ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/8 pp. 3-5
  • Jya ukoresha neza interineti

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya ukoresha neza interineti
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ese aya makuru ni ukuri cyangwa ni ikinyoma?
  • Ese ituma ducungura igihe cyangwa irakidutwara?
  • Ni ayahe makuru uhakura?
  • Ni ayahe makuru twagombye koherereza abandi?
  • Gukoresha Internet—Jya Uba Maso Kugira ngo Wirinde Akaga Ushobora Guhura na Ko!
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
  • Ubutumwa Bwiza Kuri Internet (Soma Intaneti)
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Uko wafasha umwana gukoresha interineti neza
    Nimukanguke!—2014
  • Agasanduku k’ibibazo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/8 pp. 3-5

Jya ukoresha neza interineti

INTERINETI ituma dushobora kumenya hafi buri kintu cyose, aho twaba turi hose no mu gihe icyo ari cyo cyose. Ntibitangaje rero kuba abantu bo hirya no hino ku isi bayikoresha kugira ngo bashyikirane.

Ubushobozi bwo gushyikirana n’abandi ni impano ihebuje twahawe n’Umuremyi wacu. Ituma twungurana n’abandi ibitekerezo kandi tukagezanyaho amakuru. Yehova ni we washyikiranye bwa mbere n’abantu yaremye, abaha amabwiriza asobanutse neza arebana n’uko bari kugira ubuzima bufite intego (Intang 1:28-30). Icyakora, ibyabaye abantu bakimara kuremwa bigaragaza ko impano yo gushyikirana ishobora gukoreshwa nabi. Satani yabwiye Eva ibintu bitari ukuri. Eva yemeye ibyo Satani yamubwiye, na we abibwira Adamu watumye abantu bose bagerwaho n’ibibazo.—Intang 3:1-6; Rom 5:12.

Ni iki se twavuga ku birebana no gukoresha interineti? Nubwo interineti ishobora gutuma tumenya amakuru adufitiye akamaro, igatuma tudatakaza igihe kandi ikaba igikoresho cy’ingirakamaro, nanone ishobora kuduha amakuru atari yo, ikadutwara igihe kinini cyane kandi ikatwangiza mu by’umuco. Reka noneho dusuzume uko twakoresha neza interineti.

Ese aya makuru ni ukuri cyangwa ni ikinyoma?

Ntukibwire ko amakuru yose usanze kuri interineti aba ari meza kandi ko agufitiye akamaro. Porogaramu z’ubushakashatsi zikoreshwa na interineti zishobora kugereranywa n’abantu bica ibihumyo n’ibiyege, byose bakabishyira mu gitebo kimwe, barangiza bakabiduha ngo tubirye. Ese wahita utangira kubirya utabanje kubirobanura? Oya rwose! Porogaramu z’ubushakashatsi zikoreshwa na interineti zikoresha orudinateri nyinshi zigakusanya amakuru ku miyoboro ya interineti ibarirwa muri za miriyari, imwe iriho amakuru meza cyane, indi iriho amakuru mabi cyane. Tugomba kugira ubushishozi kugira ngo tubashe gutandukanya icyatsi n’ururo, kuko bitabaye ibyo twahakura amakuru atari ukuri yakwangiza ubwenge bwacu.

Mu mwaka wa 1993, hari ikinyamakuru kizwi cyane cyagaragazaga ibishushanyo by’imbwa ebyiri zari ziri imbere ya orudinateri. Imwe yabwiye indi iti “kuri interineti nta muntu ushobora kumenya ko uri imbwa.” Kera cyane, Satani yariyoberanyije, nk’uko abantu benshi muri iki gihe babigenza kuri interineti, avugira mu nzoka, maze abwira Eva ko yashoboraga kuba nk’Imana. Kuri interineti umuntu wese ashobora kugaragaza ko ari umuhanga mu bintu ibi n’ibi, kubera ko nta muntu ushobora kumenya ko abeshya. Ikindi kandi, buri muntu ashobora gutanga ibitekerezo, amakuru kandi agasohora amafoto.

Ntugahite wemera amakuru yose ubonye kuri interineti. Jya ubanza wibaze ibibazo bikurikira: (1) ni nde wasohoye iyi nkuru? Ese ni umuntu wakwiringirwa? (2) Ni iki cyatumye ayisohora? Uwayanditse yari agamije iki? Ese afite aho abogamiye? (3) Ibyo yavuze yabikuye he? Ese yagaragaje aho yabikuye ku buryo umuntu yabigenzura? (4) Ese amakuru yatanze ahuje n’igihe? Mu kinyejana cya mbere, intumwa Pawulo yahaye Timoteyo inama idufitiye akamaro no muri iki gihe. Pawulo yaranditse ati “jya urinda icyo waragijwe, uzibukire amagambo y’amanjwe akerensa ibyera, kandi uzibukire amagambo avuguruzanya y’ibyo bita ‘ubumenyi’ kandi atari bwo.”—1 Tim 6:20.

Ese ituma ducungura igihe cyangwa irakidutwara?

Nta gushidikanya ko dukoresheje interineti neza yatuma ducungura igihe, ntidutakaze imbaraga n’amafaranga. Dushobora kugura ibintu dukeneye twibereye mu rugo. Kugereranya ibiciro mbere yo kugura bishobora gutuma tuzigama amafaranga. Abantu bashobora kwishyura fagitire, kohererezanya amafaranga no gukora ibindi nk’ibyo bibereye mu rugo, aho kujya kuri banki. Ibibazo byinshi bifitanye isano n’amafaranga dushobora kubikemura igihe icyo ari cyo cyose twibereye mu rugo. Interineti ishobora gutuma dutegura urugendo mu buryo bwihuse, tukagura n’amatike. Nanone, interineti irafasha mu gihe dushaka kumenya inomero za telefoni, kumenya aderesi no kumenya uko twagera aho dushaka kujya. Ibiro by’amashami by’Abahamya ba Yehova byo ku isi hose bikoresha interineti kugira ngo bicungure igihe, bikoreshe abantu bake n’amafaranga make.

Icyakora, hari ibibi bya interineti dukwiriye kumenya. Dukwiriye gutekereza ku gihe tumara kuri interineti. Kuri bamwe, interineti yabaye igikinisho gishishikaje, aho kuba igikoresho cy’ingirakamaro. Bamara igihe kinini cyane kuri interineti bari mu mikino, bahaha, baganira, bohererezanya ubutumwa, bakora ubushakashatsi cyangwa bava ku muyoboro umwe bajya ku wundi. Bashobora kugera ubwo birengagiza ibintu by’ingenzi kurushaho, urugero nk’imiryango yabo, incuti ndetse n’itorero. Bagera aho bakabatwa na interineti. Urugero, ubushakashatsi bwakozwe muri Koreya mu mwaka wa 2010, bwagaragaje ko ugereranyije abakiri bato bagera kuri 18,4 ku ijana, babaswe na interineti. Abashakashatsi bo mu Budage bavuze ko “hari abagore benshi bitotombera ko abagabo babo babaswe na interineti.” Hari umugore wavuze ko kuba umugabo we yarabaswe na interineti byatumye ahinduka cyane kandi bisenya urugo rwabo.

Hari umuntu wandikiye ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova avuga ko ari imbata ya interineti. Rimwe na rimwe, ku munsi yamaraga amasaha icumi kuri interineti. Yaravuze ati “mu mizo ya mbere nabonaga nta cyo bitwaye,” ariko yongeraho ati “hashize igihe natangiye kujya nsiba amateraniro ndeka no gusenga.” Iyo yajyaga mu materaniro yagendaga atateguye, kandi ubwenge bwe bwabaga butekereza gusubira mu rugo ngo “yongere asubire kuri interineti.” Igishimishije ni uko yaje kubona ko yari afite ikibazo gikomeye, maze agafata ingamba zo kwikosora. Nimucyo twe kuzigera tubatwa na interineti.

