Kuki hari abantu bumva ko kubaho nta cyo bimaze?
KUKI wakwizera ko abantu batazakomeza kugira imibereho “yuzuye ibitagira umumaro,” ihita “nk’igicucu,” nk’uko Umwami Salomo yabivuze (Umubwiriza 6:12)? Ijambo ry’Imana ryahumetswe Bibiliya, ari cyo gitabo cyiringirwa kuruta ibindi, ritwizeza ko mu gihe kizaza abantu bazishimira ubuzima.—2 Timoteyo 3:16, 17.
Bibiliya itubwira iby’umugambi Imana yari ifitiye isi kuva kera. Nanone isobanura impamvu isi irimo akarengane, gukandamizwa n’imibabaro. Kuki ari iby’ingenzi ko ibyo tubisobanukirwa? Ni ukubera ko impamvu y’ingenzi ituma abantu bumva ko kubaho nta cyo bibamariye na busa, ari uko batazi umugambi Imana ifitiye isi n’abayituye, cyangwa bakaba batanashaka kuwumenya.
Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?
Yehova Imanaa yaremye isi kugira ngo abantu bayibemo ari paradizo nziza cyane. Aho ni ho abagabo n’abagore bari barateganyirijwe kuba, bakishimira ubuzima iteka ryose kandi batunganye. Iyo nyigisho y’ibanze y’ukuri, ihabanye n’igitekerezo gishyigikiwe n’abantu benshi ariko kidashingiye ku Byanditswe, kivuga ko Imana yaremye isi kugira ngo iyigeragerezeho abantu, irebe niba bakwiriye kuba mu ijuru, aho bazabaho neza kurushaho.—Reba ingingo igira iti “Ese ni ngombwa ko tuva ku isi kugira ngo twishimire ubuzima?”, iri ku ipaji ya 6.
Imana yaremye umugabo n’umugore mu ishusho yayo, ibaha ubushobozi bwo kugaragaza imico yayo ihebuje (Intangiriro 1:26, 27). Yabaremye batunganye, bafite ibyo bakeneye kugira ngo bishimire ubuzima iteka ryose, kandi batunge batunganirwe. Ibyo byari kuba bikubiyemo kororoka bakuzura isi yose, bakayitegeka kandi bakayitunganya igahinduka paradizo imeze nk’ubusitani bwa Edeni.—Intangiriro 1:28-31; 2:8, 9.
Kuki atari ko byagenze?
Hari ikintu kitagenze neza. Muri rusange, abantu ntibagaragaza imico y’Imana uko bikwiriye, kandi isi ntikiri paradizo. None se byatewe n’iki? Ababyeyi bacu ba mbere ari bo Adamu na Eva, bakoresheje nabi uburenganzira bari bafite bwo kwihitiramo ibibanogeye. Bashatse ‘kumera nk’Imana,’ bumva ko bashoboraga kwihitiramo ‘icyiza n’ikibi.’ Igihe babigenzaga batyo, bifatanyije na Satani Umwanzi, maze na bo barigomeka.—Intangiriro 3:1-6.
Ku bw’ibyo, ibibi ntibiri mu mugambi udasobanutse Imana yagennye mbere y’igihe, nk’uko abantu bamwe babyumva. Ahubwo byatangiye kubaho igihe Satani yigomekaga ku butegetsi bw’Imana, maze Adamu na Eva na bo bakamushyigikira. Kubera ko ababyeyi bacu ba mbere bigometse, batakaje Paradizo batakaza n’ubutungane, baba bikururiye icyaha n’urupfu, bo n’ababakomotseho, ni ukuvuga abantu bose (Intangiriro 3:17-19; Abaroma 5:12). Ngiyo impamvu yatumye abantu babaho mu buryo buteye agahinda, bigatuma bumva ko kubaho nta cyo bibamariye.
Kuki Imana itahise ivanaho ibibi?
Hari abantu bibaza bati “kuki Imana itahise ivanaho ibibi, ngo irimbure Satani n’ibindi byigomeke maze ireme abandi bantu?” Ese koko ibyo byari kuba bihuje n’ubwenge? Ese wabyifatamo ute wumvise ubutegetsi buhita bwikiza umuntu wese utavuga rumwe na bwo? Ese ibyo ntibyatuma abaturage b’inyangamugayo babutakariza icyizere, bakumva ko budashoboye kubategeka?
Imana yahisemo kutarimbura abayigometseho. Yagaragaje ubwenge ubwo yarekaga hagashira igihe, kugira ngo ikibazo cyavutse muri Edeni ku birebana n’ukuntu Imana iyobora, kizakemuke burundu.
Ibibi byose bizakurwaho
Ikintu cy’ingenzi tugomba kuzirikana ni iki: nubwo Imana yaretse ibibi bigakomeza kubaho, ntibizahora bityo. Yararetse ibibi bikomeza kubaho kubera ko yari izi ko izavanaho burundu ingaruka zabyo zibabaje, igihe ibibazo byatewe n’uko abantu bigometse ku butegetsi bwayo bizaba bimaze gukemuka.
