ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w04 15/7 pp. 26-27
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Ibisa na byo
  • Yehova atuma tugira umudendezo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Yubile ya Yehova—Ni igihe cyo kwishima
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1987
  • Yubile y’Abakristo iganza mu butegetsi bw’imyaka igihumbi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1987
  • Yubile ya kera ifitanye isano n’umudendezo tuzagira
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
w04 15/7 pp. 26-27

Ibibazo by’abasomyi

Gahunda y’umwaka wa Yubile ivugwa mu Balewi igice cya 25 yashushanyaga iki?

Amategeko ya Mose yavugaga ko ‘umwaka wa karindwi wari kuzajya uba isabato yo kuraza ubutaka ihinga.’ Muri uwo mwaka, Abisirayeli bari barahawe itegeko rigira riti “ntukawubibemo ku murima wawe, ntukawanganyemo amahage y’imizabibu yawe. Cyimeza ntuzayisarure, inzabibu zo ku muzabibu wawe utogoshwe na zo ntuzazisarure, uwo mwaka ujye uba uwo kuraza igihugu ihinga” (Abalewi 25:4, 5). Bityo rero, buri mwaka wa karindwi wabaga ari umwaka w’Isabato y’ubutaka. Hanyuma buri mwaka wa 50, ni ukuvuga umwaka ukurikira umwaka wizihirizwagamo Isabato y’ubutaka ku ncuro ya karindwi, wagombaga kuba Yubile. Ni iki cyagombaga kuba muri uwo mwaka?

Binyuriye kuri Mose, Yehova yabwiye Isirayeli ati “mujye mweza umwaka wa mirongo itanu mu gihugu cyose, murangire abo muri cyo bose umudendezo. Uwo mwaka ujye ubabera uwa yubile, muri wo mujye musubiza umuntu wese muri gakondo ye, kandi umuntu wese asubire mu muryango we. Uwo mwaka wa mirongo itanu uzababere uwa yubile ntimukawubibemo, ntimukawusaruremo cyimeza cyangwa imbuto z’imizabibu itogoshwe” (Abalewi 25:10, 11). Iyo Yubile yasobanuraga ko uwo wari umwaka wa kabiri mu myaka ibiri yakurikiranaga y’Isabato y’ubutaka. Ariko ku Bisirayeli, Yubile yabazaniraga umudendezo. Umuyahudi uwo ari we wese wabaga yaragurishijwe mu bucakara yasubizwaga umudendezo. Gakondo umuntu yabaga yarahatiwe kugurisha, yarongeraga igasubizwa umuryango we. Muri Isirayeli ya kera, Yubile yagombaga kuba umwaka wo gusubiza ibintu mu buryo no kubaturwa. Ibyo byashushanyaga iki ku Bakristo?

Kwigomeka k’umuntu wa mbere ari we Adamu, kwashyize abantu bose mu bubata bw’icyaha. Uburyo Imana yateganyije bwo gukura abantu mu bubata bw’icyaha, ni igitambo cy’incungu cya Yesu Kristoa (Matayo 20:28; Yohana 3:16; 1 Yohana 2:1, 2). Ni ryari Abakristo bakurwa mu bubata bw’itegeko ry’icyaha? Igihe intumwa Pawulo yandikiraga Abakristo basizwe, yarababwiye ati ‘itegeko ry’umwuka w’ubugingo bwo muri Kristo Yesu ribabātura ububata bw’itegeko ry’ibyaha n’urupfu’ (Abaroma 8:2). Abafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru bahabwa uwo mudendezo iyo basizwe umwuka wera. N’ubwo bafite imibiri y’inyama n’amaraso kandi bakaba badatunganye, Imana ibabaraho gukiranuka kandi ikabakira ngo babe abana bayo bo mu buryo bw’umwuka (Abaroma 3:24; 8:16, 17). Ku Bakristo basizwe mu rwego rw’itsinda, Yubile yabo yatangiye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C.

Bite se ku bihereranye n’abagize “izindi ntama,” bafite ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka hano ku isi (Yohana 10:16)? Imyaka Igihumbi y’Ubutegetsi bwa Kristo, izaba ari igihe cyo gusubiza ibintu mu buryo no kubaturwa ku bagize izindi ntama. Muri iyo Yubile y’Imyaka Igihumbi, Yesu azakoresha agaciro k’igitambo cye ku bw’inyungu z’abantu bizera, kandi azakuraho ingaruka z’icyaha (Ibyahishuwe 21:3, 4). Ku iherezo ry’ubwo Butegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, abantu bazagera ku butungane kandi bazabaturwa burundu ku cyaha n’urupfu barazwe (Abaroma 8:21). Ibyo nibimara kugerwaho, Yubile y’Abakristo izaba irangiye.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Kandi koko, Yesu yoherejwe “kumenyesha imbohe ko zibohowe” (Yesaya 61:1-7; Luka 4:16-21). Yatangaje ibohorwa ryo mu buryo bw’umwuka.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Yubile y’Imyaka Igihumbi ni igihe cyo gusubiza ibintu mu buryo no kubaturwa ku bagize “izindi ntama”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze