Itoze kwirinda kugira ngo uzabone ingororano!
“Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose.”—1 ABAKORINTO 9:25.
1. Dukurikije ibivugwa mu Befeso 4:22-24, ni gute abantu babarirwa muri za miriyoni bemeye kwiyegurira Yehova?
NIBA uri Umuhamya wa Yehova wabatijwe, wagaragarije mu ruhame ko utangiye isiganwa ryo kuzabona igihembo cy’ubuzima bw’iteka. Wemeye gukora ibyo Imana ishaka. Mbere y’uko abenshi muri twe twiyegurira Yehova, byabaye ngombwa ko tugira ihinduka rigaragara kugira ngo ukwitanga kwacu kwemerwe kandi kugire agaciro ku Mana. Twakurikije inama intumwa Pawulo yagiriye Abakristo yo ‘kwiyambura umuntu wa kera uheneberezwa no kwifuza gushukana . . . bakambara umuntu mushya waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri nk’uko Imana yabishatse’ (Abefeso 4:22-24). Mu yandi magambo, mbere y’uko twemera kwiyegurira Imana, twabanje kwanga imibereho itemerwa n’Imana twari dusanganywe.
2, 3. Mu 1 Abakorinto 6:9-12 hagaragaza hate ko umuntu agomba kugira ihinduka mu buryo bubiri kugira ngo yemerwe n’Imana?
2 Bimwe mu bintu biranga umuntu wa kera abitegura kuba Abahamya ba Yehova bagomba kwanga, ni ibintu Ijambo ry’Imana riciraho iteka. Pawulo yarondoye bimwe muri ibyo bintu mu ibaruwa yandikiye Abakorinto agira ati “abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana, cyangwa abajura cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi cyangwa abatukana cyangwa abanyazi, bene abo ntibazaragwa ubwami bw’Imana.” Hanyuma, yaje kugaragaza ko byabaye ngombwa ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagira icyo bahindura mu myitwarire yabo agira ati “bamwe muri mwe mwari nka bo.” Uzirikane ko yababwiye ngo mwari, ntavuge ngo muri.—1 Abakorinto 6:9-11.
3 Pawulo yumvikanishije ko hari irindi hinduka ryagombye gukorwa, kuko yakomeje agira ati “byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira akamaro si byose” (1 Abakorinto 6:12). Ku bw’ibyo, abantu benshi muri iki gihe bifuza kuba Abahamya ba Yehova babona ko ari ngombwa kwanga ndetse n’ibintu, n’ubwo baba bemerewe kubikora, bidafite inyungu cyangwa bifite agaciro gake katamara igihe. Ibyo bishobora kuba nk’ibintu byadutwara igihe cy’ubusa kandi bishobora no kutubuza gukurikirana ibintu bifite akamaro kurushaho.
4. Ni ibihe bintu Abakristo biyeguriye Imana bemeranyaho na Pawulo?
4 Kwiyegurira Imana bikorwa ku bushake, si ku gahato, nk’aho byaba bisaba kwigomwa ibintu byinshi. Abakristo babatijwe bemeranya na Pawulo, wavuze nyuma y’aho abereye umwigishwa wa Kristo ati “ku bw’uwo [Yesu] nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo” (Abafilipi 3:8). Pawulo yemeye kwanga ibintu bidafite agaciro cyane kugira ngo akomeze kwemera gukora ibyo Imana ishaka.
5. Ni irihe siganwa Pawulo yirutse akarirangiza neza, kandi se twe twamwigana dute?
5 Mu isiganwa rye ryo mu buryo bw’umwuka, Pawulo yitoje kwirinda maze nyuma abasha kuvuga ati “narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose” (2 Timoteyo 4:7, 8). Ese hari igihe natwe tuzashobora kuvuga dutyo? Tuzabishobora niba twitoza kwirinda dufite ukwizera mu gihe twiruka mu isiganwa ryacu rya Gikristo nta gucogora kandi tukageza ku iherezo.
