Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho
Nigishijwe na Yehova kuva mu buto bwanjye
BYAVUZWE NA RICHARD ABRAHAMSON
“Mana, ni wowe wanyigishije uhereye mu buto bwanjye, kugeza none ndacyavuga imirimo itangaza wakoze.” Reka mbasobanurire impamvu ayo magambo yo muri Zaburi ya 71:17 afite icyo asobanura mu buryo bwihariye kuri jye.
MAMA, witwaga Fannie Abrahamson, yahuye n’Abigishwa ba Bibiliya, uko akaba ari ko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe, mu mwaka wa 1924. Nari mfite umwaka umwe gusa. Uko mama yagendaga yigishwa ukuri kwa Bibiliya, yahitaga ajya gusura abaturanyi be akababwira ibintu yabaga amaze kwiga; kandi jye na mukuru wanjye na mushiki wanjye, natwe yarabitwigishaga. Ntaramenya no gusoma, yari yaramfashije gufata mu mutwe imirongo myinshi ivuga ku migisha Ubwami bw’Imana buzazana.
Mu mpera z’imyaka ya 1920, itsinda ryacu ry’Abigishwa ba Bibiliya ry’i La Grande, mu ntara ya Oregon, yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho navukiye nkanaharererwa, ryari rigizwe n’abagore bake hamwe n’abana. N’ubwo twari ahantu hitaruye, rimwe cyangwa kabiri mu mwaka twasurwaga n’abagenzuzi basura amatorero. Abo bagenzuzi batangaga disikuru zitera inkunga, tukajyana na bo kubwiriza ku nzu n’inzu kandi bitaga cyane ku bana. Muri abo bavandimwe dukunda hari harimo Shield Toutjian, Gene Orrell na John Booth.
Mu mwaka wa 1931, nta muntu n’umwe wo mu itsinda ryacu wabashije kujya mu ikoraniro ryabereye i Columbus, mu ntara ya Ohio, aho Abigishwa ba Bibiliya bafashe irindi zina rishya, ari ryo ry’Abahamya ba Yehova. Icyakora, amatorero n’amatsinda ya kure atarashoboye kujya muri iryo koraniro, muri Kanama uwo mwaka abari bayagize bahuriye mu karere yarimo kugira ngo na bo bemeze uwo mwanzuro wo gufata iryo zina. Rya tsinda ryacu rito ry’i La Grande na ryo ryagiyeyo. Hanyuma, muri gahunda yo gutanga igitabo cyitwa La Crise yo mu mwaka wa 1933, nafashe mu mutwe uburyo bwo gutangiza ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya, maze ku ncuro ya mbere njya kubwiriza jyenyine ku nzu n’inzu.
Mu myaka ya 1930, umurimo wacu wagendaga urushaho kurwanywa. Kugira ngo duhangane n’icyo kibazo, amatorero yagiye akusanyirizwa hamwe, akajya akorera hamwe amakoraniro mato; noneho rimwe cyangwa kabiri mu mwaka, ayo matorero yose agategurira hamwe gahunda yo kubwiriza ahantu hamwe. Muri ayo makoraniro, twigishwaga uburyo bwo kubwiriza kandi bakatwereka n’ukuntu twashoboraga kwitwara mu kinyabupfura imbere y’abapolisi igihe bari kuba badufashe. Kubera ko Abahamya bajyaga bafatwa kenshi bagashyikirizwa IPJ cyangwa bakabajyana mu nkiko zisanzwe, twitozaga uburyo bwo kwisobanura dukoresheje amabwiriza yabaga yanditse ku rupapuro rwasobanuraga uko umuntu yagombaga kwiregura. Ibyo byadufashije guhangana n’abaturwanyaga.
Uko ukuri kwa Bibiliya kwateye imbere muri iyo myaka yo hambere
Uko nagendaga nkura ni na ko nagendaga ndushaho gukunda ukuri kwa Bibiliya n’ibyiringiro bishingiye kuri Bibiliya byo kuzabaho iteka ryose ku isi izaba itegekwa n’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru. Icyo gihe, abantu batari bafite ibyiringiro byo kuzajya gutegekana na Yesu mu ijuru ntibyari ngombwa cyane ko babatizwa (Ibyahishuwe 5:10; 14:1, 3). Icyakora, bambwiye ko niba nari naramaramaje mu mutima wanjye gukora ibyo Yehova ashaka, byari kuba byiza mbatijwe. Ni byo nakoze muri Kanama 1933.
Igihe nari mfite imyaka 12, umwarimukazi wanyigishaga yabonaga ko nari umuhanga mu kuvugira mu ruhame; ku bw’ibyo, yasabye mama gukora uko ashoboye kose ngo mpabwe amasomo y’inyongera. Mama yatekereje ko ibyo byashoboraga kumfasha kurushaho gukorera Yehova neza. Kubera iyo mpamvu, mama yakoze umwaka amesera uwo mwarimukazi imyenda kugira ngo na we anyigishe ayo masomo. Ayo masomo yaje kumfasha cyane mu murimo. Mfite imyaka 14, narwaye indwara imeze nka rubagimpande yatumye mva mu ishuri mu gihe cy’umwaka urenga.
Mu mwaka wa 1939, umubwiriza w’igihe cyose witwaga Warren Henschel yaje mu gace k’iwacu.a Yari nka mukuru wanjye mu buryo bw’umwuka; twajyanaga kubwiriza umunsi wose. Bidatinze yamfashije guhita ntangira gukora umurimo w’ubupayiniya mu biruhuko, ubwo akaba ari bumwe mu buryo bwo gukora umurimo w’igihe cyose mu gihe gito. Muri iyo mpeshyi, itsinda ryacu ryahindutse itorero. Warren yagizwe umugenzuzi uhagarariye itorero, jye ngirwa umugenzuzi w’icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Igihe Warren yajyaga gukora kuri Beteli ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova i Brooklyn, mu ntara ya New York, nasigaye ndi umugenzuzi uhagarariye itorero.
Ntangira umurimo w’igihe cyose
Iyo nshingano yo kuba umugenzuzi uhagarariye itorero yari yiyongereyeho, yarushijeho gukomeza icyifuzo cyanjye cyo gukora umurimo w’igihe cyose. Natangiye gukora uwo murimo mfite imyaka 17, icyo gihe nkaba nari ndangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye. Data ntiyari afite imyizerere imwe n’iyacu; icyakora yitaga ku muryango neza kandi yari umugabo wari ufite amahame yo mu rwego rwo hejuru agenderaho. Yashakaga ko njya kwiga icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye. Icyakora, yambwiye ko igihe cyose ntari kuzaza kumusaba icyo kurya n’aho kurara, nashoboraga gukora icyo nshaka. Ku bw’ibyo, natangiye gukora umurimo w’ubupayiniya ku ya 1 Nzeri 1940.
Igihe navaga mu rugo, mama yansabye gusoma mu Migani 3:5, 6 hagira hati “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.” Kandi koko guhora niringira Yehova buri gihe byaramfashije cyane.
Bidatinze, nifatanyije na Joe na Margaret Hart tubwiriza mu majyaruguru y’intara ya Washington rwagati. Twabwirizaga ahantu hatandukanye: mu nzuri z’inka, aho baragiraga imikumbi y’intama cyangwa mu byanya by’abasangwabutaka bo muri Amerika, kimwe no mu mijyi mito n’imidugudu. Mu rugaryi rwo mu mwaka wa 1941, nagizwe umugenzuzi uhagarariye itorero ry’i Wenatchee, mu ntara ya Washington.
Muri rimwe mu makoraniro yacu yabereye i Walla Walla mu ntara ya Washington, nari nshinzwe kwakira abazaga mu ikoraniro. Naje kubona umuvandimwe wari ukiri muto wari wananiwe gutunganya ibyuma birangurura amajwi kugira ngo bivuge. Nahise musaba ko yajya kwakira abantu mu mwanya wanjye, nanjye nkamukorera ibyo byuma. Igihe umugenzuzi w’akarere, Albert Hoffman, yagarukaga maze agasanga nataye inshingano yanjye, yansobanuriye ansekera bya gicuti akamaro ko kuguma ku nshingano umuntu aba yahawe kugeza igihe andi mabwiriza atangiwe. Kuva icyo gihe nakomeje kwibuka iyo nama.
