Abagaragu b‘Abisirayeli basubiye mu miryango yabo no muri gakondo zabo mu gihe cya Yubile
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Yubile ya kera ifitanye isano n’umudendezo tuzagira
Umwaka wa Yubile watumaga Abisirayeli badahora mu madeni cyangwa ngo babe abakene ubuzima bwabo bwose (Lw 25:10; it-1 871; reba ifoto yo ku gifubiko)
Agaciro k’isambu kabaga gashingiye ku myaka yari kweramo (Lw 25:15; it-1 1200 par. 2)
Iyo Abisirayeli bumviraga itegeko rya Yubile, Yehova yabahaga umugisha (Lw 25:18-22; it-2 122-123)
Nk’uko Yubile y’Abisirayeli yatumaga babona umudendezo, vuba aha nabwo abantu bumvira bazavanwa mu bubata bw’icyaha n’urupfu.—Rm 8:21.
Wakora iki ngo uzabone umudendezo Yehova yadusezeranyije?