Dukeneye kwirinda kugira ngo dukore ibyiza
6. Kwirinda bisobanura iki, kandi se ni mu buhe buryo bubiri tugomba kugaragaza uwo muco?
6 Amagambo y’Ikigiriki n’ay’Igiheburayo yahinduwemo “kwirinda” muri Bibiliya, tuyafashe uko yakabaye asobanura ko umuntu ashobora gutegeka umubiri we. Akenshi yumvikanisha igitekerezo cyo kwifata umuntu ntakore ikibi. Ariko birumvikana ko tunakeneye kwirinda mu rugero runaka niba tugomba gukoresha imibiri yacu imirimo myiza. Kubera ko kamere y’abantu badatunganye ibogamira ku kibi, ni yo mpamvu dufite intambara ebyiri turwana (Umubwiriza 7:29; 8:11). Mu gihe twirinda gukora ibibi, tugomba no kwihatira gukora ibyiza. Mu by’ukuri, gutegeka umubiri wacu gukora ibyiza ni bumwe mu buryo bwiza kurusha ubundi bwo kwirinda gukora ibibi.
7. (a) Kimwe na Dawidi, twagombye gusenga dusaba iki? (b) Ni ibihe bintu twatekerezaho byadufasha kwitoza kurushaho kwirinda?
7 Biragaragara ko kwirinda ari ikintu cy’ingenzi niba dushaka gusohoza ukwiyegurira Imana kwacu. Tugomba gusenga nka Dawidi wagize ati “Mana, undememo umutima wera, unsubizemo umutima ukomeye” (Zaburi 51:12). Dushobora no gutekereza ku nyungu dushobora kubona twirinze ibintu byatwangiza mu by’umuco cyangwa bikatwangiriza umubiri. Tekereza ku ngaruka zishobora kutugeraho turamutse tutirinze ibintu nk’ibyo: kurwara indwara zikomeye, imishyikirano tugirana n’abandi ikazamo agatotsi ndetse no gupfa imburagihe. Ku rundi ruhande, tekereza ku nyungu nyinshi zituruka mu kugendera mu nzira y’ubuzima Yehova adutegeka kunyuramo. Ariko kandi dushyize mu gaciro, ntitwagombye kwibagirwa ko umutima wacu ushukana (Yeremiya 17:9). Tugomba kwiyemeza kuwurwanya mu gihe ugerageje gupfobya uburemere dufatana amahame ya Yehova.
8. Ni ukuhe kuri kw’ibintu natwe dushobora kwibonera? Sobanura.
8 Abenshi muri twe biboneye ko iyo umuntu adashaka gukora ikintu, n’imbaraga zo kugikora zibura. Dufate urugero nko mu murimo wo kubwiriza Ubwami. Yehova ashimishwa no kubona abantu bemera babishaka kwifatanya muri uwo murimo wo kurokora ubuzima (Zaburi 110:3; Matayo 24:14). Kuri benshi muri twe, ntibyatworoheye kumenya kubwiriza mu ruhame. Byadusabye, kandi n’ubu wenda biracyadusaba, gutegeka umubiri wacu, ‘tukawubabaza,’ kandi ‘tukawukoresha uburetwa’ aho kugira ngo tuwemerere udutegeke kuba abantu batigora.—1 Abakorinto 9:16, 27; 1 Abatesalonike 2:2.
“Muri byose?”
9, 10. Kwitoza “kwirinda muri byose” bikubiyemo iki?
9 Inama yo kwitoza “kwirinda muri byose” Bibiliya itugira, igaragaza ko ari ugukora ibirenze ibyo gutegeka uburakari bwacu no kwifata ntitugire imyitwarire mibi. Dushobora kumva ko tuzi kwirinda muri ibyo, kandi niba ari ko biri, bikwiriye kudushimisha koko. Ariko se, bite ku birebana n’ibindi bintu byo mu buzima usanga bidasaba cyane kwirinda mu buryo bugaragara? Reka dufate urugero rw’umuntu utuye mu gihugu gikize, gifite imibereho yo mu rwego rwo hejuru. Aho ntibyamubera byiza yitoje kwanga umwuka wo gusesagura? Ababyeyi bagombye gutoza abana babo kutagura ikintu icyo ari cyo cyose ngo ni uko gusa kibonetse, ngo ni uko gishimishije cyangwa kubera ko babifitiye ubushobozi. Birumvikana ariko ko ababyeyi bagomba gutanga urugero niba bashaka ko ubwo burere bugira icyo bugeraho.—Luka 10:38-42.
10 Kwitoza kwigomwa bishobora gukomeza icyemezo twafashe. Bishobora kandi gutuma turushaho kwishimira ibintu dutunze ndetse bigatuma dushobora kwishyira mu mwanya w’abandi bari mu mimerere ibasaba kwigomwa, atari ukubera ko babihisemo, ahubwo ari uko ari ngombwa. Mu by’ukuri, kubaho mu buzima bworoheje binyuranyije n’uko abenshi usanga bashaka kubaho baharanira inyungu zabo bwite zishingiye ku bwikunde. Abatanga amatangazo yo kwamamaza bashishikariza abantu guhaza irari ry’ako kanya, ariko babikora ku bw’inyungu zabo z’ubucuruzi. Ibyo bintu bishobora kugabanya imihati dushyiraho kugira ngo twirinde. Hari ikinyamakuru cyo mu gihugu gikize cy’i Burayi giherutse kwandika kiti “niba abantu bugarijwe n’ubutindi bibasaba kurwana intambara muri bo kugira ngo batsinde irari ry’ibintu, mbega ukuntu ibyo bintu bigoye kurushaho ku bantu baba mu bihugu bikize cyane muri iki gihe!”
11. Kuki kumenya kwigomwa bifite akamaro, ariko se ni iki gituma kubigeraho bigorana?
11 Niba bitugora guhitamo hagati y’ibintu twifuza n’ibyo dukeneye mu by’ukuri, byaba byiza dufashe ingamba kugira ngo tudakora ibintu byazatugaruka. Urugero, niba twifuza guca umuco wo gusesagura, dushobora kwiyemeza kudafata amadeni cyangwa se mu gihe tugiye guhaha dushobora kujyana amafaranga yo guhahisha gusa. Wibuke ko Pawulo yavuze ko “kubaha Imana iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi.” Yatanze impamvu agira ati “nta cyo twazanye mu isi kandi nta cyo tuzabasha kuyivanamo. Ariko ubwo dufite ibyo kurya n’imyambaro . . . tunyurwe na byo” (1 Timoteyo 6:6-8). Mbese ni uko tumeze? Kwitoza koroshya ubuzima, kutigerekaho umutwaro w’ibinezeza bidafite umumaro ibyo ari byo byose, bisaba kwiyemeza no kwirinda. Iryo kandi ni isomo buri wese yari akwiriye kwiga.
12, 13. (a) Ni mu buhe buryo kujya mu materaniro ya Gikristo bidusaba kwirinda? (b) Ni ibihe bintu bindi dukeneye kwitoza kugaragazamo umuco wo kwirinda?
12 Kujya mu materaniro ya Gikristo no mu makoraniro na byo bisaba kugaragaza umuco wo kwirinda mu buryo bwihariye. Urugero, uwo muco ni ngombwa kugira ngo twirinde kurangara mu materaniro (Imigani 1:5). Bishobora kudusaba kwirinda kugira ngo tutarangaza abandi twongorerana n’abo twegeranye aho gutega amatwi twitonze utanga ikiganiro. Guhindura gahunda yacu kugira ngo tugerere ku materaniro igihe bishobora kudusaba kwirinda. Ikindi kandi, kwirinda bishobora kuba ngombwa kugira ngo duteganye igihe cyo gutegura amateraniro ndetse no kuyifatanyamo.
13 Kwitoza kwirinda no mu tuntu duto duto bikomeza ubushobozi bwacu bwo kwirinda no mu bintu bikomeye (Luka 16:10). Ku bw’ibyo, mbega ukuntu bihuje n’ubwenge kwitoza gusoma Ijambo ry’Imana n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya buri gihe, tukabyiga kandi tugatekereza ku byo twiga! Mbega ukuntu ari byiza ko twicyaha mu bihereranye n’akazi kadakwiriye, incuti mbi, imitekerereze mibi ndetse n’ingeso zacu mbi, cyangwa kwitoza kwanga ibikorwa bishobora kudutwara umwanya wacu w’agaciro dukoresha mu murimo w’Imana! Nta gushidikanya ko guhugira mu murimo wa Yehova biturinda ibintu byashoboraga kutuvana muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka igizwe n’amatorero ya Yehova ari hirya no hino ku isi.
Tube abantu bakuze mu buryo bw’umwuka binyuriye mu kwirinda
14. (a) Abana bagombye gutozwa bate kwirinda? (b) Gutoza abana iryo somo bakiri bato bishobora kugira izihe nyungu?
14 Uruhinja nta bwo rusabwa kwirinda. Agatabo abashakashatsi banditse ku myifatire y’abana gasobanura kagira kati “kwirinda ntibyizana cyangwa ngo bize mu buryo bw’impanuka. Impinja n’ibitambambuga bakenera ubuyobozi n’inkunga by’ababyeyi babo kugira ngo batangire gutozwa kwirinda . . . Uko ababyeyi bagenda babatoza, umuco wo kwirinda ugenda ukura no mu gihe bamara biga.” Ubushakashatsi bwakozwe ku bana b’imyaka ine bwagaragaje ko muri bo, abatojwe kwirinda mu rugero runaka “muri rusange bakura bakaba abana b’ingimbi bashobora kwirwanaho, basabana, bashishikazwa no kumenya, biringirwa kandi b’indahemuka.” Abatarigeze batozwa iryo somo “usanga bakunze kuba bigunze, barakazwa n’ubusa kandi batava ku izima. Baba baracitse intege kandi ugasanga bihunza ibibazo.” Biragaragara rero ko kugira ngo umwana azabe umuntu ushobora kwirwanaho, agomba gutozwa kwirinda.
15. Kuba umuntu abuze umuco wo kwirinda bigaragaza iki, kandi se bihabanye n’iyihe ntego Bibiliya igaragaza?
15 Mu buryo nk’ubwo, niba dushaka kuba Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, tugomba kwitoza kugaragaza umuco wo kwirinda. Iyo tudafite uwo muco biba bigaragaza ko tukiri impinja mu buryo bw’umwuka. Bibiliya idutera inkunga yo ‘kuba bakuru ku bwenge’ (1 Abakorinto 14:20). Intego yacu ni iyo “kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo.” Kubera iki? “Kugira ngo tudakomeza kuba abana duteraganwa n’umuraba, tujyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize, n’uburiganya bw’abantu n’ubwenge bubi, n’uburyo bwinshi bwo kutuyobya” (Abefeso 4:13, 14). Biragaragara neza ko kwitoza kwirinda ari ibintu by’ingenzi mu mibereho yacu yo mu buryo bw’umwuka.
