Mukomeze kubaka abagize itorero
“Mukomeze guhumurizanya no kubakana”—1 TES 5:11.
1. Ni iyihe migisha tubonera mu itorero rya gikristo, ariko se ni izihe ngorane zishobora kubaho?
KUBA umwe mu bagize itorero rya gikristo ni igikundiro kitagereranywa rwose. Uba ufitanye imishyikirano myiza na Yehova. Kuyoborwa n’Ijambo rye no kuryishingikirizaho, bikurinda kugerwaho n’ingaruka zigera ku bantu batari Abakristo. Uba uri kumwe n’incuti nyancuti ziba zikwifuriza gukora ibyiza. Koko rero, imigisha ni myinshi. Icyakora, Abakristo benshi bahanganye n’ibibazo bitandukanye. Bamwe muri bo bashobora gukenera ubufasha bwo gusobanukirwa ibintu byimbitse byo mu Ijambo ry’Imana. Abandi bo, bahanganye n’uburwayi cyangwa imihangayiko, cyangwa se bashobora kuba bahanganye n’ingaruka z’imyanzuro mibi bafashe. Ikindi kandi, twese tugomba kuba muri iyi si itubaha Imana.
2. Ni iki twakora mu gihe abavandimwe bacu bahanganye n’ingorane, kandi kuki?
2 Nta n’umwe muri twe wifuza kubona Abakristo bagenzi bacu bababara cyangwa bahangana n’ibibazo. Intumwa Pawulo yagereranyije itorero n’umubiri, maze aravuga ati “iyo urugingo rumwe rubabara, izindi zose zibabarana na rwo” (1 Kor 12:12, 26). Mu mimerere nk’iyo, twagombye kwihatira gufasha abavandimwe na bashiki bacu. Hari inkuru nyinshi zo mu Byanditswe zigaragaza ukuntu abagize itorero bafashije abandi guhangana n’ingorane. Uko turi bugende dusuzuma izo nkuru, utekereze ukuntu ushobora kwigana abavugwamo mu gihe ufasha abandi. Ni gute ushobora gufasha abavandimwe bawe mu buryo bw’umwuka, bityo ukaba wubatse abagize itorero rya Yehova?
‘Bamujyanye iwabo’
3, 4. Ni mu buhe buryo Akwila na Purisikila bafashije Apolo?
3 Igihe Apolo yabaga muri Efeso, yari asanzwe ari umubwiriza urangwa n’ishyaka. Inkuru yo mu Byakozwe igira iti “kubera ko yari afite ishyaka ryinshi atewe n’umwuka, yatangiye kuvuga no kwigisha ibya Yesu nk’uko biri koko, ariko yari azi umubatizo wa Yohana gusa.” Kuba Apolo atari azi icyo kubatizwa “mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera” bisobanura, bigaragaza ko ashobora kuba yarabwirijwe n’abigishwa ba Yohana Umubatiza, cyangwa abigishwa ba Yesu ba mbere ya Pentekote yo mu mwaka wa 33. Nubwo Apolo yagiraga ishyaka, hari ibintu by’ingenzi atari asobanukiwe. Ni gute kwifatanya na bagenzi be bahuje ukwizera byamufashije?—Ibyak 1:4, 5; 18:25; Mat 28:19.
4 Akwila na Purisikila, umugabo n’umugore we b’Abakristo, bumvise Apolo avugana ubushizi bw’amanga mu isinagogi, maze bamujyana iwabo kugira ngo barusheho kumwigisha byinshi. (Soma mu Byakozwe 18:24-26.) Icyo gikorwa bamukoreye cyagaragazaga urukundo. Birumvikana ko Akwila na Purisikila basabye Apolo kujyana na we babigiranye amakenga, kandi biteguye kumufasha, ku buryo atari gutekereza ko barimo bamunenga. Ibyo yari akeneye kumenya gusa ni amateka y’itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere. Nta gushidikanya ko Apolo yashimiye izo ncuti yari abonye kuko zamugejejeho ibyo bintu by’ingenzi. Amaze kumenya ibyo, Apolo ‘yafashije cyane’ abavandimwe be bo muri Akaya, kandi arabwiriza cyane.—Ibyak 18:27, 28.
5. Ni ubuhe bufasha bwuje urukundo ababwiriza b’Ubwami babarirwa mu bihumbi batanga, kandi se ibyo bigira akahe kamaro?
5 Muri iki gihe, abantu benshi bagize itorero rya gikristo bashimira cyane ababafashije kwiga Bibiliya. Abantu benshi bagiye bagirana ubucuti burambye n’ababigishije. Akenshi, gufasha abantu kumenya ukuri, bisaba gushyiraho gahunda yo kuganira na bo buri gihe kandi mu gihe cy’amezi menshi. Icyakora, kubera ko ababwiriza b’Ubwami bazi ko ari ikibazo kirebana no gupfa no gukira, barigomwa bakabafasha (Yoh 17:3). Mbega ukuntu kubona abantu bamenya ukuri, bakabaho mu buryo buhuje na ko, kandi bagakoresha ubuzima bwabo bakora ibyo Yehova ashaka, bishimisha!
‘Yarashimwaga’
6, 7. (a) Kuki Pawulo yatoranyije Timoteyo kugira ngo bajye bajyana mu ngendo ze? (b) Ni ayahe majyambere Timoteyo yagezeho abifashijwemo n’abandi?
6 Igihe intumwa Pawulo na Silasi basuraga Lusitira mu rugendo rwabo rwa kabiri rw’ubumisiyonari, bahasanze umusore wari ukiri muto witwaga Timoteyo, ushobora kuba yari mu kigero cy’imyaka 20. Bibiliya ivuga ko “yashimwaga n’abavandimwe b’i Lusitira no muri Ikoniyo.” Nyina wa Timoteyo Unike na nyirakuru Loyisi bari Abakristokazi, ariko se we ntiyizeraga (2 Tim 1:5). Pawulo ashobora kuba yari yaramenyanye n’abari bagize uwo muryango igihe yari mu ruzinduko rwe rwa mbere muri ako gace, hakaba hari hashize imyaka ibiri. Ariko icyo gihe bwo iyo ntumwa yagaragaje ko yitaye kuri Timoteyo mu buryo bwihariye, kubera ko yari umusore udasanzwe. Ku bw’ibyo, inteko y’abasaza yo muri ako gace yemereye Timoteyo gufasha Pawulo mu murimo we w’ubumisiyonari.—Soma mu Byakozwe 16:1-3.
7 Timoteyo yari afite byinshi byo kwigira kuri mugenzi we wamurutaga. Ariko yagize amajyambere yihuse, ku buryo mu gihe runaka Pawulo yamugiriye icyizere maze akamwohereza gusura amatorero, amuhagarariye. Mu myaka 15 cyangwa irenga Timoteyo yamaze yifatanya na Pawulo, uwo musore wari utaraba inararibonye kandi wagiraga amasonisoni, yagize amajyambere ku buryo yaje guhinduka umugenzuzi mwiza cyane.—Fili 2:19-22; 1 Tim 1:3.
8, 9. Ni iki abagize itorero bashobora gukora kugira ngo batere nkunga abakiri bato? Tanga urugero.
8 Abakiri bato benshi bo mu itorero rya gikristo muri iki gihe, bafite byinshi bashobora kugeraho. Bagenzi babo bahuje ukwizera b’intangarugero baramutse babateye inkunga kandi bakabitaho, bashobora kurushaho kwifuza inshingano zikomeye mu bwoko bwa Yehova, kandi bakazemera. Ngaho terera akajisho ku bagize itorero wifatanya na ryo! Ese hari abakiri bato bashobora kwitanga bakaboneka nk’uko byari bimeze kuri Timoteyo? Ubafashije kandi ukabatera inkunga, bashobora kuba abapayiniya, abakozi ba Beteli, abamisiyonari cyangwa abagenzuzi. Ni iki wakora kugira ngo ubafashe kugera kuri izo ntego?
9 Martin wamaze imyaka 20 ari mu bagize umuryango wa Beteli, yibuka ukuntu umugenzuzi w’akarere yamufashije igihe bari bajyanye kubwiriza, ubu hakaba hashize imyaka 30. Uwo mugenzuzi yamubwiranye ibyishimo ukuntu yakoze kuri Beteli akiri muto. Yateye inkunga Martin yo kwitanga akaboneka kugira ngo umuteguro wa Yehova umukoreshe nk’uko wamukoresheje. Icyo kiganiro Martin atazibagirwa yumva cyaramugiriye akamaro, mu mahitamo yagize nyuma yaho. Nta wamenya, wenda ibyo wabwira abakiri bato ku bihereranye n’intego za gitewokarasi, bishobora kubagirira akamaro!
“Muhumurize abihebye”
10. Ni gute Epafuradito yumvaga ameze, kandi kuki?
10 Epafuradito yakoze urugendo runaniza kandi rurerure, avuye i Filipi ajya i Roma, agiye gusura intumwa Pawulo wari ufunzwe azira ukwizera. Urwo rugendo yarukoze atumwe n’Abakristo b’i Filipi. Ntiyari ajyanywe gusa no gushyira Pawulo impano bari bamugeneye, ahubwo nanone yari yiteguye kugumana na we, kandi agakora ikintu icyo ari cyo cyose yari gushobora kugira ngo amufashe muri iyo mimerere igoranye yarimo. Ariko kandi igihe yari i Roma, yararwaye ku buryo “yari hafi gupfa.” Kubera ko Epafuradito yumvaga ko atari yageze ku ntego ye, byatumye yiheba.—Fili 2:25-27.
11. (a) Kuki bitagombye kudutangaza mu gihe mu itorero hari abantu barwaye indwara yo kwiheba? (b) Ni iki Pawulo yasabye ko bakorera Epafuradito?
11 Muri iki gihe, ibibazo bitandukanye bituma abantu biheba. Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima, bugaragaza ko umuntu 1 kuri 5 ashobora kurwara indwara yo kwiheba mu gihe runaka cy’ubuzima bwe. Abahamya ba Yehova na bo bibageraho. Ibibazo bifitanye isano no gutunga umuryango, uburwayi, gucika intege bitewe n’uko umuntu atageze ku byo yari yariyemeje, cyangwa izindi mpamvu, bishobora gutuma umuntu yiheba. Ni iki Abakristo b’i Filipi bari gukora kugira ngo bafashe Epafuradito? Pawulo yaranditse ati “mumwakire mu Mwami nk’uko musanzwe mubigenza mufite ibyishimo byose, kandi abantu bameze batyo mukomeze kujya mububaha cyane, kuko yageze hafi yo gupfa bitewe n’umurimo w’Umwami, agashyira ubugingo bwe mu kaga kugira ngo ankorere ibyo mutashoboraga kunkorera, kuko mutari muhari.”—Fili 2:29, 30.
12. Ni hehe abantu bihebye boshobora gukura inkunga?
12 Natwe twagombye gutera inkunga abavandimwe bacitse intege cyangwa bihebye. Nta gushidikanya ko hari ibintu biteye inkunga bakora mu murimo wa Yehova dushobora kubabwira. Birashoboka ko bagize ihinduka rikomeye mu mibereho yabo kugira ngo babe Abakristo, cyangwa bakore umurimo w’igihe cyose. Tuzirikana imihati nk’iyo bagiye bashyiraho kandi dushobora kubizeza ko na Yehova ayibona. Niba imyaka y’iza bukuru cyangwa uburwayi bibujije bamwe mu bizerwa gukora ibyo bari basanzwe bakora, uko byagenda kose tuba tugomba kububahira iyo myaka bamaze mu murimo. Uko byaba biri kose, Yehova aha abagaragu be bose bizerwa inama igira iti “muhumurize abihebye, mushyigikire abadakomeye, mwihanganire bose.”—1 Tes 5:14.
“Mwagombye kuba mwiteguye kumubabarira no kumuhumuriza”
13, 14. (a) Ni ikihe gikorwa kirangwa n’ubutwari itorero ry’i Korinto ryakoze, kandi se kuki? (b) Gukura uwo muntu mu itorero byagize akahe kamaro?
13 Itorero ryo mu kinyejana cya mbere ry’i Korinto ryari rihangayikishijwe n’ikibazo cyari cyaratewe n’umugabo w’umusambanyi utarashakaga kwihana. Iryo torero ryari ryugarijwe n’imyifatire ye mibi, kandi ibyo byababazaga n’abatizera. Ku bw’ibyo rero, Pawulo yasabye ko uwo muntu yakurwa mu itorero.—1 Kor 5:1, 7, 11-13.
14 Icyo gihano cyagize akamaro. Byarinze itorero, kandi byatumye uwo munyabyaha yisubiraho maze yicuza abikuye ku mutima. Pawulo ashingiye ku mirimo igaragaza ko uwo muntu yihannye, mu rwandiko rwe rwa kabiri yandikiye iryo torero, yasabye ko uwo muntu yagarurwa. Icyakora, ibyo byonyine ntibyari bihagije. Nanone, Pawulo yasabye abagize itorero ko ‘bagombaga kuba biteguye kumubabarira no kumuhumuriza, kugira ngo mu rugero runaka, uwo muntu aticwa n’agahinda gakabije yari afite.’—Soma mu 2 Bakorinto 2:5-8.
15. Ni gute twagombye kubona umunyabyaha wihannye ugaruwe mu itorero?
15 Ni iki iyo nkuru itwigisha? Iyo abantu baciwe mu itorero, biratubabaza. Bashobora kuba barashyize umugayo ku izina ry’Imana, kandi bakaba baratumye itorero rivugwa nabi. Hari n’igihe abo bantu baba ari twe bakoreye icyaha. Ariko kandi, mu gihe hashyizweho abasaza ngo bige ikibazo cy’umuntu wakoze icyaha, bagakurikiza amabwiriza bahabwa na Yehova, maze bakabona ko uwo munyabyaha wicujije agomba kugarurwa mu itorero, biba bigaragaza ko yababariwe na Yehova (Mat 18:17-20). Ese ubwo twe ntitwagombye kwigana Yehova tukababarira uwo muntu wagaruwe mu itorero? Koko rero, gukomeza kumurakarira cyangwa kutamubabarira, byaba mu by’ukuri ari ukurwanya Yehova. Ese ntitwagombye ‘kugaragariza urukundo’ umunyabyaha wihannye by’ukuri, maze akagarurwa mu itorero, kugira ngo dukomeze kubungabunga ubumwe n’amahoro by’itorero ry’Imana kandi twemerwe na Yehova?—Mat 6:14, 15; Luka 15:7.
“Angirira umumaro”
16. Ni gute Mariko yatengushye Pawulo?
16 Indi nkuru yo mu Byanditswe, igaragaza ko tutagombye kubona nabi abantu badutengushye. Urugero, Yohana Mariko yatengushye cyane intumwa Pawulo. Yamutengushye ate? Igihe Pawulo na Barinaba batangiraga urugendo rwabo rwa mbere rw’ubumisiyonari, Mariko yajyanye na bo kugira ngo abafashe. Ariko hari aho bageze bagenda, maze bitewe n’impamvu itarasobonuwe, Yohana Mariko arabasiga yisubirira iwabo. Uwo mwanzuro wababaje Pawulo ku buryo mu gihe yateguraga urugendo rwa kabiri, atumvikanye na Barinaba ku birebana no kongera kujyana na Mariko. Pawulo yazirikanye ibyabaye mu rugendo rwa mbere, maze yanga ko bongera kujyana na Mariko.—Soma mu Byakozwe 13:1-5, 13; 15:37, 38.
17, 18. Ni gute ikibazo Pawulo yari afitanye na Mariko cyakemutse, kandi se ni iki ibyo bitwigisha?
17 Uko bigaragara Mariko ntiyaciwe intege cyane n’uko Pawulo yanze ko bajyana, kuko yakomeje kuba umumisiyonari urangwa n’ishyaka mu kandi gace, ari kumwe na Barinaba (Ibyak 15:39). Kuba yari uwizerwa kandi yiringirwa, bigaragazwa n’ibyo Pawulo yaje kumwandikaho nyuma yaho. Icyo gihe Pawulo afungiye i Roma, yandikiye Timoteyo amusaba kumusangayo. Muri urwo rwandiko, Pawulo yaravuze ati “uzazane na Mariko kuko angirira umumaro mu murimo” (2 Tim 4:11). Koko rero, icyo gihe Pawulo yemeraga ko Mariko yari yaragize amajyambere.
18 Hari isomo dushobora kuvana kuri ibyo bintu byabaye. Mariko yari yaritoje kugira imico iranga umumisiyonari mwiza. Ntiyigeze yita ku kuntu Pawulo yari yarabanje kwanga ko bajyana. Mariko na Pawulo bari abantu bakuze mu buryo bw’umwuka, nta rwango bari bagifitanye. Ahubwo, Pawulo yaje kubona ko Mariko yari kuzamufasha, kandi ko yari kuzamugirira akamaro. Ku bw’ibyo, iyo ibibazo abavandimwe bari bafite bikemutse, ikintu cyiza bakora ni ugukomeza bagafasha abandi kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka. Kubona ibyiza ku bavandimwe bacu, bituma dukomeza kubaka abagize itorero.
Uko wowe n’abagize itorero mwafashanya
19. Ni gute abagize itorero bashobora gufashanya?
19 Muri ibi ‘bihe biruhije [kandi] bigoye kwihanganira,’ ukeneye ubufasha bw’abavandimwe na bashiki bacu, kandi na bo bakeneye ko ubafasha (2 Tim 3:1). Hari igihe Abakristo bashobora kutamenya icyo bakora kugira ngo bakemure neza ibibazo bafite, ariko Yehova we aba abizi. Kandi ashobora gukoresha abagize itorero nawe urimo, kugira ngo bafashe abandi gukora ibyiza (Yes 30:20, 21; 32:1, 2). Ku bw’ibyo, uko byagenda kose, ujye uzirikana iyi nama ya Pawulo igira iti “mukomeze guhumurizanya no kubakana, mbese nk’uko musanzwe mubigenza.”—1 Tes 5:11.
Ni gute wasubiza?
• Kuki kubaka abagize itorero bikenewe mu itorero rya gikristo?
• Ushobora gufasha abandi gukemura ibihe bibazo?
• Kuki dukeneye ko abagize itorero ryacu badufasha?
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Mu gihe Umukristo mugenzi wacu ahanganye n’ibibazo, dushobora kumufasha
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Muri iki gihe abakiri bato benshi bo mu itorero bashobora kugera kuri byinshi