Muri Kanama 1941, Abahamya ba Yehova bateguye ikoraniro rinini cyane ryabereye i St. Louis, mu ntara ya Missouri. Hart n’umugore we bashyize ihema inyuma ku modoka yabo y’ikamyo maze bashyiramo intebe. Twese uko twari abapayiniya 9 twakoze urugendo rw’ibirometero 2.400 tujya i St. Louis turi muri iyo kamyo. Urugendo rwose rwamaze hafi icyumweru. Muri iryo koraniro, abapolisi bavuze ko hashobora kuba haraje abantu bagera ku 115.000. N’ubwo abari bahari bashobora kuba batari bageze kuri uwo mubare, mu by’ukuri icyo gihe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hari Abahamya barenga 65.000. Birumvikana ko iryo koraniro ryadukomeje mu buryo bw’umwuka.
Nkora umurimo kuri Beteli y’i Brooklyn
Maze gusubira i Wenatchee, nabonye ibaruwa yansabaga kujya gukora kuri Beteli y’i Brooklyn. Nkihagera ku ya 27 Ukwakira 1941, nahise njyanwa mu biro bya Nathan H. Knorr, wari umugenzuzi w’icapiro. Yansobanuriye mu bugwaneza uko Beteli ikora kandi atsindagiriza ko kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi ari byo by’ingenzi kugira ngo umuntu ashobore ubuzima bwaho. Hanyuma banjyanye aho bapakiriraga ibitabo bakanabyohereza, maze ntangira akazi ko gushyira ibitabo mu makarito yagombaga koherezwa.
Ku itariki ya 8 Mutarama 1942, Joseph Rutherford, wari uyoboye umurimo w’Abahamya ba Yehova ku isi hose yarapfuye. Iminsi itanu nyuma y’aho, abayoboraga Sosayiti batoye Umuvandimwe Knorr kugira ngo amusimbure. Igihe W. E. Van Amburgh, wari umaze igihe kinini ari umunyamabanga akaba n’umubitsi wa Sosayiti, yabitangarizaga abari bagize umuryango wa Beteli, yaravuze ati “ndibuka igihe C. T. Russell yapfaga [mu mwaka wa 1916] maze agasimburwa na J. F. Rutherford. Umwami yakomeje kuyobora umurimo We no gutuma utera imbere. Ubu, niringiye ntashidikanya ko umurimo uzakomeza kujya mbere uyobowe na Nathan H. Knorr, kuko uyu ari umurimo w’Umwami, atari umurimo w’umuntu.”
Muri Gashyantare 1942, badutangarije ko hari hagiye gutangizwa gahunda yo kudufasha mu murimo wacu wa gitewokarasi. Iyo gahunda yari iyo gutoza abakozi ba Beteli kugira ngo bongere ubushobozi bwabo bwo gukora ubushakashatsi muri Bibiliya, bakegeranya ibitekerezo bagezeho muri ubwo bushakashatsi, hanyuma bakabitanga neza. Nagize amajyambere yihuse muri iyo gahunda kubera ko nabifashijwemo na ya masomo yo kuvugira mu ruhame nari narize kera.
Bidatinze, banyohereje gukora mu Rwego Rushinzwe Umurimo, rwagenzuraga umurimo w’Abahamya ba Yehova bo muri Amerika. Mu mpera z’uwo mwaka, hafashwe icyemezo cyo gusubizaho gahunda y’abagenzuzi bari kuzajya basura amatorero y’Abahamya. Hagati aho, abo bagenzuzi basura amatorero icyo gihe bitwaga abakozi b’abavandimwe, baje kwitwa abagenzuzi b’uturere. Mu mpeshyi yo mu mwaka wa 1942, kuri Beteli hatangijwe gahunda yo gutoza abavandimwe uwo murimo, nanjye ngira igikundiro cyo kuba umwe mu bahawe ayo masomo. Ndibuka mu buryo bwihariye ukuntu Umuvandimwe Knorr, wari umwe mu barimu, yatsindagirije ibyo yatubwiraga agira ati “ntimukagerageze kunezeza abantu. Mushobora kuzasanga nta muntu n’umwe munejeje. Munezeze Yehova, bityo muzanezeza abamukunda bose.”
