Ababwiriza b’Ubwami barabara inkuru
Ikiganiro cyahise kuri televiziyo ni cyo cyamuteye gusingiza Imana
INTUMWA Pawulo yavuze ko hari “bamwe babwiriza ibya Kristo babitewe n’ishyari no kwirema ibice, naho abandi bakabivugishwa n’umutima ukunze” (Abafilipi 1:15). Ndetse n’abantu bagerageza gusebya ubwoko bwa Yehova, rimwe na rimwe bagiye batuma abantu bafite imitima itaryarya bamenya ukuri batabizi.
Mu kwezi k’Ugushyingo mu mwaka wa 1998, Televiziyo y’igihugu cy’u Bufaransa yerekanye ikiganiro cyarimo amafoto ya Beteli, ni ukuvuga amazu y’ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova i Louviers ho mu Bufaransa. N’ubwo abantu bakiriye icyo kiganiro mu buryo butandukanye, cyagize ingaruka nziza zitari zitezwe.
Mu babonye icyo kiganiro harimo n’uwitwa Anna-Paula, wari utuye ku birometero 60 gusa uturutse kuri Beteli. Anna-Paula, wari waratandukanye n’umugabo we akamusigira abana babiri, yishakiraga akazi. Bukeye bwaho yaterefonnye kuri Beteli abaza uko yahabona akazi. Yaravuze ati “nabonaga ari ahantu heza kandi ko akazi kahakorerwaga ari akazi gafitiye abantu akamaro.” Yaratangaye cyane amenye ko abantu bose bakora kuri Beteli bakoraga ku bwitange badahembwa! Bamaze kumusobanurira muri make ibyo Abahamya ba Yehova bakora, yemeye ko hagira Umuhamya wazaza kumusura.
Igihe Léna, umubwiriza w’igihe cyose wo mu itorero ryo hafi aho yazaga kumusura, baraganiriye biratinda, maze Anna-Paula yemera gusigarana igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka.a Ubwo yasubiraga kumusura yasanze Anna-Paula yarasomye icyo gitabo cyose kandi afite ibibazo byinshi ashaka kumubaza. Yahise yemera ko amuyoborera icyigisho cya Bibiliya. Anna-Paula yaravuze ati “nari mbonye uburyo bwo kumenya Ijambo ry’Imana. Sinari narigeze mfata Bibiliya mu ntoki.”
Muri Mutarama, Anna-Paula yasuye Beteli, mu cyumweru cyakurikiyeho ajya mu materaniro ku ncuro ya mbere. Nyuma yaho yatangiye kwigana Bibiliya n’abana be no kubwiriza incuti ze. Yaravuze ati “sinashoboraga guceceka ibyo nigaga. Nashakaga kugeza ku bandi ukuri kwa Bibiliya no kubahumuriza.” Anna-Paula amaze gukemura utubazo tumwe na tumwe yari afite yatangiye kujya aterana buri gihe. Yagize amajyambere mu buryo bwihuse maze ku itariki ya 5 Gicurasi mu mwaka wa 2002 arabatizwa.
Byongeye kandi, kubera urugero rwiza Anna-Paula yatanze no kuba yarabwirizanyaga umwete, nyina yatangiye kwiga Bibiliya bidatinze arabatizwa. Anna-Paula yaravuze ati “sinzi uko nasobanura ibyishimo mfite. Buri munsi nshimira Yehova ko yanyemereye ko mumenya n’imigisha yose yampaye.”
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Amafoto yo ku ipaji ya 8]
Haruguru: Anna-Paula
Hepfo: Irembo ry’ibiro by’ishami ryo mu Bufaransa