ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w04 1/12 pp. 3-4
  • Ikintu cyihariye kiranga abantu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ikintu cyihariye kiranga abantu
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Amahame mbwirizamuco abantu bagenderaho
  • Wagombye gushingira ku ki uhitamo hagati y’icyiza n’ikibi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • 7 Kubatoza umuco
    Nimukanguke!—2018
  • Kuba inyangamugayo bihesha inyungu
    Nimukanguke!—2012
  • Abantu benshi ntibakigira amahame ahamye abagenga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
w04 1/12 pp. 3-4

Ikintu cyihariye kiranga abantu

Jodie yakoraga akazi ko gufasha abantu gutoranya no kugurisha ibintu bifite agaciro babaga barasigiwe n’ababo bapfuye. Hari igihe yarimo afasha umugore gutoranya no kugurisha ibintu yari yarasigiwe na mukuru we wari warapfuye. Mu gihe yashakishaga hafi y’ahantu bajyaga bacana bota, yaje kubona udusanduku tubiri babikagamo ibikoresho. Arebye muri kamwe muri two, yaratangaye cyane. Yasanzemo imishandiko y’inoti z’ijana z’amadolari y’amanyamerika agera ku 82.000 (hafi 47.560.000 Frw)! Yari apfunyitse mu gipapuro kibengerana kimeze nk’ikiba mu ipaki y’itabi. Jodie yari wenyine mu cyumba. Yari gukora iki? Mbese yari guhita afata ako gasanduku akigendera, cyangwa yari kubwira uwo mugore iby’ayo mafaranga abonye?

KUBA Jodie yarabanje gutekereza ku cyo yakora n’icyo atakora, ni kimwe mu bintu bitandukanya abantu n’inyamaswa. Hari igitabo kigira kiti “kimwe mu bintu byihariye bituranga twebwe abantu ni ubushobozi dufite bwo gutekereza ku cyo dukwiriye gukora n’icyo tudakwiriye gukora” (The World Book Encyclopedia). Imbwa ishonje ibonye inyama ku meza ntiyakwirirwa yibaza niba igomba kuyirya. Ariko Jodie we, afite ubushobozi bwo gutekereza akamenya niba umwanzuro agiye gufata ukwiriye cyangwa udakwiriye. Iyo atwara ayo mafaranga, yari kuba yibye, ariko birashoboka ko atari gufatwa. Ayo mafaranga ntiyari aye; ariko kandi n’uwo mukiriya we ntiyari azi ko ahari. Byongeye kandi, iyo aza guha ayo mafaranga uwo mugore abantu benshi bo mu karere Jodie atuyemo bashoboraga gutekereza ko ari umusazi.

Wowe wari gukora iki iyo uza kuba mu mwanya wa Jodie? Uburyo wasubiza icyo kibazo bwaterwa n’amahame mbwirizamuco wahisemo kugenderaho.

Amahame mbwirizamuco abantu bagenderaho

Idini ryamaze igihe kinini cyane ari ryo muri rusange rishyiraho amahame mbwirizamuco abaturage bagenderagaho. Ijambo ry’Imana, Bibiliya, ryagiye rigira ingaruka cyane ku bantu bo mu bihugu byinshi. Icyakora, hari umubare ugenda wiyongera w’abantu bo hirya no hino ku isi banze kugendera ku mahame atandukanye ashingiye ku idini, bavuga ko nta cyo amaze kandi bakavuga ko n’amahame mbwirizamuco ashingiye kuri Bibiliya adahuje n’igihe tugezemo. Bayasimbuje iki? Hari igitabo kivuga ko “ubwenge bw’isi . . . bwasimbuye ubutware kera bwari bufitwe n’idini” (Ethics in Business Life). Aho kugira ngo bashakire ubuyobozi ku mahame mbwirizamuco y’idini, abenshi bajya kubushakira ku mpuguke zaminuje mu by’amasomo arebana n’amahame mbwirizamuco. Umwarimu wigisha iby’amahame mbwirizamuco n’amategeko muri kaminuza witwa Paul McNeill yagize ati “ndatekereza ko impuguke mu gutanga inama ku mahame mbwirizamuco zisigaye zarasimbuye abapadiri. . . . Ubu abantu basigaye bayoborwa n’izo mpuguke mu gutanga inama ku mahame mbwirizamuco, aho kuyoborwa n’idini nk’uko byahoze.”

Mu gihe ugiye gufata imyanzuro ikomeye, ubwirwa n’iki ikibi n’icyiza? Ese Imana ni yo igena amahame mbwirizamuco ugenderaho agenga ikibi n’icyiza, cyangwa ni wowe ubwawe wifatira umwanzuro?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze