ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 15/11 pp. 18-23
  • Bwiriza ugamije guhindura abantu abigishwa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bwiriza ugamije guhindura abantu abigishwa
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Jya uzirikana ibyo abantu bakeneye
  • Jya uvana isomo ku rugero rw’abandi bigisha
  • Jya ushakisha uburyo bwo guhindura abantu abigishwa
  • Jya ukomeza gushaka abakwiriye
  • Abakristo barakenerana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • “Ijambo rya Yehova ryakomeje kwamamara no kugira imbaraga.”
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
  • Mukomeze kubaka abagize itorero
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ungukirwa mu buryo bwuzuye no gusoma Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 15/11 pp. 18-23

Bwiriza ugamije guhindura abantu abigishwa

“[Apolo] atangira kuvugira mu masinagogi ashize amanga maze Purisikila na Akwila bamwumvise bamujyana iwabo, bamusobanurira Inzira y’Imana kugira ngo arusheho kuyimenya neza.”​—IBYAKOZWE 18:26.

1. (a) N’ubwo bwose Apolo “yagiraga umwete mwinshi cyane mu mutima,” yari abuze iki? (b) Apolo yari akeneye iki kugira ngo asobanukirwe neza ibintu byo mu buryo bw’umwuka?

PURISIKILA na Akwila, umugabo n’umugore b’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, bitegereje ukuntu Apolo yatangaga disikuru mu isinagogi yo mu mujyi wa Efeso. Abantu bari bateze amatwi Apolo bashishikaye cyane kubera ko yari intyoza mu magambo kandi akaba yari afite ubuhanga bwo kwemeza. “Yagiraga umwete mwinshi mu mutima,” kandi ‘yavugaga ibya Yesu akabyigisha neza.’ Icyakora, byaragaragaraga ko Apolo “yari azi umubatizo wa Yohana gusa.” Ibyo Apolo yigishaga kuri Kristo byari ukuri, gusa ikibazo cyari uko yari ataragira ubumenyi bwose ku bihereranye na Yesu Kristo. Apolo yari akeneye kongera ubumenyi ku ruhare Yesu Kristo afite mu isohozwa ry’umugambi w’Imana.—Ibyakozwe 18:24-26.

2. Ni uwuhe murimo utoroshye Purisikila na Akwila bemeye gukora?

2 Purisikila na Akwila ntibatindiganyije; bahise bitangira gufasha Apolo kugira ngo abashe kwitondera ibyo Kristo yategetse “byose” (Matayo 28:19, 20). Iyo nkuru ivuga ko ‘bamujyanye iwabo, bakamusobanurira Inzira y’Imana kugira ngo arusheho kuyimenya neza.’ Nyamara ariko, ku bihereranye na Apolo, hari ibintu byashoboraga gutuma Abakristo bamwe na bamwe bifata ntibashake kumwigisha. Ibyo bintu ni ibihe? Kandi se ni ibihe bintu dushobora kwigira ku mihati Purisikila na Akwila bashyizeho kugira ngo baganire na Apolo ku Byanditswe? Kongera gusubiramo iyi nkuru yo mu mateka byadufasha bite gushyiraho imihati yo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo?

Jya uzirikana ibyo abantu bakeneye

3. Kuki imimerere Apolo yakuriyemo itigeze ibuza Purisikila na Akwila kumwigisha?

3 Apolo yakomokaga ku Bayahudi kandi uko bigaragara yari yararerewe mu mujyi wa Alekizanderiya. Icyo gihe Alekizanderiya yari umurwa mukuru wa Misiri kandi hari n’amashuri ya za kaminuza; uwo murwa wari uzwiho kubamo ububiko bw’ibitabo bunini cyane. Uwo mujyi wabagamo Abayahudi benshi, barimo n’intiti. Ni na yo mpamvu ubuhinduzi bw’Ibyanditswe bya Giheburayo mu Kigiriki buzwi ku izina rya Septante ari ho bwandikiwe. Ntibitangaje rero kuba Apolo yari “umuhanga mu byanditswe”! Akwila na Purisikila babohaga amahema. Kuba Apolo yari intyoza mu magambo se byigeze bibatera ubwoba? Oya. Urukundo rwatumye bazirikana uwo muntu, bita ku byo yari akeneye, no ku kuntu bashoboraga kumufasha.

4. Apolo yakuye he ubufasha yari akeneye, kandi se yabuhawe ate?

4 N’ubwo Apolo yari intyoza, yari akeneye kwigishwa. Nta kaminuza n’imwe yashoboraga kumuha ubufasha yari akeneye, ahubwo yabubonye muri bagenzi be bari bagize itorero rya Gikristo. Hari ibintu Apolo yari agiye gusobanukirwa neza kurushaho ku birebana na gahunda Imana yateganyije yo gutanga agakiza. Purisikila na Akwila ‘bamujyanye iwabo, bamusobanurira Inzira y’Imana kugira ngo arusheho kuyimenya neza.’

5. Ni iki dushobora kuvuga ku mimerere yo mu buryo bw’umwuka ya Akwila na Purisikila?

5 Purisikila na Akwila bari bakomeye mu buryo bw’umwuka kandi bari bashikamye mu kwizera. Birashoboka cyane ko ‘babaga biteguye iteka gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro [bari] bafite,’ yaba umukire, umukene, intiti cyangwa umucakara (1 Petero 3:15). Akwila n’umugore we bashoboye ‘gukwiriranya neza ijambo ry’ukuri’ (2 Timoteyo 2:15). Biragaragara ko biyigishaga Ibyanditswe bashyizeho umwete. Inyigisho Apolo yahawe zishingiye ku ‘ijambo ry’Imana rizima [kandi] rifite imbaraga’ zamukoze ku mutima cyane.—Abaheburayo 4:12.

6. Ni iki kitugaragariza ko Apolo yishimiye ubufasha yahawe?

6 Apolo yishimiye urugero yahawe n’abamwigishije bituma arushaho kuba umuhanga mu guhindura abantu abigishwa. Yakoresheje ubwenge bwe neza mu murimo wo gutangaza ubutumwa bwiza, cyane cyane mu Bayahudi. Apolo yagize uruhare rudasanzwe mu kwemeza Abayahudi ibya Kristo. Kubera ko yari ‘umuhanga mu byanditswe,’ yabahaye ibihamya by’uko abahanuzi bose ba kera bari bategereje kuza kwa Kristo (Ibyakozwe 18:24). Iyo nkuru yongeraho ko nyuma y’aho Apolo yagiye muri Akaya, ahageze “ubuntu bw’Imana bumutera gufasha cyane abizeye, kuko yatsindiraga Abayuda cyane imbere y’abantu, abereka mu Byanditswe yuko Yesu ari we Kristo.”—Ibyakozwe 18:27, 28.

Jya uvana isomo ku rugero rw’abandi bigisha

7. Akwila na Purisikila baje kuba bate abigisha b’abahanga?

7 Purisikila na Akwila baje kuba bate abigisha b’abahanga b’Ijambo ry’Imana? Uretse kuba bariyigishaga Ijambo ry’Imana bashyizeho umwete kandi bakaba barajyaga no mu materaniro, kuba baragiranaga na Pawulo imishyikirano ya bugufi na byo bigomba kuba byarabafashije cyane. Pawulo yamaze amezi 18 i Korinto mu nzu ya Purisikila na Akwila. Bakoranye mu kuboha no gusana amahema (Ibyakozwe 18:2, 3). Tekereza ku biganiro byimbitse bishingiye ku Byanditswe bagomba kuba baragiranaga. Kandi icyo gihe bamaranye na Pawulo cyatumye barushaho gukomera mu buryo bw’umwuka. Mu Migani 13:20 hagira hati “ugendana n’abanyabwenge azaba umunyabwenge na we.” Kwifatanya n’incuti nziza byagize ingaruka nziza ku mibereho yabo yo mu buryo bw’umwuka.—1 Abakorinto 15:33.

8. Ni ayahe masomo Purisikila na Akwila bavanye mu kwitegereza ukuntu Pawulo yabwirizaga?

8 Mu gihe Purisikila na Akwila bitegerezaga Pawulo abwiriza iby’Ubwami, biboneye urugero ruhebuje rw’ukuntu umwigisha agomba kwifata. Inkuru yanditse mu Byakozwe ivuga ko Pawulo ‘yagiraga impaka mu isinagogi [y’i Korinto] amasabato yose, yemeza Abayuda n’Abagiriki.’ Nyuma y’aho, aho Sila na Timoteyo baziye, Pawulo “ahatwa n’ijambo ry’Imana, ahamiriza Abayuda yuko Yesu ari we Kristo.” Purisikila na Akwila babonye ko Pawulo amaze kubona ko abantu bake gusa ari bo bashimishijwe mu isinagogi, yagiye gukorera umurimo we wo kubwiriza ahari abantu bari bashimishijwe cyane, mu nzu yari yegeranye n’isinagogi. Aho ni ho Pawulo yabashije gufasha Kirisipo wari “umutware w’isinagogi” guhinduka umwigishwa. Birashoboka cyane ko Purisikila na Akwila babonye ko kuba yarahinduye uwo muntu umwigishwa, byagize ingaruka zikomeye kuri iyo fasi kandi bigatuma n’abandi bantu bari bayirimo bizera. Iyo nkuru igira iti “Kirisipo . . . yizerana Umwami Yesu n’abo mu rugo rwe bose, n’Abakorinto benshi bumvise Pawulo na bo barizera barabatizwa.”—Ibyakozwe 18:4-8.

9. Purisikila na Akwila bakurikije bate urugero rwa Apolo?

9 Hari abandi babwiriza b’Ubwami biganye urugero Pawulo yatanze mu murimo wo kubwiriza, urugero nka Akwila na Purisikila. Iyo ntumwa yateye abandi Bakristo inkunga igira iti “mugere ikirenge mu cyanjye, nk’uko nanjye nkigera mu cya Kristo” (1 Abakorinto 11:1). Purisikila na Akwila biganye urugero rwa Pawulo bafasha Apolo kurushaho gusobanukirwa neza inyigisho za Gikristo. Maze Apolo na we akomeza gufasha abandi. Nta gushidikanya kandi ko Purisikila na Akwila bafashije mu guhindura abantu abigishwa i Roma, i Korinto no muri Efeso.—Ibyakozwe 18:1, 2, 18, 19; Abaroma 16:3-5.

10. Ni ayahe masomo wavanye mu gice cya 18 cy’Ibyakozwe azagufasha mu murimo wo guhindura abantu abigishwa?

10 Ni ayahe masomo dushobora kuvana mu kugenzura twitonze igice cya 18 cy’Ibyakozwe? Ni koko, kimwe n’uko Purisikila na Akwila bashobora kuba barigiye ku rugero rwa Pawulo, dushobora kongera ubushobozi bwacu bwo guhindura abantu abigishwa dukurikiza urugero twahawe n’abigisha b’abahanga b’Ijambo ry’Imana. Dushobora kwifatanya n’abantu bihatira kwigisha “Ijambo ry’lmana” kandi ‘bahamiriza’ abandi mu buryo bunonosoye (Ibyakozwe 18:5). Dushobora kwitegereza ukuntu bagera ku mutima w’abantu binyuriye mu gukoresha ubuhanga bwo kwigisha bemeza. Kugira ubwo buhanga bishobora kudufasha guhindura abantu abigishwa. Niba hari umuntu twigana na we Bibiliya, dushobora kumusaba ko yatumira abandi bantu mu bagize umuryango we cyangwa abaturanyi be bakaza kwifatanya muri icyo cyigisho. Cyangwa dushobora no kumusaba kutubwira abandi bantu azi dushobora gusaba kuyoborera icyigisho cya Bibiliya.—Ibyakozwe 18:6-8.

Jya ushakisha uburyo bwo guhindura abantu abigishwa

11. Ni hehe dushobora gusanga abigishwa bashya?

11 Pawulo na bagenzi be b’Abakristo bashakishije uburyo bwo guhindura abantu abigishwa babwiriza ku nzu n’inzu, mu masoko, mu gihe babaga bari ku rugendo; mu by’ukuri babashakishirizaga ahantu hose. Niba uri umubwiriza w’Ubwami urangwa n’ishyaka ushaka guhindura abantu abigishwa, ese ushobora kwagura umurimo wawe? Mbese ushobora gukoresha neza uburyo ubona bwo gushakisha abakwiriye kandi ukababwiriza? Ni mu buhe buryo bumwe na bumwe bagenzi bacu b’ababwiriza b’ubutumwa bwiza babashije kubona abigishwa? Reka tubanze turebe uko bamwe babwirije bakoresheje telefoni.

12-14. Vuga inkuru y’ibyakubayeho cyangwa imwe mu nkuru zo muri izi paragarafu kugira ngo ugaragaze inyungu zibonerwa mu kubwiriza kuri telefoni.

12 Mu gihe yabwirizaga ku nzu n’inzu mu gihugu cya Brezili, Umukristokazi turi bwite Mariya yahaye inkuru y’Ubwami umugore ukiri muto wari usohotse mu nzu y’amacumbi. Mariya yatangije ikiganiro yifashishije umutwe w’iyo nkuru y’Ubwami aramubaza ati “mbese wifuza kumenya byinshi kurushaho ku bihereranye na Bibiliya?” Uwo mugore yaramushubije ati “ndabishaka cyane. Ikibazo gusa ni uko ndi umwarimukazi kandi kwigisha bikaba bintwara igihe cyanjye cyose.” Mariya yamusobanuriye ko bashobora gusuzumira kuri telefoni ingingo zishingiye kuri Bibiliya. Uwo mugore yahaye Mariya nomero ze za telefoni, kandi kuri uwo mugoroba, yatangije icyigisho cya Bibiliya kuri telefoni yifashishije agatabo Ni Iki Imana Idusaba?a

13 Mu gihe yabwirizaga kuri telefoni, mushiki wacu w’umupayiniya w’igihe cyose wo muri Etiyopiya yabaye nk’uwikanze ubwo yavuganaga n’umugabo maze akumva kuri telefoni amajwi y’abantu basa n’abatongana. Uwo mugabo yamusabye kuza kongera kumuhamagara. Yongeye kumuhamagara, uwo mugabo yamusabye imbabazi maze amubwira ko igihe yamuhamagaraga bwa mbere, we n’umugore we barimo batongana byacitse. Uwo mushiki wacu yahise yuririra kuri ibyo yari amubwiye, abona uburyo bwo kumwereka inama zihuje n’ubwenge Bibiliya itanga zo gukemura ibibazo byo mu muryango. Yamubwiye ko imiryango myinshi yafashijwe n’igitabo cyitwa Le secret du bonheur familial, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Nyuma y’iminsi mike amuhaye icyo gitabo, uwo mushiki wacu yarongeye aterefona wa mugabo. Uwo mugabo yariyamiriye ati “iki gitabo cyatumye umuryango wanjye udasenyuka!” Mu by’ukuri, yari yakoranyije abagize umuryango kugira ngo baganire ku ngingo zishimishije yari yasomye muri icyo gitabo. Bahise batangira icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo ndetse bidatinze uwo mugabo atangira kujya mu materaniro ya Gikristo buri gihe.

14 Umubwiriza w’Ubwami wo muri Danemark watangije icyigisho cya Bibiliya binyuriye mu kubwiriza kuri telefoni yagize ati “umugenzuzi w’umurimo yanteye inkunga yo kujya mbwiriza kuri telefoni. Mu mizo ya mbere narabitinyaga nkavuga ko kubwiriza ntyo atari ibyanjye. Icyakora, umunsi umwe nishyizemo akanyabugabo maze nterefona umuntu wa mbere. Sonja yaranyitabye maze nyuma y’ikiganiro kigufi twagiranye, yemera gufata igitabo gishingiye kuri Bibiliya. Umugoroba umwe twaganiriye ku by’iremwa kandi yifuza gusoma igitabo cyitwa La vie: comment est-elle apparue? Évolution ou création?b Namubwiye ko byaba byiza duhuye twembi tukaganira kuri iyo ngingo. Yarabyemeye. Igihe nahageraga nasanze Sonja yiteguye kwiga kandi kuva icyo gihe twatangiye kujya twigana buri cyumweru.” Uwo mushiki wacu w’Umukristo asoza agira ati “nari maze imyaka myinshi nsenga nsaba kubona icyigisho cya Bibiliya, ariko sinari niteze ko nakibona binyuriye mu kubwiriza kuri telefoni.”

15, 16. Ni izihe nkuru ushobora kuvuga zigaragaza inyungu ziboneka iyo umuntu ahora yiteguye gukoresha uburyo butandukanye mu gutangiza ibyigisho bya Bibiliya?

15 Hari abantu benshi babonye ibyigisho kubera ko bashyize mu bikorwa inama yo kubwiriza abantu babasanga aho bari hose. Umukristokazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yahagaritse imodoka ye inyuma y’imodoka yatwaraga ibicuruzwa yari ihagaze aho bahagarika amamodoka. Igihe uwo mugore wari muri iyo modoka yatwaraga ibicuruzwa yari abonye uwo mushiki wacu; mushiki wacu yatangiye kumusobanurira uko umurimo wacu wo kwigisha abantu Bibiliya uteye. Uwo mugore yamuteze amatwi, ava mu modoka ye maze atera intambwe agana aho imodoka mushiki wacu yari atwaye yari iri. Yagize ati “nshimishijwe cyane no kubona wahagaze kugira ngo umvugishe. Hari hashize igihe kinini ntabona inyandiko yanyu ishingiye kuri Bibiliya. Ikindi kandi, ndifuza kongera kwiga Bibiliya. Mbese ushobora kuzajya unyoborera icyigisho cya Bibiliya?” Muri ubwo buryo, uwo mushiki wacu yakoze ku buryo haboneka imimerere myiza yatuma abasha kubwiriza ubutumwa bwiza.

16 Dore ibyabaye kuri Mushiki wacu wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika igihe yasuraga ikigo cyita ku bageze mu za bukuru: yegereye umuyobozi wari ushinzwe imirimo imwe n’imwe muri icyo kigo maze amubwira ko yifuzaga kwitangira gufasha abantu babaga muri icyo kigo kugira ngo babone ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka. Uwo mushiki wacu yongeyeho ko yari kwishimira kuyoborera abantu bose babyifuza icyigisho cya Bibiliya buri cyumweru ku buntu. Uwo muyobozi yamuhaye uruhushya rwo gusura ibyumba birimo abantu batandukanye. Bidatinze, yatangiye kuyoborera abantu 26 babaga muri icyo kigo icyigisho cya Bibiliya incuro eshatu mu cyumweru, umwe muri abo akaba aza mu materaniro yacu buri gihe.

17. Ni ubuhe buryo bwo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo akenshi bukunze kugira icyo bugeraho?

17 Ababwiriza b’Ubwami bamwe na bamwe, babona ko guhita usaba umuntu kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya bigira ingaruka nziza. Umunsi umwe ari mu gitondo, itorero rigizwe n’ababwiriza 105 bashyizeho imihati idasanzwe kugira ngo batangize icyigisho cya Bibiliya buri muntu wese bari buhure na we. Ababwiriza mirongo inani na batandatu bifatanyije muri uwo murimo wo kubwiriza kandi nyuma y’amasaha abiri bamaze babwiriza, babonye ko hatangijwe ibyigisho bishya bya Bibiliya bigera kuri 15.

Jya ukomeza gushaka abakwiriye

18, 19. Ni ayahe mabwiriza y’ingenzi Yesu yatanze twagombye guhora twibuka, kandi se ni iki twagombye kwiyemeza gukora kugira ngo ibyo tubigereho?

18 Kubera ko uri umubwiriza w’Ubwami, ushobora kwifuza kugerageza inama zavuzwe muri iki gice. Birumvikana ariko ko ugomba no kuzirikana imico yo mu karere k’iwanyu mu gihe uhitamo uburyo bwo kubwiriza. Ikirenze byose ariko, nimucyo dukomeze kuzirikana amabwiriza Yesu yaduhaye yo gushaka abakwiriye kandi tubafashe kuba abigishwa.—Matayo 10:11; 28:19.

19 Kugira ngo ibyo tubigereho, twagombye ‘gukwiriranya neza ijambo ry’ukuri.’ Ibyo byo twabikora binyuriye mu kwemeza abantu twishingikirije cyane ku Byanditswe. Ibyo bizadufasha kugera ku mitima y’abatwumva kandi bibasunikire kugira icyo bakora. Mu gihe twishingikiriza kuri Yehova binyuriye mu isengesho, dushobora kwifatanya mu gufasha bamwe guhinduka abigishwa ba Yesu Kristo. Kandi se mbega ukuntu uwo murimo uhesha ingororano! Nimucyo rero ‘tugire umwete wo kwishyira Imana nk’abashimwa,’ twubahisha Yehova buri gihe turi ababwiriza b’Ubwami barangwa n’ishyaka, babwiriza bagamije guhindura abantu abigishwa.—2 Timoteyo 2:15.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Kanditswe n’Abahamya ba Yehova.

b Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Mbese uribuka?

• Kuki Apolo yari akeneye gusobanurirwa neza inzira y’Imana kugira ngo arusheho kuyimenya mu buryo bwuzuye?

• Ni mu buhe buryo Purisikila na Akwila bigiye kuri Pawulo?

• Mu birebana n’umurimo wo guhindura abantu abigishwa, ni irihe somo wavanye ku bivugwa mu Byakozwe igice cya 18?

• Ni gute washakisha uburyo bwo guhindura abantu abigishwa?

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Purisikila na Akwila basobanuriye Apolo “Inzira y’Imana kugira ngo arusheho kuyimenya neza”

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Apolo yaje kuba umuhanga mu guhindura abantu abigishwa

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Aho Pawulo yabaga ari hose yarabwirizaga

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Shakisha uburyo bwo kubwiriza

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze