ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 15/11 pp. 4-7
  • Ushobora kwiringira ko isi izahinduka Paradizo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ushobora kwiringira ko isi izahinduka Paradizo
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kuki hariho urujijo?
  • Ni iki Bibiliya ibivugaho?
  • Mbese ibintu byose bishobora kubonwa n’amaso ni bibi?
  • Kuki se hariho bamwe bajya mu ijuru?
  • Umugambi wa mbere w’Imana uzasohora
  • Ni Uwuhe Mugambi Imana Ifitiye Isi?
    Ni iki Imana Idusaba?
  • Kuki hari abantu bumva ko kubaho nta cyo bimaze?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Paradizo ivugwa muri Bibiliya izaba iri he?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?
    Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 15/11 pp. 4-7

Ushobora kwiringira ko isi izahinduka Paradizo

MU GIHE cyose cy’amateka, hari abantu babarirwa muri za miriyoni bagiye biringira ko amaherezo bari kuzava ku isi maze bakigira mu ijuru. Bamwe bumva ko Umuremyi wacu atigeze ateganya ko twazaba mu isi iteka ryose. Abantu bahisemo kwibera mu mibereho yo kwibabaza bo barushaho kubikabiriza. Abenshi muri bo bavuga ko iyi si n’ibintu byose biyirimo ari bibi, ibyo bikaba bituma umuntu atanyurwa mu buryo bw’umwuka cyangwa ngo agirane imishyikirano ya bugufi n’Imana.

Abazanye ibyo bitekerezo tumaze kuvuga babaga bataramenye ibyo Imana yavuze ku bihereranye n’uko iyi si izahinduka paradizo cyangwa se bakaba barabyirengagizaga ku bushake. Mu by’ukuri, no muri iki gihe hari abantu benshi badashishikazwa no gusuzuma ibyo Imana yahumekeye abantu kwandika kuri iyo ngingo, bakaba barabyanditse mu Ijambo ryayo Bibiliya (2 Timoteyo 3:16, 17). Ariko se, ntibihuje n’ubwenge kwiringira Ijambo ry’Imana aho kugira ngo twemere ibitekerezo by’abantu (Abaroma 3:4)? Mu by’ukuri, ibyo bihuje n’ubwenge kubera ko Bibiliya iduha umuburo ivuga ko hari ikiremwa gifite imbaraga ariko kitaboneka cyatumye abantu bahuma mu buryo bw’umwuka kandi kikaba “kiyobya abari mu isi bose.”—Ibyahishuwe 12:9; 2 Abakorinto 4:4.

Kuki hariho urujijo?

Ibitekerezo bijijisha bivuga ku bugingo byatumye abantu bagwa mu rujijo ku bihereranye n’umugambi Imana ifitiye isi. Hari abantu benshi bemera ko dufite ubugingo budapfa; ngo icyo kikaba ari ikintu kiva mu mubiri w’umuntu kigakomeza kubaho iyo amaze gupfa. Abandi bo bemera ko ubugingo bwahozeho mbere y’uko umubiri w’umuntu uremwa. Hari igitabo kivuga ko umuhanga mu bya filozofiya w’Umugiriki witwa Platon yatekerezaga ko ubugingo “buhanishwa igihano cyo gufungirwa mu mubiri kubera ibyaha buba bwarakoreye mu ijuru.” Mu buryo nk’ubwo, umuhanga muri tewolojiya wo mu kinyejana cya gatatu witwa Origène yavuze ko “ubugingo bwakoreye ibyaha [mu ijuru] mbere y’uko bujya mu mubiri” kandi ko “bwahawe igihano cyo gufungirwa [muri uwo mubiri ku isi] kubera ibyaha byabwo.” Kandi hari abantu babarirwa muri za miriyoni bemera ko iyi si ari ahantu umuntu ageragerezwa gusa mu gihe ari mu nzira igana mu ijuru.

Nanone kandi, hari ibitekerezo binyuranye bitangwa ku bihereranye n’uko bigendekera ubugingo iyo umuntu amaze gupfa. Hari igitabo kivuga ko Abanyamisiri batekerezaga ko “ubugingo bw’umuntu umaze gupfa bumanuka bukajya ikuzimu” (History of Western Philosophy). Nyuma y’aho, abahanga mu bya filozofiya baje guhamya ko ubugingo bw’umuntu wapfuye butamanuka bujya mu icuraburindi ry’ikuzimu, ko ahubwo mu by’ukuri buzamuka bukajya mu buturo bw’imyuka mu ijuru. Byavugwaga ko umuhanga mu bya filozofiya w’Umugiriki witwaga Socrate yemeraga ko ubugingo “bujya mu buturo bw’imyuka butagaragara . . . maze bukahamara igihe cyabwo cyose bubana n’imana zibayo.”

Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Nta hantu na hamwe mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe ari ryo Bibiliya, havuga ko abantu bafite ubugingo budapfa. Isomere ibivugwa mu Itangiriro 2:7. Aho havuga ko ‘Uwiteka Imana yaremye umuntu mu mukungugu wo hasi, ikamuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo, umuntu agahinduka ubugingo buzima.’ Ibyo biragaragara kandi birumvikana neza. Igihe Imana yaremaga umuntu wa mbere ari we Adamu, ntiyigeze imushyiramo ikindi kintu kidapfa. Nta kindi kintu yamushyizemo, kuko Bibiliya igira iti “umuntu ahinduka ubugingo buzima.” Uwo muntu ntiyari afite ubugingo; ahubwo yari ubugingo.

Mu gihe Yehova yaremaga isi n’umuryango w’abantu, ntiyigeze ateganya ko umuntu yari kuzapfa. Umugambi w’Imana wari uko abantu bari kuzaba muri paradizo ku isi iteka ryose. Adamu yapfuye kubera ko gusa yanze kumvira itegeko ry’Imana (Itangiriro 2:8, 15-17; 3:1-6; Yesaya 45:18). Mbese igihe umuntu wa mbere yapfaga, yaba yaragiye mu buturo bw’imyuka? Oya! Adamu wari ubugingo yasubiye mu mukungugu yavuyemo.—Itangiriro 3:17-19.

Twese umukurambere wacu Adamu yaturaze icyaha n’urupfu (Abaroma 5:12). Urwo rupfu ni ukutabaho, nk’uko mbese byagenze kuri Adamu (Zaburi 146:3, 4). Mu by’ukuri, mu bitabo 66 bigize Bibiliya, nta na hamwe ivuga ku “bugingo” ishaka kuvuga ko “budapfa” cyangwa ko “buhoraho iteka.” Ibinyuranye n’ibyo, Ibyanditswe bivuga neza ko ubugingo, ari bwo muntu, bupfa. Ubugingo burapfa.—Umubwiriza 9:5, 10; Ezekiyeli 18:4.

Mbese ibintu byose bishobora kubonwa n’amaso ni bibi?

Bite se ku gitekerezo cy’uko ibintu byose bishobora kubonwa n’amaso, harimo n’iyi si, ari bibi? Iyo myizerere yari ifitwe n’abayoboke b’idini ry’uwitwa Mani ryabayeho mu Buperesi mu kinyejana cya gatatu I.C.a Hari igitabo kivuga ko “iyo myizerere yatewe n’akababaro abantu baterwa n’imimerere babamo” (The New Encyclopædia Britannica). Mani yemeraga ko kuba umuntu “bidasanzwe, ko bitakwihanganirwa kandi ko ari bibi cyane.” Nanone kandi, yavugaga ko uburyo bwonyine bushoboka bwo kwivana muri uwo “mubabaro” ari uko ubugingo bwava mu mubiri, bukava ku isi, maze bukajya kwibera mu buturo bw’imyuka.

Ibinyuranye n’ibyo, Bibiliya yo itubwira ko igihe Imana yaremaga isi n’abantu, yabonye ko “ibyo yaremye byose byari byiza cyane” (Itangiriro 1:31). Icyo gihe, nta nzitizi yari hagati y’abantu n’Imana. Adamu na Eva bari bafitanye na Yehova imishyikirano ya bugufi, nk’iyo umuntu utunganye Yesu Kristo yari afitanye na Se wo mu ijuru.—Matayo 3:17.

Iyo ababyeyi bacu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, badakurikira inzira y’icyaha, baba baragiranye na Yehova Imana imishyikirano ya bugufi ubuziraherezo muri paradizo ku isi. Bari bararemwe bari muri paradizo kubera ko Ibyanditswe bigira biti “Uwiteka Imana ikeba ingobyi muri Edeni mu ruhande rw’iburasirazuba, iyishyiramo umuntu yaremye” (Itangiriro 2:8). Muri ubwo busitani bwa paradizo ni ho Yehova yaremeye Eva. Iyo Adamu na Eva bataza gucumura, bo n’abantu batunganye bari kuzabakomokaho, bari kuzakorera hamwe bishimye kugeza igihe isi yose yari kuzahindukira paradizo (Itangiriro 2:21; 3:23, 24). Iyo si yari kuba yabaye paradizo, ni yo abantu bari kuzabamo iteka ryose.

Kuki se hariho bamwe bajya mu ijuru?

Ushobora kuvuga uti ‘ariko se ko Bibiliya ivuga rwose ku bantu bajya mu ijuru, ibyo byo si ukuri?’ Ni koko Bibiliya ibavugaho. Adamu na Eva bamaze gucumura, Yehova yagambiriye kuzashyiraho Ubwami bwo mu ijuru kandi bamwe mu bari kuzakomoka kuri Adamu bari kuzaba “abami” muri ubwo bwami, bagategeka ku isi, bagategekana na Yesu Kristo (Ibyahishuwe 5:10; Abaroma 8:17). Bari kuzazurirwa guhabwa ubuzima budapfa mu ijuru. Umubare wabo ntarengwa ni 144.000, kandi ababaye aba mbere muri bo ni abigishwa b’indahemuka ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere.—Luka 12:32; 1 Abakorinto 15:42-44; Ibyahishuwe 14:1-5.

Icyakora, uwo si wo wari umugambi wa mbere w’Imana ko abantu b’indahemuka bava ku isi maze bakajya mu ijuru. Mu by’ukuri, igihe Yesu yari ku isi yaravuze ati “ntawazamutse ngo ajye mu ijuru, keretse Umwana w’umuntu wavuye mu ijuru, akamanuka akaza hasi” (Yohana 3:13). Imana yatanze incungu binyuriye ku ‘Mwana w’umuntu,’ ari we Yesu Kristo, ituma abantu bose bizera igitambo cya Yesu bashobora kuzabona ubuzima bw’iteka (Abaroma 5:8). Ariko se abantu babarirwa muri za miriyoni bizera icyo gitambo, bo bazaba he?

Umugambi wa mbere w’Imana uzasohora

N’ubwo Imana yagambiriye gukura bamwe mu muryango w’abantu kugira ngo bazategekane na Yesu Kristo mu Bwami bwo mu ijuru, ibyo ntibishaka kuvuga ko abantu bose beza bazajya mu ijuru. Yehova yaremye isi kugira ngo abantu bayibemo ari paradizo. Vuba aha cyane, Imana igiye gusohoza uwo mugambi wayo wa mbere.—Matayo 6:9, 10.

Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Yesu Kristo hamwe n’abo bazategekana bari mu ijuru, amahoro n’ibyishimo bizakwira ku isi hose (Zaburi 37:9-11). Abantu bapfuye Imana yibuka, bazazurwa maze bagire ubuzima butunganye (Ibyakozwe 24:15). Bitewe n’uko abantu bumvira bazaba barabaye indahemuka ku Mana, bazahabwa icyo ababyeyi bacu ba mbere batakaje, ari cyo kuba abantu batunganye bazahabwa ubuzima bw’iteka muri paradizo ku isi.—Ibyahishuwe 21:3, 4.

Nta na rimwe Yehova Imana ajya ananirwa gusohoza ibyo agambirira gukora. Binyuriye ku muhanuzi Yesaya, yagize ati “nk’uko imvura na shelegi bimanuka bivuye mu ijuru ntibisubireyo, ahubwo bigatosa ubutaka bukameza imbuto bugatoshya n’ingundu, bugaha umubibyi imbuto n’ushaka kurya bukamuha umutsima, ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.”—Yesaya 55:10, 11.

Mu gitabo cya Bibiliya cya Yesaya, hari umusogongero w’uko ubuzima buzaba bumeze muri paradizo ku isi. Nta muntu uzaba utuye muri paradizo uzataka “indwara” (Yesaya 33:24). Nta cyo inyamaswa zizatwara abantu (Yesaya 11:6-9). Abantu bazubaka amazu meza kandi bayabemo, kandi bazatera inzabibu maze barye imbuto zazo uko bashaka (Yesaya 65:21-25). Byongeye kandi, Imana ‘izamira bunguri urupfu kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose, n’igitutsi batuka ubwoko bwayo izagikura ku isi hose. Uwiteka ni we ubivuze.’—Yesaya 25:8.

Vuba aha, abantu bumvira bagiye kuzabaho muri iyo mimerere ishimishije. ‘Bazabaturwa ku bubata bwo kubora, binjire mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana’ (Abaroma 8:21). Mbega ukuntu bizaba bihebuje kubaho iteka muri paradizo yasezeranyijwe yo ku isi! (Luka 23:43, reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Ushobora kuzaba muri iyo paradizo uramutse ukoze ibihuje n’ubumenyi nyakuri bw’Ibyanditswe kandi ukizera Yehova Imana na Yesu Kristo. Ubu noneho ushobora kwiringira ko bihuje n’ubwenge kwemera ko isi izahinduka paradizo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Igihe Cyacu.

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Adamu na Eva bari barateganyirijwe kuba muri paradizo ku isi iteka ryose

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Mu isi izahinduka Paradizo . . .

bazubaka amazu

bazatera inzabibu

Yehova azabaha umugisha

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 4 yavuye]

U.S. Fish & Wildlife Service, Washington, D.C./NASA

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze