihe Pawulo yatugiraga inama yo kwibwira ibintu by’igikundiro, yashakaga kuvuga ibintu bishimishije kandi byiza, cyangwa bishimangira urukundo, bikaba bitandukanye n’ibihembera inzangano, uburakari cyangwa ibibyutsa impaka. Ibintu bishimwa byerekeza ku nkuru ziyubashye. Muri izo nkuru nziza hakubiyemo izivuga ibyabaye mu mibereho y’abavandimwe na bashiki bacu bizerwa, zisohoka buri gihe mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous ! Kuki utabwira abandi uko wumvise umeze ukimara gusoma izo ngingo zikomeza ukwizera? Kandi se mbega ukuntu kumva inkuru z’ibyo abandi bagezeho mu buryo bw’umwuka bidutera inkunga! Ibiganiro nk’ibyo bituma mu itorero habamo urukundo n’ubumwe.

14. (a) Kugira ingeso nziza bidusaba iki? (b) Ni gute amagambo yacu ashobora kwerekeza ku bintu bikwiriye ishimwe?

14 Pawulo yavuze iby’ “ingeso nziza.” Ingeso nziza zerekeza ku muco wo kugira neza cyangwa guhebuza mu byerekeye umuco. Tugomba kuba maso kugira ngo ibyo tuvuga bihore bishingiye ku mahame yo mu Byanditswe, bidaciye ukubiri n’ibyo gukiranuka, ibiboneye n’iby’ingeso nziza. Ikintu gikwiriye ishimwe ni ikintu washimira abandi. Niba wumvise disikuru nziza cyangwa ukabona hari umuvandimwe w’intangarugero mu itorero, jya ubibwira nyir’ubwite, ubibwire n’abandi. Akenshi intumwa Pawulo yashimaga imico myiza ya bagenzi be bari bahuje ukwizera (Abaroma 16:12; Abafilipi 2:19-22; Filemoni 4-7). Kandi birumvikana ko imirimo y’Umuremyi wacu ikwiriye gushimwa rwose. Aho tuhabona ibintu byinshi twashingiraho ibiganiro byubaka.—Imigani 6:6-8; 20:12; 26:2.

Tujye tugira ibiganiro byubaka

15. Ni irihe tegeko ryo mu Byanditswe risaba ababyeyi kugirana n’abana babo ibiganiro bifite ireme?

15 Mu Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7 hagira hati “aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe. Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira n’uko uryamye n’uko ubyutse.” Biragaragara ko iryo tegeko risaba ababyeyi ko bagirana n’abana babo ibiganiro byo mu buryo bw’umwuka bifite ireme.

16, 17. Ni irihe somo ababyeyi b’Abakristo bavana ku rugero rwa Yehova n’urwa Aburahamu?

16 Dushobora kwiyumvisha ukuntu Yesu agomba kuba yaragiranye na Se wo mu ijuru ibiganiro birambuye igihe basuzumiraga hamwe umurimo yari gukora hano ku isi. Yesu yabwiye abigishwa be ati “Data wantumye ni we wantegetse ibyo nkwiriye kuvuga, n’ibyo nkwiriye kwigisha” (Yohana 12:49; Gutegeka 18:18). Umukurambere Aburahamu agomba kuba yaramaraga amasaha menshi abwira umuhungu we Isaka ibihereranye n’ukuntu Yehova yabahaye umugisha bo n’abasekuruza babo. Nta gushidikanya, ibiganiro nk’ibyo byafashije Yesu na Isaka gusohoza ibyo Imana ishaka bicishije bugufi.—Itangiriro 22:7-9; Matayo 26:39.

17 Abana bacu na bo bakeneye ko tugirana na bo ibiganiro byubaka. N’ubwo ababyeyi bagira gahunda zicucitse, bagomba gushaka umwanya wo kuganira n’abana babo. Kuki mutateganya gusangirira hamwe nibura incuro imwe ku munsi, niba bishoboka? Mbere na nyuma yo gufata ayo mafunguro, mushobora kugirana na bo ibiganiro byubaka byatuma imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’umuryango irushaho kuba myiza.

18. Tanga urugero rugaragaza inyungu z’imishyikirano myiza hagati y’ababyeyi n’abana.

18 Uwitwa Alejandro, akaba ari umupayiniya uri mu kigero cy’imyaka 20, avuga ko igihe yari afite imyaka 14 yari afite byinshi ashidikanyaho. Yagize ati “abanyeshuri twiganaga n’abarimu bangizeho ingaruka zikomeye, bituma ntangira gushidikanya niba Imana ibaho koko no ku bihereranye n’ukuri kwa Bibiliya. Ababyeyi banjye bamaraga amasaha menshi bansobanurira ibintu bihanganye. Ibyo biganiro ntibyamfashije gusa kwivanamo ibintu byo gushidikanya nari mfite muri iyo myaka igoranye, ahubwo byanatumye mfata imyanzuro myiza mu buzima.” Ubu se bimeze bite? Alejandro akomeza agira ati “na n’ubu ndacyabana n’ababyeyi banjye. Ariko kubera gahunda zicucitse dufite, bituma jyewe na papa tutabona umwanya wo kwiherera ngo tuganire. Ni yo mpamvu rimwe mu cyumweru musanga aho akora tugasangira. Mbona ko ibiganiro ari ingirakamaro rwose.”

19. Kuki twese dukeneye ibiganiro bishingiye ku bintu byo mu buryo bw’umwuka?

19 Mbese natwe ntiduha agaciro umwanya tubona wo kugirana na bagenzi bacu duhuje ukwizera ibiganiro byo mu buryo bw’umwuka bishimishije? Uwo mwanya ushobora kuboneka mu materaniro, iyo tubwiriza, mu gihe dusurana cyangwa iyo turi mu rugendo. Pawulo yifuzaga kuvugana n’Abakristo b’i Roma. Yabandikiye agira ati ‘nifuza kubonana namwe kugira ngo mbahe impano y’umwuka ngo ibakomeze, tubone uko duhumurizanya mwebwe nanjye, mpumurizwe no kwizera kwanyu namwe mube muhumurijwe n’ukwanjye’ (Abaroma 1:11, 12). Hari umusaza w’Umukristo witwa Johannes wagize ati “ibiganiro byo mu buryo bw’umwuka ngirana n’Abakristo bagenzi banjye biramfasha cyane. Binsusurutsa umutima kandi bikanyorohereza imitwaro yanjye ya buri munsi. Nkunda gusaba abavandimwe na bashiki bacu bageze mu za bukuru ngo bambwire ibihereranye n’imibereho yabo n’icyabafashije kugira ngo bakomeze kuba abizerwa. Mu gihe cy’imyaka myinshi, hari benshi twaganiriye, kandi buri wese yagize ubwenge anyungura bwangiriye umumaro mu buzima.”

20. Twakora iki mu gihe duhuye n’umuntu ugira amasonisoni?

20 Byagenda bite utangiye kuganiriza umuntu ku bintu byo mu buryo bw’umwuka ukabona asa n’aho adashaka ko mubiganiraho? Ntugacike intege. Hari igihe nyuma y’aho hazaboneka uburyo bwo kubiganiraho. Salomo yaravuze ati “ijambo ryizihiye rivuzwe mu gihe gikwiriye, ni nk’amatunda y’izahabu ku mbehe y’ifeza” (Imigani 25:11). Jya wishyira mu mwanya w’abantu bagira amasonisoni. “Imigambi yo mu mutima w’umuntu ni nk’amazi y’imuhengeri, ariko umunyabwenge azayifindura” (Imigani 20:5).a Ikirenze byose, ntukemere ko imyifatire y’abandi ikubuza kuvuga ibintu bikuri ku mutima.

Ibiganiro byibanda ku bintu byo mu buryo bw’umwuka bizana inyungu

21, 22. Tubona izihe nyungu iyo mu biganiro byacu twibanze ku bintu byo mu buryo bw’umwuka?

21 Intumwa Pawulo yaduhaye inama agira ati “ijambo ryose riteye isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo uko mubonye uburyo mujye muvuga iryiza ryose ryo gukomeza abandi, kugira ngo riheshe abaryumvise umugisha” (Abefeso 4:29; Abaroma 10:10). Bishobora gusaba imihati kugira ngo duhindure ibiganiro tubishyire mu nzira nziza, ariko inyungu ibyo bizana ni nyinshi. Ibiganiro byibanda ku bintu byo mu buryo bw’umwuka bituma tugeza ku bandi ibyo twizera kandi tukubaka abavandimwe bacu.

22 Nimucyo dukoreshe impano yo kuvuga twubaka abandi kandi dusingiza Imana. Nitubigenza dutyo, ibiganiro byacu bizatubera isoko y’ibyishimo kandi bitere abandi inkunga. Ikirenze byose, bizashimisha umutima wa Yehova kubera ko yumva ibiganiro byacu kandi biramunezeza iyo ari byiza (Zaburi 139:4; Imigani 27:11). Mu gihe ibiganiro byacu byibanda ku bintu byo mu buryo bw’umwuka, twakwiringira tudashidikanya ko Yehova atazatwibagirwa. Bibiliya ivuga ku bantu bakorera Yehova muri iki gihe igira iti “maze abubahaga Uwiteka baraganiraga, Uwiteka agatega amatwi akumva, nuko igitabo kikandikirwa imbere ye cy’urwibutso rw’abubahaga Uwiteka bakita ku izina rye” (Malaki 3:16; 4:5). Murumva rero ko ari iby’ingirakamaro ko ibiganiro byacu byibanda ku bintu byubaka byo mu buryo bw’umwuka!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Muri Isirayeli harimo amariba y’amazi maremare cyane. Abahanga mu bushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo bavumbuye i Gibeyoni iriba ryari rifite metero 25 z’ubujyakuzimu. Ryari rifite ingazi abantu bamanukiragaho bagiye kuvoma amazi.

Ni gute wasubiza?

• Ibiganiro byacu bihishura iki kuri twe?

• Ni ibihe bintu byubaka dushobora kuganiraho?

• Ni uruhe ruhare rw’ingenzi ibiganiro bigira mu muryango no mu itorero rya Gikristo?

• Ibiganiro byubaka bigira izihe nyungu?

[Amafoto yo ku ipaji ya 12]

Ibiganiro byubaka byibanda ku bintu . . .

‘by’ukuri byose’

‘byo kubahwa byose’

bikwiriye “ishimwe”

‘bishimwa byose’

[Aho amafoto yavuye]

Video cover, Stalin: U.S. Army photo; Creator book cover, Eagle Nebula: J. Hester and P. Scowen (AZ State Univ.), NASA

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Igihe cy’amafunguro ni igihe cyiza cyo kuganira ku bintu byo mu buryo bw’umwuka

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze