Ibibazo by’abasomyi
Mbese Umukristo ashobora kugira icyo aha umukozi wa leta amushimira imirimo amukoreye? Aramutse abikoze se, yaba atanze ruswa?
Aho Abakristo baba bari hose, baba bashaka kugaragaza ubwenge nyakuri mu myifatire bagira mu duce batuyemo. Bazirikana ko ibintu byemewe kandi bihuje n’amategeko mu gace aka n’aka bishobora rwose kutemerwa na gato mu kandi gace, kandi bikaba binyuranyije n’amategeko (Imigani 2:6-9). Birumvikana kandi ko Umukristo yagombye guhora azirikana ko umuntu wese ushaka ‘kuguma mu ihema’ rya Yehova agomba kwirinda ruswa.—Zaburi 15:1, 5; Imigani 17:23.
Ruswa ni iki? Dukurikije uko igitabo kimwe kibivuga, “ruswa ni ugutanga ikintu cy’agaciro . . . ugiha umuntu ufite imirimo ashinzwe gukorera abaturage kugira ngo agire icyo agukorera arenze ku nshingano ze cyangwa se yishe amategeko” (The World Book Encyclopedia). Bityo rero, aho umuntu yaba atuye hose, aramutse ahaye umucamanza cyangwa umupolisi amafaranga cyangwa impano kugira ngo arenge ku mategeko, cyangwa se akabiha umugenzuzi kugira ngo yirengagize ikosa yakoze cyangwa itegeko yishe, byaba ari ugutanga ruswa. Nanone aramutse atanze impano kugira ngo atange abandi kubona ibintu byiza, urugero nko gushyirwa ku mwanya wa mbere ku ilisiti, cyangwa gushyirwa imbere y’abandi ku murongo, na byo byaba ari ugutanga ruswa. Ibikorwa nk’ibyo byaba rwose bigaragaza kubura urukundo.—Matayo 7:12; 22:39.
Ariko se, kugira icyo uha umuntu ugira ngo agukorere ibintu ufitiye uburenganzira cyangwa se wanga ko yabikora nabi, na byo byaba ari ugutanga ruswa? Urugero, mu bihugu bimwe na bimwe abategetsi bashobora kutemera kwandika abana mu mashuri, kwanga ko umuntu yinjira mu bitaro, cyangwa bakanga kumusinyira impapuro zimwemerera kuba mu gihugu kugeza ubwo azagira icyo abaha. Hari n’ubwo bashobora gutinda kumwuzuriza izo mpapuro cyangwa kongera igihe zigomba kumara.
Kugira icyo umuntu atanga hamwe n’ukuntu abantu babibona muri rusange, bigenda bitandukana bitewe n’igihugu. Aho abantu bafite uwo muco wo kugira icyo batanga bashimira umuntu, cyangwa aho umutegetsi wese aba yiteze kugira icyo ahabwa, Abakristo bamwe na bamwe bumva ko igihe babigenje batyo baba batarenze ku mahame ya Bibiliya bitewe n’uko gushimira umutegetsi kubera imirimo yabakoreye biba bitanyuranyije n’amategeko. Mu bihugu bimwe na bimwe, abantu bashobora no kubona ko icyo umuntu atanze kiba ari impano yiyongera ku mushahara muke w’uwo mukozi. Icyakora, zirikana ko guha umuntu impano kubera ikintu cyemewe n’amategeko yagukoreye bitandukanye no kumuha ruswa kugira ngo agukorere ikintu kitemewe n’amategeko.
Ku rundi ruhande, hari Abahamya ba Yehova baba basaba ibintu bemererwa n’amategeko maze bakanga kugira icyo baha abagenzuzi, abakozi bo kuri gasutamo cyangwa abandi bantu, kabone n’iyo gutanga iyo mpano byaba ari ibintu bisanzwe bikorwa. Kubera ko abantu bo muri ako karere baba bazi ko Abahamya babigenza batyo kandi bakaba ari inyangamugayo, rimwe na rimwe bajya babakorera ibintu abenshi bakorerwa ari uko gusa bagize icyo batanga.—Imigani 10:9; Matayo 5:16.
Muri make, buri mugaragu wa Yehova ni we ugomba kwemeza niba yagira icyo atanga kugira ngo akorerwe ibintu afitiye uburenganzira, cyangwa se yirinde ko byakorwa nabi. Ikiruta byose ariko, agomba gukora ibintu bituma akomeza kugira umutimanama ukeye, bidashyira umugayo ku izina rya Yehova kandi bidasitaza abandi.—Matayo 6:9; 1 Abakorinto 10:31-33; 2 Abakorinto 6:3; 1 Timoteyo 1:5.