“Ijambo ry’Imana rifite imbaraga koko!”
‘IJAMBO ry’Imana ni rizima [kandi] rifite imbaraga’ (Abaheburayo 4:12). Kuri Calendrier des Témoins de Jéhovah 2003 (Kalendari y’Abahamya ba Yehova yo mu mwaka wa 2003) hagaragara inkuru zabayeho z’abantu batandatu bo mu duce dutandukanye tw’isi, izo nkuru zikaba zigaragaza ko Ijambo ry’Imana rifite imbaraga zidakomwa imbere. Munsi y’umutwe uvuga ngo “Mbere na nyuma yo kwiga Bibiliya,” iyo kalendari igaragaza ukuntu umurimo wo kwigisha ukorwa n’Abahamya ba Yehova ufasha abantu kurushaho kuba indakemwa mu mico no mu myifatire, bakareka imibereho ishobora kubangiza, bagakomeza imiryango yabo kandi ugatuma bagirana imishyikirano n’Imana.
Hari amabaruwa menshi abantu banditse bashimira kubera iyo kalendari yo mu mwaka wa 2003. Aya ni amwe mu magambo yo muri ayo mabaruwa:
“Iyo kalendari yahaye Abakristo b’ukuri igihamya cy’uko hari abandi bantu bameze nka bo barwanye intambara y’ukwizera. Ubu bashobora kureba ayo mafoto akabibutsa ihinduka bamwe bagize.”—Steven wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
“Nifuzaga mu by’ukuri kubandikira aya magambo make mbamenyesha ukuntu kalendari yo mu mwaka wa 2003 yankoze ku mutima. Nta kalendari n’imwe yigeze ingiraho ingaruka nk’izo. Izo nkuru z’ibyabaye mu mibereho ziri kuri iyo kalendari, nzajya nzijyana mu isakoshi njyana kubwiriza kugira ngo nereke abantu ingero zifatika kandi zihambaye z’ukuntu Bibiliya ishobora kugira ingaruka ku bantu.”—Marc wo mu Bubiligi.
“Iyo kalendari yankoze ku mutima cyane. Maze gusoma ibyanditse kuri iyo Kalendari no kwibonera ukuntu Yehova yahinduye bariya bantu, numvise ntazi uko mbaye. Ibyo byansunikiye gukomeza kugira ibyo mpindura mu buzima bwanjye. Ubu numva ndi umwe mu bagize umuryango wacu w’Abavandimwe ku isi hose kurusha uko mbere hose nabyumvaga.”—Mary wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
“Yesu yababajwe cyane n’imimerere yo mu buryo bw’umwuka ibabaje rubanda barimo. Ndabashimira kuba mwariganye urugero rwa Yesu mwandika kuri kalendari yo mu mwaka wa 2003 ziriya nkuru z’ibyabaye mu mibereho. Nta na rimwe mu buzima bwanjye nari narigeze ndizwa n’ibyanditse kuri kalendari.”—Cassandra wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
“Natangiye kunywa itabi mfite imyaka 11, nyuma y’aho nza no kunywa ibiyobyabwenge. Najyaga ntekereza kenshi kwiyahura. Kumenya Yehova byamfashije kureka izo ngeso mbi. Iyi kalendari ifite agaciro gakomeye cyane kuri jye. Ingero z’abavandimwe na bashiki banjye bo hirya no hino ku isi zirankomeza. Ubu noneho nzi ko ntari jyenyine muri iyi ntambara kandi ko icy’ingenzi kuruta ibindi ari urukundo dufitiye Yehova n’umurimo tumukorera n’umutima wacu wose.”—Margaret wo muri Polonye.
“Ijambo ry’Imana rifite imbaraga koko! Maze kubona kalendari yo mu mwaka wa 2003, byansabye kwihangana cyane kugira ngo ntarira. Izo nkuru z’ibintu byabayeho hamwe n’amafoto biri kumwe bikomeza ukwizera cyane.”—Darlene wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
“Ubuzima bamwe muri aba bantu babagamo mbere burasa cyane n’ubwo nanjye nabagamo. Yehova yampaye imbaraga zo kuva mu ngeso nasaga n’aho ntashoboraga kuzavamo. Mwarakoze cyane ku bw’izo nkuru nyakuri z’ibyabaye mu mibereho.”—William wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.