Ni ayahe makuru uhakura?

Mu 1 Abatesalonike 5:21, 22 hagira hati “mugenzure ibintu byose, mwizirike ku byiza. Mwirinde ububi bw’uburyo bwose.” Tugomba kumenya niba amakuru tubonye kuri interineti yemerwa n’Imana, mbese ahuje n’amahame yayo yo mu rwego rwo hejuru. Yagombye kuba ari amakuru ahuje n’amahame mbwirizamuco tugenderaho kandi akwiriye ku Mukristo. Ubu porunogarafiya irogeye cyane kuri interineti, kandi tutabaye maso dushobora kugwa mu mutego wo kuyireba .

Byaba byiza twibajije tuti “ese nahita mpisha ibi bintu ndeba, mu gihe uwo twashakanye, ababyeyi banjye cyangwa abavandimwe banjye b’Abakristo baba binjiye?” Niba usanze wabihisha, byaba byiza ugiye ukoresha interineti mu gihe gusa abandi bahari. Mu by’ukuri, interineti yatuzaniye iterambere mu birebana no gushyikirana n’abandi ndetse no kugura ibintu. Ariko nanone, yazanye uburyo bushya bwo ‘gusambana mu mitima yacu.’—Mat 5:27, 28.

Ni ayahe makuru twagombye koherereza abandi?

Kuri interineti umuntu ashobora kugezwaho amakuru no kuyohereza. Nubwo dufite uburenganzira bwo kugezwaho amakuru no kuyoherereza abandi, tunafite inshingano yo kumenya niba ayo makuru ari ukuri kandi ko ahuje n’amahame mbwirizamuco tugenderaho. Ese dushobora kwemeza neza ko ibyo twanditse cyangwa ibyo twoherereje abandi ari ukuri? Ese dufite uburenganzira bwo gutanga ayo makuru?a Ese birakwiriye ko tuyatanga, kandi se hari icyo amariye abandi? Ni iyihe ntego dufite mu kuyatanga? Ese turashaka gusa kwiyemera ku bandi?

Kohererezanya ubutumwa kuri interineti bishobora kuba byiza mu gihe bikoreshejwe neza. Ariko bishobora no gutuma tumenya ibintu byinshi cyane bitari ngombwa. Ese aho ntitwaba twoherereza abandi ibintu byinshi cyane byo gusoma, tukabatwara igihe kinini cyane? Ese mbere yo kohereza ubutumwa, ntitwagombye kwibaza impamvu tugiye kubwohereza? Kera abantu bandikiraga abagize imiryango yabo n’incuti zabo bababwira amakuru yabo. Ahanini ibyo ni byo twagombye kujya twandikira abandi. Kuki twakoherereza abandi ubutumwa tudashobora kwemeza ko ari ukuri?

Ni uwuhe mwanzuro twafata ku birebana na interineti? Ese tuzayireke burundu? Hari igihe byaba ngombwa. Wa muntu wari warabaswe na interineti twigeze kuvuga ni ko yabigenje. Ariko nanone, gukoresha interineti bishobora kutugirira akamaro mu gihe twaba turetse ‘ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bukaturinda, kandi ubushishozi na bwo bukaturinda.’—Imig 2:10, 11.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Uko ni na ko bimeze ku mafoto. Nubwo dushobora gufata amafoto kugira ngo tuyatunge, dushobora kuba tutemerewe kuyaha abandi bantu, cyangwa ngo tuvuge amazina y’abantu bari kuri ayo mafoto n’aho batuye.

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Wakwirinda ute amakuru atari ukuri?

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Ni iki wagombye gutekerezaho mbere yo kohereza ubutumwa?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze