ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 7/07 p. 3
  • Agasanduku k’ibibazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Agasanduku k’ibibazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Ibisa na byo
  • Gukoresha Internet—Jya Uba Maso Kugira ngo Wirinde Akaga Ushobora Guhura na Ko!
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
  • Jya ukoresha neza interineti
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ubutumwa Bwiza Kuri Internet (Soma Intaneti)
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Irinde abatekamutwe bo kuri interineti
    Nimukanguke!—2012
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
km 7/07 p. 3

Agasanduku k’ibibazo

◼ Ni akahe kaga gashobora guterwa no gushyikirana n’umuntu tutazi kuri interineti?

Imiyoboro myinshi yo kuri interineti yashyiriweho kugira ngo abantu bamenyane kandi bashyikirane. Imyinshi muri iyo miyoboro, abantu bayishyiraho umwirondoro wabo, zishobora kuba zikubiyemo amafoto n’ibindi bintu byabo bwite. Iyo abantu babonye uwo mwirondoro baba bashobora gutangira gushyikirana na nyirawo. Iyo miyoboro irogeye cyane mu bakiri bato, kandi abakiri bato bamwe na bamwe bo mu itorero bagiye bayikoresha kugira ngo baganire n’abandi bantu bavuga ko ari Abahamya ba Yehova.

Biroroshye ko umuntu tumenyaniye kuri interineti yatubeshya ku bihereranye n’uwo ari we, imishyikirano afitanye na Yehova hamwe n’intego ze (Zab 26:4). Mu by’ukuri, umuntu uvuga ko ari Umuhamya wa Yehova ashobora kuba ari umuntu utizera, uwaciwe cyangwa umuhakanyi ushaka guca intege Abakristo (Gal 2:4). Bikunze kuvugwa ko abantu benshi bafata abana ku ngufu bakoresha iyo miyoboro kugira ngo bagere ku ntego yabo.

N’iyo twaba tuzi neza ko abo dushyikirana na bo kuri interineti bahagaze neza mu itorero, kuganirira muri iyo mimerere bishobora guhinduka ibintu bibi mu buryo bworoshye. Ibyo biterwa n’uko abantu badakunze kugira isoni iyo bashyikirana n’abantu batigeze babonana imbona nkubone. Bashobora no kumva ko kuganirira kuri interineti ari ibintu by’ibanga maze bagatekereza ko ibyo bavuga byose abandi badashobora kubimenya, urugero nk’ababyeyi babo cyangwa abasaza. Ikibabaje ni uko abakiri bato benshi bo mu miryango y’Abakristo baguye muri uwo mutego maze bakifatanya mu biganiro biteye isoni (Efe 5:3, 4; Kolo 3:8). Abandi bo, mu mwirondoro wabo bashyira muri orudinateri, bagiye bashyiramo amafoto yabo bwite abyutsa irari ry’ibitsina, bakiha amazina y’amahimbano ifitanye isano n’ubwiyandarike, cyangwa se bagashyiraho indi miyoboro yo kuri interineti iriho imizika irimo amashusho y’ubusambanyi bweruye.

Kubera impamvu tumaze kubona haruguru, ababyeyi bagombye kugenzura uko abana babo bakoresha orudinateri (Imig 29:15). Byaba biteje akaga gutumira mu rugo rwacu umuntu tutazi cyangwa kumurekera hamwe n’abana bacu bonyine. Mu buryo nk’ubwo, gushakira kuri interineti incuti z’abantu tutazi nubwo baba bavuga ko ari Abahamya ba Yehova, byaduteza akaga haba kuri twe no ku bana bacu.—Imig 22:3.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze