Ba Umuntu Wubaka
1 Kubera ko turi mu “bihe birushya,” twese uko turi dukeneye inkunga (2 Tim 3:1). Pawulo wari uzi neza ukuntu ibyo byari bikenewe cyane ndetse no mu gihe cye, yagiraga igishyika cyo kubonana n’abavandimwe be yumva ko ari uburyo bwo ‘guhumurizanya.’ Yateye abavandimwe be inkunga yo ‘gukurikiza . . . ibyo gukomezanya’ (Rom 1:11, 12; 14:19). Iyo mihati yagize ingaruka nziza mu bihereranye no ‘gukomeza imitima y’abigishwa no kubahugura ngo bakomeze kwizera’ (Ibyak 14:22).Muri iki gihe na bwo, dukeneye bene ubwo buryo bwo guterana inkunga.
2 Dushobora kuba abubaka abandi binyuriye ku byo tuvuga. Igihe akoreshejwe mu buryo bukwiriye, amagambo yacu ashobora kuba “nk’amatunda y’izahabu ku mbehe y’ifeza” (Imig 25:11). Iyo twifatanya n’abandi mu materaniro, tuba turimo ‘duhugurana’ (Heb 10:25). Ururimi rwacu rushobora gukoreshwa mu buryo bwiza igihe tuganira ku byerekeye amakuru yo hirya no hino, gushimirana cyangwa kuganira ku bintu by’umwuka. Guhora ukoresha ururimi mu buryo bukwiriye ‘birubaka, kandi bigakomeza abandi.’—(Ef 4:29).
3 Ikiganiro Gishingiye ku Bintu Byubaka: Mu Bafilipi 4:8, Pawulo yatanze ubuyobozi bwo kudufasha mu biganiro byacu. Yavuze ko twagombye kwerekeza ibitekerezo ku bintu by’ukuri, ibyo kubahwa, ibyo gukiranuka, ibiboneye, iby’igikundiro, ibishimwa, iby’ingeso nziza, n’ibivugwa neza. Iminsi yose tugomba kwiringira ko ibyo tuvuga byose ari ukuri kandi bikaba byungura abandi niba bishingiye ku Ijambo ry’Imana (Yoh 17:17). Ukwitanga kwacu kwa Gikristo, ibyo twiga mu materaniro y’itorero, ukuntu dusohozamo umurimo wacu mu buryo bwuzuye, n’ibindi bintu bisa n’ibyo, ni ibyo kubahwa. Ibiganiro byubaka bishingiye ku mahame n’amabwiriza y’Ijambo ry’Imana mu by’ukuri biradufasha kugira ngo tugire ‘ubwenge bwo kutuzanira agakiza’ (2 Tim 3:15). Dushobora kugaragaza ko dushimira abagize umuteguro utanduye wa Yehova ku bw’imyifatire yabo myiza. Dushobora gushimagiza ibikorwa byuje urukundo by’ubugwaneza by’abavandimwe bacu (Yoh 13:34, 35). Mu bintu bivugwa neza hakubiyemo n’imico myiza ya Gikristo ari yo kwizera, ibyishimo, amahoro no kwihangana tubona mu bavandimwe bacu. Kuganira kuri bene ibyo bintu by’ingeso nziza kandi bishimwa, ‘bibera abandi inyunganizi bikanabakomeza.’—(Rom 15:2).
4 Buri munsi, ducibwa intege n’imihangayiko y’iy’isi. Mbega ukuntu duhumurizwa no gushyira iruhande ibyo bintu maze tukagirana n’abavandimwe bacu imishyikirano irangwamo urukundo! Igihe cy’agaciro dushobora gukoresha turi kumwe n’abandi, ni ubutunzi twagombye kwishimira. Niba buri gihe dutera abandi inkunga kandi tukabubaka, mu by’ukuri bazatuvugaho aya magambo ngo “baruhuye umutima wanjye.”—1 Kor 16:18.