Twitoze kugaragaza umuco wo kwirinda
16. Ni gute Yehova aduha ubufasha?
16 Kugira ngo twitoze umuco wo kwirinda, dukeneye ubufasha buva ku Mana; kandi burahari. Ijambo ry’Imana rimeze nk’indorerwamo itunganye ritwereka aho tugomba guhindura buri muntu ku giti cye, kandi rikaduha inama z’uko twabigenza (Yakobo 1:22-25). Umuryango w’abavandimwe buje urukundo na wo witeguye kudufasha. Abasaza b’Abakristo batugaragariza ko batwitayeho baduha ubufasha buri muntu ku giti cye. Yehova ubwe aduha umwuka we wera iyo dusenze tuwusaba (Luka 11:13; Abaroma 8:26). Bityo rero, nimucyo twishimire gukoresha ibyo bintu twahawe. Ibitekerezo biri mu gasanduku kari ku ipaji ya 21 bishobora kubigufashamo.
17. Ni iyihe nkunga duterwa n’ibyanditse mu Migani 24:16?
17 Mbega ukuntu bihumuriza kumenya ko Yehova aha agaciro imihati dushyiraho tugerageza kumushimisha! Ibyo byagombye kudusunikira gukomeza kwihatira kurushaho kwirinda. N’ubwo bwose tugwa kenshi, ntitugomba na rimwe kureka gushyiraho imihati. “Umukiranutsi naho yagwa karindwi yakongera akabyuka” (Imigani 24:16). Igihe cyose tugize icyo tugeraho mu gushimisha Yehova, tugomba kubyishimira. Dushobora kwiringira kandi ko dushimisha Yehova. Hari Umuhamya wavuze ko mbere y’uko yegurira Yehova ubuzima bwe, uko buri gihe yabashaga kwifata akamara icyumweru atanyoye itabi, yihembaga yigurira ikintu gifite akamaro muri ya mafaranga yazigamye yirinda kunywa itabi.
18. (a) Ni ibihe bintu bikubiye mu ntambara turwana yo kwirinda? (b) Ni ikihe cyizere Yehova aduha?
18 Twagombye kwibuka mu buryo bwihariye ko mu kwirinda hakubiyemo ibitekerezo n’ibyiyumvo. Ibyo dushobora kubibona mu magambo ya Yesu agira ati “umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we” (Matayo 5:28; Yakobo 1:14, 15). Umuntu witoje gutegeka imitekerereze ye n’ibyiyumvo bye, gutegeka umubiri we wose biramworohera. Nimucyo rero turusheho gushimangira icyemezo twafashe cyo kutirinda ibibi gusa, ahubwo ndetse twirinde no kubitekerezaho. Niba ibitekerezo bibi bije, duhite tubyamaganira kure. Gusenga no gukomeza guhanga amaso Yesu bishobora kudufasha guhunga ibishuko (1 Timoteyo 6:11; 2 Timoteyo 2:22; Abaheburayo 4:15, 16). Nidukora uko dushoboye kose, tuzaba dukurikiza inama iri muri Zaburi ya 55:23 igira iti “ikoreze Uwiteka umutwaro wawe na we azakuramira, ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa.”
Mbese uribuka?
• Ni mu buhe buryo bubiri tugomba kwitoza kwirinda?
• Kwitoza “kwirinda muri byose” bisobanura iki?
• Muri iki cyigisho cyacu, ni izihe nama z’ingirakamaro zo kwitoza kwirinda waba ucyibuka?
• Kwirinda bitangirira he?
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 21]
Uko washimangira umuco wo kwirinda
• Itoze kuwugaragaza n’aho haba mu tuntu duto duto
• Jya utekereza ku nyungu zawo z’ubu n’izo mu gihe kizaza
• Ibyo Imana itubuza bisimbuze ibyo ikunda
• Jya uhita wamaganira kure ibitekerezo bibi
• Uzuza mu bwenge bwawe ibitekerezo byubaka mu buryo bw’umwuka
• Jya wemera ubufasha uhawe n’Abakristo bagenzi bawe bakuze mu buryo bw’umwuka
• Irinde imimerere ishobora kukugusha mu bishuko
• Mu gihe uhanganye n’ibishuko, senga usaba Imana ubufasha
[Amafoto yo ku ipaji ya 18 n’iya 19]
Kwirinda bidusunikira gukora ibyiza