Ubwo buryo bwo gusura amatorero bwatangiye gushyirwa mu bikorwa mu Kwakira 1942. Bamwe muri twe bo kuri Beteli bagiye bifatanya muri iyo gahunda mu mpera z’ibyumweru, bagasura amatorero yari mu birometero 400 uvuye mu mujyi wa New York. Twagenzuraga raporo z’umurimo wakorwaga mu itorero n’umubare w’abazaga mu materaniro, tugakorana inama n’abari bafite inshingano mu itorero, tugatanga disikuru imwe cyangwa ebyiri ndetse tukifatanya n’Abahamya bo muri iryo torero mu murimo wo kubwiriza.
Mu mwaka wa 1944, nari umwe mu bari bagize Urwego rw’Umurimo boherejwe kujya kuba abagenzuzi b’amatorero mu gihe cy’amezi atandatu, nsura amatorero yo mu ntara za Delaware, Maryland, Pennsylvania na Virijiniya. Nyuma y’aho, namaze amezi make nsura amatorero yo mu ntara za Connecticut, Massachusetts na Rhode Island. Maze gusubira kuri Beteli, najyaga njya gukora rimwe na rimwe mu biro by’Umuvandimwe Knorr n’umunyamabanga we Milton Henschel, aho hakaba ari ho namenyeye uko umurimo wacu ukorerwa ku isi hose wakorwaga. Nakoraga kandi rimwe na rimwe mu biro by’ubucungamari byari bihagarariwe na W. E. Van Amburgh n’uwari umwungirije Grant Suiter. Hanyuma, mu mwaka wa 1946, nabaye umugenzuzi w’ibiro bitandukanye byo muri Beteli.
Ihinduka rikomeye mu mibereho yanjye
Igihe nasuraga amatorero mu mwaka wa 1945, nakundanye na Julia (cyangwa Julie) Charnauskas wo mu mujyi wa Providence, mu ntara ya Rhode Island. Hagati mu mwaka wa 1947 twasezeranye kuzabana. Nakundaga Beteli cyane, ariko muri icyo gihe nta gahunda yariho yo gushakana n’umuntu ngo umuzane muri Beteli. Kubera iyo mpamvu, muri Mutarama 1948 navuye kuri Beteli, maze jye na Julie turashyingiranwa. Nabonye akazi mu iduka rinini ryo mu mujyi wa Providence, maze twembi dutangira umurimo w’ubupayiniya.
Muri Nzeri 1949, natumiriwe kuba umugenzuzi usura amatorero mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’intara ya Wisconsin. Kubwiriza cyane cyane mu mijyi mito no mu biturage ahabaga amakaragiro byabaye ihinduka rikomeye kuri jye na Julie. Ibihe by’ubukonje byamaraga igihe kirekire kandi hariho imbeho nyinshi, ndetse ubukonje bwamaraga ibyumweru byinshi buri kuri dogere 20 munsi ya zeru kandi hakaba n’urubura rwinshi. Nta modoka twari dufite. Icyakora, buri gihe habonekaga umuntu akadutwara akatugeza mu rindi torero twabaga tugiye gusura.
Nyuma gato y’aho ntangiriye umurimo w’ubugenzuzi, twagize ikoraniro ry’akarere. Ndibuka ukuntu nasuzumanaga ubwitonzi buri kantu kose kugira ngo ndebe niba ibintu byose byakozwe neza, kandi ibyo byarampangayikishaga mu rugero runaka. Umugenzuzi w’intara, Nicholas Kovalak, abibonye yansobanuriye mu bugwaneza ko abavandimwe b’aho bari basanzwe bafite uburyo bwabo bwo gukora ibintu, ko ntagombaga guhangayikishwa na buri kantu. Kuva icyo gihe, iyo nama yaramfashije cyane mu nshingano nyinshi nashohoje.
Mu mwaka wa 1950, nahawe inshingano yamaze igihe gito yo gushakira amacumbi abaje mu ikoraniro rya mbere mu makoraniro manini yabereye i Yankee Stadium mu mujyi wa New York. Iryo koraniro ryari rishishikaje kuva ritangira kugera rirangiye, ryari ririmo abantu bari bavuye mu bihugu 67 kandi hateranye abagera ku 123.707! Nyuma y’iryo koraniro, jye na Julie twasubiye mu murimo wacu wo gusura amatorero. Twumvaga mu by’ukuri twishimiye uwo murimo wo gusura amatorero. Ariko kandi, twumvaga tugomba gukomeza kugaragaza ko dushobora gukora n’undi murimo uwo ari wo wose w’igihe cyose. Kubera iyo mpamvu, buri mwaka twandikaga dusaba kujya gukora kuri Beteli cyangwa kuba abamisiyonari. Mu mwaka wa 1952, twashimishijwe no kubona urupapuro rudutumirira kwiga mu ishuri rya 20 rya Bibiliya rya Galeedi rya Watchtower, aho twahawe amasomo ajyana n’umurimo w’ubumisiyonari.
Tujya gukorera umurimo mu mahanga
Tukimara guhabwa impamyabumenyi mu mwaka wa 1953, twoherejwe mu Bwongereza, aho nabaye umugenzuzi w’intara mu majyepfo y’u Bwongereza. Mu gihe kitageze ku mwaka umwe twari tumaze dukora uwo murimo, uwo jye na Julie twari twishimiye cyane, twatangajwe no kubona batwohereje muri Danemark. Muri Danemark hari hakenewe umugenzuzi mushya w’ibiro by’ishami. Kubera ko nari ndi hafi yaho kandi nkaba nari narahawe amasomo ajyanye n’uwo murimo i Brooklyn, banyohereje kujya kubafasha. Twafashe ubwato butujyana mu Buholandi, maze kuva aho dufata gari ya moshi tujya i Copenhague muri Danemark. Twahageze ku ya 9 Kanama 1954.
Kimwe mu bibazo byagombaga gukemurwa cyari icy’uko bamwe mu bavandimwe bari bafite inshingano banze kumvira amabwiriza bahabwaga n’icyicaro gikuru cy’i Brooklyn. Ikindi kandi, batatu mu bahinduzi bane bahinduraga ibitabo byacu mu rurimi rw’Ikidanwa bavuye kuri Beteli ndetse amaherezo baza no kureka kwifatanya n’Abahamya ba Yehova. Icyakora Yehova yashubije amasengesho yacu. Abapayiniya babiri, Jørgen na Anna Larsen, rimwe na rimwe bajyaga bakora umurimo w’ubuhinduzi, bemeye kuza gukora mu buhinduzi. Umurimo wo guhindura amagazeti yacu mu Kidanwa warakomeje ku buryo nta nomero n’imwe yasohokaga idahinduwe. Jørgen na Anna Larsen baracyari kuri Beteli ya Danemark, kandi ubu Jørgen ni umuhuzabikorwa uyobora Komite y’Ishami.
Muri iyo myaka yo hambere, kuba Umuvandimwe Knorr yaradusuraga buri gihe byatubereye isoko y’inkunga nyayo. Yafataga igihe cyo kwicara no kuganira na buri wese, akatubwira ibintu byabaye byadufashaga kugira ubushishozi bwo guhangana n’ibibazo. Mu gihe yari yadusuye mu mwaka wa 1955, hemejwe ko twagombaga kubaka ibiro by’ishami bishya bifite n’icapiro ku buryo twari kuzajya ducapa amagazeti yo muri Danemark. Twabonye ikibanza mu majyaruguru y’inkengero z’umujyi wa Copenhague, maze mu mpeshyi yo mu mwaka wa 1957 twimukira mu nzu nshya yari imaze kubakwa. Harry Johnson n’umugore we Karin, bari bamaze igihe gito bageze muri Danemark nyuma yo guhabwa impamyabumenyi mu ishuri rya 26 rya Galeedi, badufashije gutangiza no gukoresha icapiro ryacu.
Twanogeje uburyo twateguragamo amakoraniro manini muri Danemark kandi ibintu nari naramenye igihe twateguraga amakoraniro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byangiriye akamaro. Mu mwaka wa 1961, ikoraniro ryacu mpuzamahanga rinini ryabereye i Copenhague ryakiriye abashyitsi bari baturutse mu bihugu birenga 30. Haje abantu 33.513. Mu mwaka wa 1969, twakiriye iryaje kuba ikoraniro rinini cyane mu makoraniro yose yabereye mu bihugu bya Scandinavie, haza abantu 42.073!
Mu mwaka wa 1963, natumiriwe kwiga mu ishuri rya 38 rya Galeedi. Iyo yari porogaramu yasubiwemo y’inyigisho zari zigenewe mu buryo bwihariye gutoza abakozi bo ku biro by’amashami. Byaradushimishije kongera guhura n’abari bagize umuryango wa Beteli y’i Brooklyn no kungukirwa n’ibyo twabwiwe n’abavandimwe bari bamaze imyaka myinshi bayobora imirimo yakorerwaga ku cyicaro gikuru.
Maze guhabwa ayo masomo, nasubiye muri Danemark nkomeza gusohoza inshingano zanjye. Ikindi kandi, nagize igikundiro cyo kuba umugenzuzi wa zone, nsura amashami y’i Burayi bw’iburengerazuba n’ayo mu majyaruguru yaho, ntera inkunga abahakoraga nkanabafasha gusohoza inshingano zabo. Vuba aha mperutse kujya gukorera uwo murimo mu burengerazuba bw’Afurika na Karayibe.
Mu mpera z’imyaka ya 1970, abavandimwe bo muri Danemark batangiye gushakisha ikibanza cyo kubakamo amazu manini y’ishami kubera imirimo y’ubuhinduzi no gucapa yagendaga yiyongera. Haje kuboneka ikibanza cyiza cyari ku birometero 60 mu burengerazuba bwa Copenhague. Nafatanyije n’abandi gutegura no gukora ibishushanyo mbonera by’ahantu hari kuzubakwa iryo shami rishya, kandi jye na Julie twari twiteguye kuzabana n’umuryango wa Beteli muri ayo mazu mashya. Icyakora si uko ibintu byaje kugenda.
Nsubira kuba i Brooklyn
Mu Gushyingo 1980, jye na Julie twahamagariwe gukora kuri Beteli y’i Brooklyn, aho twageze mu ntangiriro za Mutarama 1981. Icyo gihe twari dufite hafi imyaka 60 kandi kubera ko twari tumaze hafi icya kabiri cy’ubuzima bwacu dukorana n’abavandimwe na bashiki bacu twakundaga bo muri Danemark, ntibyatworoheye gusubira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Icyakora, ntitwahisemo kuba aho twumva twishakiye, ahubwo twagerageje kwerekeza ibitekerezo aho hantu hashya twari twoherejwe ndetse no ku ngorane izo ari zo zose twari guhura na zo.
Twageze i Brooklyn maze batwereka aho tuba. Julie yoherejwe gukora mu biro bishinzwe umutungo, akora akazi nk’ako yakoraga muri Danemark. Noherejwe gukora mu Rwego Rushinzwe Ubwanditsi nkajya mfasha mu gushyiraho gahunda y’akazi kakorwaga ku biheranye n’ibitabo byacu. Mu ntangiriro z’imyaka ya 1980, hari ibyahindutse mu mikorere y’akazi i Brooklyn, kuko twaretse gukoresha imashini zandikishwa intoki n’uburyo bwo gucapa bwa kera, dutangira gukoresha orudinateri n’imashini zicapa zigezweho. Nta bumenyi na mba nari mfite mu bya orudinateri, ariko nari nzi uko umuteguro ukora, nzi no gukorana n’abantu.
Nyuma y’aho gato, ubwo twari dutangiye uburyo bwo gucapa ibintu bifite amabara no gukoresha ibishushanyo n’amafoto bifite amabara, hari hakenewe abantu bo gushyira imirimo kuri gahunda mu Rwego Rushinzwe Ubugeni. N’ubwo ntari narigeze nkora mu bintu by’ubugeni, nabafashaga gushyira ibintu kuri gahunda. Ku bw’ibyo, nahawe igikundiro cyo kuba umugenzuzi w’urwo rwego mu myaka icyenda yose.
Mu mwaka wa 1992, noherejwe gukorana na Komite Ishinzwe Gusohora Ibitabo y’Inteko Nyobozi kandi nyuma naje kwimurirwa mu Biro by’Umucungamari. Aho akaba ari ho ngikomeza gukorera akazi gafitanye isano n’ibikorwa by’Abahamya ba Yehova bisaba amafaranga.
Nakoreye Yehova kuva nkiri muto kugeza n’ubu
Kuva mu buto bwanjye ndetse no mu gihe cy’imyaka 70 maze naritangiye gukora umurimo, Yehova yakomeje kunyigisha yihanganye yifashishije Ijambo rye Bibiliya n’abavandimwe b’ingirakamaro bo mu muteguro we uhebuje. Maze imyaka irenga 63 mu murimo w’igihe cyose, muri yo irenga 55 nkaba nyimaranye n’umugore wanjye w’indahemuka Julie. Mu by’ukuri, numva Yehova yarampaye imigisha myinshi cyane.
Nshubije amaso inyuma mu mwaka wa 1940 igihe navaga mu rugo nkajya mu murimo w’igihe cyose, data yasetse uwo mwanzuro nari mfashe maze arambwira ati “mwana wanjye, niba uvuye mu rugo ukajya gukora ibyo bintu, ntiwibwire ko ushobora kuzagaruka ngo ngire icyo nkumarira.” Hashize imyaka myinshi, nyamara sinigeze na rimwe njya kugira icyo musaba. Yehova yakomeje kumpa ibyo nari nkeneye byose, akenshi akaba yaragiye abikora abinyujije ku bufasha bwa bagenzi bacu b’Abakristo. Hanyuma, data yaje kubaha umurimo wacu ndetse uko yagendaga yiga ukuri kwa Bibiliya yagize amajyambere runaka mbere y’urupfu rwe mu mwaka wa 1972. Mama wari ufite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru, yakomeje gukorera Yehova mu budahemuka kugeza apfuye mu mwaka wa 1985, afite imyaka 102.
N’ubwo bwose jye na Julie twagiye duhura n’ibibazo mu murimo w’igihe cyose, ntitwigeze na rimwe dutekereza kuwureka. Yehova yakomeje kudushyigikira muri uwo mwanzuro. Ndetse n’igihe ababyeyi banjye bari bageze mu za bukuru bakeneye ubitaho, mushiki wanjye witwa Victoria Marlin yarabafashije maze abitaho mu bugwaneza. Tumushimira byimazeyo iyo nkunga ye yuje urukundo yatumye tubasha gukomeza umurimo w’igihe cyose.
Julie yanshyigikiye mu budahemuka mu nshingano zose nahawe, akabona ko ibyo ari kimwe mu byatumye yiyegurira Yehova. N’ubwo mfite imyaka 80 kandi nkaba mfite n’ibibazo by’uburwayi, numva Yehova yarampaye imigisha myinshi cyane. Nterwa inkunga cyane n’umwanditsi wa Zaburi, winginze nyuma yo gutangaza ko Imana yamwigishije kuva mu buto bwe kugeza ashaje, agira ati ‘‘Mana, ntundeke kugeza igihe mera imvi z’ubusaza, ntarabwira abazavuka bose gukomera kwawe.”—Zaburi 71:17, 18.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Warren yari mukuru w’umuvandimwe Milton Henschel wamaze igihe kinini ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova.
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Ndi kumwe na mama mu mwaka wa 1940, ubwo natangiraga umurimo w’ubupayiniya
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Ndi kumwe n’abapayiniya bagenzi banjye, ari bo Joe na Margaret Hart
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Dushyingirwa muri Mutarama 1948
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Mu mwaka wa 1953, turi kumwe n’abandi banyeshuri twiganye i Galeedi. Uhereye ibumoso ugana iburyo: Don na Virginia Ward, Geertruida Stegenga, Julie nanjye
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Ndi kumwe na Frederick W. Franz na Nathan H. Knorr i Copenhague muri Danemark, mu mwaka wa 1961
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Ndi kumwe na Julie ubu