ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 3/15 p. 7
  • Hirya no hino ku isi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Hirya no hino ku isi
  • Nimukanguke!—2015
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Inkura zugarijwe n’abashimusi.
  • Ruswa itajya ivugwa
  • Interineti muri Afurika.
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Turwanye ruswa dukoresheje inkota y’umwuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Kuki hariho ruswa nyinshi cyane?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Jya ukoresha neza interineti
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Reba ibindi
Nimukanguke!—2015
g 3/15 p. 7
Inkura ebyiri

HIRYA NO HINO KU ISI

Ibivugwa kuri Afurika

Imiryango myinshi n’abantu ku giti cyabo bakomeje gushyiraho imihati kugira ngo abatuye muri Afurika barusheho kugira imibereho myiza. Icyakora uwo mugabane uracyahanganye n’ibibazo by’ingutu.

Inkura zugarijwe n’abashimusi.

Mu mwaka wa 2013, muri Afurika y’Epfo ba rushimusi bishe inkura 1.004, mu gihe mu wa 2007 hari harishwe 13 gusa. Nubwo amahembe yazo aboneka ari menshi, akomeje gukenerwa cyane ku buryo ikiro cyayo gishobora guhenda kurusha icya zahabu. Ihembe rimwe rishobora kugura amadolari ibihumbi magana atanu.

Bitekerezeho: Ese ubutegetsi bw’isi buzigera bukuraho burundu abica amategeko?​—Yeremiya 10:23.

Ruswa itajya ivugwa

Umuntu uha undi ruswa

Ikigo Mpuzamahanga Kirwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International) cyavuze ko ibihugu byo mu Afurika y’Iburasirazuba biri mu bihugu byamunzwe na ruswa kurusha ibindi byose ku isi. Nyamara abaturage bagera kuri 90 ku ijana ntibashyira ahabona ibibazo bya ruswa bahura na byo. Umuvugizi w’icyo kigo muri Kenya yaravuze ati “abaturage ntibashyira ahagaragara ibibazo bya ruswa bahura na byo kuko baba batizeye ko leta yagira icyo ibikoraho.”

Icyo Bibiliya ibivugaho: “Impongano zihuma amaso abacamanza beza.”​—Kuva 23:8.

Interineti muri Afurika.

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryita ku Itumanaho, ryateganyaga ko mu mpera z’umwaka wa 2014, abaturage 20 ku ijana bo muri Afurika bazaba bakoresha interineti. Umubare w’abakoresha interineti yo kuri telefoni muri Afurika wariyongereye ku buryo muri rusange wikubye kabiri.

1. Orudinateri igaragaza umugabane wa Afurika; 2. Abantu 20 ku ijana; 3. Umwambi werekeye hejuru usizemo ibara rya 20 ku ijana
    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze