Kalendari y’umwaka wa 2011 yibanda kuri gahunda y’iby’umwuka mu muryango
Kalendari y’Abahamya ba Yehova y’umwaka wa 2011 yibanda kuri gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Iyo kalendari igaragaza imiryango yo muri iki gihe n’iyo mu bihe bya Bibiliya. Nanone igaragaza abagaragu ba Yehova bashakanye hamwe n’abaseribateri biyigisha Ijambo ry’Imana.
Iyo kalendari iriho abantu bavugwa muri Bibiliya bishimiraga amategeko ya Yehova, icyo kikaba ari ikintu cy’ingenzi cyabafashaga guhangana n’ingorane zihariye bahuraga na zo (Zab 1:2, 3). Twaba tuba mu muryango munini cyangwa muto, umuryango w’abantu bahuje ukwizera cyangwa abadahuje ukwizera, nitwitegereza buri foto tuzibuka akamaro ka gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Kuri iyo kalendari hateganyijwe umwanya ushobora kwandikamo umunsi umuryango wawe wageneye gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Ese uzawandikamo?