Imana ntiyaretse umugambi yari ifitiye isi n’abantu. Binyuriye ku muhanuzi Yesaya, Yehova yatwijeje ko ari we waremye isi, kandi ko ‘atayiremeye ubusa ahubwo yayiremeye guturwamo’ (Yesaya 45:18). Vuba aha, azatangira guhindura isi, ibe nziza nk’uko yari yarabiteganyije. Namara kugaragaza neza ko afite uburenganzira budasubirwaho bwo gutegeka, azakoresha ububasha bwe busesuye, maze ibyo ashaka bikorwe, kandi avaneho burundu ibibi byose (Yesaya 55:10, 11). Mu isengesho ntangarugero ryavuzwe na Yesu Kristo, yasabye Imana ko ibyo ishaka byakorwa. Yatwigishije gusenga agira ati “ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru” (Matayo 6:9, 10). None se, ibyo bikubiyemo iki?
Umugambi Imana ifitiye isi
Nanone kandi, ‘abicisha bugufi bazaragwa isi’ (Zaburi 37:9-11, 29; Imigani 2:21, 22). Yesu Kristo “azakiza umukene utabaza, n’imbabare.” Azabacungura, ‘abakize urugomo no gukandamizwa’ (Zaburi 72:12-14). Nta ntambara zizongera kubaho, kandi urupfu cyangwa kurira no kubabara n’agahinda ntibizongera kubaho (Zaburi 46:9; Ibyahishuwe 21:1-4). Abantu benshi bapfuye mu gihe cyose Imana yaretse ibibi bikabaho bazazuka babe hano ku isi, kandi bazabone iyo migisha hamwe n’indi myinshi.—Yohana 5:28, 29.
Yehova azavanaho burundu ibibi byatewe n’ukwigomeka kwa Satani. Azakuraho ibibi byose, ku buryo “imibabaro ya kera [ibintu byose bitera abantu agahinda muri iki gihe] izibagirana” (Yesaya 65:16-19). Twiringiye ko ibyo bizabaho, kubera ko Imana itabeshya. Ibyo yasezeranyije byose bizasohora. Nta wuzongera kuvuga ati ‘[ubuzima] ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga’ (Umubwiriza 2:17). Icyo gihe abantu bazishimira ubuzima.
None se byifashe bite muri iki gihe? Ese kumenya icyo Bibiliya yigisha n’umugambi Imana ifitiye isi, bishobora gutuma wishimira ubuzima no muri iki gihe? Ingingo ikurikira irasubiza icyo kibazo.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Bibiliya igaragaza ko izina bwite ry’Imana ari Yehova.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 6]
Ese ni ngombwa ko tuva ku isi kugira ngo twishimire ubuzima?
Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, abantu batazi umugambi Imana ifitiye isi bagiye bigisha ko ari ngombwa ko tuva ku isi kugira ngo twishimire ubuzima.
Hari abavugaga ko “ubugingo [roho] bwabanje kugira imibereho ihambaye mbere yo kwinjira mu mibiri y’abantu” (New Dictionary of Theology). Abandi bavuze ko ubugingo “bwagiye mu mubiri w’umuntu kugira ngo buhanirwe ibyaha bwakoze bukiri mu ijuru.”—Cyclopedia of Biblical, Theological, and Ecclesiastical Literature.
Abahanga mu bya filozofiya b’Abagiriki, urugero nka Socrate na Platon, bigishaga ko iyo ubugingo buvuye mu muntu “bureka kuzerera, bukava mu bupfapfa no gutinya, bukareka ibyifuzo bibi n’izindi ngorane zose zugarije abantu,” maze bukibanira “n’imana iteka ryose.”—Plato’s Phaedo, 81, A.
Nyuma yaho, abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo binjije “ibitekerezo” by’abahanga mu bya filozofiya b’Abagiriki mu nyigisho zabo, ibyo bitekerezo bikaba bivuga “ibirebana no kudapfa k’ubugingo.”—Christianity—A Global History.
Dore itandukaniro riri hagati y’ibyo bitekerezo n’inyigisho z’ibanze ziboneka muri Bibiliya:
1. Imana yari yarateganyije ko isi izaturwa n’abantu iteka ryose. Ntiyari yateganyije ko izayigeragerezaho abantu, ngo irebe niba bashobora kujyanwa mu ijuru. Iyo Adamu na Eva bumvira itegeko ry’Imana, baba bakiri muri paradizo ku isi.—Intangiriro 1:27, 28; Zaburi 115:16.
2. Nubwo amadini hafi ya yose yigisha ko umuntu afite ubugingo, ni ukuvuga ikintu kidafatika kiba mu muntu, Bibiliya yo isobanura ubugingo mu buryo bworoheje. Ivuga ko umuntu ari “ubugingo buzima” akaba yararemwe mu “mukungugu wo hasi” (Intangiriro 2:7). Bibiliya ntivuga ko ubugingo budapfa. Ivuga ko ubugingo bushobora gupfa, kandi ko bushobora kurimbuka (Zaburi 146:4; Umubwiriza 9:5, 10; Ezekiyeli 18:4, 20). Umuntu wa mbere ari we Adamu yasubiye mu mukungugu yari yararemwemo. Ntiyongeye kubaho.—Intangiriro 2:17; 3:19.
3. Ibyiringiro abantu bafite byo kuzabaho mu gihe kizaza, ntibishingiye ku bugingo budapfa bafite bujya mu ijuru iyo bapfuye, ahubwo bishingiye ku isezerano Imana yahaye abantu ry’uko hazabaho umuzuko w’abapfuye, bakongera kuba muri paradizo ku isi.—Daniyeli 12:13; Yohana 11:24-26; Ibyakozwe 24:15.