Kumenya mukongereho kwirinda
“Kumenya mukongereho kwirinda . . . [kugira ngo] mutaba abanyabute cyangwa ingumba.”—2 PETERO 1:5-8.
1. Ni ikihe kintu abantu babura kikabateza ibyinshi mu bibazo bahura na byo?
MURI porogaramu yagutse yo kurwanya ibiyobyabwenge, abakiri bato bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika batewe inkunga yo “kubyanga.” Mbega ukuntu ibintu byarushaho kuba byiza abantu bose batanze gusa ibiyobyabwenge, ahubwo bakanga ubusinzi, bakanga imibereho y’ubwiyandarike, bakanga ubuhemu mu bucuruzi, bakanga n’ “ibyo [imibiri] yifuza” (Abaroma 13:14)! Ariko se, ni nde wakwihandagaza avuga ko kwanga ibintu buri gihe biba byoroshye?
2. (a) Ni izihe ngero zo muri Bibiliya zigaragaza ko kunanirwa kwanga atari ibya none? (b) Ni iki izo ngero zagombye kudushishikariza gukora?
2 Kubera ko kwirinda ari ikintu kigora abantu bose badatunganye, tugomba gushishikazwa no kumenya uko twanesha ingorane izo ari zo zose zituma tunanirwa kubigeraho. Bibiliya itubwira inkuru z’abantu bahatanye kugira ngo bakorere Imana ariko rimwe na rimwe hakabaho ibintu bananirwa kwanga. Ibuka icyaha cy’ubusambanyi Dawidi yakoranye na Batisheba. Cyatumye umwana babyaranye apfa ndetse n’umugabo wa Batisheba ubwe arapfa, abo bombi bakaba bari inzirakarengane (2 Samweli 11:1-27; 12:15-18). Cyangwa tekereza ku ntumwa Pawulo, ubwe wivugiye ati “kuko icyiza nshaka atari cyo nkora, ahubwo ikibi nanga akaba ari cyo nkora” (Abaroma 7:19). Ese nawe hari igihe ujya wumva umanjiriwe utyo? Pawulo yakomeje agira ati “nishimira amategeko y’Imana mu mutima wanjye, ariko mbona irindi tegeko ryo mu ngingo zanjye, rirwanya itegeko ry’ibyaha ryo mu ngingo zanjye. Yemwe, mbonye ishyano! Ni nde wankiza uyu mubiri untera urupfu?” (Abaroma 7:22-24). Ingero dusanga muri Bibiliya zagombye gutuma dukomera ku mwanzuro twafashe wo kutazigera tudohoka mu ntambara turwana yo kurushaho kwirinda.
Kwirinda ni umuco tugomba kwitoza
3. Sobanura impamvu tudashobora kwitega ko kugaragaza umuco wo kwirinda ari ibintu byoroshye.
3 Muri 2 Petero 1:5-7, umuco wo kwirinda, ukubiyemo no kugira ubushobozi bwo kwanga, ushyirwa ku rutonde rumwe n’iyi mico yindi: kwizera, ingeso nziza, kumenya, kwihangana, kubaha Imana, gukunda abavandimwe n’urukundo. Muri iyo mico myiza yose, nta n’umwe tuvukana. Bidusaba kuyitoza. Kugira ngo umuntu ayigaragaze mu buryo bugaragara bimusaba kwiyemeza no gushyiraho imihati. None se, twitege ko kugaragaza uwo muco wo kwirinda byo byaba ibintu byoroshye?
4. Kuki hari abantu benshi bumva ko nta kibazo bafite mu birebana no kwirinda, ariko se ibyo bigaragaza iki?
4 Hari abantu benshi cyane bashobora kumva ko nta kibazo bafite mu birebana no kwirinda. Bakora ibyo bashaka mu mibereho yabo; baba babizi cyangwa batabizi, usanga bakora ibyo imibiri yabo idatunganye irarikira kandi ntibita ku ngaruka bigira, haba kuri bo ubwabo cyangwa ku bandi (Yuda 10). Kutagira ubushobozi n’ubushake byo kwirinda birushaho kwigaragaza muri iki gihe kuruta ikindi gihe icyo ari cyo cyose cyabayeho. Koko rero, icyo ni ikimenyetso cy’uko turi mu “minsi y’imperuka,” aho Pawulo yavuze ko “hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, . . . batirinda.”—2 Timoteyo 3:1-3.
5. Kuki Abahamya ba Yehova bashishikazwa n’umuco wo kwirinda, kandi se ni iyihe nama igifite ireme no muri iki gihe?
5 N’ubwo Abahamya ba Yehova bazi neza ko kwirinda ari ngombwa, bazi ko bitoroshye. Kimwe na Pawulo, bazi intambara barwana hagati yo gushaka gushimisha Imana bakurikiza amahame yayo mu mibereho yabo, no gukora ibyo umubiri wabo udatunganye uba ushaka kubasunikira gukora. Ni yo mpamvu, kuva kera, bakomeje gushishikazwa n’icyatuma batsinda iyo ntambara. Inomero y’iyi gazeti usoma yo mu mwaka wa 1916, yagiraga iti “birakwiriye rwose kumenya gutegeka imibiri yacu, ibitekerezo byacu, amagambo yacu n’imyifatire yacu.” Yagiraga abantu inama yo kuzirikana amagambo yo mu Bafilipi 4:8. Na n’ubu inama iboneka muri uwo murongo iracyafite ireme, n’ubwo imaze imyaka igera ku 2.000 itanzwe. Nta gushidikanya kandi ko bigoye kuyikurikiza muri iki gihe kuruta uko byari bimeze icyandikwa cyangwa uko byari biri mu mwaka wa 1916. Icyakora, Abakristo bihatira kwanga irari ry’iby’isi, kuko bazi ko mu kubigenza batyo, baba bemera ibyo Umuremyi wabo ashaka.
6. Kuki nta mpamvu dufite yo kwiheba mu gihe twitoza umuco wo kwirinda?
6 Mu Bagalatiya 5:22, 23, umuco wo kwirinda ushyirwa ku rutonde rw’ ‘imbuto z’umwuka [wera].’ Nitugaragaza uwo muco hamwe n’ “urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza,” tuzungukirwa cyane. Nk’uko Petero yabisobanuye, kubigenza dutyo bizaturinda kuba “abanyabute cyangwa ingumba” mu murimo dukorera Imana (2 Petero 1:8). Ariko kandi, ntitwagombye kwiheba cyangwa ngo twicireho iteka niba kugaragaza iyo mico bitaza vuba vuba cyangwa mu buryo bwuzuye uko tubyifuza. Ushobora kuba warabonye ko no mu ishuri habamo umunyeshuri ufata vuba kurusha abandi; cyangwa ko mu kazi umukozi umwe ashobora kumenya umurimo mushya vuba cyane kurusha bagenzi be bakorana. Mu buryo nk’ubwo, hari Abakristo bitoza imico ya Gikristo kandi bakayigaragaza vuba kurusha abandi. Icya ngombwa ni uko buri wese muri twe yakomeza kwitoza kugaragaza imico y’Imana uko ashoboye kose. Ibyo tuzabigeraho nitwungukirwa mu buryo bwuzuye n’ubufasha Yehova aduteganyiriza binyuriye ku Ijambo rye no ku itorero rye. Kugera ku ntego zacu vuba si byo by’ingenzi kuruta gushyiraho imihati kugira ngo dukomeze kugira amajyambere.
7. Ni iki kigaragaza ko umuco wo kwirinda ari uw’ingenzi?
7 N’ubwo umuco wo kwirinda uza ari uwa nyuma ku rutonde rw’imbuto z’umwuka, si ukuvuga ko ari wo ufite agaciro gake. Ahubwo usa n’aho ari wo w’ingenzi kuruta indi. Tuzirikane ko turamutse dushoboye kwirinda mu buryo bwuzuye, twaba duciye ukubiri n’ “imirimo ya kamere” yose. Icyakora, abantu badatunganye bose babangukirwa no gukora imwe n’imwe mu ‘mirimo ya kamere, [ari yo] gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice’ (Abagalatiya 5:19, 20). Ubwo rero, tugomba guhora duhatana, tukiyemeza tumaramaje kurandura imizi y’izo ngeso mbi mu mutima wacu no mu bwenge bwacu.
Hari abafite ingorane zihariye mu kwirinda
8. Ni ibihe bintu bishobora gutuma kwirinda bibera bamwe ikibazo cy’ingorabahizi?
8 Hari Abakristo bamwe na bamwe kwirinda bigora cyane kurusha abandi. Biterwa n’iki? Uburere bahawe n’ababyeyi babo n’ibintu bagiye bahura na byo mu buzima bibigiramo uruhare. Niba twe bitaratugoye kwitoza umuco wo kwirinda no kuwugaragaza, iyo ni impamvu dufite yo kwishima rwose. Nta gushidikanya ariko ko twagombye kugirira impuhwe abo ibyo bigora kandi tukabagaragariza ko tubumva, ndetse n’iyo uko kutamenya kwirinda kwabo byaba bifite icyo bitubangamiyeho. Ko natwe se turi abantu badatunganye, hari uwaba afite impamvu iyo ari yo yose yo kwimenyaho gukiranuka?—Abaroma 3:23; Abefeso 4:2.
9. Ni izihe ntege nke abantu bamwe bafite, kandi se ni ryari bazazinesha burundu?
9 Dufate urugero. Dushobora kuba tuzi ko hari igihe bagenzi bacu b’Abakristo bigeze kujya banywa itabi cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge byatumaga bagira umunezero udasanzwe bajya bumva babirarikiye cyane. Hari n’abo bitorohera kugabanya ubwinshi bw’ibyokurya barya cyangwa inzoga banywa. Abandi bo bagorwa no kurinda ururimi rwabo, ku buryo bacumura kenshi mu byo bavuga. Kunesha izo ngeso bibasaba gushyiraho imihati ikomeye cyane mu kwitoza umuco wo kwirinda. Kubera iki? Muri Yakobo 3:2 hatanga impamvu nyayo hagira hati “twese ducumura muri byinshi. Umuntu wese udacumura mu byo avuga aba ari umuntu utunganye rwose, yabasha no gutegeka umubiri we wose.” Hari noneho n’abandi bumva bararikiye ibyo gukina urusimbi. Cyangwa se hakaba abananirwa kwifata ngo be kurakara vuba. Bishobora kuzabafata igihe kugira ngo ibyo babineshe cyangwa baneshe izindi ntege nke zisa nk’izo. N’ubwo hari ibyo dushobora kwikosoraho mu buryo bugaragara muri iki gihe, ibyifuzo bibi bizatuvamo burundu ari uko gusa twageze ku butungane. Hagati aho ariko, guhatana kugira ngo twitoze umuco wo kwirinda bizadufasha kudasubira mu mibereho y’icyaha. Mu gihe tugikomeje iyo ntambara, nimucyo tujye dufashanya na bagenzi bacu kugira ngo hatagira abadohoka.—Ibyakozwe 14:21, 22.
10. (a) Kuki kwirinda mu birebana n’imibonano mpuzabitsina bigorana mu buryo bwihariye kuri bamwe? (b) Ni ikihe kintu gikomeye umuvandimwe yahinduye? (Reba agasanduku ko ku ipaji ya 16.)
10 Ahandi hantu bamwe bajya bananirwa kugaragaza umuco wo kwirinda ni mu birebana n’imibonano mpuzabitsina. Tuzi ko Yehova Imana ari we waturemanye ubushobozi bwo kugira imibonano mpuzabitsina. Ariko hari abo bigora cyane kumenya umwanya ibitsina bikwiriye kugira mu mibereho yabo, bahuje n’amahame y’Imana. Icyo kibazo gishobora kurushaho kuba ingorabahizi ku bantu bafite irari ry’ibitsina rikomeye bidasanzwe. Turi mu isi yasaze mu gukabya kwibanda ku by’ibitsina, ifite uburyo bwinshi bwo kwenyegeza umuriro w’irari ry’ibitsina. Ibyo bishobora kuba ikibazo gikomeye ku Bakristo bifuza gukomeza kwibera abaseribateri, nibura mu gihe runaka, bagamije gukorera Imana nta kirogoya y’ibirangaza byo mu ishyingiranwa (1 Abakorinto 7:32, 33, 37, 38). Icyakora, dukurikije inama dusanga mu Byanditswe ivuga ko “ibyiza ari ukurongorana kuruta gushyuha,” abo Bakristo bagira irari ryinshi ry’ibitsina bashobora guhitamo gushaka, ibyo kandi byaba ari byiza rwose. Ariko nanone nk’uko Ibyanditswe bibitugiramo inama, bagomba kwiyemeza gushakana n’ “uri mu Mwami wacu” gusa (1 Abakorinto 7:9, 39). Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova yishimira uko bashishikarira gukomeza amahame ye akiranuka. Bagenzi babo b’Abakristo na bo bashimishwa no kwifatanya n’abasenga by’ukuri bagendera ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru kandi b’indahemuka.
11. Twafasha dute umuvandimwe cyangwa mushiki wacu wifuza kubona uwo bashakana ariko wananiwe kubigeraho?
11 Byagenda bite se niba babuze umuntu ukwiriye babana? Tekereza gato agahinda umuntu wifuza gushaka ariko wabuze uko abigeraho aba afite! Ashobora kuba abona incuti ze zirushinga kandi zikagira ibyishimo runaka mu muryango, mu gihe we agishakisha uwo babana ukwiriye. Bamwe mu bari muri iyo mimerere bashobora kunanirwa gucika ku ngeso mbi yo kwikinisha. Uko biri kose ariko, nta Mukristo n’umwe wakwifuza, wenda atanabishaka, guca intege mugenzi we uhanganye n’ikibazo cyo gukomeza kwirinda ubwiyandarike. Dushobora guca umuntu intege tutabishaka turamutse tumubajije ikibazo nk’iki ngo “mbese na n’ubu nturashaka?” Dushobora kuvuga amagambo nk’ayo nta kibi tugamije; ariko se mbega ukuntu byarushaho kuba byiza tugaragaje umuco wo kurinda ururimi rwacu (Zaburi 39:2)! Abo muri twe bakomeza kwirinda ubwiyandarike mu gihe cy’ubuseribateri, dukwiriye kubashimira cyane rwose. Aho kubabwira amagambo ashobora kubaca intege, dushobora guharanira kubatera inkunga. Urugero, dushobora gushyiraho imihati yo kujya dutumira abo baseribateri mu gihe hari itsinda ry’abantu bakuze mu buryo bw’umwuka dusangira amafunguro cyangwa tukabatumira mu myidagaduro tugirana n’abandi Bakristo.
Kwirinda ku bashakanye
12. Kuki n’abashakanye baba bakeneye kugaragaza umuco wo kwirinda mu rugero runaka?
12 Gushaka ubwabyo ntibikuraho ikibazo cyo kwirinda mu birebana n’imibonano mpuzabitsina. Urugero, hari igihe ibyo abashakanye baba bakeneye mu mibonano mpuzabitsina biba bitandukanye cyane. Hari n’igihe umwe mu bashakanye aba ari mu mimerere ituma imibonano mpuzabitsina isanzwe igorana cyangwa se ntishoboke. Wenda bitewe n’imibereho yabanje kugira mbere yo gushaka, umwe mu bashakanye ashobora kunanirwa gukurikiza itegeko ryo muri Bibiliya rigira riti “umugabo ahe umugore we ibimukwiriye kandi n’umugore na we abigenze atyo ku mugabo we.” Mu mimerere nk’iyo, bishobora kuba ngombwa ko mugenzi we arushaho kugaragaza umuco wo kwirinda. Icyakora, bombi bashobora gukomeza kuzirikana inama yuje urukundo Pawulo agira abashakanye, inama igira iti “ntimukimane keretse ahari musezeranye igihe, kugira ngo mubone uburyo bwo gusenga, kandi mwongere guhura Satani atabagerageresha iruba ry’imibiri yanyu.”—1 Abakorinto 7:3, 5.
13. Twamarira iki abahanganye n’ikibazo cyo kwirinda?
13 Mbega ibyishimo abashakanye bagira iyo bombi bitoje kwirinda mu birebana n’iyo mishyikirano ya bugufi cyane! Muri icyo gihe kandi, biba byiza iyo bagaragaje ko bumva bagenzi babo bahuje ukwizera bagihanganye n’icyo kibazo. Ntitwagombye na rimwe kwibagirwa gusaba Yehova guha abavandimwe bacu bo mu buryo bw’umwuka ubushishozi, ubutwari n’imbaraga byo gukomeza gutsinda intambara barwana bagira ngo bagaragaze umuco wo kwirinda no kugira ngo abafashe gufata ingamba zo kunanira irari ry’umubiri ryangiza.—Abafilipi 4:6, 7.
Dukomeze gufashanya
14. Kuki twagombye kugirira impuhwe Abakristo bagenzi bacu kandi tukabagaragariza ko tubumva?
14 Rimwe na rimwe, bishobora kutatworohera kumva Abakristo bagenzi bacu bahanganye n’ikibazo cyo kwirinda mu bintu twe tujya dushobora kwirindamo. Zirikana ariko ko kamere z’abantu zitandukanye. Hari ababangukirwa no kugendera ku byiyumvo, ariko abandi bo si uko. Hari abo gutegeka imibiri yabo bitagora ubagereranyije n’abandi, ku buryo kwirinda biborohera. Abandi bo usanga bibagora cyane. Ibuka ariko ko umuntu uhatana, aba atari mubi. Bagenzi bacu b’Abakristo bakeneye ko tubumva kandi tukabagirira impuhwe. Tuzabona ibyishimo nidukomeza kubabarira abagihatanira kurushaho kugaragaza umuco wo kwirinda. Ibyo tubibonera mu magambo ya Yesu aboneka muri Matayo 5:7.
15. Kuki amagambo yo muri Zaburi ya 130:3 aduhumuriza mu birebana no kwirinda?
15 Ntituzigere na rimwe twifuza guciraho iteka Umukristo mugenzi wacu ngo ni uko hari igihe ajya ananirwa kugaragaza umuco wa Gikristo uyu n’uyu. Mbega ukuntu duterwa inkunga no kumenya ko Yehova atareba gusa igihe dushobora kuba twarananiriwe kwirinda, ahubwo ko anareba n’incuro nyinshi twabishoboye, kabone n’iyo Abakristo bagenzi bacu baba batarazibonye! Tunarushaho guhumurizwa no kuzirikana amagambo yo muri Zaburi ya 130:3, agira ati “Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa? Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe?”
16, 17. (a) Twashyira mu bikorwa dute amagambo yo mu Bagalatiya 6:2, 5 mu birebana no kwirinda? (b) Mu gice gikurikira tuzasuzuma iki mu birebana no kwirinda?
16 Kugira ngo dushimishe Yehova, buri wese muri twe agomba kwitoza umuco wo kwirinda, ariko nanone dushobora kwizera tudashidikanya ko abavandimwe bacu b’Abakristo biteguye kudufasha. N’ubwo buri wese aziyikorerera uwe mutwaro, duterwa inkunga yo gufashanya kunesha intege nke (Abagalatiya 6:2, 5). Dukunda urya mubyeyi, uwo twashakanye cyangwa irya ncuti ijya itubuza kujya aho tutagomba kujya, kureba ikintu tutagomba kureba cyangwa gukora ikintu tutagomba gukora. Burya aba adufashije kugaragaza umuco wo kwirinda, ari bwo bushobozi bwo kwanga ikintu no kucyanga dukomeje!
17 Hari Abakristo benshi bashobora kuba bujuje ibyo tumaze gusuzuma ku muco wo kwirinda kugeza aha, ariko hari igihe bakumva ko hari ibintu bashobora kunonosora muri kamere yabo. Bashobora kuba bifuza kugaragaza umuco wo kwirinda neza kurushaho, bakageza ku rugero batekereza ko abantu badatunganye bagezaho. Ese nawe ni uko wumva umeze? None se, wakora iki kindi kugira ngo urusheho kugaragaza iyo mbuto y’umwuka w’Imana? Kandi se kubera ko uri Umukristo, kubigenza utyo byagufasha bite kugera ku ntego zirambye wishyiriyeho? Tuzabisuzuma mu gice gikurikira.
Mbese uribuka?
Kuki kwirinda . . .
• ari umuco Abakristo bagomba kwitoza?
• bigora bamwe na bamwe mu buryo bwihariye?
• ari ngombwa ku bashakanye?
• ari umuco dushobora gufashanya kwitoza?
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Yamenye guhakana
Hari Umuhamya wa Yehova wo mu Budage wakoraga mu kigo cy’itumanaho. Mu byo yari ashinzwe harimo no kugenzura ibiganiro bigera kuri 30 byahitaga kuri televiziyo no kuri radiyo. Iyo havukaga akabazo mu kiganiro iki n’iki, yagombaga kugikurikira kugira ngo amenye aho byapfiriye. Yagize ati “hafi buri gihe, ibibazo byavukaga mu gihe kibi, bikavuka iyo habaga hagaragara urugomo cyangwa imibonano mpuzabitsina. Ibyo bintu bibi nabaga mbonye, iyo bitamaraga mu mutwe wanjye iminsi byawumaragamo ibyumweru, bikamera nk’aho babinyanditse mu bwonko.” Yivugira ubwe ingaruka mbi byamugiragaho mu buryo bw’umwuka agira ati “ubusanzwe ndakara vuba; ubwo rero ibyo bintu by’urugomo nabaga mbonye byatumaga kwirinda birushaho kungora. Imibonano mpuzabitsina nabonaga yatumaga ngirana ibibazo n’umugore wanjye. Buri munsi nagombaga kurwana intambara. Kugira ngo bitanganza, nafashe umwanzuro wo gushaka akandi kazi, ndetse n’iyo kari kuba aka make. Bidatinze, naje kukabona. Isengesho ryanjye ryarumviswe.”
[Amafoto yo ku ipaji ya 15]
Ubumenyi tuvana muri Bibiliya budufasha kugaragaza umuco wo kwirinda